Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ni iki cyatumye Noheli yitabirwa muri Koreya mu buryo bworoshye?

Muri Koreya no mu bindi bihugu bimwe na bimwe, hari hari imyizerere ya kera ihereranye n’imana y’igikoni, bakaba baratekerezaga ko mu kwezi k’Ukuboza yazaga inyuze aho umwotsi usohokera izanye impano. Nanone kandi, nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abasirikare bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bajyaga bahera abantu impano n’ubundi bufasha mu nsengero zo muri ako karere.—15/12, ipaji ya 4 n’iya 5.

Mu isohozwa ry’ibivugwa muri Yesaya 21:8, “umurinzi” Imana yagiye ikoresha muri iki gihe ni nde?

Abakristo basizwe n’umwuka, ari bo bagize itsinda ry’umurinzi, bagiye bamenyesha abantu icyo ibibera ku isi bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya bisobanura. Nanone, bafashije abigishwa ba Bibiliya gutahura no kwirinda inyigisho n’ibikorwa bidashingiye ku Byanditswe.—1/1, ipaji ya 8 n’iya 9.

“Abavandimwe bo Muri Polonye” bari bantu ki?

Ni abantu bo muri Polonye bari bagize itsinda rito ryo mu rwego rw’idini mu kinyejana cya 16 n’icya 17 bateraga abantu inkunga yo kwizirika kuri Bibiliya, bityo bakaba baramaganaga inyigisho zari zogeye mu madini, urugero nk’Ubutatu, kubatiza impinja n’umuriro w’ikuzimu. Nyuma y’igihe runaka, baratotejwe mu buryo bukaze maze bahatirwa gutatanira mu bindi bihugu.—1/1, ipaji ya 21-23.

Kuki ubuhanuzi bwa Bibiliya ari bwo bukwiriye kwiringirwa aho kuba indagu z’abahanga biga imiterere y’iby’igihe kizaza cyangwa abapfumu baragurisha inyenyeri?

Abantu bose bihandagaza bavuga ko ari abahanuzi bagaragara ko batiringirwa bitewe n’uko birengagiza Yehova hamwe na Bibiliya. Ubuhanuzi bwa Bibiliya ni bwo bwonyine bushobora kugufasha kumenya uko ibintu bibaho bigenda bihuza n’umugambi w’Imana, bukakungura wowe n’umuryango wawe igihe cy’iteka.—15/1, ipaji ya 3.

Ni ibihe bihamya bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?

Dushobora kubona ingaruka zo kuba Satani yarirukanywe mu ijuru (Ibyahishuwe 12:9). Turi mu gihe cy’ ‘umwami’ uheruka uvugwa mu Byahishuwe 17:9-11. Umubare w’Abakristo b’ukuri basizwe urimo uragabanuka, ariko kandi birasa n’aho hari bamwe muri bo bazaba bakiri ku isi mu gihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye.—15/1, ipaji ya 12 n’iya 13.

Igitabo cya Habakuki cyanditswe ryari, kandi se kuki kigomba kudushishikaza?

Icyo gitabo cya Bibiliya cyanditswe ahagana mu mwaka wa 628 M.I.C. Gikubiyemo urubanza Yehova yaciriye u Buyuda bwa kera n’urwo yaciriye Babuloni. Nanone kandi, kivuga iby’urubanza Imana igomba kuzasohoreza vuba aha kuri gahunda mbi iriho ubu.—1/2, ipaji ya 8.

Ni hehe muri Bibiliya dushobora gusanga inama irangwa n’ubwenge umubyeyi yahaye abagore bashoboye?

Igice cya nyuma cy’igitabo cy’Imigani, ni ukuvuga igice cya 31, ni isoko ihebuje dushobora kuvanamo iyo nama.—1/2, ipaji ya 30 n’iya 31.

Kuki dushobora gushimira ku bwo kuba Yehova yaraduhishuriye “gutekereza kwa Kristo” (1 Abakorinto 2:16)?

Binyuriye mu nkuru zo mu Mavanjiri, Yehova yatumye tumenya imitekerereze ya Yesu, ibyiyumvo bye, ibikorwa bye n’ibyo yimirizaga imbere. Ibyo bishobora kudufasha kurushaho kumera nka Yesu, cyane cyane mu birebana n’ukuntu twibanda ku murimo wo kubwiriza urokora ubuzima.—15/2, ipaji ya 25.

Mbese, Imana isubiza amasengesho muri iki gihe?

Yego rwose. N’ubwo Bibiliya igaragaza ko Imana idasubiza amasengesho yose, ibintu byagiye bibaho muri iki gihe bigaragaza ko incuro nyinshi yagiye isubiza amasengesho y’abantu bayisabaga ko babona ihumure n’ubufasha mu gukemura ibibazo by’ishyingirwa.—1/3, ipaji ya 3-7.

Ni iki twakora kugira ngo tubone imbaraga z’Imana?

Dushobora kuzisaba mu isengesho, tukabonera muri Bibiliya imbaraga zo mu buryo bw’umwuka, kandi tugakomezwa binyuriye mu mishyikirano ya Gikristo.—1/3, ipaji ya 15 n’iya 16.

Ni gute ababyeyi bafasha abana babo kubonera inyungu nyinshi mu materaniro ya Gikristo?

Bashobora gufasha abana babo kugira ngo badasinzira, wenda bakaba bateganya ko bafata akaruhuko bagasinzira ho gato mbere y’amateraniro. Abana bashobora guterwa inkunga yo ‘kugira icyo bandika,’ urugero nko gushyira akamenyetso ku rupapuro mu gihe bumvise hakoreshejwe amagambo cyangwa amazina basanzwe bazi.—15/3, ipaji ya 17 n’iya 18.

Ni ibihe bintu bimwe na bimwe dushobora kwigira ku rugero rwatanzwe na Yobu?

Yobu yashyiraga imishyikirano yari afitanye n’Imana imbere y’ibindi byose, yagiranaga imishyikirano iboneye na bagenzi be, yihatiraga kuba indahemuka kuri mugenzi we bashakanye, yagaragaje ko ahangayikishwa n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’umuryango we, kandi yihanganiye ibigeragezo ari uwizerwa.—15/3, ipaji ya 25-27.

Mbese, Bibiliya yaba irimo ubutumwa bufite ibisobanuro bihishwe bituma umuntu agira ubumenyi bwimbitse ku butumwa buhishwemo?

Oya. Kuba bavuga ko harimo ubutumwa buhishwe, bishobora no kuvugwa ku bitabo bimwe na bimwe by’isi. Ibyo bavuga ko ari ubutumwa buhishwe muri Bibiliya byaba nta cyo bivuze haramutse habaye itandukaniro mu myandikire y’inyandiko z’Igiheburayo zandikishijwe intoki.—1/4, ipaji ya 30 n’iya 31.