Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuba indahemuka bisobanura iki?

Kuba indahemuka bisobanura iki?

Kuba indahemuka bisobanura iki?

ITSINDA ry’Abayahudi biyitaga Abahasidimu ryo mu kinyejana cya kabiri M.I.C., babonaga ko ari abantu b’indahemuka by’ukuri. Izina ryabo rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo cha·sidhʹ, rikaba ari ijambo rikunze guhindurwamo “kuba indahemuka.” Ryakomowe ku izina cheʹsedh, rikunze guhindurwa kenshi ngo “ineza yuje urukundo,” “urukundo rudahemuka,” “ubugwaneza,” “kugira neza,” “kugira imbabazi.” Dukurikije uko inkoranyamagambo yitwa Theological Dictionary of the Old Testament ibivuga, ijambo cheʹsedh ryerekeza ku “gushishikara, gusabana no kuramba [kandi] ntiryumvikanisha imyifatire ya kimuntu gusa, ahubwo nanone ryerekeza ku gikorwa gikomoka kuri iyo myifatire. Ni igikorwa kibeshaho ubuzima kandi kigatuma busagamba. Ni igikorwa cyo kugoboka umuntu uri mu kaga cyangwa uri mu makuba. Ni uburyo bwo kugaragaza ubucuti.”

Uko bigaragara, mu ndimi nyinshi nta jambo rimwe ryakoreshwa mu gusobanura mu buryo bwuzuye iyo mvugo y’Igiheburayo nk’uko ikoreshwa muri Bibiliya. Ibyo ari byo byose ariko, ijambo ubudahemuka nk’uko rikoreshwa muri Bibiliya risobanura ibirenze ibyo kwizirika ku byo umuntu yarahiriye gukora ari uwizerwa. Bikubiyemo igitekerezo cyo kugira ubucuti burangwa n’urukundo hamwe no gukora igikorwa gifatika kugira ngo umuntu yungure abandi. Kugira ngo dusobanukirwe icyo ubudahemuka nyakuri ari cyo, reka turebe uko Yehova yabugaragarije Aburahamu, Mose, Dawidi, ishyanga rya Isirayeli, ndetse n’abantu bose muri rusange.

Yehova Yagaragaje Ubudahemuka

Yehova yabwiye incuti ye Aburahamu ati “ni jye ngabo igukingira” (Itangiriro 15:1; Yesaya 41:8). Ibyo ntibyari amagambo gusa. Yehova yarinze Aburahamu n’umuryango we kandi abakiza amaboko ya Farawo na Abimeleki. Yafashije Aburahamu gutabara Loti amukijije abami bane bari bishyize hamwe. Yehova yashubije Aburahamu wari ufite imyaka 100 na Sara wari ufite imyaka 90 ubushobozi bwo kororoka kugira ngo abe ari bo Imbuto yasezeranyijwe izakomokaho. Buri gihe Yehova yajyaga ageza kuri Aburahamu ubutumwa binyuriye mu iyerekwa, mu nzozi no ku ntumwa z’abamarayika. Mu by’ukuri, Yehova yagaragaje ko yari indahemuka kuri Aburahamu igihe yari akiriho ndetse n’igihe yari yarapfuye kera. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Yehova yasohoje ibintu byose yari yarasezeranyije abakomotse kuri Aburahamu, ni ukuvuga abari bagize ishyanga rya Isirayeli, n’ubwo bayobye. Imishyikirano Yehova yari afitanye na Aburahamu yagaragaje icyo ubudahemuka nyakuri ari cyo​—ni ukuvuga urukundo ruhindurwamo ibikorwa.​—Itangiriro, igice cya 12 kugeza ku cya 25.

Bivugwa ko ‘Uwiteka yavuganye na Mose barebana, nk’uko umuntu avugana n’incuti ye’ (Kuva 33:11). Ni koko, Mose yari afitanye na Yehova imishyikirano ya bugufi kuruta uko byari bimeze ku wundi muhanuzi uwo ari we wese wabayeho mbere ya Yesu Kristo. Ni gute Yehova yagaragaje ko yari indahemuka kuri Mose?

Igihe Mose yari amaze kuba umugabo ufite imyaka 40 afite imbaraga n’ubushobozi, yagize ubwibone yiha gucungura ubwoko bwa Yehova. Ariko kandi, igihe cyari kitarakagera. Byabaye ngombwa ko ahunga agakiza amagara ye. Yamaze imyaka 40 aragira intama mu gihugu cy’i Midiyani (Ibyakozwe 7:23-30). Icyakora, Yehova ntiyamutereranye. Ubwo igihe cyari kigeze, Mose yaragaruwe kugira ngo ayobore ubwoko bwa Isirayeli abuvana mu Misiri.

Mu buryo nk’ubwo, Yehova yabaye indahemuka kuri Dawidi, umwami wa kabiri wa Isirayeli uzwi cyane. Igihe Dawidi yari akiri umusore, Yehova yabwiye umuhanuzi Samweli ati “haguruka umusukeho amavuta; ni we uwo.” Uhereye ubwo, Yehova yagiye arinda kandi akayobora Dawidi mu budahemuka, ari na ko Dawidi yagendaga akura kugeza ubwo yabaye umwami wa Isirayeli. Yehova ‘yamurokoye mu nzara z’intare n’idubu’ kandi amukiza amaboko y’Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati. Yahaye Dawidi kunesha abanzi ba Isirayeli incuro nyinshi, kandi Yehova yarokoye Dawidi amukiza icumu yari atewe na Sawuli wamugiriraga ishyari kandi akamwanga.​—1 Samweli 16:12; 17:37; 18:11; 19:10.

Birumvikana ko Dawidi yari umuntu udatunganye. Mu by’ukuri, yakoze ibyaha bikomeye. Nyamara kandi, aho kumutererana, Yehova yagaragarije Dawidi wicujije mu buryo bwimbitse urukundo rudahemuka. Mu mibereho ya Dawidi yose, incuro nyinshi Yehova yagiye agira icyo akora kugira ngo arinde ubuzima bwe kandi atume busagamba. Yagize icyo akora kugira ngo atabare uwari ugezweho n’amakuba. Mbega ukuntu yamugaragarije ineza yuje urukundo!​—2 Samweli 11:1–12:25; 24:1-17.

Ishyanga rya Isirayeli muri rusange ryiyemeje kugirana na Yehova imishyikirano yihariye irangwa no kumwiyegurira igihe abari barigize bemeraga amahame yari akubiye mu isezerano ry’Amategeko ya Mose ku Musozi Sinayi (Kuva 19:3-8). Ni muri ubwo buryo Isirayeli yavuzweho ko yashyingiranywe na Yehova. Isirayeli yerekejweho amagambo agira ati “Uwiteka aguhamagaye nk’umugore.” Kandi Yehova yarayibwiye ati “nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho” (Yesaya 54:6, 8). Ni gute Yehova yagaragaje imyifatire y’ubudahemuka muri iyo mishyikirano yihariye?

Yehova yafashe iya mbere mu kwita ku byo Abisirayeli bari bakeneye no gutuma imishyikirano bari bafitanye na we irushaho gushimangirwa. Yarabacunguye abavana mu Misiri, abagira ishyanga, maze abajyana mu ‘gihugu cy’amata n’ubuki’ (Kuva 3:8). Buri gihe yabahaga inyigisho zo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku batambyi, ku Balewi no ku bahanuzi hamwe n’intumwa bajyaga basimburana buri gihe (2 Ngoma 17:7-9; Nehemiya 8:7-9; Yeremiya 7:25). Iyo ishyanga ryahindukiriraga izindi mana akaba ari zo rikorera, Yehova yararikosoraga. Iyo ryabaga ryicujije, yararibabariraga. Ni iby’ukuri ko ishyanga rya Isirayeli ryari umugore wigize indakoreka. Nyamara kandi, Yehova ntiyihutiye kumuta. Kubera ko hari ibintu yari yarasezeranyije Aburahamu, yakomeje kubana n’Abisirayeli mu budahemuka kugeza ubwo imigambi Ye iberekeyeho yasohorejwe (Gutegeka 7:7-9). Mbega urugero ruhebuje ku bantu bashatse muri iki gihe!

Nanone kandi, Yehova agaragariza abantu muri rusange imyifatire y’ubudahemuka mu buryo bw’uko aha abantu bose, baba abakiranutsi n’abakiranirwa, ibintu bya ngombwa mu buzima (Matayo 5:45; Ibyakozwe 17:25). Ikirenze ibyo, yatanze Umwana we ho igitambo cy’incungu kugira ngo abantu bose babone uburyo bwo kuzavanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu no kugira ibyiringiro bihebuje by’ubuzima butunganye bw’iteka muri Paradizo (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Impano y’incungu yatanzwe ni cyo gikorwa gihambaye cyane cyakozwe kugira ngo ubuzima bubeho kandi busagambe. Koko rero, cyari “igikorwa cyo kugoboka umuntu uri mu kaga cyangwa uri mu makuba.”

Garagaza Ubudahemuka Ukora Ibikorwa Byiza

Kubera ko ubudahemuka ari kimwe n’ineza yuje urukundo, binumvikanisha mu buryo bukomeye ko tugomba kuba magirirane. Niba ugiriwe ineza yuje urukundo, ni na ko nawe uba witezweho kuyigirira abandi. Ubudahemuka bwiturwa ubundi. Kuba Dawidi yari asobanukiwe icyo ijambo cheʹsedh ryumvikanisha bigaragarira mu magambo yavuze agira ati “ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera, nshimira izina ryawe.” Kubera iki? Ni ukubera ‘imbabazi [za Yehova] n’umurava we’ (Zaburi 138:2). Kubera ko Yehova yari yaragiriye Dawidi ineza yuje urukundo, uko bigaragara Dawidi yasunikiwe kumusenga no kumusingiza. Ku bw’ibyo, iyo dutekereje ku buryo Yehova yatugiriye ineza yuje urukundo, mbese, twaba dusunikirwa kubimwitura? Urugero, niba izina rya Yehova ritutswe, mbese, kuba uhangayikishwa n’uko yavugwa neza bigusunikira kumuvuganira?

Uko ni ko byagendekeye Umukristo umwe wari ubatijwe vuba ugereranyije, hamwe n’umugore we, igihe bari bagiye mu muhango wo guhamba mwene wabo wari wahitanywe n’impanuka y’ipikipiki. Nta bintu by’idini byari muri iyo mihango, kandi abari bahari bemerewe kugira icyo bavuga kuri uwo muntu wari wapfuye. Umuntu umwe yatangiye aryoza Imana kuba uwo musore yari apfuye akenyutse avuga ko ‘Imana yifuzaga ko yajya mu ijuru, bityo ikaba yari imujyanye.’ Umuvandimwe wacu w’Umukristo yabonye ko bidashoboka ko yakomeza guceceka. Yagiye kuri platifomu, n’ubwo atari afite Bibiliya cyangwa indi nyandiko yose. Yarabajije ati “mbese, muratekereza ko Imana ishobora byose irangwa n’imbabazi n’impuhwe yakwishimira ko habaho imimerere nk’iyi?” Hanyuma, yakomeje atanga disikuru ifatiweho mu gihe cy’iminota icumi, avuga imirongo y’Ibyanditswe isobanura impamvu dupfa, icyo Imana yakoze ngo ikize abantu urupfu, n’ibyiringiro bihebuje byo kuzazuka bagahabwa ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo. Abantu bari bahari basaga 100 bakomye amashyi y’urufaya. Nyuma y’aho, uwo muvandimwe yaje kuvuga ati “ndibuka ko icyo gihe numvise mfite ibyishimo mu mutima ntari narigeze ngira mbere hose. Nashimiye Yehova ku bwo kuba yaranyigishije ubwenge bwe no ku bwo kuba yari ampaye uburyo bwo kuvuganira izina rye ryera.”

Kuba indahemuka kuri Yehova bikubiyemo no kuba indahemuka ku Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko binyuriye mu mapaji ya Bibiliya, Yehova atwigisha uburyo bwo kubaho. Mu by’ukuri, amategeko n’amahame akubiyemo ni yo meza cyane kuruta ayandi kandi ni yo y’ingirakamaro cyane mu buzima (Yesaya 48:17). Ntukareke ngo kotswa igitutu n’abandi cyangwa intege nke zawe bwite bitume utandukira ku buryo utubahiriza amategeko ya Yehova. Komeza kuba indahemuka ku Ijambo ry’Imana.

Kuba indahemuka ku Mana binakubiyemo kuba indahemuka ku muteguro wayo. Mu gihe cy’imyaka myinshi, byagiye biba ngombwa ko habaho ibintu bikosorwa kandi bikanonosorwa ku bihereranye n’ukuntu dusobanukirwa imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe. Icyo tuzi cyo ni uko nta bandi bantu bagaburirwa neza mu buryo bw’umwuka nk’uko bimeze kuri twe (Matayo 24:45-47). Nta gushidikanya ko Yehova yakomeje kuba hafi y’umuteguro we wo muri iki gihe. Mbese, natwe ntidushobora kubigenza dutyo? Umuvandimwe A. H. Macmillan we ni ko yabigenje. Mbere gato y’uko apfa, yaravuze ati “nabonye ukuntu umuteguro wa Yehova wahereye ku ntangiriro nto, igihe niyeguriraga Imana mfite imyaka 23 muri Nzeri 1900, wagutse ukaba umuryango wo ku isi hose ugizwe n’abantu bishimye babwiriza ukuri kwayo babigiranye umwete. . . . Mu gihe mbona iherezo ry’umurimo nkorera Imana hano ku isi ryegereza, niringira ntashidikanya, kuruta ikindi gihe icyo ari cyo cyose, ko Yehova yagiye ayobora ubwoko bwe kandi ko yagiye abuha ibyo bwabaga bukeneye mu gihe gikwiriye.” Umuvandimwe Macmillan yakoreye Imana mu budahemuka mu gihe cy’imyaka igera hafi kuri 66, kugeza igihe yapfiriye ku itariki ya 26 Kanama 1966. Yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kuba indahemuka ku muteguro w’Imana ugaragara.

Uretse kuba indahemuka ku muteguro, mbese, tuzaba indahemuka kuri bagenzi bacu? Mu gihe twaba twugarijwe n’ibitotezo bya kinyamaswa, mbese, twakomeza kuba indahemuka ku bavandimwe na bashiki bacu? Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abavandimwe bacu bo mu Buholandi batanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’ubudahemuka. Umusaza w’Itorero rya Groningen, witwaga Klaas de Vries, yahaswe ibibazo n’abapolisi ba maneko ba Nazi bitwa Gestapo mu buryo burangwa n’ubugome, kandi nta kumubabarira, bamushyira muri kasho amaramo iminsi 12 bamuha umugati n’amazi gusa, hanyuma barongera bamuhata ibibazo. Bamutunze pisitori bamukangisha ko ari bwicwe, bamuha iminota ibiri yonyine kugira ngo abarangire aho abavandimwe bafite inshingano bari baherereye, ndetse ngo anababwire ibindi bintu by’ingenzi. Nta kindi kintu Klaas yavugaga, uretse amagambo avuga ngo “nta kindi kintu ndi bubabwire. . . . Nta we ndi bugambanire.” Incuro eshatu zose bamukangishije kumurashisha pisitori. Amaherezo Gestapo yaramuretse, maze Klaas yoherezwa muri gereza y’ahandi hantu. Ntiyigeze agambanira abavandimwe be.

Mbese, ubudahemuka bwacu buzagera no ku wo dufitanye isano rya bugufi cyane​—ni ukuvuga uwo twashakanye? Nk’uko Yehova yubahirije imishyikirano ishingiye ku isezerano yagiranye n’ishyanga rya Isirayeli, mbese, tuba indahemuka ku masezerano y’ishyingiranwa? Ntitugomba kuba abantu badatezuka ku budahemuka bwacu gusa, ahubwo nanone tugomba gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi n’uwo twashakanye. Fata iya mbere kugira ngo utume ishyingiranwa ryanyu rigira umutekano. Mujye mumarana igihe, mujye mushyikirana mu bwisanzure kandi nta cyo buri wese akinga mugenzi we, mushyigikirane kandi muterane inkunga, buri wese atege amatwi mugenzi we, musekere hamwe, muririre hamwe, mukinire hamwe, mukorere hamwe kugira ngo mugere ku ntego muhuriyeho mwembi, buri wese ajye ashimisha mugenzi we, mube incuti. Mu buryo bwihariye, mujye mwirinda kuba mwagira abandi bantu mugaragariza ibyiyumvo by’urukundo. N’ubwo bikwiriye kugira abantu mumenyana kandi mukagirana ubucuti n’abandi bantu mutashakanye, ibyiyumvo by’urukundo bigomba kugaragarizwa uwo mwashakanye gusa. Ntihakagire umuntu uwo ari we wese wemerera ko yakwitambika hagati yawe n’uwo mwashakanye.​—Imigani 5:15-20.

Mukomeze kuba indahemuka ku ncuti zanyu muhuje ukwizera no ku bagize umuryango. Uko imyaka izagenda ihita, ntimuzabibagirwe. Mukomeze kujya mumenya amakuru yabo, mwandikirana, mubaterefona, mubasura. Uko imibereho yanyu yaba yifashe kose, mujye mugerageza kutabatenguha. Mujye mutuma bashimishwa no kuvuga ko babazi cyangwa ko mufitanye isano. Kuba indahemuka kuri bo bizatuma mukomera ku cyemezo mwafashe cyo gukora ibikwiriye kandi bizababera isoko y’inkunga.​—Esiteri 4:6-16.

Ni koko, ubudahemuka nyakuri bukubiyemo gukora ibikorwa byiza kugira ngo ubumbatire imishyikirano y’agaciro. Mujye mukora uko mushoboye kose kugira ngo mwiture Yehova ineza yuje urukundo yabagiriye. Mujye mwigana imyifatire ya Yehova y’ubudahemuka mu byo mugirira abagize itorero rya Gikristo, uwo mwashakanye, abagize umuryango wanyu n’incuti. Mumenyeshe abaturanyi banyu ibyerekeye imico ya Yehova mu budahemuka. Umwanditsi wa Zaburi yabivuze neza ubwo yagiraga ati “nzaririmba iteka imbabazi z’Uwiteka; ab’ibihe byose nzabamenyesha umurava wawe n’akanwa kanjye.” (Zaburi 89:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Mbese, ntitwumva dukunze Imana nk’iyo? Koko rero, ‘imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.’​—Zaburi 100:5.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

A. H. Macmillan