Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 17:1-19

  • Yehoshafati, umwami w’u Buyuda (1-6)

  • Gahunda yo kwigisha (7-9)

  • Imbaraga z’igisirikare cya Yehoshafati (10-19)

17  Nuko umuhungu we Yehoshafati+ aba ari we uba umwami, arakomera kandi agira ububasha kuri Isirayeli.  Yashyize ingabo mu mijyi yose yo mu Buyuda ikikijwe n’inkuta, ashyira n’imitwe y’ingabo mu gihugu cy’u Buyuda no mu mijyi yo mu ntara ya Efurayimu, papa we Asa yari yarafashe.+  Yehova akomeza kubana na Yehoshafati kuko yakurikije urugero* rwa sekuruza Dawidi,+ ntashake Bayali.  Yashatse Imana ya papa we,+ akurikiza amategeko yayo kandi ntiyakora nk’ibyo Isirayeli yakoraga.+  Yehova yafashije Yehoshafati ubutegetsi bwe burakomera+ kandi abo mu Buyuda bose bakomeje kumuzanira impano maze agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi.+  Yagize ubutwari akora ibyo Yehova yamusabaga,* ndetse akura mu Buyuda ahantu hirengeye+ ho gusengera n’inkingi z’ibiti* zisengwa.+  Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwe, yohereje abatware be, ari bo Beni-hayili, Obadiya, Zekariya, Netaneli na Mikaya, bajya kwigisha mu mijyi y’u Buyuda.  Bajyanye n’Abalewi ari bo Shemaya, Netaniya, Zebadiya, Asaheli, Shemiramoti, Yehonatani, Adoniya, Tobiya na Tobu-adoniya, hamwe na Elishama na Yehoramu bari abatambyi.+  Nuko batangira kwigisha mu Buyuda bafite igitabo cy’Amategeko ya Yehova.+ Bazengurutse imijyi yose y’u Buyuda bigisha abantu. 10  Yehova yateye ubwoba ibihugu byose byari bikikije u Buyuda, ntibyatera Yehoshafati. 11  Abafilisitiya bazaniye Yehoshafati impano n’amafaranga y’imisoro. Abarabu bamuzaniye amapfizi y’intama 7.700, n’amasekurume y’ihene 7.700 bakuye mu matungo yabo. 12  Nuko Yehoshafati agenda arushaho gukomera+ kandi akomeza kubaka mu Buyuda imijyi ikikijwe n’inkuta+ n’imijyi yo kubikamo ibintu.+ 13  Yakoze imishinga ikomeye mu mijyi y’u Buyuda. I Yerusalemu yari ahafite abasirikare n’abarwanyi b’abanyambaraga. 14  Abo bari barashyizwe mu matsinda hakurikijwe imiryango ya ba sekuruza. Mu muryango wa Yuda, Aduna ni we wari uhagarariye abayoboraga abantu igihumbi igihumbi kandi yayoboraga abarwanyi b’abanyambaraga+ 300.000. 15  Yakurikirwaga na Yehohanani wayoboraga ingabo 280.000. 16  Na we yakurikirwaga na Amasiya umuhungu wa Zikiri, wari waritangiye gukora umurimo wa Yehova. Yayoboraga abarwanyi b’abanyambaraga 200.000. 17  Mu muryango wa Benyamini+ hari Eliyada, wari umurwanyi w’umunyambaraga, wayoboraga ingabo 200.000 zitwaje imiheto n’ingabo.+ 18  Yakurikirwaga na Yehozabadi wayoboraga ingabo 180.000 ziteguye urugamba. 19  Abo ni bo bakoreraga umwami, bakaba bariyongeraga ku bo umwami yashyize mu mijyi ikikijwe n’inkuta yari hirya no hino mu Buyuda.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yagendeye mu nzira za sekuruza Dawidi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akurikiza inzira za Yehova.”