Kuva 6:1-30

  • Isezerano ry’uko bari kurekurwa risubirwamo (1-13)

    • Izina rya Yehova ryari ritaramenyekana mu buryo bwuzuye (2, 3)

  • Umuryango Mose na Aroni bakomokamo (14-27)

  • Mose yongera kujya imbere ya Farawo (28-30)

6  Yehova abwira Mose ati: “Ubu noneho ugiye kwirebera ibyo nzakorera Farawo.+ Nzakoresha imbaraga zanjye ntume abareka mugende kandi namara kubona imbaraga zanjye, azabirukana muve mu gihugu cye.”+  Imana ibwira Mose iti: “Ndi Yehova.  Nabonekeye Aburahamu, Isaka na Yakobo mbereka ko ndi Imana Ishoborabyose.+ Ariko ku bihereranye n’izina ryanjye Yehova,+ sinigeze mbimenyekanishaho+ mu buryo bwuzuye.  Nanone nagiranye na bo isezerano ryo kubaha igihugu cy’i Kanani, igihugu bari batuyemo ari abanyamahanga.+  Njye ubwanjye numvise gutaka kw’Abisirayeli bagizwe abacakara n’Abanyegiputa, maze nibuka isezerano ryanjye.+  “None rero, ubwire Abisirayeli uti: ‘ndi Yehova, kandi nzabakiza imirimo ivunanye Abanyegiputa babakoresha, mbakure mu bucakara.+ Nzakoresha imbaraga zanjye mbakize kandi nzahana+ cyane Abanyegiputa.  Muzaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yanyu.+ Muzamenya ko ndi Yehova Imana yanyu ibakijije imirimo ivunanye Abanyegiputa babakoresha.  Nzabajyana mu gihugu narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo. Icyo gihugu nzakibaha kibe icyanyu.+ Ndi Yehova.’”+  Hanyuma Mose abibwira Abisirayeli, ariko banga kumwumvira bitewe n’uko bari bacitse intege kandi bakaba barakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.+ 10  Nuko Yehova abwira Mose ati: 11  “Genda ubwire Farawo umwami wa Egiputa areke Abisirayeli bagende, bave mu gihugu cye.” 12  Ariko Mose asubiza Yehova ati: “Dore Abisirayeli banze kunyumva.+ None se ubwo Farawo we azanyumva ate kandi no kuvuga bingora?”+ 13  Icyakora Yehova akomeza kubwira Mose na Aroni ngo babwire Abisirayeli na Farawo umwami wa Egiputa itegeko rye, kugira ngo areke Abisirayeli bave mu gihugu cya Egiputa. 14  Aba ni bo batware b’imiryango y’Abisirayeli: Abahungu ba Rubeni, imfura ya Isirayeli+ ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Rubeni. 15  Abahungu ba Simeyoni ni Yemuweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sohari na Shawuli, uwo yabyaranye n’Umunyakananikazi.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Simeyoni. 16  Aya ni yo mazina y’abahungu ba Lewi+ hakurikijwe imiryango bakomokamo: Hari Gerushoni, Kohati na Merari.+ Imyaka yose Lewi yabayeho ni 137. 17  Abahungu ba Gerushoni ni Libuni na Shimeyi, hakurikijwe imiryango yabo.+ 18  Abahungu ba Kohati ni Amuramu, Isuhari, Heburoni na Uziyeli.+ Imyaka yose Kohati yabayeho ni 133. 19  Abahungu ba Merari ni Mahili na Mushi. Iyo ni yo miryango y’Abalewi, hakurikijwe imiryango bakomokamo.+ 20  Amuramu yashakanye na mushiki wa papa we witwaga Yokebedi.+ Hanyuma babyarana Aroni na Mose.+ Imyaka yose Amuramu yabayeho ni 137. 21  Abahungu ba Isuhari ni Kora,+ Nefegi na Zikiri. 22  Abahungu ba Uziyeli ni Mishayeli, Elizafani+ na Sitiri. 23  Aroni yashakanye na Elisheba umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni.+ Hanyuma babyarana Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.+ 24  Abahungu ba Kora ni Asiri, Elukana na Abiyasafu.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Kora.+ 25  Eleyazari+ umuhungu wa Aroni yashakanye n’umwe mu bakobwa ba Putiyeli. Hanyuma babyarana Finehasi.+ Abo ni bo bakuru mu batware b’Abalewi hakurikijwe imiryango yabo.+ 26  Mose na Aroni ni bo Yehova yabwiye ati: “Nimukure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa baveyo bari mu matsinda.”*+ 27  Nanone Mose na Aroni+ ni bo bavuganye na Farawo umwami wa Egiputa, kugira ngo abareke bavane Abisirayeli muri Egiputa. 28  Ku munsi Yehova yavuganiyeho na Mose mu gihugu cya Egiputa, 29  Yehova yaramubwiye ati: “Ndi Yehova. Ubwire Farawo umwami wa Egiputa ibyo nkubwira byose.” 30  Nuko Mose abwira Yehova ati: “None se Farawo azanyumva ate kandi kuvuga bingora?”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “baveyo nk’uko imitwe y’ingabo zabo iri.”