Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bonera ihumure mu mbaraga za Yehova

Bonera ihumure mu mbaraga za Yehova

Bonera ihumure mu mbaraga za Yehova

“Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye.”—ZABURI 94:19.

KU BANTU bose bifuza cyane kubona ihumure, Bibiliya ifite amagambo ahumuriza. Bityo rero, ntibitangaje kuba igitabo cyitwa The World Book Encyclopedia kivuga ko “abantu batabarika bahindukiriye Bibiliya bashaka ihumure, ibyiringiro n’ubuyobozi mu bihe by’amakuba kandi babuze aho bapfunda imitwe.” Kubera iki?

Ni ukubera ko Bibiliya yahumetswe n’Umuremyi wacu wuje urukundo, “Imana nyir’ihumure ryose,” ari na Yo “iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Ni “Imana itanga ihumure” (Abaroma 15:5, NW ). Yehova yatanze urugero mu gihe yashyiragaho uburyo bwo kuturuhura twese. Yohereje ku isi Umwana we w’ikinege, ari we Kristo Yesu, kugira ngo aduhe ibyiringiro kandi aduhoze. Yesu yarigishije ati ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Bibiliya yerekeza kuri Yehova ivuga ko ari we “utwikorerera umutwaro, uko bukeye, ni we Mana itubera agakiza.” (Zaburi 68:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.) Abantu batinya Imana bashobora kuvuga bafite icyizere bati “nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka; kuko ari iburyo bwanjye, sinzanyeganyezwa.”—Zaburi 16:8.

Iyo mirongo yo muri Bibiliya igaragaza urukundo rwimbitse Yehova Imana adufitiye twebwe abantu. Biragaragara neza ko afite icyifuzo kivuye ku mutima—kandi akaba afite n’ubushobozi—bwo gutanga ihumure ryinshi no koroshya imibabaro yacu mu gihe cy’amakuba. ‘Ni we uha intege abarambiwe, kandi utibashije akamwongeramo imbaraga’ (Yesaya 40:29). None se, ni gute twabonera ihumure mu mbaraga za Yehova?

Duhumurizwa no kuba Yehova atwitaho

Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe, na we azakuramira: ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.” (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Ni koko, Yehova Imana yita ku muryango wa kimuntu. Intumwa Petero yijeje Abakristo bo mu kinyejana cya mbere igira iti “[Imana] yita kuri mwe” (1 Petero 5:7). Yesu Kristo yatsindagirije ukuntu Imana iha abantu agaciro agira ati “mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo kibagirana mu maso y’Imana. Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi” (Luka 12:6, 7). Dufite agaciro mu maso y’Imana bene ako kageni, ku buryo ndetse inamenya buri kantu katwerekeyeho. Izi ibintu twe tutazi, kubera ko yita kuri buri wese muri twe mu buryo bwimbitse.

Gusobanukirwa ukuntu Yehova atwitaho mu buryo bwa bwite, byahumurije Svetlana cyane, wa mukobwa ukiri muto wari indaya wavuzwe mu gice kibanziriza iki. Yari agiye kwiyahura ubwo yahuraga n’Abahamya ba Yehova. Hanyuma yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, cyamufashije kumenya ko Yehova ariho koko kandi akaba ashishikazwa n’icyatuma amererwa neza. Ibyo byamukoze ku mutima, bimusunikira guhindura imibereho ye maze yiyegurira Imana. Nanone kandi, byatumye Svetlana, mu rugero byari bikenewemo atangira kumva afite agaciro, ibyo akaba ari byo yari akeneye kugira ngo akomeze kujya mbere nta kudohoka n’ubwo yari afite ibibazo, kandi ngo abone ubuzima mu buryo burangwa n’icyizere. Ubu agira ati “niringiye ntashidikanya ko Yehova atazigera antererana. Niboneye ko ibyanditswe muri 1 Petero 5:7 ari ukuri. Aho hagira hati ‘mwikoreze [Yehova] amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.’ ”

Ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya birahumuriza

Uburyo bwihariye Imana ikoresha mu kuduhumuriza, ni Ijambo ryayo ryanditswe rikubiyemo ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza. Intumwa Pawulo yaranditse iti “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduheshe ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Pawulo yagaragaje neza isano riri hagati y’ibyiringiro nyakuri n’ihumure ubwo yandikaga ati “Imana Data wa twese yadukunze, ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo, ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza” (2 Abatesalonike 2:16, 17). Ibyo ‘byiringiro byiza’ bikubiyemo n’ibyiringiro byo kuzabona ubuzima butunganye, bushimishije kandi budashira mu isi izaba yahindutse paradizo.—2 Petero 3:13.

Bene ibyo byiringiro bihamye kandi bishimishije, ni byo byateye inkunga Laimanis, wa musinzi wari waramugaye wavuzwe mu gice kibanziriza iki. Igihe yasomaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’Abahamya ba Yehova, yashimishijwe no kumenya ibyerekeye isi nshya izaba iyobowe n’Ubwami bw’Imana, aho yari kuzongera kugira amagara mazima mu buryo bwuzuye. Yasomye muri Bibiliya isezerano rishimishije ryerekeranye no gukiza mu buryo bw’igitangaza, isezerano rigira riti “icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba” (Yesaya 35:5, 6). Kugira ngo Laimanis yuzuze ibyo abazaba muri iyo Paradizo basabwa, yagize ihinduka rikomeye. Yaretse inzoga, kandi ihinduka yagize ntiryisobye abaturanyi be hamwe n’abo bari baziranye. Ubu ayobora ibyigisho bya Bibiliya byinshi, akageza ku bandi ihumure ritangwa n’ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya.

Uruhare rw’isengesho

Mu gihe umutima wacu ufite umubabaro bitewe n’impamvu runaka, dushobora kubona ihumure binyuriye mu gusenga Yehova. Ibyo bishobora kuturuhura umutwaro wacu. Mu gihe twinginga Imana mu masengesho yacu, dushobora guhumurizwa no kwibuka ibintu byavuzwe mu Ijambo ry’Imana. Zaburi ndende kurusha izindi zose muri Bibiliya, imeze nk’isengesho ryiza. Uwayihimbye yaririmbye agira ati “Uwiteka, njya nibuka amateka yawe ya kera, nkīmara umubabaro” (Zaburi 119:52). Mu mimerere igoranye mu buryo bukabije, cyane cyane iyo ari ihereranye n’ibibazo by’uburwayi, akenshi usanga nta gisubizo kimwe gikomatanyirije hamwe ibintu byose kiboneka. Twishingikirije ku mbaraga zacu bwite, dushobora kutamenya neza aho twakwerekera. Benshi babonye ko mu gihe habaga hakozwe ibyo umuntu buntu yashobora byose, kwitabaza Imana mu isengesho byagiye bitanga ihumure ryinshi, kandi rimwe na rimwe hakaboneka umuti w’ibibazo utari witezwe.—1 Abakorinto 10:13.

Pat, wajyanywe ikitaraganya mu bitaro mu cyumba cy’indembe, yiboneye ukuntu isengesho rishobora guhumuriza. Mu gihe yari amaze koroherwa yagize ati “nasenze Yehova, kandi mu by’ukuri namenye ko nagombaga kurekera ubuzima bwanjye mu maboko ye, niringiye ko yari bukore icyo ari cyo cyose gihuje n’ibyo ashaka. Muri icyo gihe cyose, numvise ntuje; nari mfite amahoro y’Imana avugwa mu Bafilipi 4:6, 7.” Mbega ukuntu iyo mirongo ishobora kuduhumuriza twese! Aho ngaho, Pawulo atugira inama igira iti “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”

Umwuka wera uraduhumuriza

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yesu yabwiye intumwa ze mu buryo bwumvikana neza ko yari agiye kuzisiga. Ibyo byatumye zihagarika umutima kandi zigira agahinda (Yohana 13:33, 36; 14:27-31). Kubera ko Yesu yari azi ko zikeneye gukomeza kubona ihumure, yarazisezeranyije ati “nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi [m]ufasha [cyangwa ubahumuriza] wo kubana namwe ibihe byose.” (Yohana 14:16, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Aha ngaha, Yesu yari arimo yerekeza ku mwuka wera w’Imana. Bimwe mu bintu umwuka w’Imana wakoze, harimo guhumuriza intumwa mu gihe zari ziri mu bigeragezo no kuzikomeza kugira ngo zikomeze gukora ibyo Imana ishaka.—Ibyakozwe 4:31.

Angie, wa wundi umugabo we yari hafi yo gupfa nyuma y’aho agiriye impanuka ikomeye, yashoboye guhangana mu buryo bugira ingaruka nziza n’amakuba hamwe n’umubabaro yatewe n’iyo mimerere. Ni iki cyamufashije? Yagize ati “iyo tutabifashwamo n’umwuka wera wa Yehova, ntituba twarashoboye kwihanganira ibintu byose byatubayeho ngo dukomeze gukomera. Imbaraga za Yehova mu by’ukuri zagaragariye mu ntege nke zacu, kandi yatubereye igihome mu gihe cy’amakuba.”

Umuryango w’abavandimwe uduhumuriza

Uko imimerere y’umuntu mu buzima yaba iri kose, n’imimerere ibabaje yose ishobora kuvuka, yagombye gushobora kubonera ihumure mu muryango w’abavandimwe baba mu itorero rya Yehova. Uwo muryango w’abavandimwe uha abifatanya na wo ubufasha, ukanabashyigikira mu buryo bw’umwuka. Muri uwo muryango, umuntu ashobora kuhabona itsinda ry’incuti zuje urukundo, zimwitaho kandi zimuhumuriza, ziba ziteguye kandi zifuza gufasha no guhoza abandi bari mu makuba.—2 Abakorinto 7:5-7.

Abagize itorero rya Gikristo bigishwa ‘kugirira bose neza uko babonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Abagalatiya 6:10). Inyigisho zishingiye kuri Bibiliya bahabwa zibasunikira kugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe n’urukundo rurangwa n’ubwuzu (Abaroma 12:10; 1 Petero 3:8). Abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka basunikirwa kuba abantu barangwa n’ineza, bahumuriza abandi kandi bagira impuhwe zirangwa n’ubwuzu.—Abefeso 4:32.

Joe na Rebecca, bapfushije umuhungu wabo mu buryo bubabaje, abagize itorero rya Gikristo babateye bene iyo nkunga ihumuriza. Bagize bati “Yehova hamwe n’itorero rye ryuje urukundo baradufashije muri icyo gihe twari dufite ingorane. Abantu babarirwa mu magana bohereje amakarita n’amabaruwa kandi baraterefona. Ibyo bituma dusobanukirwa ukuntu umuryango wacu w’abavandimwe ari uw’agaciro kenshi. Mu gihe twari twaguye mu kantu bitewe n’ibyo byago, amatorero menshi yo mu karere k’iwacu yaratugobotse, batuzanira ibyokurya kandi asukura inzu yacu.”

Humura!

Mu gihe inkubi y’ibyago itangiye guca ibintu, hanyuma amakuba agakomeza kwisukiranya ameze nk’imvura n’amahindu bidatuza, Imana iba yiteguye gutanga uburinzi buhumuriza. Dore uko imwe muri za Zaburi iyerekezaho ivuga ko itanga ubwugamo buhumuriza igira iti “azakubundikiza amoya ye, kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye” (Zaburi 91:4). Imvugo y’ikigereranyo yakoreshejwe aha ngaha ishobora kuba yerekeza kuri kagoma. Ishushanya igisiga kibona akaga kugarije, hanyuma kikabundikiza imishwi yacyo amababa kugira ngo kiyikingire. Ndetse mu rugero rwagutse kurushaho, Yehova aba Umurinzi nyakuri w’abamuhungiraho bose.—Zaburi 7:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.

Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku byerekeye Imana, kamere yayo, imigambi yayo hamwe n’ubushobozi ifite bwo gutanga ihumure, utumiriwe kwiga Ijambo ryayo. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo. Ni koko, nawe ushobora kubonera ihumure mu mbaraga za Yehova!

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Ibyiringiro by’igihe kizaza bishingiye kuri Bibiliya bishobora gutanga ihumure