Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Itegeko’ rya Yehova ntirihinyuka

‘Itegeko’ rya Yehova ntirihinyuka

‘Itegeko’ rya Yehova ntirihinyuka

“Ndavuga rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati ‘uri umwana wanjye . . . Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe.’”​—ZABURI 2:7, 8.

1. Umugambi w’Imana utandukaniye he n’uw’amahanga?

YEHOVA IMANA afitiye umugambi abantu n’iyi si. Amahanga na yo afite umugambi. Ariko se mbega ukuntu iyo migambi itandukanye! Ibyo ntibitangaje kubera ko Imana yavuze iti “nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.” Umugambi w’Imana uzasohozwa nta kabuza, kubera ko yakomeje igira iti “nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima, ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:9-11.

2, 3. Ni iki kigaragazwa muri zaburi ya kabiri, kandi ni ibihe bibazo umuntu yibaza?

2 Kuba umugambi w’Imana ufitanye isano n’Umwami wa Kimesiya uzasohozwa, bigaragazwa neza na zaburi ya kabiri. Umwanditsi wayo, ari we Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera, yahumekewe n’Imana kugira ngo ahanure ko hari kuzabaho igihe gikomeye ubwo amahanga yari kuzaba ari mu midugararo. Abategetsi bayo bari kuzarwanya Yehova Imana n’Uwo yasize. Ariko nanone umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “ndavuga rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati ‘uri Umwana wanjye . . . Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, n’abo ku mpera y’isi ngo ubatware.’”—Zaburi 2:7, 8.

3 ‘Itegeko ry’Uwiteka’ risobanura iki ku mahanga? Ni mu buhe buryo rigira ingaruka ku bantu bose muri rusange? Koko se, ni iki ingaruka z’iryo tegeko zisobanura ku bantu batinya Imana basoma zaburi ya kabiri?

Amahanga ari mu midugararo

4. Ni gute wavuga muri make ingingo z’ingenzi zikubiye muri Zaburi 2:1, 2?

4 Umwanditsi wa zaburi yakomoje ku bikorwa by’amahanga n’abategetsi bayo, atangira aririmba ati “ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo? N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa? Abami bo mu isi biteguye kurwana, kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo yasīze.”—Zaburi 2:1, 2. *

5, 6. Ni ibihe bintu ‘by’ubusa’ amoko y’amahanga yakomeje ‘gutekereza’?

5 Ni ibihe bintu ‘by’ubusa’ amoko y’amahanga yo muri iki gihe yakomeje ‘gutekereza’? Aho kwemera Uwo Imana yasize, ni ukuvuga Mesiya cyangwa Kristo, amahanga yakomeje ‘gutekereza’ ukuntu yashimangira ubutware bwayo bwite. Ayo magambo yo muri zaburi ya kabiri yongeye gusohora mu kinyejana cya mbere I.C., ubwo abategetsi b’Abayahudi n’Abaroma bashyiraga hamwe kugira ngo bice Umwami Imana yagennye, ari we Yesu Kristo. Icyakora, isohozwa rikomeye ryatangiye mu mwaka wa 1914 ubwo Yesu yimikwaga akaba Umwami mu ijuru. Kuva icyo gihe, nta butegetsi bwa politiki n’ubu na bumwe bwo ku isi bwigeze bwemera Umwami Imana yimitse.

6 Ni iki umwanditsi wa zaburi yashakaga kuvuga igihe yabazaga ati “amoko yatekerereje iki iby’ubusa?” Imigambi yabo ni yo y’ubusa; nta cyo imaze kandi nta cyo izabagezaho. Ntibashobora kuzana amahoro n’umutekano muri iyi si. Ariko kandi, bagera n’aho bakora ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bw’Imana. Mu by’ukuri, bashyize hamwe, barisuganya kugira ngo barwanye Isumbabyose n’Uwo Yasize. Mbega ngo baraba abapfu!

Umwami Yehova yimitse agenda anesha

7. Mu isengesho ry’abigishwa ba mbere ba Yesu, bagaragaje ko amagambo yo muri Zaburi ya 2:1, 2 yasohoreye kuri nde?

7 Abigishwa ba Yesu bavuze ko ari we amagambo yo muri Zaburi ya 2:1, 2 yasohoreyeho. Igihe batotezwaga bazira ukwizera kwabo, barasenze bati “Databuja [Yehova], ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, kandi wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi umugaragu wawe, ubivugisha umwuka wera ngo ‘ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo, n’abantu bagatekereza iby’ubusa? Abami bo mu isi bateje urugamba, n’abakuru bateraniye hamwe, kurwanya Uwiteka n’Uwo yasize.’ Kandi koko Herode [Antipa] na Pontiyo Pilato, hamwe n’abanyamahanga n’imiryango y’Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasīze” (Ibyakozwe 4:24-27; Luka 23:1-12). * Koko rero, mu kinyejana cya mbere, bagambaniye Yesu, umugaragu Imana yasize. Icyakora, iyo zaburi yari kuzagira irindi sohozwa mu binyejana byinshi nyuma yaho.

8. Ni gute ibivugwa muri Zaburi 2:3 bisohorera ku mahanga yo muri iki gihe?

8 Igihe Isirayeli ya kera yari ifite umwami w’umuntu, urugero nka Dawidi, amahanga y’abapagani n’abategetsi bayo bishyiraga hamwe bakarwanya Imana n’uwo yimikishije amavuta. Ariko se byifashe bite muri iki gihe? Amahanga yo muri iki gihe ntashaka kubahiriza ibyo Yehova na Mesiya bayasaba. Ku bw’ibyo rero, ni nk’aho bavuga bati “reka ducagagure ibyo batubohesheje, tujugunye kure ingoyi batubohesheje” (Zaburi 2:3). Ikintu cyose Imana hamwe n’Uwo Yasize babuzanya, amahanga n’abategetsi bayo barakirwanya. Birumvikana ariko ko imihati iyo ari yo yose bashyiraho kugira ngo bacagagure izo ngoyi kandi bajugunye kure iyo migozi, izaba imfabusa.

Yehova arabakoba

9, 10. Kuki Yehova akoba amahanga?

9 Imihati iyo ari yo yose abategetsi b’amahanga bashyiraho bashaka gushimangira ubutegetsi bwabo bwite, nta cyo ibwiye Yehova. Zaburi ya kabiri ikomeza igira iti “Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba” (Zaburi 2:4). Imana yo irakomeza ikikorera ibijyanye n’umugambi wayo, mbese nk’aho abo bategetsi batanabaho rwose. Iyo abona ukuntu bidoga, arabaseka kandi akabakoba. Mubareke bisararange bavuga ibyo bateganya kuzakora. Yehova arabareba akabaseka gusa. Areba ukuntu barushywa n’ubusa bamurwanya akabaseka.

10 Mu yindi zaburi ya Dawidi, yavuze iby’amahanga n’abantu barwanya Imana, maze araririmba ati “ni wowe mpamagara, Uwiteka, Mana Nyiringabo, Mana y’Abisirayeli, kangukira guhana abapagani bose, ntugire abanyabicumuro babi ubabarira. Bagaruka nimugoroba bagakankama nk’imbwa, bakazenguruka umudugudu. Dore badudubiranya amagambo mabi mu kanwa kabo, inkota ziri mu minwa yabo, kuko bibaza bati ‘ni nde ubyumva?’ Ariko wowe Uwiteka uzabaseka, uzakoba abapagani bose” (Zaburi 59:6-9). Iyo Yehova areba ubupfu amahanga yagize bwo kumurwanya, akareba urujijo arimo n’ukuntu yirarira, arayaseka cyane.

11. Bigenda bite iyo amahanga agerageje kuburizamo umugambi w’Imana?

11 Amagambo yo muri Zaburi ya 2 atuma turushaho kwizera ko Imana ishobora guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko buri gihe isohoza ibyo ishaka kandi ko itazigera itererana abagaragu bayo b’indahemuka (Zaburi 94:14). Ku bw’ibyo se, bigenda bite iyo amahanga ashyizeho imihati yo kuburizamo umugambi wa Yehova? Dukurikije ibyo iyo zaburi ivuga, Imana “izababwirana umujinya,” nk’aho yavugishije guhinda gukomeye kw’inkuba. Byongeye kandi, ‘izabatinyisha uburakari bwayo bwinshi’ nk’aho yarabije imirabyo ikomeye.—Zaburi 2:5.

Umwami Imana yiyimikiye

12. Ni ukuhe kwimikwa kuvugwa muri Zaburi 2:6?

12 Ibyo Yehova yakomeje avugira mu kanwa k’umwanditsi wa zaburi, nta gushidikanya byatumye amahanga yiheba. Imana yaravuze iti “ni jye wimikiye Umwami wanjye, kuri Siyoni umusozi wanjye wera” (Zaburi 2:6). Umusozi wa Siyoni wari i Yerusalemu aho Dawidi yimikiwe akaba umwami wa Isirayeli yose. Ariko Umwami wa Kimesiya ntazashyira intebe ye y’ubwami muri uwo mujyi cyangwa ahandi hantu aho ari ho hose ku isi. Mu by’ukuri, Yehova yamaze kwimika Yesu Kristo ku Musozi Siyoni wo mu ijuru, kuko yamutoranyije ngo azabe Umwami wa Kimesiya.—Ibyahishuwe 14:1.

13. Ni irihe sezerano Yehova yagiranye n’Umwana we?

13 Uwo Mwami wa Kimesiya na we afashe ijambo. Aragira ati “ndavuga rya tegeko [rya Yehova wagiranye n’Umwana we isezerano ryo kumuha Ubwami], Uwiteka yarambwiye ati ‘uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye’” (Zaburi 2:7). Kristo yavuze iby’iryo sezerano ry’Ubwami igihe yabwiraga intumwa ze ati “ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye.”—Luka 22:28, 29.

14. Kuki dushobora kuvuga ko Yesu afite uburenganzira budashidikanywaho bwo kuba Umwami?

14 Nk’uko byahanuwe muri Zaburi ya 2:7, Yehova yemeje ko Yesu ari Umwana we igihe Yesu yabatizwaga, n’igihe yamuzuraga akamuha ubuzima bw’umwuka (Mariko 1:9-11; Abaroma 1:4; Abaheburayo 1:5; 5:5). Ni koko, Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru, ni Umwana w’Imana w’ikinege (Yohana 3:16). Kubera ko Yesu akomoka mu muryango w’abami wa Dawidi, afite uburenganzira budashidikanywaho bwo kuba Umwami (2 Samweli 7:4-17; Matayo 1:6, 16). Dukurikije ibivugwa muri iyo zaburi, Imana yabwiye Umwana wayo iti “nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, n’abo ku mpera y’isi ngo ubatware.”—Zaburi 2:8.

15. Kuki Yesu asaba amahanga ngo abe umwandu we?

15 Uwo Mwami, Umwana w’Imana ubwe, afite umwanya wa kabiri kuri Yehova. Yesu yanyuze mu bigeragezo agaragariza Yehova ko ari uwizerwa, ko ari indahemuka kandi ko ari uwo kwiringirwa. Byongeye kandi, Yesu afite umurage kuko ari Umwana w’imfura w’Imana. Kandi koko, Yesu Kristo “ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose” (Abakolosayi 1:15). Icyo agomba gukora gusa, ni ugusaba Imana na yo ‘ikamuha amahanga ngo abe umwandu we, n’abo ku mpera y’isi ngo abatware.’ Ibyo Yesu yabisabye kuko ‘ibinezeza bye byari ukubana n’abantu,’ kandi akaba yifuza cyane gusohoza umugambi Se wo mu ijuru afitiye isi n’abantu.—Imigani 8:30, 31.

Iteka Yehova yaciriye amahanga

16, 17. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi 2:9, bizagendekera bite amahanga?

16 Kubera ko ibivugwa muri zaburi ya kabiri bikomeje gusohora muri iki gihe cyo kuhaba kwa Yesu Kristo atagaragara, amahanga bizayagendekera bite? Vuba aha, uwo Mwami azasohoza ibyo Imana yavuze igira iti “uzabavunaguza inkoni y’icyuma, uzabamenagura nk’ikibumbano.”—Zaburi 2:9.

17 Inkoni z’abami ba kera zabaga ari ikimenyetso cy’ububasha bwa cyami. Hari inkoni zabaga zikozwe mu cyuma, urugero nk’iyo ivugwa muri iyi zaburi. Imvugo y’ikigereranyo yakoreshejwe aha ngaha, igaragaza ukuntu Kristo Umwami azarimbura amahanga bitamugoye na busa. Uwakwihanukira agakubita ikintu gikozwe mu ibumba inkoni y’icyuma, cyajanjagurika burundu ntikizongere gukoreshwa.

18, 19. Abami bo mu isi bagomba gukora iki kugira ngo bemerwe n’Imana?

18 Ese abategetsi b’amahanga bagomba kuzarimburwa byanze bikunze? Oya, kuko umwanditsi wa zaburi abinginga muri aya magambo ngo “noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga” (Zaburi 2:10). Abami baratumirirwa kwitonda bakagira ubwenge. Bagombye kubona ko imigambi yabo nta cyo imaze uyigereranyije n’ibyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu.

19 Kugira ngo abami bo mu isi bemerwe n’Imana, bagomba guhindura imyifatire yabo. Bagirwa inama yo ‘gukorera Uwiteka batinya, banezerewe bahinda imishyitsi’ (Zaburi 2:11). Byagenda bite babigenje batyo? Aho kugira ngo bagire imidugararo, cyangwa bavurungane mu bwenge bwabo, bashobora kwishimira ibyiringiro Umwami wa Kimesiya abaha. Bizaba ngombwa ko abategetsi b’isi bareka ubwibone n’ubwirasi bagaragaza mu butegetsi bwabo. Byongeye kandi, bagomba guhinduka amazi atararenga inkombe, bakagira ubwenge bwo kwemera ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova busumba ubundi butegetsi bwose, kandi ko Imana n’Umwami wa Kimesiya yimitse bafite imbaraga zitagereranywa.

“Musome urya Mwana”

20, 21. ‘Gusoma Umwana’ bisobanura iki?

20 Ubu noneho Zaburi ya 2 iraha abategetsi b’amahanga itumira rirangwa n’imbabazi. Aho kugira ngo bishyire hamwe bashaka kurwana, bagirwa inama igira iti “musome urya Mwana, kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira, kuko umujinya we ukongezwa vuba” (Zaburi 2:12a). Iyo Umwami w’ikirenga w’ijuru n’isi, Yehova, atanze itegeko, rigomba kubahirizwa. Igihe Imana yimikaga Umwana wayo ku ntebe y’ubwami, abategetsi b’isi bagombye kuba bararetse ‘gutekereza iby’ubusa.’ Bagombye kuba barahise bemera uwo Mwami kandi bakamugandukira mu buryo bwuzuye.

21 Kuki bagomba ‘gusoma Umwana’? Igihe iyi zaburi yahimbwaga, gusoma umuntu byari ikimenyetso cy’ubucuti, kandi umuntu yabikoraga aha ikaze abashyitsi mu rugo kugira ngo abereke ko bisanga. Nanone kandi, gusoma umuntu byashoboraga kumwereka ko uri indahemuka, cyangwa ko uzamubera uwizerwa (1 Samweli 10:1). Muri uyu murongo wa zaburi ya kabiri, Imana itegeka amahanga gusoma Umwana wayo wabaye Umwami, cyangwa kumuha ikaze.

22. Ni uwuhe muburo abategetsi b’amahanga bagombye kumvira?

22 Abanga kwemera ubutegetsi bw’Umwami Imana yatoranyije, baba basuzuguye Yehova. Baba banze kwemera ko Yehova Imana afite uburenganzira bwo gutegeka ijuru n’isi, kandi baba banze ubutegetsi bwe no kwemera ko ari we ushobora gutoranya Umwami ushoboye gutegeka abantu neza kurusha undi wese. Abategetsi b’amahanga bazibonera ko umujinya w’Imana uzabagwa gitumo, mu gihe bazaba bakigerageza gusohoza imigambi yabo bwite. “Umujinya we ukongezwa vuba” cyangwa ukwirakwira vuba vuba kandi nta gishobora kuwukoma imbere. Abategetsi b’amahanga bagombye kumvira uwo muburo bishimye, kandi bagakora ibihuje na wo. Nibabigenza batyo bazabaho.

23. Haracyariho igihe kugira ngo abantu bakore iki?

23 Iyi zaburi ivuga ibintu bihambaye, isozwa n’amagambo agira ati ‘hahirwa abahungira [kuri Yehova] bose’ (Zaburi 2:12b). Abantu baracyafite igihe cyo guhungira ahari umutekano. Ndetse na bamwe mu bategetsi bamaze igihe bashyigikira imigambi y’amahanga, bashobora guhungira aho hantu hari umutekano. Bashobora gusaba Yehova ubuhungiro kuko atanga ubuhungiro mu butegetsi bw’Ubwami. Ariko bagomba kubikora mbere y’uko Ubwami bwa Kimesiya bujanjagura amahanga yose aburwanya.

24. Twakora iki kugira ngo turusheho kugira imibereho irangwa no kunyurwa muri iyi si ivurunganye?

24 Nitwiyigisha Ibyanditswe dushyizeho umwete kandi tugashyira mu bikorwa inama bitanga, dushobora kurushaho kugira imibereho irangwa no kunyurwa ndetse no muri iki gihe turi mu isi ivurunganye. Gushyira mu bikorwa inama Ibyanditswe bitanga bituma turushaho kugira ibyishimo mu muryango, kandi bikaturinda imihangayiko yibasiye abantu muri iyi si. Kugendera ku mahame ya Bibiliya bituma twiringira ko dushimisha Umuremyi wacu. Nta wundi muntu uretse Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi ushobora kutwizeza ko azaduha “ubugingo bwa none n’ubuzaza” amaze gukura ku isi abantu barwanya ibyo gukiranuka banga ubutegetsi bw’Ubwami.—1 Timoteyo 4:8.

25. Kubera ko ‘itegeko’ rya Yehova ridahinyuka, ni iki dushobora kwitega ko kizaba muri iki gihe?

25 ‘Itegeko’ rya Yehova ntirihinyuka. Kubera ko Imana ari yo yaturemye, izi icyatuma abantu bamererwa neza, kandi izasohoza umugambi wayo wo guha abantu bumvira ubuzima burangwa n’amahoro, kunyurwa n’umutekano urambye mu Bwami bw’Umwana wayo ikunda. Umuhanuzi Daniyeli yanditse ibirebana n’iki gihe turimo agira ati ‘ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, buzamenagura ubwo bwami bwose bubutsembeho kandi buzahoraho iteka ryose’ (Daniyeli 2:44). Ubwo rero, nta gushidikanya rwose ko iki ari cyo gihe cyo ‘gusoma Umwana’ no gukorera Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi Yehova!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Mu isohozwa rya mbere, Umwami Dawidi ni we wari ‘Uwasizwe’ na ho “abami bo mu isi” bari abategetsi b’Abafilisitiya bakoranyije ingabo zabo ngo bamurwanye.

^ par. 7 Hari indi mirongo yo mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo na yo igaragaza ko Yesu ari Uwasizwe n’Imana uvugwa muri zaburi ya kabiri. Ibyo ubibona iyo ugereranyije Zaburi 2:7 n’Ibyakozwe 13:32, 33 no mu Baheburayo 1:5; 5:5. Reba nanone Zaburi 2:9 n’Ibyahishuwe 2:27.

Ni gute wasubiza?

• Ni ibihe bintu ‘by’ubusa’ amoko yo mu isi ‘yatekereje’?

• Kuki Yehova akoba amahanga?

• Ni irihe teka Imana yaciriye amahanga?

• ‘Gusoma Umwana’ bisobanura iki?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Dawidi yaririmbye ibihereranye n’Umwami wa Kimesiya ugenda anesha

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Abategetsi n’abantu bo muri Isirayeli bagambaniye Yesu Kristo

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Kristo yimikiwe kuba Umwami ku Musozi Siyoni wo mu ijuru