Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 13

Ese iminsi mikuru yose ishimisha Imana?

Ese iminsi mikuru yose ishimisha Imana?

“Mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera.”—ABEFESO 5:10.

1. Twakora iki ngo dukorere Yehova mu buryo yemera, kandi kuki?

YESU yaravuze ati: “Abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri; kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge” (Yohana 4:23; 6:44). Twese tugomba ‘gukomeza kugenzura tukamenya neza icyo Umwami yemera’ (Abefeso 5:10). Ibyo si ko buri gihe byoroha. Satani agerageza kutuyobya kugira ngo dukore ibyo Yehova yanga.​—Ibyahishuwe 12:9.

2. Sobanura ibyabereye hafi y’Umusozi wa Sinayi.

2 Satani agerageza kutuyobya ate? Uburyo bumwe akoresha ni ukutujijisha, agatuma twitiranya ikiza n’ikibi. Tekereza ibyabaye ku Bisirayeli igihe bari bakambitse hafi y’Umusozi wa Sinayi. Mose yari yagiye ku musozi, kandi abantu bari bategereje ko agaruka mu nkambi. Barategereje, babonye barambiwe, basaba Aroni kubakorera imana. Yabakoreye ikigirwamana cya zahabu, gifite ishusho y’ikimasa. Hanyuma bakoze umunsi mukuru. Babyinaga bazenguruka icyo kimasa, kandi bakacyunamira. Bibwiraga ko kunamira icyo kimasa ari ugusenga Yehova. Icyakora kuba barabonaga ko uwo ari “umunsi mukuru wa Yehova,” si byo byari gutuma awemera. Yehova yabonaga ko ari ugusenga ikigirwamana kandi byatumye hapfa abantu benshi (Kuva 32:1-6, 10, 28). Ibyo bitwigisha iki? bitwigisha ko tutagomba ‘gukora ku kintu gihumanye.’ Ni ukuvuga ko tugomba kwitandukanya burundu n’idini ry’ikinyoma. Tuge tureka Yehova abe ari we utwigisha ikiza n’ikibi.​—Yesaya 52:11; Ezekiyeli 44:23; Abagalatiya 5:9.

3, 4. Kuki dukwiriye gusuzuma inkomoko y’iminsi mikuru ikundwa n’abantu benshi?

3 Igihe Yesu yari ku isi, yatoje intumwa ze kuba intangarugero mu birebana no gukorera Imana mu buryo yemera. Yesu amaze gupfa, intumwa zakomeje kwigisha abigishwa bashya amahame ya Yehova. Ariko zimaze gupfa, abigisha b’ibinyoma batangiye kwinjiza mu itorero inyigisho z’ibinyoma, imigenzo n’iminsi mikuru ya gipagani. Imwe muri iyo minsi mikuru bayise andi mazina kugira ngo abantu bumve ko ari iya gikristo (Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Abatesalonike 2:7, 10; 2 Yohana 6, 7). Imyinshi muri yo iracyakunzwe n’abantu benshi muri iki gihe, kandi iracyateza imbere inyigisho z’ibinyoma, ikanashyigikira abadayimoni. *​—Ibyahishuwe 18:2-4, 23.

4 Iminsi mikuru igira umwanya w’ingenzi mu mibereho y’abantu. Icyakora uko urushaho kumenya uko Yehova abona ibintu, ushobora kubona ko ukwiriye guhindura uko wabonaga iminsi mikuru imwe n’imwe. Bishobora kutakorohera, ariko izere ko Yehova azagufasha. Reka dusuzume inkomoko y’iminsi mikuru ikundwa n’abantu benshi, hanyuma dusuzume uko Yehova ayibona.

INKOMOKO YA NOHELI

5. Ni iki kigaragaza ko Yesu atavutse ku itariki ya 25 Ukuboza?

5 Mu bihugu byinshi bizihiza Noheli ku itariki ya 25 Ukuboza, kuko abenshi batekereza ko ari yo tariki Yesu yavutseho. Bibiliya ntitubwira itariki n’ukwezi Yesu yavutsemo, ariko hari icyo ivuga ku birebana n’igihe yavukiye. Luka yanditse ko igihe Yesu yavukiraga i Betelehemu, “abashumba bararaga hanze,” barinze imikumbi yabo (Luka 2:8-11). Mu kwezi k’Ukuboza, i Betelehemu haba hakonje, hagwa imvura nyinshi n’urubura, ku buryo abashumba badashobora kurara hanze barinze imikumbi yabo. Ibyo bigaragaza ko Yesu yavutse ikirere kimeze neza, atari mu Kuboza. Bibiliya n’ibimenyetso bishingiye ku mateka bigaragaza ko yavutse hagati y’ukwezi kwa Nzeri n’Ukwakira.

6, 7. (a) Imigenzo myinshi ikorwa mu gihe cya Noheli yakomotse he? (b) Ni iyihe mpamvu yagombye gutuma duha abandi impano?

6 None se Noheli yakomotse he? Yakomotse ku minsi mikuru ya gipagani, urugero nk’umunsi mukuru wa Saturunaliya Abaroma bizihirizaga imana y’ubuhinzi yitwaga Saturune. Hari igitabo cyagize kiti: “Umunsi mukuru w’Abaroma witwaga Saturunaliya wizihizwaga hagati mu kwezi k’Ukuboza, kandi ni wo wakomotseho imigenzo myinshi ikorwa mu gihe cya Noheli. Imwe muri iyo migenzo ni nko gutegura ibyokurya byiza cyane, guhana impano no gucana buji” (The Encyclopedia Americana). Nanone, kuri iyo tariki ya 25 Ukuboza ni bwo Abaperesi bizihizagaho isabukuru y’amavuko y’imana y’izuba yitwaga Mitara.

7 Icyakora, abantu benshi bizihiza Noheli muri iki gihe, ntibatekereza ko yakomotse mu bapagani. Ahubwo bumva ko igihe cya Noheli ari igihe cyo guhura n’abagize imiryango yabo, bagasangira ibyokurya byiza kandi bagahana impano. Birumvikana ko dukunda inshuti n’abavandimwe, kandi Yehova ashaka ko abagaragu be basangira n’abandi. Mu 2 Abakorinto 9:7 havuga ko “Imana ikunda utanga yishimye.” Yehova ntashaka ko tugira icyo duha abandi ku minsi runaka yihariye gusa. Abagaragu ba Yehova bishimira guha abandi impano no gusabana n’inshuti n’abavandimwe mu gihe icyo ari cyo cyose, kandi batiteze ko na bo bazagira icyo babaha. Baha abandi impano kubera ko babakunda.​—Luka 14:12-14.

Kumenya inkomoko y’iminsi mikuru bishobora kudufasha kumenya iyo tugomba kwirinda

8. Ese abagabo baragurishaga inyenyeri bahaye Yesu impano ari uruhinja? Sobanura.

8 Abantu benshi batanga impano kuri Noheli kubera ko baba bibwira ko bigana ba banyabwenge batatu bahaye Yesu impano igihe yari akiri uruhinja ari mu kiraro cy’amatungo. Ni iby’ukuri ko hari abagabo basuye Yesu bakamuha impano. Mu bihe bya Bibiliya, abantu bakundaga guha impano umuntu ukomeye (1 Abami 10:1, 2, 10, 13). Ese wari uzi ko Bibiliya ivuga ko abo bagabo bari abamaji baragurisha inyenyeri, kandi ko batasengaga Yehova? Nanone ntibasuye Yesu ari uruhinja ruryamye mu kiraro cy’amatungo. Ahubwo bamusuye nyuma yaho, igihe yari “umwana” muto kandi yari mu nzu.​—Matayo 2:1, 2, 11.

IMINSI MIKURU Y’AMAVUKO

9. Ni iyihe minsi mikuru y’amavuko ivugwa muri Bibiliya?

9 Iyo umwana avutse, abantu barishima (Zaburi 127:3). Ariko ibyo ntibivuga ko tugomba kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko. Zirikana ko iminsi mikuru y’amavuko ivugwa muri Bibiliya ari ibiri gusa. Umwe ni isabukuru y’ivuka rya Farawo wo muri Egiputa, undi ni isabukuru y’ivuka ry’Umwami Herode Antipa. (Soma mu Ntangiriro 40:20-22; Mariko 6:21-29.) Nta n’umwe muri abo bategetsi wasengaga Yehova. Mu by’ukuri, nta hantu na hamwe muri Bibiliya hagaragaza ko hari umugaragu wa Yehova wijihije isabukuru y’ivuka rye.

10. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonaga bate ibyo kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko?

10 Hari igitabo cyavuze ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere “babonaga ko kwizihiza isabukuru y’ivuka ari umuhango wa gipagani” (The World Book Encyclopedia). Uwo muhango wabaga ushingiye ku nyigisho z’ikinyoma. Urugero, Abagiriki ba kera bemeraga ko buri muntu yagiraga umwuka umurinda wabaga uri aho igihe yavukaga. Banatekerezaga ko uwo mwuka wabaga ufitanye isano n’imana yavukiye rimwe n’uwo muntu. Nanone iminsi y’amavuko ifitanye isano no kuragurisha inyenyeri.

11. Iyo tugira ubuntu Yehova abibona ate?

11 Abantu benshi babona ko umunsi w’amavuko ari umunsi wihariye, bakumva ko kuri uwo munsi bagomba kwitabwaho kandi bakagaragarizwa urukundo. Icyakora dushobora kugaragariza urukundo inshuti n’abavandimwe igihe icyo ari cyo cyose. Si ngombwa kubikora ku munsi runaka wihariye. Yehova ashaka ko tuba abagwaneza kandi tukagira ubuntu igihe cyose. (Soma mu Byakozwe 20:35.) Buri munsi tumushimira ko yaduhaye impano y’agaciro y’ubuzima. Ntidutegereza kumushimira ku itariki twavutseho.​—Zaburi 8:3, 4; 36:9.

Abakristo b’ukuri baha abandi impano kubera ko babakunda

12. Ni mu buhe buryo umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka?

12 Mu Mubwiriza 7:1 hagira hati: “Izina ryiza riruta amavuta meza, kandi umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka.” Ni mu buhe buryo umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka? Iyo tuvutse, tuba tutaragira icyo dukora, cyaba kiza cyangwa kibi. Ariko iyo dukoreye Yehova mu mibereho yacu tukanagirira neza abandi, tuba twihesha “izina ryiza,” kandi Yehova azakomeza kutuzirikana na nyuma yo gupfa (Yobu 14:14, 15). Abagaragu ba Yehova ntibizihiza iminsi y’amavuko yabo cyangwa ngo bizihize ivuka rya Yesu. N’ubundi kandi Yesu yadusabye kwizihiza umunsi mukuru umwe gusa w’Urwibutso rw’urupfu rwe.​—Luka 22:17-20; Abaheburayo 1:3, 4.

PASIKA

13, 14. Kuki Abakristo b’ukuri batizihiza Pasika?

13 Abantu benshi bo mu madini yiyita aya gikristo bavuga ko iyo bizihiza Pasika baba bibuka izuka rya Kristo. Ariko se Kristo yigeze asaba abantu kwizihiza izuka rye? Oya rwose. Ibitabo by’amateka bigaragaza ko Abakristo ba kera batizihizaga Pasika, kandi ko uwo munsi mukuru ushingiye ku migenzo ya kera ya gipagani. Hari igitabo kigira kiti: “Kwizihiza Pasika nta hantu na hamwe bigaragara mu Isezerano Rishya. . . . Abakristo ba mbere ntibabonaga ko hari iminsi yera kuruta iyindi.”—The Encyclopœdia Britannica.

14 Ese Yehova yakwemera ko umunsi mukuru ukomoka mu bapagani, wakwibutsa abantu izuka ry’Umwana we? Oya rwose (2 Abakorinto 6:17, 18). Mu by’ukuri, Yehova ntiyigeze adusaba kwizihiza izuka rya Yesu.

IMIHANGO IFITANYE ISANO N’URUPFU

15. Kuki Abakristo b’ukuri birinda kugira uruhare mu mihango ifitanye isano n’urupfu?

15 Abakristo b’ukuri birinda imihango myinshi ifitanye isano n’urupfu. Iyo umuntu apfuye abo mu muryango we barara ku kiriyo. Iyo bamaze gushyira umurambo mu mva, abo mu muryango we ba hafi ni bo babanza gushyiramo udutaka duke cyangwa indabyo. Hari n’indi mihango ikorwa hashize iminsi mike, amezi runaka cyangwa imyaka runaka umuntu apfuye. Abantu bakora iyo mihango yose kubera ko baba bazi ko uwo muntu wapfuye ashobora kubafasha cyangwa kubagirira nabi. Ariko Bibiliya yigisha ko ‘abapfuye nta cyo bakizi.’ Ubwo rero abantu bose bifuza kuguma mu rukundo rw’Imana ntibagomba kugira uruhare na ruto muri iyo mihango ifitanye isano no gusenga abapfuye.​—Umubwiriza 9:5, 10.

UBUKWE BUSHIMISHA IMANA

16, 17. Ni iki twagombye gutekerezaho mu gihe dutegura ubukwe?

16 Umunsi w’ubukwe ni umunsi w’ibyishimo. Hirya no hino ku isi, abantu bakora ubukwe mu buryo butandukanye. Akenshi abantu ntibatekereza aho imihango ikorwa mu bukwe ikomoka. Ibyo bishobora gutuma batamenya ko imwe muri yo ikomoka mu madini ya gipagani. Ariko iyo Abakristo bategura ubukwe bwabo, baba bifuza ko bwashimisha Yehova. Kumenya inkomoko y’imihango ikorwa mu bukwe, byadufasha kubutegura neza.​—Mariko 10:6-9.

17 Hari imihango imwe n’imwe abantu bavuga ko ituma abageni bagira “amahirwe” cyangwa ishaba (Yesaya 65:11). Urugero, mu duce tumwe na tumwe, abageni babatera umuceri cyangwa ibindi bintu. Baba batekereza ko bizatuma abo bageni bagira urubyaro, ibyishimo, bakaramba, kandi bikabarinda imyuka mibi. Icyakora, Abakristo birinda imihango iyo ari yo yose ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma.​—Soma mu 2 Abakorinto 6:14-18.

18. Andi mahame ya Bibiliya twatekerezaho mu gihe cy’ubukwe ni ayahe?

18 Abakristo bifuza gukora ubukwe bubashimishije, bwiyubashye kandi bushimisha ababujemo bose. Abatashye ubukwe bw’Abakristo bagomba kwirinda amagambo mabi, amagambo yerekeza ku bitsina n’amagambo atubahisha abageni cyangwa abandi bantu (Imigani 26:18, 19; Luka 6:31; 10:27). Ubukwe bw’Abakristo ntibugomba kurangwamo umwuka wo “kurata ibyo umuntu atunze” (1 Yohana 2:16). Mu gihe utegura ubukwe, uge ukora uko ushoboye ku buryo nuzajya usubiza amaso inyuma ukibuka ubukwe bwawe, uzajya wishima.​—Reba Ibisobanuro bya 28.

UMUGENZO WO GUKOMANYA IBIRAHURI MBERE YO KUNYWA

19, 20. Umugenzo wo gukomanya ibirahuri mbere yo kunywa, wakomotse he?

19 Undi mugenzo ukunze gukorwa mu bukwe no mu bindi bihe, ni uwo kuzamurira rimwe ibirahuri bakabikomanya, barangiza bakanywa. Muri uwo mugenzo, abantu bifurizanya ibyiza. Abakristo bakwiriye kubona bate uwo mugenzo?

20 Hari igitabo kivuga iby’inzoga cyavuze ko uwo mugenzo ushobora kuba warakomotse ku muhango wa kera wa gipagani wo “gutura imana ibinyobwa byejejwe.” Ibyo byakorwaga kugira ngo izo mana “zakire ikifuzo bahiniraga mu isengesho rigira riti: ‘harakarama [kanaka]!’ cyangwa bati: ‘ku buzima bwacu!’” Mu bihe bya kera, abantu bakoraga uwo muhango basaba imana zabo umugisha. Ariko si uko Yehova atanga imigisha.​—Yohana 14:6; 16:23.

“MWA BAKUNDA YEHOVA MWE, MWANGE IBIBI”

21. Indi minsi mikuru Abakristo bakwiriye kwirinda ni iyihe?

21 Mu gihe utekereza kujya mu munsi mukuru runaka cyangwa kutajyayo, jya uzirikana ibiri buhakorerwe n’imyitwarire y’abari bube bahari. Urugero, hari iminsi mikuru irangwa no kubyina mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina, kunywa birenze urugero n’ubusambanyi. Nanone iyo minsi mikuru ishobora kuba ishyigikira ubutinganyi cyangwa gukabya gukunda igihugu. Ese tugiye mu minsi mikuru nk’iyo, twaba mu by’ukuri twanga ibyo Yehova yanga?​—Zaburi 1:1, 2; 97:10; 119:37.

22. Ni iki cyafasha Umukristo gufata umwanzuro wo kwizihiza umunsi mukuru cyangwa kutawizihiza?

22 Abakristo bagomba kuba maso bakirinda iminsi mikuru idahesha Imana icyubahiro. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.” (1 Abakorinto 10:31; reba Ibisobanuro bya 29.) Icyakora, si ko iminsi mikuru yose iba ifitanye isano n’ubusambanyi, idini ry’ikinyoma, cyangwa gukunda igihugu mu buryo bukabije. Iyo umunsi mukuru udatandukira amahame ya Bibiliya, buri wese yifatira umwanzuro wo kuwizihiza cyangwa kutawizihiza. Nanone tugomba kuzirikana uko abandi bazabona umwanzuro twafashe.

JYA UHESHA YEHOVA IKUZO MU BYO UVUGA NO MU BYO UKORA

23, 24. Twasobanurira dute bene wacu batari Abahamya impamvu tutakijya mu minsi mikuru imwe n’imwe?

23 Ushobora kuba utakijya mu minsi mikuru itubahisha Yehova. Icyakora bamwe mu bagize umuryango wawe batari Abahamya ba Yehova, bashobora gutekereza ko utabakunda cyangwa se ko utifuza kuba uri kumwe na bo. Bashobora kuba bumva ko iminsi mikuru ari yo ihuza abagize umuryango, bagasabana. None se uzakora iki? Hari ibintu byinshi wakora ukabereka ko ubakunda kandi ko ari ab’agaciro (Imigani 11:25; Umubwiriza 3:12, 13). Ushobora kubatumira ikindi gihe, mugasabana.

24 Mu gihe bene wanyu bakubajije impamvu utakiboneka mu minsi mikuru imwe n’imwe, ushobora kubasobanurira impamvu wifashishije ingingo ziboneka mu bitabo byacu cyangwa ku rubuga rwa jw.org. Ntugatume bumva ko ushaka kubemeza ku ngufu ibitekerezo byawe cyangwa ko babona ibintu nk’uko ubibona. Jya ubasobanurira ko wafashe umwanzuro umaze gusuzuma ibintu byinshi. Jya utuza, kandi buri gihe ‘amagambo yawe ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu.’​—Abakolosayi 4:6.

25, 26. Ababyeyi bafasha bate abana babo gukunda amahame ya Yehova?

25 Ni iby’ingenzi ko twese dusobanukirwa impamvu zituma tutajya mu minsi mikuru imwe n’imwe (Abaheburayo 5:14). Tuba twifuza gushimisha Yehova. Ababyeyi bagomba gusobanurira abana babo amahame ya Bibiliya kandi bakabatoza kuyakunda. Iyo abana bamenye ko Yehova ariho koko, bifuza kumushimisha.​—Yesaya 48:17, 18; 1 Petero 3:15.

26 Yehova ashimishwa no kubona dukora uko dushoboye kose kugira ngo tumusenge mu buryo butanduye no mu budahemuka (Yohana 4:23). Ariko hari abantu benshi batekereza ko umuntu adashobora kuba inyangamugayo muri iyi si irangwa n’ubuhemu. Ese ibyo ni ukuri? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

^ par. 3 Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri iyo minsi mikuru, reba Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi n’urubuga rwa jw.org.