Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 45

Mukomeze kugaragarizanya urukundo rudahemuka

Mukomeze kugaragarizanya urukundo rudahemuka

“Mujye mugaragarizanya urukundo rudahemuka n’imbabazi.”—ZEK 7:9, nwt.

INDIRIMBO YA 107 Twigane urukundo rw’Imana

INSHAMAKE *

1-2. Kuki twagombye kugaragarizanya urukundo rudahemuka?

 HARI impamvu nyinshi zituma tugaragarizanya urukundo. Zimwe muri zo ni izihe? Dore uko igitabo k’Imigani gisubiza icyo kibazo. Kigira kiti: “Ineza yuje urukundo n’ukuri ntibikakuveho. . . . Kugira ngo wemerwe kandi ugaragare ko ufite ubushishozi mu maso y’Imana n’abantu.” “Umugabo ugaragaza ineza yuje urukundo aba agirira neza ubugingo bwe.” “Ukurikira gukiranuka n’ineza yuje urukundo azabona ubuzima.”—Imig 3:3, 4; 11:17; 21:21.

2 Iyo mirongo yo mu gitabo k’Imigani, igaragaje impamvu eshatu zagombye gutuma tugaragaza urukundo rudahemuka. Impamvu ya mbere: iyo tugaragarije abandi urukundo rudahemuka bituma Yehova adukunda. Impamvu ya kabiri: kugaragariza abandi urukundo rudahemuka bitugirira akamaro. Urugero, bituma tubona inshuti nyakuri. Impamvu ya gatatu: kugaragariza abandi urukundo rudahemuka bizatuma Yehova aduha imigisha muri iki gihe kandi aduhe n’ubuzima bw’iteka. Ubwo rero dufite impamvu zagombye gutuma twumvira inama Yehova atugira, igira iti: “Mujye mugaragarizanya urukundo rudahemuka n’imbabazi.”—Zek 7:9, nwt.

3. Ni ibihe bibazo turi busuzume?

3 Muri iki gice tugiye gusuzuma ibisubizo by’ibibazo bine bikurikira: ni ba nde dukwiriye kugaragariza urukundo rudahemuka? Igitabo cya Rusi kitwigisha iki ku birebana no kugaragaza urukundo rudahemuka? Muri iki gihe twagaragaza dute urukundo rudahemuka? Ni iyihe migisha abagaragaza urukundo rudahemuka bazabona?

NI BA NDE DUKWIRIYE KUGARAGARIZA URUKUNDO RUDAHEMUKA?

4. Twakwigana Yehova dute? (Mariko 10:29, 30)

4 Nk’uko twabibonye mu gice kibanza, abantu bakunda Yehova kandi bakamukorera, ni bo bonyine agaragariza urukundo rudahemuka (Dan 9:4). Twifuza ‘kwigana Imana nk’abana bakundwa’ (Efe 5:1). Ubwo rero, tugomba kugaragariza urukundo rudahemuka abavandimwe na bashiki bacu duteranira hamwe.—Soma muri Mariko 10:29, 30.

5-6. Tanga urugero rugaragaza icyo ijambo “ubudahemuka” ubusanzwe risobanura.

5 Nidusobanukirwa neza icyo urukundo rudahemuka ari cyo, bizatworohera kurugaragariza abavandimwe bacu. Kugira ngo dusobanukirwe neza uwo muco, reka tuwugereranye n’umuco w’ubudahemuka, dukurikije uko abantu benshi bawumva. Reka dufate urugero.

 6 Muri iki gihe iyo umuntu amaze imyaka myinshi akora ahantu, tuvuga ko yababereye indahemuka. Icyakora muri iyo myaka yose yahakoze, ashobora kuba atarigeze ahura n’abayobozi baho. Hari n’igihe aba atishimiye imyanzuro imwe n’imwe abo bayobozi bafata. Ashobora no kuba adakunda aho hantu akora, ariko agakomeza kuhakora kugira ngo yibonere umugati. Ubwo rero, azakomeza kuhakora kugeza igihe azagira mu kiruhuko k’iza bukuru, cyangwa kugeza igihe azabonera akandi kazi keza.

7-8. (a) Ni iki gituma umuntu agaragaza urukundo rudahemuka? (b) Kuki turi busuzume imirongo imwe n’imwe yo mu gitabo cya Rusi?

7 Impamvu ituma umuntu akora ikintu, ni yo igaragaza itandukaniro riri hagati y’ubudahemuka twabonye muri  paragarafu ya 6 n’urukundo rudahemuka. Ni iki cyatumye abagaragu ba Yehova bavugwa muri Bibiliya bagaragaza urukundo rudahemuka? Ntibabiterwaga n’uko hari uwabaga yabibategetse, ahubwo babikoraga babikuye ku mutima. Reka dufate urugero rwa Dawidi. Yagaragarije inshuti ye Yonatani urukundo rudahemuka abikuye ku mutima, nubwo se wa Yonatani yashakaga kumwica. Hashize n’imyaka myinshi Yonatani apfuye, Dawidi yakomeje kugaragariza urukundo rudahemuka umuhungu wa Yonatani, witwaga Mefibosheti.—1 Sam 20:9, 14, 15; 2 Sam 4:4; 8:15; 9:1, 6, 7.

8 Gusuzuma imirongo imwe n’imwe yo mu gitabo cya Rusi, biri budufashe kurushaho gusobanukirwa icyo urukundo rudahemuka ari cyo. Ni iki twakwigira ku bantu bavugwa muri icyo gitabo, ku birebana n’ukuntu bagaragaje urukundo rudahemuka? Twabigana dute mu itorero ryacu? *

ICYO IGITABO CYA RUSI KITWIGISHA KU BIREBANA NO KUGARAGAZA URUKUNDO RUDAHEMUKA

9. Kuki Nawomi yatekereje ko Yehova yamurwanyaga?

9 Mu gitabo cya Rusi harimo inkuru ivuga iby’umugore witwaga Nawomi, umukazana we witwaga Rusi hamwe n’umugabo watinyaga Imana witwaga Bowazi, akaba yari na mwene wabo w’umugabo wa Nawomi. Inzara yateye muri Isirayeli maze Nawomi, umugabo we n’abahungu babo babiri bimukira mu gihugu k’i Mowabu. Mu gihe bari i Mowabu umugabo wa Nawomi yarapfuye. Abahungu be babiri baje gushaka, ariko ikibabaje ni uko na bo baje gupfa (Rusi 1:3-5; 2:1). Ibyo byago Nawomi yagize byatumye yiheba cyane. Byaramushegeshe cyane ku buryo yageze nubwo atekereza ko Yehova yamurwanyaga. Yaravuze ati: ‘Ukuboko kwa Yehova kwahagurukiye kundwanya. Ishoborabyose yaretse ibintu bibi bimbaho. Yehova yancishije bugufi, Ishoborabyose inteza ibyago.’—Rusi 1:13, 20, 21.

10. Yehova yakoze iki igihe yumvaga amagambo Nawomi yavuze?

10 Yehova yakoze iki igihe yumvaga ayo magambo Nawomi yavuze? Ntiyamurakariye, ahubwo yaramufashije, yishyira mu mwanya we. Yehova azi neza ko “agahato gatuma umunyabwenge akora iby’ubupfapfa” (Umubw 7:7). Nawomi yari akeneye guhumurizwa, akabona ko Yehova atigeze amutererana. Yehova yamufashije ate (1 Sam 2:8)? Yatumye Rusi amugaragariza urukundo rudahemuka. Rusi yagiriye neza nyirabukwe atuma adacika intege, ahubwo abona ko Yehova akimukunda. Ibyo Rusi yakoze bitwigisha iki?

11. Kuki hari abavandimwe na bashiki bacu bakora uko bashoboye kose ngo bafashe abagize itorero bihebye?

11 Urukundo rudahemuka rutuma twita ku bavandimwe bacu bahanganye n’ibibazo. Nk’uko Rusi yagumanye na Nawomi akanga kumusiga, muri iki gihe na bwo hari abavandimwe na bashiki bacu bigana Rusi, bagakomeza gufasha abagize itorero bababaye kandi bihebye. Bakunda bagenzi babo ku buryo baba bifuza gukora ibishoboka byose ngo babafashe (Imig 12:25; 24:10). Ibyo bakora bihuje n’ibyo Pawulo yavuze agira ati: “Muhumurize abihebye, mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose.”—1 Tes 5:14.

Gutega amatwi umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wihebye biramufasha (Reba paragarafu ya 12)

12. Ni ikihe kintu k’ingenzi wakora ngo ufashe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wihebye?

12 Akenshi ikintu k’ingenzi wakora ngo ufashe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wihebye, ni ukumutega amatwi no kumubwira ko umukunda. Ibintu byose ukora ngo ufashe intama ya Yehova, aba abibona (Zab 41:1). Mu Migani 19:17 hagira hati: “Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova, kandi azamwitura iyo neza.”

Rusi yanze gusiga Nawomi mu gihe Orupa we yasubiye i Mowabu. Rusi yabwiye Nawomi ati: ‘Aho uzajya ni nzajya.’ (Reba paragarafu ya 13)

13. Rusi yari atandukaniye he na Orupa, kandi se kuki ibyo Rusi yakoze byagaragaje ko yari afite urukundo rudahemuka? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

13 Gusuzuma ibyabaye kuri Nawomi amaze gupfusha umugabo we n’abahungu be bombi, byatuma dusobanukirwa neza icyo urukundo rudahemuka ari cyo. Igihe Nawomi yamenyaga ko “Yehova yitaye ku bwoko bwe akabuha ibyokurya,” yafashe umwanzuro wo gusubira mu gihugu ke (Rusi 1:6). Abakazana be babiri biyemeje kujyana na we. Icyakora bari mu nzira, Nawomi yabinginze inshuro eshatu zose abasaba gusubira i Mowabu mu gihugu cyabo. Byagenze bite? Bibiliya igira iti: “Orupa asoma nyirabukwe aragenda. Ariko Rusi we amwihambiraho” (Rusi 1:7-14). Orupa yumviye Nawomi asubira iwabo, kandi koko ni byo yari amwitezeho. Icyakora Rusi we si ko yabigenje; yagumanye na we. Yashoboraga gusubira iwabo, ariko kubera ko yakundaga Nawomi urukundo rudahemuka, yahisemo kugumana na we kugira ngo amufashe (Rusi 1:16, 17). Kuba Rusi yarahisemo kugumana na Nawomi, ntiyabitewe n’uko yari abuze uko agira, ahubwo yabikoze abikuye ku mutima kuko ari byo yifuzaga. Ibyo Rusi yakoze byagaragaje ko yakundaga Nawomi urukundo rudahemuka. Ni iki iyo nkuru itwigisha?

14. (a) Ni iki abavandimwe na bashiki bacu bagaragaza urukundo bakora? (b) Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 13:16, ni ibihe bitambo bishimisha Yehova?

14 Umuntu ufite urukundo rudahemuka akora ibirenze ibyo abantu bari bamwitezeho. Nk’uko byari bimeze kera, muri iki gihe na bwo abavandimwe na bashiki bacu benshi bagaragariza bagenzi babo urukundo rudahemuka, bakarugaragariza n’abo bataziranye. Urugero nk’iyo habaye ibiza, bahita babaza icyo bakora ngo bafashe bagenzi babo. Nanone iyo mu itorero hari ugize ikibazo, bahita bashakisha uko bamufasha. Bigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere b’i Makedoniya, bagakora ibirenze ibyo abandi bari babitezeho. Baritanga bagakora ‘ibirenze ubushobozi bwabo,’ kugira ngo bafashe bagenzi babo bahuye n’ibibazo (2 Kor 8:3). Iyo Yehova abona ukuntu bagaragaza urukundo rudahemuka, biramushimisha cyane.—Soma mu Baheburayo 13:16.

TWAGARAGAZA DUTE URUKUNDO RUDAHEMUKA MURI IKI GIHE?

15-16. Ni iki kigaragaza ko Rusi atigeze acika intege?

15 Hari amasomo menshi dushobora kuvana ku nkuru ivuga ibya Rusi na Nawomi. Reka turebe amwe muri yo.

16 Ntugacike intege. Igihe Rusi yabwiraga Nawomi ko bari bujyane, Nawomi yabanje kubyanga. Ariko Rusi ntiyacitse intege. Ibyo byatanze iki? Bibiliya igira iti: “Ariko Nawomi abonye ko Rusi yamaramaje kujyana na we, ntiyongera kugira icyo amubwira.”—Rusi 1:15-18.

17. Ni iki cyadufasha kudacika intege mu gihe dufasha abandi?

17 Isomo twabikuramo: Gufasha abantu bihebye bishobora kudusaba kwihangana, ariko ntidukwiriye gucika intege. Mushiki wacu wihebye ashobora kudahita yemera ko tumufasha. * Icyakora urukundo rudahemuka ruzatuma dukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kumuba hafi (Gal 6:2). Ibyo bishobora kuzatuma amaherezo yemera ko tumufasha, maze tumuhumurize.

18. Ni iki gishobora kuba cyarababaje Rusi?

18 Ntugapfe kubabazwa n’ibyo umuntu wihebye avuze. Igihe Nawomi na Rusi bageraga i Betelehemu, Nawomi yahuye n’abahoze ari abaturanyi be. Yarababwiye ati: “Nagiye nuzuye, ariko Yehova yatumye ngaruka amara masa” (Rusi 1:21). Tekereza ukuntu Rusi yumvise ameze amaze kumva ayo magambo Nawomi yavuze! Rusi yari yarakoze uko ashoboye kose ngo afashe Nawomi. Yari yarababaranye na we, aramuhumuriza kandi bakorana n’urugendo rurerure rwamaze iminsi myinshi. Ariko ibyo byose Nawomi yarabyirengagije aravuga ati: “Yehova yatumye ngaruka amara masa.” Nubwo yari agarukanye na Rusi, ayo magambo yavuze yagaragaje ko ibyo Rusi yari yaramukoreye byose byari imfabusa. Nubwo ibyo bishobora kuba byarababaje Rusi cyane, yakomeje kumuba hafi.

19. Ni iki cyadufasha gukomeza kuba hafi y’umuntu wihebye?

19 Isomo twabikuramo: Hari igihe mushiki wacu wihebye ashobora kutubwira nabi, nubwo nta ko tuba tutagize ngo tumufashe. Ariko ibyo ntibikatubabaze. Ahubwo tuge dukomeza kumuba hafi kandi dusabe Yehova adufashe kumenya uko twamuhumuriza.—Imig 17:17.

Abasaza b’itorero bakwigana bate Bowazi? (Reba paragarafu ya 20 n’iya 21)

20. Ni iki cyatumye Rusi adacika intege?

20 Jya umenya igihe gikwiriye cyo guhumuriza abandi. Nubwo Rusi yari yaragaragarije Nawomi urukundo rudahemuka, na we yari akeneye guhumurizwa. Yehova yakoresheje Bowazi kugira ngo amuhumurize. Bowazi yaramubwiye ati: “Yehova azakwiture ibyo wakoze, kandi Yehova Imana ya Isirayeli, uwo washakiye ubuhungiro mu mababa ye, azaguhe igihembo kitagabanyije.” Ayo magambo meza yakoze Rusi ku mutima. Yabwiye Bowazi ati: “Wampumurije, ubwira umuja wawe amagambo atanga icyizere” (Rusi 2:12, 13). Ayo magambo Bowazi yabwiye Rusi yari ayakeneye cyane, kandi yamuteye inkunga ntiyacika intege.

21. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 32:1, 2, ni iki abasaza b’itorero bakwiriye gukora?

21 Isomo twabikuramo: Abantu bagaragariza abandi urukundo rudahemuka, na bo hari igihe bakenera guterwa inkunga. Bowazi yashimiye Rusi, amwereka ko ibyo yari yarakoreye Nawomi yabibonaga kandi akabizirikana. No muri iki gihe, iyo abasaza b’itorero babonye abavandimwe na bashiki bacu bihatira gufasha bagenzi babo, barabibashimira. Ibyo byongerera imbaraga abo bavandimwe na bashiki bacu, bigatuma bakomeza kwita ku bandi.—Soma muri Yesaya 32:1, 2.

NI IYIHE MIGISHA ABANTU BAGARAGAZA URUKUNDO RUDAHEMUKA BABONA?

22-23. Ni iki kigaragaza ko Nawomi yahindutse, kandi se ni iki cyabimuteye? (Zaburi 136:23, 26)

22 Hashize igihe, Bowazi yahaye Rusi na Nawomi ibyokurya (Rusi 2:14-18). Nawomi yavuze iki amaze kubona ibyo Bowazi yari abakoreye? Yaravuze ati: “Yehova ahe umugisha uwo mugabo utaretse kugirira neza abazima n’abapfuye” (Rusi 2:20a). Uko Nawomi yabonaga ibintu byari byarahindutse! Mbere yari yaravuze ati: ‘Yehova yahagurukiye kundwanya,’ none ubu atangiye kuvuga yishimye ukuntu Yehova agira neza cyangwa agaragaza urukundo rudahemuka. None se ni iki gishobora kuba cyaratumye Nawomi ahindura uko yabonaga ibintu?

23 Nawomi yari yarasobanukiwe ko Yehova atigeze amutererana. Igihe yasubiraga mu Buyuda, Yehova yari yarakoresheje Rusi kugira ngo amufashe muri urwo rugendo (Rusi 1:16). Nanone yari abonye ukuntu Yehova akoresheje Bowazi wari umwe mu “bacunguzi” babo kugira ngo abiteho * (Rusi 2:19, 20b). Ashobora kuba yaravuze ati: “Aaa! Burya Yehova ntiyantaye! Iki gihe cyose yari kumwe nange!” (Soma muri Zaburi ya 136:23, 26.) Nawomi yashimishijwe cyane n’uko Rusi na Bowazi bakomeje kumuba hafi, ntibamutererane. Nta gushidikanya ko bose bishimiye ko Nawomi yongeye gukorera Yehova yishimye.

24. Kuki twifuza gukomeza kugaragariza urukundo rudahemuka abavandimwe bacu?

24 Ni ayahe masomo twavanye mu gitabo cya Rusi ku birebana no kugaragaza urukundo rudahemuka? Urukundo rudahemuka rutuma tudacika intege, ahubwo tugakomeza kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bihebye. Nanone rutuma tugira ibyo twigomwa kugira ngo tubafashe. Abasaza na bo, bakwiriye kumenya igihe gikwiriye cyo gushimira abavandimwe na bashiki bacu, bagaragariza abandi urukundo rudahemuka. Iyo dufashije abantu bari bihebye maze bakongera gukorera Yehova bishimye, natwe biradushimisha (Ibyak 20:35). None se ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma dukomeza kugaragaza urukundo rudahemuka? Ni ukubera ko twifuza kwigana Yehova no kumushimisha, kuko agira urukundo rudahemuka rwinshi.—Kuva 34:6; Zab 33:22.

INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi

^ par. 5 Yehova yifuza ko tugaragariza urukundo rudahemuka abavandimwe na bashiki bacu duteranira hamwe. Gusuzuma ukuntu bamwe mu bagaragu ba Yehova ba kera bagaragaje urukundo rudahemuka, byadufasha gusobanukirwa neza icyo urwo rukundo ari cyo. Muri iki gice turi busuzume amasomo twakura kuri Rusi, Nawomi na Bowazi.

^ par. 8 Turagutera inkunga yo gusoma igice cya 1 n’icya 2 by’igitabo cya Rusi, kugira ngo urusheho gusobanukirwa ibivugwa muri iki gice.

^ par. 17 Kubera ko muri iyi ngingo turimo gusuzuma ibyabaye kuri Nawomi, turibanda kuri bashiki bacu bakeneye guhumurizwa. Ariko ibivugwamo bireba n’abavandimwe.

^ par. 23 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko Bowazi yari umucunguzi, reba ingingo ivuga ngo: “Mwigane ukwizera kwabo—‘Umugore uhebuje’” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2012, ku ipaji ya 20.