Kuva 2:1-25
2 Icyo gihe, umugabo wo mu muryango wa Lewi yashatse umukobwa wa Lewi.+
2 Nuko uwo mugore aratwita, abyara umwana w’umuhungu. Yitegereje ukuntu ari mwiza, amara amezi atatu amuhishe.+
3 Ariko abonye ko atagishoboye kumuhisha,+ amubohera agatebo mu mfunzo* agahomesha ibintu bitinjirwamo n’amazi,* ashyiramo uwo mwana maze agashyira mu rubingo rwo ku nkombe y’uruzi rwa Nili.
4 Hanyuma mushiki w’uwo mwana+ ahagarara ahitaruye kugira ngo arebe uko biri bumugendekere.
5 Nuko umukobwa wa Farawo aramanuka aje kwiyuhagira mu ruzi rwa Nili, kandi abaja be bagendagendaga ku nkombe y’urwo ruzi. Abona ka gatete mu rubingo, ahita yohereza umuja we ngo akazane.+
6 Agapfunduye abonamo umwana w’umuhungu, kandi uwo mwana yarimo arira. Nuko amugirira impuhwe, ariko aravuga ati: “Uyu ni umwana w’Abaheburayo.”
7 Mushiki w’uwo mwana abaza umukobwa wa Farawo ati: “Urashaka ko njya kuguhamagarira umugore wo mu Baheburayo kugira ngo azakonkereze uyu mwana?”
8 Nuko umukobwa wa Farawo aramubwira ati: “Ngaho genda!” Uwo mukobwa ahita agenda azana mama w’uwo mwana.+
9 Hanyuma umukobwa wa Farawo aramubwira ati: “Jyana uyu mwana umunyonkereze, nzajya nguhemba.” Nuko uwo mugore ajyana uwo mwana akajya amwonsa.
10 Umwana amaze gukura, amushyira umukobwa wa Farawo aba umwana we.+ Uwo mukobwa amwita Mose.* Aravuga ati: “Ni ukubera ko namuvanye mu mazi.”+
11 Nuko umunsi umwe, igihe Mose yari amaze gukura no kugira imbaraga, ajya aho bene wabo bari bari kugira ngo arebe imirimo ivunanye cyane babakoreshaga.+ Agezeyo abona Umunyegiputa akubita umwe muri bene wabo b’Abaheburayo.
12 Areba hirya no hino abona nta muntu umureba, ahita yica uwo Munyegiputa, arangije amutaba mu musenyi.+
13 Bukeye asubirayo, asanga noneho ari Abaheburayo babiri bari kurwana. Ahita abwira uwari uri mu makosa ati: “Kuki uri gukubita mugenzi wawe?”+
14 Na we aramusubiza ati: “Ni nde wagushyizeho ngo utubere umuyobozi n’umucamanza? Ese nanjye urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyegiputa?”+ Nuko Mose ahita agira ubwoba bwinshi aravuga ati: “Ni ukuri ibyanjye byamenyekanye!”
15 Nuko Farawo abyumvise, ashaka kwica Mose. Mose ahunga Farawo ajya gutura mu gihugu cy’i Midiyani,+ agezeyo yicara ku iriba.
16 Icyo gihe i Midiyani+ hari umutambyi wari ufite abakobwa barindwi, maze baraza bavoma amazi buzuza ikibumbiro* kugira ngo bahe amazi umukumbi wa papa wabo.
17 Ariko nk’uko byari bisanzwe abashumba baraza, birukana abo bakobwa. Mose abibonye arahaguruka atabara abo bakobwa, aha amazi umukumbi wabo.
18 Nuko bageze iwabo, papa wabo Reweli*+ aratangara arababaza ati: “Noneho byagenze bite ko mubangutse?”
19 Baramusubiza bati: “Hari Umunyegiputa+ wadukijije abashumba kandi ni na we watuvomeye amazi, ayaha n’umukumbi wacu.”
20 Nuko abwira abakobwa be ati: “None se ari he? Kuki mwamusize? Nimumuhamagare aze dusangire.”
21 Hanyuma Mose yemera kubana na Reweli, maze Reweli amushyingira umukobwa we witwaga Zipora.+
22 Nyuma yaho Zipora abyara umwana w’umuhungu, Mose amwita Gerushomu*+ kuko yavuze ati: “Nabaye umwimukira mu gihugu cy’amahanga.”+
23 Nyuma y’igihe kirekire umwami wa Egiputa arapfa,+ ariko Abisirayeli bakomeza gutaka kubera imirimo ivunanye cyane bakoreshwaga. Nuko bakomeza gutakambira Imana y’ukuri bitewe n’iyo mirimo ivunanye.+
24 Amaherezo Imana yumva gutaka kwabo+ kandi yibuka isezerano yagiranye na Aburahamu, Isaka na Yakobo.+
25 Nuko Imana yita ku Bisirayeli kandi ibona umubabaro wabo.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ubwoko bw’ibyatsi bimera hafi y’amazi.
^ Cyangwa “agahomesha godoro n’ubushishi.”
^ Bisobanura ngo: “Uwarohowe.” Ni ukuvuga, uwakuwe mu mazi.
^ Ni ahantu babaga baratunganyije kugira ngo amatungo ajye ahanywera amazi.
^ Ni we “Yetiro.”
^ Bisobanura ngo: “Umunyamahanga utuye muri ako gace.”