Kuva 30:1-38

  • Igicaniro cyo gutwikiraho imibavu (1-10)

  • Ibarura n’ingurane (11-16)

  • Igikarabiro cy’umuringa (17-21)

  • Amavuta yera (22-33)

  • Umubavu wera (34-38)

30  “Uzabaze igicaniro cyo gutwikiraho umubavu, ukibaze mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.  Kizagire uburebure bwa santimetero 44 n’ibice 5* n’ubugari bwa santimetero 44 n’ibice 5, kigire impande enye zingana. Kandi kizagire ubuhagarike bwa santimetero 89.* Amahembe yacyo azabe akoranywe na cyo.  Uzagisige zahabu itavangiye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zacyo zose no ku mahembe yacyo, kandi uzagikorere umuguno wa zahabu ukizengurutse.  Nanone uzagikorere impeta nini ebyiri muri zahabu, uzitere munsi y’umuguno wacyo ku mpande zacyo ebyiri ziteganye, kugira ngo zizajye zishyirwamo imijishi* yo kugiheka.  Uzabaze imijishi mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyisige zahabu.  Icyo gicaniro uzagishyire imbere ya rido iri hafi y’isanduku irimo amategeko n’umupfundikizo wayo, aho nzajya nkwiyerekera.  “Aroni azajye atwikira kuri icyo gicaniro umubavu uhumura neza. Buri gitondo igihe atunganya amatara, ajye agitwikiraho umubavu.  Aroni najya gucana amatara nimugoroba, ajye agitwikiraho umubavu. Uwo ni umubavu uzahora imbere ya Yehova mu bihe byanyu byose.  Ntimukagitwikireho umubavu utemewe cyangwa igitambo gitwikwa n’umuriro cyangwa ituro ry’ibinyampeke, kandi ntimuzagisukeho ituro rya divayi. 10  Rimwe mu mwaka, Aroni ajye afata ku maraso y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y’icyo gicaniro kugira ngo acyeze. Ibyo ajye abikora rimwe mu mwaka mu bihe byanyu byose. Icyo gicaniro ni icyera cyane kuri Yehova.” 11  Nuko Yehova abwira Mose ati: 12  “Nubarura Abisirayeli ushaka kumenya umubare wabo, buri wese muri bo ajye aha Yehova ingurane* y’ubuzima bwe mu gihe ubabarura, kugira ngo badaterwa n’icyorezo muri iryo barura. 13  Buri wese mu bazabarurwa azatange garama esheshatu* z’ifeza. Uzazipime ukurikije igipimo cy’ahera. Garama esheshatu z’ifeza ni yo mpano muzaha Yehova. 14  Umuntu wese uzabarurwa, kuva ku bafite imyaka 20 kujyana hejuru, azatange iyo mpano igenewe Yehova. 15  Umukire ntazatange ibirenze garama esheshatu z’ifeza n’umukene ntazatange ibitageze kuri garama esheshatu z’ifeza, kugira ngo mutange impano igenewe Yehova, ibe ingurane y’ubuzima bwanyu. 16  Uzakire ibyo biceri by’ifeza Abisirayeli batanze ngo bibe ingurane, ubitange bikoreshwe mu mirimo ikorerwa mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, bibere Abisirayeli urwibutso imbere ya Yehova, kugira ngo bibe ingurane y’ubuzima bwanyu.” 17  Yehova yongera kubwira Mose ati: 18  “Uzacure igikarabiro bazajya bakarabiraho n’icyo kugiterekaho ubicure mu muringa. Uzagishyire hagati y’ihema n’igicaniro kandi ugishyiremo amazi. 19  Aroni n’abahungu be bajye bagikarabiraho intoki n’ibirenge. 20  Igihe bagiye kwinjira mu ihema cyangwa bagiye ku gicaniro gutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro, bajye bakaraba kugira ngo badapfa. 21  Bajye bakaraba intoki kandi boge ibirenge kugira ngo badapfa. Iryo rizamubere itegeko rihoraho we n’abazamukomokaho, mu bihe byabo byose.” 22  Yehova akomeza kubwira Mose ati: 23  “Naho wowe, uzashake imibavu myiza kurusha iyindi. Uzafate ibiro bitandatu by’ishangi,* ibiro bitatu* bya sinamoni ihumura neza, ibiro bitatu by’urubingo ruhumura, 24  ibiro bitandatu bya kesiya byapimwe ukurikije igipimo cy’ahera, n’amavuta ya elayo ajya kungana na litiro enye.* 25  Uzabikoremo amavuta yera. Azabe ari uruvange rw’amavuta akoranywe ubuhanga. Ayo azabe ari amavuta yera. 26  “Uzayasuke ku ihema ryo guhuriramo n’Imana no ku isanduku irimo amategeko, 27  no ku meza n’ibikoresho byayo byose, no ku gitereko cy’amatara n’ibikoresho byacyo, no ku gicaniro cyo gutwikiraho umubavu, 28  no ku gicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibikoresho byacyo byose, no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo. 29  Uzabyeze kugira ngo bibe ibyera cyane, kandi umuntu wese ubikoraho azabe ari umuntu wera. 30  Kandi uzasuke amavuta kuri Aroni n’abahungu be ubeze kugira ngo bambere abatambyi. 31  “Uzabwire Abisirayeli uti: ‘Ayo azabe amavuta yanjye yera mu bihe byanyu byose. 32  Ntihazagire umuntu uyisiga, kandi ntihazagire ukora andi ngo ayavange kimwe n’ayo. Ni ayera. Azakomeze kubabera amavuta yera. 33  Umuntu wese ukora amavuta nk’ayo akayasiga umuntu utabifitiye uburenganzira,* azicwe.’” 34  Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Uzashake imibavu ikurikira: Natafu, onika, garubalumu ihumura neza n’ububani butunganyijwe. Byose bizabe binganya igipimo. 35  Uzabikoremo umubavu, bibe uruvange rw’umubavu ukoranywe ubuhanga uhumura neza, urimo umunyu. Uzabe umubavu utunganyijwe kandi wera. 36  Uzafateho muke uwusye uvemo ifu nziza, maze ufateho ifu nke uyishyire imbere y’isanduku irimo amategeko mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, aho nzajya nkwiyerekera. Uwo mubavu uzababere uwera cyane. 37  Umubavu uzakorwa muri ibyo byose, ntimuzawukore ngo muwugire uwanyu. Ahubwo muzakomeze kubona ko ari uwera. Ni uwa Yehova. 38  Umuntu wese uzakora umubavu nk’uwo agira ngo ashimishwe n’impumuro yawo, azicwe.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.” Reba umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ibintu biremereye.
Cyangwa “incungu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cya shekeli.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 250.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini imwe.” Hini imwe yanganaga na litiro 3,67. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunyamahanga.” Ni ukuvuga, umuntu utari uwo mu muryango wa Aroni.