Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo wakora mu gihe wumva ufite irungu

Icyo wakora mu gihe wumva ufite irungu

 Ese wumva uri wenyine kandi ufite irungu? Niba ari uko bimeze, ushobora kumva umeze nk’umwanditsi wa Zaburi wavuze ati: “Nabaye nk’inyoni yigunze ku gisenge cy’inzu” (Zaburi 102:7). Inama zo muri Bibiliya zishobora kugufasha guhangana n’ibibazo uterwa no kumva ufite irungu.

 Komeza kuba inshuti y’Imana

 Nubwo waba wumva ufite irungu, ushobora kugira ibyishimo ukomeje kugirana ubucuti n’Imana (Matayo 5:3, 6). Ibi bikurikira byagufasha kumenya icyo wakora ngo ube inshuti y’Imana.

  •   Bibiliya iboneka kuri interineti, ihuje n’ukuri kandi kuyisoma ntibigoye

  •   Inyigisho zo muri Bibiliya ziboneka kuri interineti zisubiza ibibazo ushobora kuba wibaza

  •   Videwo ngufi zishingiye ku nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya

  •   “Ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya.” Bisubiza ibibazo abantu bakunze kwibaza

  •   “Twigane ukwizera kwabo.” Izo ngingo zidufasha gutekereza ku ngero z’abagabo n’abagore bakundaga Imana bavugwa muri Bibiliya

  •   “Ese byararamwe?” Izo ngingo zigaragaza ubwiza n’imiterere ihambaye y’ibintu tubona ku isi

 Jya usoma imirongo yo muri Bibiliya yagufasha

 Hari imirongo yo muri Bibiliya yagiye ihumuriza abantu benshi. Aho gusomera ibintu byinshi icyarimwe, byaba byiza ufashe imirongo mike ukayisoma, ugatekereza ku bivugwamo kandi ugasenga.—Mariko 1:35.

 Jya umenya impamvu ibintu bibi bibaho

 Iyo uzi impamvu ibintu bibi bibaho kandi ukaba uzi uko Imana izabikuraho, ntibikomeza kuguhangayikisha cyane.—Yesaya 65:17.

  •   Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

  •   Kuki turwara?

  •   Ni iki kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?

  •   Abagendera ku mafarashi ane yo mu Byahishuwe ni ba nde?

  •   Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

 Irinde imihangayiko itari ngombwa

 Ingingo zivuga ku bintu bikurikira zishobora kugufasha mu gihe wumva ufite irungu kandi ‘ntukomeze guhangayika.’—Matayo 6:25.

  •   Icyo wakora mu gihe uhangayitse

  •   Gukomeza kurangwa n’ikizere

  •   Guhangayikishwa n’ibintu biteye ubwoba

  •   Guhangayikishwa n’amafaranga

  •   Ibintu bihangayikisha abakiri bato

 Jya ushaka inshuti

 Kugira inshuti bishobora kugufasha gutekereza neza no kugira ibyishimo ndetse no mu gihe waba uri wenyine. Nubwo waba utabasha kuva mu rugo, ushobora gukoresha ikoranabuhanga rya videwo cyangwa terefoni, ukaganira n’inshuti usanganywe cyangwa ugashaka inshuti nshya. Ingingo zikurikira zishobora kuvugasha kubona “inshuti nyakuri” kandi nawe ukabera abandi inshuti nziza.—Imigani 17:17.

  •   Uko wabona inshuti nziza?

  •   Kuki ukwiriye gushaka izindi nshuti?

  •   Wakora iki niba nta nshuti ufite?

  •   Jya uba inshuti nziza kandi ugire ubuntu

  •   Jya uba umuntu ushimira

 Jya ukora imirimo isaba imbaraga

 Bibiliya ivuga ko “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Iyo myitozo ishobora kugufasha ukumva umerewe neza, cyanecyane iyo wumva uri wenyine. Ndetse no mu gihe waba udashobora kuva mu rugo, hari ibintu wakora kugira ngo utarambirwa.

  •   Komeza kugira icyo ukora

  •   Kora imirimo isaba imbaraga no gutekereza