Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abageze mu za bukuru bafitiye akamaro umuryango wacu wa gikristo w’abavandimwe

Abageze mu za bukuru bafitiye akamaro umuryango wacu wa gikristo w’abavandimwe

Abageze mu za bukuru bafitiye akamaro umuryango wacu wa gikristo w’abavandimwe

‘Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka, bazashisha. Bazagumya kwera no mu busaza.’​—ZABURI 92:14, 15.

1. Ni gute abantu benshi babona abageze mu za bukuru?

YEHOVA akunda abagaragu be bose bizerwa, hakubiyemo n’abageze mu za bukuru. Ariko kandi, dukurikije icyegeranyo cyo mu rwego rw’igihugu, usanga buri mwaka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abageze mu za bukuru bagera hafi kuri kimwe cya kabiri cya miriyoni bahohoterwa kandi bagatereranwa. Raporo nk’izo zituruka hirya no hino ku isi zigaragaza ko guhohotera abageze mu za bukuru ari ikibazo cyo mu rwego rw’isi yose. Hari umuryango umwe uvuga ko umuzi w’icyo kibazo ari “ibitekerezo byiganje mu bantu benshi . . . by’uko abageze mu za bukuru baba nta cyo bakimaze, batagitanga umusaruro kandi ari abo kurushya abandi gusa.”

2. (a) Ni gute Yehova abona abagaragu be bizerwa bageze mu za bukuru? (b) Ni ayahe magambo asusurutsa umutima dusanga muri Zaburi ya 92:13-16?

2 Yehova Imana abona ko abagaragu be bageze mu za bukuru ari ab’agaciro kenshi. We yita ku ‘muntu wacu w’imbere,’ ni ukuvuga imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka, aho kwita ku ntege nke zacu zo mu buryo bw’umubiri (2 Abakorinto 4:16). Mu ijambo rye Bibiliya, aduha icyizere gisusurutsa umutima mu magambo agira ati “umukiranutsi azashisha nk’umukindo, azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni. Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka, bazashishira mu bikari by’Imana yacu. Bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto, kugira ngo byerekane yuko Uwiteka atunganye” (Zaburi 92:13-16). Gusuzuma iyo mirongo biri bugaragaze neza uruhare rukomeye mwebwe abageze mu za bukuru mushobora kugira mu muryango wa gikristo w’abavandimwe.

“Kwera no mu busaza”

3. (a) Kuki abakiranutsi bagereranywa n’ibiti by’imikindo? (b) Ni gute abageze mu za bukuru bagumya “kwera no mu busaza”?

3 Umwanditsi wa Zaburi agereranya abakiranutsi n’ibiti by’imikindo bitewe “mu bikari by’Imana yacu,” bikaba ‘bigumya kwera no mu busaza.’ Bibiliya yitwa Inkuru Nziza ku Muntu Wese yo igira iti “bikomeza kwera imbuto n’iyo bishaje.” Mbese ntiwemera ko icyo gitekerezo gitera inkunga? Mu bihugu byo mu Burasirazuba bivugwa muri Bibiliya, byari ibisanzwe kubona ku mbuga ibiti by’imikindo biteye neza kandi bigororotse. Uretse kuba ibiti by’imikindo byari umurimbo, nanone babikundiraga imbuto zabyo nyinshi, kandi bimwe muri byo bikaba byarakomezaga kwera mu gihe cy’imyaka isaga ijana. * Nimukomeza gushorera imizi mu gusenga k’ukuri, namwe mushobora gukomeza ‘kwera imbuto z’imirimo myiza yose.’—Abakolosayi 1:10.

4, 5. (a) Ni izihe mbuto z’ingenzi Abakristo bagomba kwera? (b) Tanga ingero zishingiye ku Byanditswe z’abantu bageze mu za bukuru beze ‘imbuto z’iminwa.’

4 Yehova aba yiteze ko Abakristo bera ‘imbuto z’iminwa’ yabo, ni ukuvuga amagambo bavuga bamusingiza, we n’imigambi ye (Abaheburayo 13:15). Mbese ibi byaba bikureba nawe ugeze mu za bukuru? Birakureba rwose.

5 Bibiliya ikubiyemo ingero z’abantu bageze mu za bukuru bahamije izina rya Yehova n’imigambi ye bashize amanga. Mose yari arengeje “imyaka mirongo irindwi” igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kuba umuhanuzi we no kumuhagararira (Zaburi 90:10; Kuva 4:10-17). Kuba umuhanuzi Daniyeli yari ageze mu za bukuru ntibyamubujije kuvuga ashize amanga ibihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Ashobora kuba yari ageze mu myaka 90 igihe Belushazari yamutumizaga kugira ngo asobanure inyandiko y’amayobera yari yanditswe ku rukuta (Daniyeli igice cya 5). None se bite ku bihereranye n’intumwa Yohana wari umukambwe? Ahagana ku iherezo ry’umurimo we wamaze igihe kirekire, yafungiwe ku kirwa cya Patimo azira “ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu” (Ibyahishuwe 1:9). Ushobora rwose kuba wibuka n’abandi bantu benshi bavugwa muri Bibiliya beze ‘imbuto z’iminwa’ yabo bageze mu za bukuru.—1 Samweli 8:1, 10; 12:2; 1 Abami 14:4, 5; Luka 1:7, 67-79; 2:22-32.

6. Ni gute Yehova yagiye akoresha “abakambwe” kugira ngo bahanure muri iyi minsi y’imperuka?

6 Igihe intumwa Petero yasubiraga mu magambo y’umuhanuzi w’Umuheburayo witwaga Yoweli yagize ati “Imana iravuze iti: uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku [m]wuka wanjye ku bantu bose [hakubiyemo “n’abakambwe”], kandi . . . bazahanura” (Ibyakozwe 2:17, 18; Yoweli 3:1). Muri iyi minsi y’imperuka na bwo, Yehova yagiye akoresha abageze mu za bukuru bo mu itsinda ry’abasizwe hamwe n’abagize “izindi ntama” kugira ngo batangaze imigambi ye (Yohana 10:16). Bamwe muri bo bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bera imbuto z’Ubwami ari abizerwa.

7. Vuga ukuntu abageze mu za bukuru bakomeza kwera imbuto z’Ubwami n’ubwo baba bafite inzitizi zo mu buryo bw’umubiri.

7 Reka dusuzume urugero rwa Sonia wabaye umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose guhera mu mwaka wa 1941. N’ubwo yamaze igihe kirekire ahanganye n’indwara yari yaramubayeho akarande, buri gihe yayoboreraga ibyigisho bya Bibiliya iwe mu rugo. Sonia yaravuze ati “kubwiriza ubutumwa bwiza ni kimwe mu bintu bigize imibereho yanjye. Mu by’ukuri, ni bwo buryo bwanjye bwo kubaho. Sinshobora kureka umurimo wo kubwiriza.” Mu myaka mike ishize, Sonia na mukuru we witwa Olive bagejeje ubutumwa bwa Bibiliya buhesha ibyiringiro kuri Janet wari urembye cyane, ubwo bari bahuriye ku bitaro mu cyumba cy’ababa bategereje kubonana na muganga. Nyina wa Janet wari ukomeye cyane ku idini Gatolika, yatangajwe n’ukuntu bagaragaje ko bitaye ku mukobwa we maze yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, none ubu afite amajyambere ashimishije. Mbese nawe ushobora kujya ufata akanya nk’ako kugira ngo were imbuto z’Ubwami?

8. Ni gute Kalebu wari ugeze mu za bukuru yagaragaje ko yiringira Yehova, kandi se, ni gute Abakristo bageze mu za bukuru bashobora kwigana urugero rwe?

8 N’ubwo gusaza bibera Abakristo bageze mu za bukuru inzitizi, iyo bakomeje kujya mbere mu murimo wo kubwiriza babigiranye ubutwari baba bagera ikirenge cyabo mu cya Kalebu wari Umwisirayeli wizerwa, wagendanye na Mose mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine. Kalebu yari afite imyaka 79 ubwo yambukaga Umugezi wa Yorodani yinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Kuba yari amaze imyaka itandatu arwana mu ngabo z’Abisirayeli zahoraga zinesha, byari gutuma abona ko ibyo yari yarakoze byari bihagije maze akiyicarira. Ariko kandi si ko yabigenje. Yagize ubutwari bwo gusaba inshingano yari igoye cyane yo kujya gufata “imidugudu minini igoswe n’inkike z’amabuye” yo mu karere k’imisozi miremire ka Yudaya, aho hakaba hari hatuwe n’Abānaki bari abantu b’ibihanyaswa. Abifashijwemo na Yehova, Kalebu ‘yarabirukanye nk’uko Uwiteka yari yarabivuze’ (Yosuwa 14:9-14; 15:13, 14). Nk’uko Yehova yabanaga na Kalebu, nawe iringire udashidikanya ko aba ari kumwe nawe igihe cyose ukomeza kwera imbuto z’Ubwami ugeze mu za bukuru. Kandi nukomeza kuba uwizerwa, azaguha umwanya mu isi ye nshya yasezeranyije.—Yesaya 40:29-31; 2 Petero 3:13.

“Bazagira amakakama menshi n’itoto”

9, 10. Ni gute Abakristo bageze mu za bukuru bakomeza kuba bazima mu byo kwizera kandi bakagira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka? (Reba agasanduku ko ku ipaji ya 13.)

9 Umwanditsi wa Zaburi yatekereje ku mbuto abagaragu ba Yehova bageze mu za bukuru bera maze araririmba ati “umukiranutsi azashisha nk’umukindo, azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni. Bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto.”—Zaburi 92:13, 15.

10 Ni gute wakomeza kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka n’ubwo ugeze mu za bukuru? Ibanga rituma igiti cy’umukindo gihora ari cyiza, ni uko kimera hafi y’isoko y’amazi adakama. Mu buryo nk’ubwo, nawe ushobora kubonera ubufasha mu mazi y’ukuri kwa Bibiliya wiyigisha Ijambo ry’Imana, kandi ukifatanya n’umuteguro wayo (Zaburi 1:1-3; Yeremiya 17:7, 8). Kuba ukomeye mu buryo bw’umwuka bituma uba uw’agaciro kenshi kuri bagenzi bawe muhuje ukwizera. Reka dusuzume ukuntu ibyo byagaragaye ko ari ukuri twifashishije urugero rwa Yehoyada wari Umutambyi Mukuru.

11, 12. (a) Ni uruhe ruhare rw’ingenzi Yehoyada yagize mu mateka y’ubwami bw’u Buyuda? (b) Ni gute Yehoyada yakoresheje ububasha yari afite kugira ngo ateze imbere ugusenga k’ukuri?

11 Yehoyada ashobora kuba yari arengeje imyaka ijana igihe Umwamikazi Ataliya wararikiraga ubutware yicaga abuzukuru be nyir’izina, agahita ategeka u Buyuda. Ni iki Yehoyada wari ugeze mu za bukuru yashoboraga gukora? We n’umugore we bamaze imyaka itandatu yose barahishe Yehowasi mu rusengero, uwo akaba ari we wenyine wari warokotse mu bari kuzaragwa ubwami. Hanyuma mu buryo butunguranye, Yehoyada yatangaje ko Yehowasi wari umaze imyaka irindwi abaye umwami, kandi asaba ko Ataliya yicwa.—2 Ngoma 22:10-12; 23:1-3, 15, 21.

12 Kubera ko Yehoyada yari umurinzi w’Umwami, yakoresheje ububasha yari afite kugira ngo ateze imbere ugusenga k’ukuri. Yagiranye “isezerano ubwe n’abantu bose n’umwami, ngo babe abantu b’Uwiteka.” Ku bw’itegeko ryari ritanzwe na Yehoyada, abantu bashenye inzu y’Imana y’ikinyoma yitwaga Baali, bakuraho ibicaniro n’ibishushanyo byayo, hamwe n’abatambyi bayo. Nanone binyuriye ku nama Yehowasi yagiriwe na Yehoyada, yashubijeho imirimo yo mu rusengero kandi akora umurimo wari ukenewe cyane wo gusana urusengero. ‘Yowasi yakoze ibishimwa imbere y’Uwiteka iminsi Yehoyada umutambyi yamwigishirijemo yose’ (2 Ngoma 23:11, 16-19; 24:11-14; 2 Abami 12:3). Igihe Yehoyada yapfaga agejeje ku myaka 130, yahawe icyubahiro cyihariye cyo guhambwa hamwe n’abami ‘kuko yakoze ibyiza mu Bisirayeli no ku Mana no ku nzu yayo.’—2 Ngoma 24:15, 16.

13. Ni gute Abakristo bageze mu za bukuru bashobora ‘gukora ibyiza ku Mana no ku nzu yayo’?

13 Wenda uburwayi cyangwa indi mimerere bishobora gutuma udakora ibintu byinshi bigamije guteza imbere ugusenga k’ukuri. N’iyo byaba ari uko bimeze ariko, uracyafite ubushobozi bwo ‘gukora ibyiza ku Mana no ku nzu yayo.’ Ushobora kugaragariza ishyaka inzu ya Yehova yo mu buryo bw’umwuka ujya mu materaniro y’itorero kandi ukayifatanyamo, ukifatanya no mu murimo wo kubwiriza igihe cyose bishoboka. Kuba witeguye kwemera inama zishingiye kuri Bibiliya no gushyigikira byimazeyo ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ n’itorero, bizakomeza umuryango wa gikristo w’abavandimwe (Matayo 24:45-47). Nanone ushobora gutera bagenzi bawe muhuje ukwizera “ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza” (Abaheburayo 10:24, 25; Filemoni 8, 9). Kandi uzabera abandi umugisha nuramuka ukurikije inama yatanzwe n’intumwa Pawulo igira iti “uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima [“bakomere,” Bibiliya Ntagatifu] mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana. N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza.”—Tito 2:2-4.

14. Ni iki Abakristo bamaze igihe kirekire ari abasaza bashobora gukora kugira ngo bateze imbere ugusenga k’ukuri?

14 Mbese waba umaze imyaka myinshi uri umusaza w’itorero? Hari umuvandimwe umaze igihe kirekire ari umusaza w’itorero watanze inama igira iti “jya ukoresha mu buryo buzira ubwikunde ubwenge wungutse mu gihe cy’imyaka myinshi umaze. Jya uha abandi inshingano kandi wigishe abakeneye kumenya. . . . Tahura ubushobozi abandi bafite bwo kugira icyo bakora. Jya ubafasha kubwongera kandi ubatoze. Jya ubategurira igihe kiri imbere” (Gutegeka 3:27, 28). Kuba mushishikazwa n’umurimo udasiba kwaguka wo kubwiriza Ubwami kandi mukabikora mubikuye ku mutima, bizahesha inyungu nyinshi abandi bagize umuryango wa gikristo w’abavandimwe.

‘Erekana yuko Uwiteka atunganye’

15. Ni gute Abakristo bageze mu za bukuru ‘berekana yuko Uwiteka atunganye’?

15 Abagaragu b’Imana bageze mu za bukuru bishimira gusohoza inshingano yabo yo ‘kwerekana ko Uwiteka atunganye.’ Niba uri Umukristo ugeze mu za bukuru, amagambo yawe n’ibikorwa byawe bishobora kwereka abandi ko ‘Uwiteka ari igitare cyawe, atarimo gukiranirwa na guke’ (Zaburi 92:16). Igiti cy’umukindo kigaragaza imico ihebuje y’Umuremyi wacyo ari nta jambo kivuze. Nyamara kandi, wowe Yehova yaguhaye uburyo bwihariye bwo kumumenyesha abantu bitabira ugusenga k’ukuri muri iki gihe (Gutegeka 32:7; Zaburi 71:17, 18; Yoweli 1:2, 3). Kuki kumenyesha abandi ibihereranye na Yehova ari iby’ingenzi?

16. Ni uruhe rugero rwo muri Bibiliya rugaragaza akamaro ko ‘kwerekana yuko Uwiteka agira neza’?

16 Igihe Yosuwa wari umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli “yari ashaje ageze mu za bukuru,” yahamagaje “Abisirayeli bose n’abatware babo n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo,” abibutsa ibintu byiza Imana yabakoreye. Yarababwiye ati “nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho” (Yosuwa 23:1, 2, 14). Ayo magambo yatumye abagize ubwo bwoko bamara igihe runaka bakomeye ku cyemezo bafashe cyo gukomeza kuba abizerwa. Ariko kandi, Yosuwa amaze gupfa hakurikiyeho “ab’ikindi gihe . . . batazi Imana haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli. Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka bakorera Bāli.”—Abacamanza 2:8-11.

17. Ni ibihe bintu Yehova yagiye akorera ubwoko bwe muri iki gihe?

17 Muri iki gihe, kuba itorero rya gikristo rikomeza gushikama ntibishingiye ku nkuru z’ibyo Imana yakoze zivugwa n’abagaragu bayo bageze mu za bukuru. Ariko kandi, iyo umuntu atubwiye ukuntu we ubwe yiboneye “imirimo” ikomeye Imana yakoreye ubwoko bwayo muri iyi minsi y’imperuka, bituma turushaho kwizera Yehova n’amasezerano ye (Abacamanza 2:7; 2 Petero 1:16-19). Niba umaze imyaka myinshi wifatanya n’umuteguro wa Yehova, ushobora kuba wibuka igihe mu karere kanyu cyangwa mu gihugu cyanyu hari ababwiriza b’Ubwami bake cyane, cyangwa igihe umurimo wo kubwiriza warwanywaga bikomeye. Uko igihe cyagiye gihita, wiboneye ukuntu Yehova yagiye akuraho inzitizi kandi agatuma umubare w’ababwiriza b’Ubwami urushaho kwiyongera (Yesaya 54:17; 60:22). Wiboneye ukuntu ukuri ko muri Bibiliya kwagiye kurushaho gusobanuka neza, n’ukuntu igice kigaragara cy’umuteguro w’Imana cyagiye kivugururwa (Imigani 4:18; Yesaya 60:17). Mbese waba ukora uko ushoboye ukubaka abandi ubabwira inkuru waba uzi z’ibintu byiza Yehova yakoze? Mbega ukuntu ibyo bishobora gutera inkunga kandi bigakomeza umuryango wa gikristo w’abavandimwe!

18. (a) Vuga urugero rw’ukuntu ‘kwerekana ko Uwiteka atunganye’ bishobora kugira ingaruka zirambye. (b) Ni ibihe bintu byiza Yehova yagukoreye ku giti cyawe?

18 Bite se ku bihereranye n’ibihe Yehova yajyaga akwitaho mu buryo bwuje urukundo kandi akakuyobora mu mibereho yawe bwite (Zaburi 37:25; Matayo 6:33; 1 Petero 5:7)? Mushiki wacu wari ugeze mu za bukuru witwaga Martha yari yaramenyereye gutera abandi inkunga ababwira ati “uko byagenda kose, ntuzigere na rimwe utera Yehova umugongo. Azagushyigikira.” Iyo nama yakoze Tolmina ku mutima, uwo akaba yari umwe mu bo Martha yayoboreraga icyigisho cya Bibiliya waje kubatizwa mu ntangiriro y’imyaka ya za 60. Ibyo Tolmina aracyabyibuka kandi akabivuga agira ati “ubwo umugabo wanjye yapfaga, numvise ncitse intege cyane. Ariko kandi, ayo magambo yatumye niyemeza kudasiba iteraniro na rimwe. Kandi koko Yehova yaranshyigikiye sinacika intege.” Tolmina na we yamaze imyaka myinshi agira iyo nama abantu yayoboreraga icyigisho cya Bibiliya. Ni koko, iyo uteye inkunga bagenzi bawe muhuje ukwizera kandi ukababwira ibintu byiza Yehova yakoze, ushobora kubaka ukwizera kwabo mu buryo bukomeye.

Yehova aha agaciro abantu bizerwa bageze mu za bukuru

19, 20. (a) Ni gute Yehova abona ibikorwa by’abagaragu be bizerwa? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Isi yo muri iki gihe irangwa n’umuco wo kudashimira ntiyita na gato ku bageze mu za bukuru (2 Timoteyo 3:1, 2). N’iyo hagize ubitaho, akenshi aba abitewe n’ibikorwa bakoze mu gihe cyashize, ni ukuvuga icyo bari cyo kera, aho kuba icyo bari cyo ubu. Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya yo ivuga ko “Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera” (Abaheburayo 6:10). Birumvikana ko Yehova na we yibuka ibikorwa byiza mwakoze kera. Ariko nanone, aha agaciro ibyo mukomeza gukora mu murimo we. Ni koko, abona ko abantu bizerwa bageze mu za bukuru ari Abakristo bera imbuto, bazima mu byo kwizera kandi bafite imbaraga zo mu buryo bw’umwuka. Abona ko batanga igihamya gifatika cy’imbaraga ze.—Abafilipi 4:13.

20 Mbese waba ubona abantu bageze mu za bukuru bagize umuryango wa gikristo w’abavandimwe nk’uko Yehova ababona? Niba ari ko ubabona, uzasunikirwa kubagaragariza urukundo (1 Yohana 3:18). Ingingo ikurikira izasuzuma bumwe mu buryo bufatika bwo kubagaragariza urwo rukundo twita ku byo bakeneye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Buri seri ry’umukindo rishobora kugira utubuto tugera ku gihumbi kandi rikaba ripima ibiro bigera ku munani cyangwa birenga. Hari umwanditsi umwe wavuze ko ugereranyije, “buri giti cy’umukindo kijya gusaza kimaze guha nyiracyo umusaruro wa toni ebyiri cyangwa eshatu.”

Ni gute wasubiza?

• Ni gute abageze mu za bukuru ‘bera imbuto’?

• Kuki kuba umuntu ugeze mu za bukuru akomeye mu buryo bw’umwuka ari iby’agaciro kenshi?

• Ni gute abageze mu za bukuru bashobora ‘kwerekana yuko Uwiteka atunganye’?

• Kuki Yehova abona ko abagaragu be bamaze igihe kirekire bamukorera ari ab’agaciro?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]

Uko bakomeje kuba bazima mu byo kwizera

Ni iki cyafashije Abakristo bamaze igihe kirekire kugira ngo bakomeze kuba bazima mu byo kwizera kandi bagire imbaraga zo mu buryo bw’umwuka? Dore ibyo bamwe muri bo bavuze:

“Gusoma imirongo y’Ibyanditswe yibanda ku mishyikirano dufitanye na Yehova ni iby’ingenzi cyane. Amajoro menshi navugaga mu mutwe Zaburi ya 23 n’iya 91.”—Olive, wabatijwe mu wa 1930.

“Nishyiriyeho intego yo kujya numva buri disikuru yose y’umubatizo, kandi ngatega amatwi nitonze nk’aho ari jye ubwirwa. Guhora nzirikana ko niyeguriye Yehova byambereye ikintu cy’ingenzi cyatumye nkomeza kuba uwizerwa.”—Harry, wabatijwe mu wa 1946.

“Gusenga buri munsi ni iby’ingenzi. Ujye buri gihe usaba Yehova ubufasha, uburinzi n’imigisha, kandi ‘umwemere mu migendere yawe yose’” (Imigani 3:5, 6).—Antônio, wabatijwe mu wa 1951.

“Gutega amatwi inkuru z’ibyabaye ku bantu bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova ari abizerwa, bishimangira bundi bushya icyemezo nafashe cyo gukomeza kumubera indahemuka n’uwizerwa.”—Joan, wabatijwe mu wa 1954.

“Ni iby’ingenzi kutitekerezaho cyane. Ibyo dufite byose tubikesha ubuntu bw’Imana. Kubona ibintu muri ubwo buryo bituma dukomeza guhanga amaso yacu ahantu hakwiriye, tuhashakira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka dukeneye kugira ngo twihangane kugeza ku mperuka.”—Arlene, wabatijwe mu wa 1954.

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Abageze mu za bukuru bera imbuto z’Ubwami z’agaciro kenshi

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Kuba umuntu ugeze mu za bukuru akomeye mu buryo bw’umwuka ni iby’agaciro kenshi