Kuva 4:1-31

  • Ibitangaza bitatu Mose yari gukora (1-9)

  • Mose yumva ko adashoboye (10-17)

  • Mose asubira muri Egiputa (18-26)

  • Mose ahura na Aroni (27-31)

4  Ariko Mose aravuga ati: “None se bizagenda bite nibatemera ibyo mbabwiye ntibanyumvire,+ ahubwo bakavuga bati: ‘Yehova ntiyakubonekeye?’” 2  Yehova aramubaza ati: “Icyo ni igiki ufite mu ntoki?” Aramusubiza ati: “Ni inkoni.” 3  Aramubwira ati: “Yijugunye hasi.” Mose ayijugunya hasi ihinduka inzoka,+ maze arayihunga. 4  Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, maze ihinduka inkoni. 5  Imana iramubwira iti: “Ibyo bizatuma bemera ko Yehova Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo+ yakubonekeye.”+ 6  Yehova arongera aramubwira ati: “Shyira ikiganza cyawe mu mwenda wambaye mu gituza.” Nuko ashyira ikiganza mu mwenda we. Akivanyemo asanga cyuzuye ibibembe, cyabaye umweru nk’urubura.+ 7  Arongera aramubwira ati: “Subiza ikiganza cyawe mu mwenda wambaye mu gituza.” Asubiza ikiganza cye mu mwenda yambaye, akivanyemo asanga cyakize kimeze nk’ahandi hose ku mubiri we. 8  Aramubwira ati: “Nibabona igitangaza cya mbere ntibemere ibyo ubabwiye kandi ntibakumvire, bazemezwa n’igitangaza cya kabiri.+ 9  Ariko nibabona ibyo bitangaza byombi ntibemere ibyo ubabwira kandi ntibakumvire, uzavome amazi mu Ruzi rwa Nili uyasuke ku butaka. Ayo mazi uzaba uvomye, nagera ku butaka azahinduka amaraso.”+ 10  Mose abwira Yehova ati: “Yehova, mbabarira! Sinzi kuvuga neza, nta nubwo nabyigeze ndetse no kuva aho tuvuganiye nta cyahindutse! Kuvuga birangora kandi iyo mvuga ndategwa.”+ 11  Nuko Yehova aramubwira ati: “Ni nde wahaye umuntu akanwa? Ni nde se utuma umuntu atavuga, ntiyumve cyangwa ntarebe? Si njyewe Yehova? 12  None rero genda, nzagufasha igihe uzaba uvuga kandi nzakwigisha ibyo ukwiriye kuvuga.”+ 13  Ariko Mose aravuga ati: “Yehova, mbabarira ndakwinginze, tuma undi ushaka.” 14  Nuko Yehova arakarira Mose cyane aramubwira ati: “None se Aroni+ w’Umulewi si umuvandimwe wawe? Nzi ko azi kuvuga neza. Kandi dore ari mu nzira aje kukureba. Nakubona arishima.+ 15  Muzaganire umubwire ibyo agomba kuvuga.+ Nzabafasha igihe muzaba muvuga+ kandi nzabigisha ibyo mugomba gukora. 16  Igihe uzaba ugiye kuvugana n’abantu ni we uzajya uvuga. Azakubera umuvugizi kandi azajya abona ko uhagarariye Imana.*+ 17  Iyo nkoni uzajye uyitwaza kugira ngo uyikoreshe ibitangaza.”+ 18  Nuko Mose asubira kwa Yetiro,+ ari we papa w’umugore we, aramubwira ati: “Ndashaka kugenda ngasubira ku bavandimwe banjye bari muri Egiputa, kugira ngo ndebe niba bakiriho.” Yetiro abwira Mose ati: “Ugende amahoro.” 19  Nyuma y’ibyo, Mose ari i Midiyani, Yehova yaramubwiye ati: “Genda usubire muri Egiputa kuko abashakaga kukwica bose bapfuye.”+ 20  Nuko Mose afata umugore we n’abahungu be abashyira ku ndogobe, asubira mu gihugu cya Egiputa. Nanone Mose yitwaza ya nkoni y’Imana y’ukuri. 21  Yehova abwira Mose ati: “Nugenda ugasubira muri Egiputa, uzakorere imbere ya Farawo bya bitangaza byose naguhaye ubushobozi bwo gukora.+ Nanjye nzamureka yinangire+ kandi ntazareka Abisirayeli ngo bagende.+ 22  Uzabwire Farawo uti: ‘Yehova aravuze ati: “Isirayeli ni umwana wanjye, ni imfura yanjye.+ 23  None ndakubwiye ngo ureke umwana wanjye agende ajye kunkorera. Ariko niwanga kumureka ngo agende, nzica umwana wawe w’imfura.”’”+ 24  Nuko igihe Mose yari mu nzira ageze aho yagombaga kurara, Yehova+ aramubonekera, ashaka kumwica.*+ 25  Hanyuma Zipora+ afata ibuye rityaye akeba* umuhungu we, maze icyo amukebyeho agikoza ku birenge bye,* aravuga ati: “Ni ukubera ko umbereye umugabo w’amaraso.” 26  Nuko aramureka aragenda. Icyo gikorwa cyo gukebwa ni cyo cyatumye Zipora avuga ati: “Uri umugabo w’amaraso.” 27  Hanyuma Yehova abwira Aroni ati: “Genda uhurire na Mose+ mu butayu.” Nuko Aroni aragenda ahurira na we ku musozi w’Imana y’ukuri,+ aramusuhuza aramusoma. 28  Mose abwira Aroni ibyo Yehova yari yamutumye byose+ n’ibitangaza byose yari yamutegetse gukora.+ 29  Hanyuma Mose na Aroni baragenda, bakoranya abayobozi b’Abisirayeli bose.+ 30  Nuko Aroni ababwira amagambo yose Yehova yabwiye Mose kandi Mose akora bya bitangaza+ abantu babireba. 31  Babibonye baremera.+ Bumvise ko Yehova yongeye kwita ku Bisirayeli+ kandi ko yabonye imibabaro yabo,+ bapfukamira Imana bakoza imitwe hasi.

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “uzamubera nk’Imana.”
^ Birashoboka ko aha berekeza ku mwana wa Mose.
^ Cyangwa “asiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
^ Birashoboka ko aha berekeza ku birenge by’umumarayika.