Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana

Bibiliya irimo amahame yadufasha kuguma mu rukundo rw’Imana.

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ishishikariza abantu bose bakunda Yehova gukurikiza inyigisho zo mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya.

IGICE CYA 1

Urukundo rw’Imana ruhoraho iteka

Tugomba gukomeza kwihatira gukunda Imana. Ibyo twabigeraho dute?

IGICE CYA 2

Uko twagira umutimanama utaducira urubanza

Twese Imana yaduhaye umutimanama udufasha kumenya icyo twakora.

IGICE CYA 3

Hitamo inshuti zikunda Imana

Inshuti zacu zishobora gutuma dukora ibikorwa byiza cyangwa bibi. Amahame yo muri Bibiliya yadufasha ate guhitamo inshuti nziza?

IGICE CYA 4

Impamvu tugomba kubaha ubutware

Hari impamvu tugomba kubaha ubutware mu muryango, mu itorero no mu gihugu.

IGICE CYA 5

Uko twakomeza kwitandukanya n’isi

Yesu yabwiye abigishwa be ati: ‘Ntimuri ab’isi.’ “Isi” yavugaga ni iyihe, kandi se kuki Abakristo bagomba gukomeza kwitandukanya na yo?

IGICE CYA 6

Uko twahitamo imyidagaduro

Imyidagaduro yo muri iyi si imeze nk’urubuto rufite igice kizima n’ikindi gice cyaboze. Ni iki cyagufasha guhitamo imyidagaduro myiza kandi ukirinda imyidagaduro mibi?

IGICE CYA 7

Ese uha ubuzima agaciro nk’ako Imana ibuha?

Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya adufasha gufata imyanzuro myiza ku birebana n’ubuzima n’amaraso?

IGICE CYA 8

Yehova yifuza ko tuba abantu batanduye

Amahame y’Imana arebana no kutandura ntagarukira ku isuku yo ku mubiri, ku myambaro n’aho dutuye. Ahubwo tugomba no kutandura mu buryo bw’umwuka, mu myifatire no mu bitekerezo.

IGICE CYA 9

“Muhunge ubusambanyi”

Ubusambanyi ni iki, kandi se twabwirinda dute?

IGICE CYA 10

Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana

Ni izihe mpamvu zagombye gutuma umuntu ashaka? Ni iki cyagufasha guhitamo neza uwo muzabana? Wabana ute akaramata n’uwo mwashakanye?

IGICE CYA 11

Nyuma y’ubukwe

Buri muryango ugira ibihe byiza n’ibihe bibi. Niyo abashakanye bagirana ibibazo bikomeye, bashobora kubana neza.

IGICE CYA 12

Tuge tuvuga ‘amagambo meza yo kubaka abandi’

Amagambo ashobora kubaka cyangwa gusenya. Yehova atwigisha uko twakoresha neza iyo mpano.

IGICE CYA 13

Ese iminsi mikuru yose ishimisha Imana?

Iminsi mikuru igira umwanya w’ingenzi mu mibereho y’abantu. Ni iki cyadufasha kumenya uko Yehova ayibona?

IGICE CYA 14

Tube inyangamugayo muri byose

Suzuma ahantu hane kuba inyangamugayo bishobora kutugora n’ukuntu iyo tubaye inyangamugayo bitugirira akamaro.

IGICE CYA 15

Jya wishimira akazi ukora

Umuremyi wacu yifuza ko dukora akazi twishimye. None se ni iki cyadufasha kwishimira akazi dukora? Ese hari akazi Abakristo badakwiriye gukora?

IGICE CYA 16

Murwanye Satani

Turi mu isi itegekwa na Satani. None se twakora iki ngo twegere Yehova bityo turwanye Satani?

IGICE CYA 17

Guma mu rukundo rw’Imana

Hari umwanditsi wa Bibiliya wabwiye Abakristo ati: “Nimwiyubake mu byo kwizera kwanyu kwera cyane.” Wakubaka ukwizera kwawe ute?

Ibisobanuro

Ibisobanuro by’amagambo yakoreshejwe mu gitabo Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana.