Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Muterane inkunga

Muterane inkunga

Muterane inkunga

‘Abo bamaze umubabaro [“bambereye ubufasha bunkomeza,” “NW”].’​—ABAKOLOSAYI 4:11.

1, 2. Kuki abantu b’incuti za Pawulo bajyaga kumusura muri gereza kandi bari bazi ko byabateza akaga?

KUBA incuti y’umuntu ufunzwe bishobora guteza akaga, kabone n’iyo yaba afunzwe arengana. Abayobozi ba gereza bashobora kutagushira amakenga, bakakugenzura mu tuntu twose kugira ngo utagira ubugizi bwa nabi ukora. Ni yo mpamvu bisaba ubutwari kugira ngo ukomeze kugirana imishyikirano ya bugufi n’iyo ncuti yawe kandi uyisure muri gereza.

2 Nyamara ibyo ni byo abantu bari incuti z’intumwa Pawulo bakoze, ubu hakaba hashize imyaka 1.900. Ntibigeze bajijinganya gusura Pawulo igihe yari muri gereza kuko yari akeneye ko bamuhumuriza, bakamutera inkunga, kandi bakamukomeza mu buryo bw’umwuka. Izo ncuti z’indahemuka zari ba nde? Kandi se ni irihe somo twavana ku butwari bwabo, ubudahemuka n’ubucuti bamugaragarije?—Imigani 17:17.

‘Ubufasha bukomeza’ umuntu

3, 4. (a) Incuti eshanu za Pawulo ni izihe, kandi se zamubereye iki? (b) “Ubufasha bukomeza umuntu” ni iki?

3 Nimucyo dusubire inyuma ahagana mu mwaka wa 60 I.C. Intumwa Pawulo, yari muri gereza aregwa ibinyoma ngo agandisha abaturage (Ibyakozwe 24:5; 25:11, 12). Hari Abakristo batanu Pawulo yarobanuye mu bandi avuga ko bamushyigikiye: abo ni Tukiko wakomokaga mu ntara ya Aziya akaba yarajyaga amutuma kandi yari ‘umugaragu mugenzi we ukorera mu Mwami wacu’; hakaba Onesimo w’i Kolosayi, “mwene Data wo kwizerwa kandi ukundwa”; Arisitariko, Umunyamakedoniya w’i Tesalonike wigeze ‘kubohanwa’ na Pawulo; hari na Mariko wanditse Ivanjiri imwitirirwa, akaba ari mwene se wabo w’umumisiyonari wagendanaga na Pawulo witwaga Barinaba; na Yusito umwe mu bakoranaga na Pawulo “ku bw’Ubwami bw’Imana.” Pawulo yavuze ko abo uko ari batanu ‘bamumaze umubabaro [‘bamubereye ubufasha bumukomeza,’ NW].’—Abakolosayi 4:7-11.

4 Pawulo yakoresheje amagambo akomeye asobanura inkunga izo ncuti z’indahemuka zamuteye. Yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki (pa·re·go·riʹa) rihindurwamo ‘ubufasha bukomeza’ umuntu, rikaba ari nta handi riboneka muri Bibiliya uretse muri uwo murongo honyine. Iryo jambo rifite ibisobanuro byinshi, kandi ryakoreshwaga cyane cyane mu buvuzi. * Rishobora guhindurwamo “ihumure,” “kuvanaho imibabaro” cyangwa “koroshya ububabare.” Pawulo yari akeneye inkunga imeze ityo, kandi abo bagabo uko ari batanu barayimuteye.

Kuki Pawulo yari akeneye ‘ubufasha bumukomeza’?

5. N’ubwo Pawulo yari intumwa, ni iki yari akeneye, kandi se ni iki twese tujya dukenera?

5 Hari abo bishobora gutangaza gutekereza ko Pawulo, umuntu wari intumwa, na we yari akeneye guterwa inkunga. Nyamara yari abikeneye cyane. Ni iby’ukuri ko Pawulo yari afite ukwizera gukomeye, kandi yari yaragiye agirirwa nabi kenshi akabihonoka, ‘yarakubiswe birenze urugero,’ ‘kenshi yari mu kaga k’urupfu,’ no mu yindi mibabaro (2 Abakorinto 11:23-27). N’ubwo bimeze bityo ariko, ntiwibagirwe ko yari umuntu, kandi abantu bose bajya bakenera ko abandi babahumuriza kandi bakabafasha gukomeza ukwizera kwabo. Ndetse na Yesu yigeze kubikenera. Mu ijoro rya nyuma, marayika yaramubonekeye ari i Getsemane maze “amwongerera imbaraga.”—Luka 22:43.

6, 7. (a) Ni bande batengushye Pawulo igihe yari i Roma kandi se ni bande bamuteye inkunga? (b) Ni iyihe mirimo abavandimwe ba Pawulo b’Abakristo bamukoreye igihe yari i Roma, bakamubera ‘ubufasha bumukomeza’?

6 Pawulo na we yari akeneye guterwa inkunga. Igihe yageraga i Roma agiye gufungirwayo, ntiyakiriwe neza n’abantu bo mu bwoko bwe. Abo Bayahudi muri rusange banze kumvira ubutumwa bw’Ubwami. Inkuru yo mu Byakozwe n’intumwa ivuga ko abakomeye bo mu Bayahudi bamaze gusura Pawulo aho yari afungiwe, ‘bamwe bemeye ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera. Ntibahuza imitima’ barigendera (Ibyakozwe 28:17, 24, 25). Mbega ukuntu bigomba kuba byarababaje Pawulo kubona bapfusha ubusa ubuntu Yehova yabagiriye kandi batari banabukwiriye! Ukuntu byamubabaje cyane bigaragarira mu rwandiko yari yarandikiye itorero ry’i Roma imyaka mike mbere y’aho agira ati “mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye. Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b’umuryango wanjye ku mubiri” (Abaroma 9:2, 3). Icyakora ariko, i Roma yabonye yo incuti nyancuti z’indahemuka, zari zifite ubutwari n’urukundo byatumye aruhuka mu mutima. Bari abavandimwe be nyakuri bo mu buryo bw’umwuka.

7 Ni gute abo bavandimwe uko ari batanu bamubereye ubufasha bumukomeza? Kuba Pawulo yari aboshywe ntibyigeze bituma bamwihunza. Ahubwo bamufashije babishaka kandi babigiranye urukundo, bamukorera ibintu we atashoboraga kwikorera kuko yari afunzwe. Urugero, Pawulo yarabatumaga bakajyana amabaruwa ye ndetse n’andi mabwiriza yabatumaga mu magambo bakayashyikiriza amatorero; babwiraga Pawulo inkuru ziteye inkunga z’ukuntu abavandimwe b’i Roma n’ahandi babaga bamerewe. Birashoboka ko hari n’ibindi bintu bamushakiraga, urugero nk’imyambaro y’imbeho, imizingo, n’ibyo yakeneraga yandika (Abefeso 6:21, 22; 2 Timoteyo 4:11-13). Ibyo bikorwa byose by’ingirakamaro byakomeje iyo ntumwa yari ifunzwe kandi biyitera inkunga kugira ngo na yo izashobore kubera abandi ‘ubufasha bubakomeza,’ hakubiyemo n’amatorero yose.—Abaroma 1:11, 12.

Uko wabera abandi ‘ubufasha bubakomeza’

8. Ni irihe somo twavana ku kuba Pawulo yaremeye yicishije bugufi ko yari akeneye ‘ubufasha bumukomeza’?

8 Ni irihe somo twavana ku nkuru ya Pawulo na bagenzi be batanu bakoranaga? Nimucyo dusuzume isomo rimwe: bisaba ubutwari no kwigomwa kugira ngo dufashe abari mu ngorane. Nanone bisaba kwicisha bugufi kugira ngo twemere ko dukeneye ubufasha mu gihe dufite ibibazo. Pawulo ntiyemeye ko yari akeneye ubufasha gusa, ahubwo yanemeye abigiranye ikinyabupfura ko bamufasha, kandi ashimira abamufashije. Ntiyigeze atekereza ko aramutse yemeye ko abandi bamufasha byaba ari ubugwari cyangwa ko byaba bimuteye isoni, kandi natwe ntitugomba gutekereza dutyo. Turamutse tuvuze ko tutazigera dukenera ubufasha budukomeza, byaba ari ukuvuga ko tutari abantu nk’abandi. Wibuke urugero rwa Yesu, rugaragaza ko n’umuntu utunganye rimwe na rimwe ashobora gutaka asaba ubufasha.—Abaheburayo 5:7.

9, 10. Ni izihe nyungu umuntu abona iyo yemeye ko na we akeneye ubufasha kandi se ni izihe ngaruka ibyo bigira ku bandi haba mu muryango no mu itorero?

9 Iyo abafite inshingano bemeye ko ubushobozi bwabo bugira aho bugarukira kandi ko na bo bakenera inkunga y’abandi, bigira ingaruka nziza (Yakobo 3:2). Iyo babyemeye bishimangira ubumwe hagati y’abafite ubutware n’abagandukira ubwo butware, bigatuma bashyikirana batishishanya. Umuco wo kwicisha bugufi abantu bemera gufashwa batagononwa bagaragaza, ubera isomo abandi bafite ikibazo nk’icyo. Ugaragaza ko abafite inshingano z’ubuyobozi na bo ari abantu nk’abandi kandi ko bishyikirwaho.—Umubwiriza 7:20.

10 Urugero, abana bashobora kurushaho kwemera bitabagoye inama z’ababyeyi babo babafasha guhangana n’ibibazo n’ibishuko, iyo bazi ko ababyeyi babo na bo bahanganye n’ibigeragezo nk’ibyo igihe bari bakiri abana (Abakolosayi 3:21). Ibyo rero bishobora gutuma umubyeyi n’umwana we bashyikirana neza. Icyo gihe inama ishingiye ku Byanditswe ishobora gutangwa mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho kandi ikemerwa bitagoranye (Abefeso 6:4). Mu buryo nk’ubwo, abagize itorero bazarushaho kwemera inama bahabwa n’abasaza niba babona ko abasaza na bo bahangana n’ibibazo, bakagira ibibatera ubwoba n’ibibatera kumanjirwa (Abaroma 12:3; 1 Petero 5:3). Nanone bashobora kuzagirana imishyikirano myiza, bakabagezaho inama zishingiye ku Byanditswe kandi ukwizera kwabo kugakomezwa. Wibuke ko ubu ari bwo abavandimwe na bashiki bacu bakeneye gukomezwa kurusha mbere hose.—2 Timoteyo 3:1.

11. Kuki abantu benshi cyane muri iki gihe bakeneye ‘ubufasha bubakomeza’?

11 Aho twaba turi hose, abo twaba turi bo bose, cyangwa imyaka twaba dufite yose, twese iyo tuva tukagera tujya duhura n’ibibazo mu buzima. Ibyo ni ko bimeze muri iyi si (Ibyahishuwe 12:12). Ibyo bibazo bitubabaza ku mubiri cyangwa mu byiyumvo, bigerageza ukwizera kwacu. Dushobora guhura n’ibigeragezo ku kazi, ku ishuri, mu muryango ubwaho cyangwa mu itorero. Ibyo bishobora guterwa n’indwara ikomeye cyangwa ibintu byakubayeho bikaguhungabanya mu byiyumvo. Iyo uwo mwashakanye, umusaza cyangwa incuti aguteye inkunga irangwa n’ineza akubwira amagambo yatekerejeho akanagukorera ibintu ukeneye, yoo, mbega ibintu byakuruhura umutima! Ni nko gusiga amavuta ku bushye! Ku bw’ibyo rero, nubona umuvandimwe wawe ari mu mimerere nk’iyo, ujye umubera ubufasha bumukomeza. Cyangwa se niba hari ikibazo kigukomereye cyane, jya usaba ubufasha abantu bakuze mu buryo bw’umwuka.—Yakobo 5:14, 15.

Uko itorero ryafasha

12. Ni iki buri wese mu bagize itorero yakora kugira ngo akomeze abavandimwe be?

12 Abagize itorero bose, baba abakiri bato n’abakuze, bashobora kugira icyo bakora bagakomeza abandi. Urugero, iyo uza mu materaniro buri gihe kandi ukajya no kubwiriza buri gihe, ibyo bigira uruhare rukomeye mu gukomeza ukwizera kw’abandi (Abaheburayo 10:24, 25). Iyo ukomeza gushikama mu murimo wera biba bigaragaza ko uri indahemuka kuri Yehova kandi ko ukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka n’ubwo waba uhanganye n’ibibazo bigukomereye (Abefeso 6:18). Uko gushikama kwawe gushobora no gukomeza abandi.—Yakobo 2:18.

13. Kuki hari abakonja, kandi se hakorwa iki ngo tubafashe?

13 Rimwe na rimwe, ibigeragezo n’ibibazo duhura na byo mu buzima bishobora gutuma bamwe bacogora cyangwa bagakonja rwose mu murimo wo kubwiriza (Mariko 4:18, 19). Abantu bakonje hari igihe tutababona mu materaniro y’itorero. Ariko nta wamenya, hari ubwo baba bagikunda Imana mu mutima wabo. Hakorwa iki ngo ukwizera kwabo gukomezwe? Abasaza bashobora kubafasha mu bugwaneza bajya kubasura (Ibyakozwe 20:35). Abandi bagize itorero na bo bashobora gusabwa gufasha abakonje. Kubasura tubagaragariza urukundo, hari ubwo ari wo muti wonyine abafite ukwizera kujegajega baba bakeneye kugira ngo bongere gutora agatege.

14, 15. Ni iyihe nama Pawulo yatanze ku birebana no gukomeza abandi? Tanga urugero rw’itorero ryashyize iyo nama mu bikorwa.

14 Bibiliya idutera inkunga yo ‘gukomeza abacogora, tugafasha abadakomeye, tukihanganira bose’ (1 Abatesalonike 5:14). Wenda abo ‘bacogora’ baba bumva batazabyutsa umutwe kandi ko batazatsinda inzitizi bafite batabonye ubafasha. Mbese ushobora kwitangira kubafasha? Imvugo ngo “mukomeze abacogora” ishobora nanone guhindurwamo ngo “mukomere ku bacogora” cyangwa ngo “mubanambeho.” Yehova akunda intama ze zose akazikuyakuya. Ntabona ko zifite agaciro gake, kandi ntiyifuza ko hagira n’imwe itana. Mbese ushobora gufasha itorero “gukomera” ku bacitse intege mu buryo bw’umwuka kugeza igihe bazatorera agatege?—Abaheburayo 2:1.

15 Hari umusaza wasuye umugabo n’umugore we bari bamaze imyaka itandatu barakonje. Uwo musaza yaranditse ati “ukuntu abagize itorero bose babagaragarije ko babitayeho mu bugwaneza kandi ko babakunda, byabagizeho ingaruka zikomeye cyane ku buryo byabasunikiye kugaruka mu mukumbi.” Uwo mushiki wacu wari waracitse intege yumvise ameze ate ubwo abagize itorero bamusuraga? Yaravuze ati “icyadufashije kongera gutora agatege, ni uko abavandimwe badusuraga ndetse na bashiki bacu bazanaga, nta n’umwe wigeze aducira urubanza cyangwa ngo adutonganye. Ahubwo bishyize mu mwanya wacu kandi badutera inkunga ishingiye ku Byanditswe.”

16. Ni nde uhora yiteguye gufasha abakeneye guhabwa imbaraga?

16 Koko rero, Umukristo utaryarya wese yishimira kubera abandi ubufasha bubakomeza. Kandi uko imimerere y’ubuzima bwacu igenda ihindagurika, natwe hari igihe abavandimwe bacu bazadukorera ibintu bidukomeza. Dushyize mu gaciro ariko, tugomba kuzirikana ko hari igihe twakenera abandi ntitubabone. N’ubwo byagenda bityo ariko, dufite ushobora kuduha imbaraga igihe cyose, kandi iteka ahora yifuza kudufasha, uwo akaba ari Yehova Imana.—Zaburi 27:10.

Yehova ni we utanga imbaraga zisumba byose

17, 18. Ni mu buhe buryo Yehova yakomeje Umwana we Yesu Kristo?

17 Igihe Yesu yari amanitswe ku giti, yaratatse ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye” (Luka 23:46). Hanyuma arapfa. Amasaha make gusa mbere y’aho, ubwo bamufataga, incuti ze zose z’inkoramutima zari zamutereranye zirahunga kuko zari zahiye ubwoba (Matayo 26:56). Yesu yari yasigaye wenyine, asigaranye isoko imwe rukumbi y’imbaraga, ari yo Se wo mu ijuru. Icyakora, kuba yariringiye Yehova ntibyabaye imfabusa. Kubera ko Yesu yari indahemuka kuri Se, Yehova yamugororeye kumushyigikira mu budahemuka.—Zaburi 18:26; Abaheburayo 7:26.

18 Igihe cyose Yesu yamaze akorera umurimo hano ku isi, Yehova yamuhaye ibyo yari akeneye byose kugira ngo akomeze gushikama kugeza avuyemo umwuka. Urugero, Yesu akimara kubatizwa, ari na bwo umurimo we wari utangiye, yumvise ijwi rya Se rivuga ko amwemera kandi ryongera gutsindagiriza ko amukunda. Igihe Yesu yari akeneye inkunga, Yehova yohereje abamarayika baramukomeza. Igihe Yesu yari ahanganye n’ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi byose ku iherezo ry’ubuzima bwe hano ku isi, Yehova yumvise neza ibyo yasabaga yinginga. Nta gushidikanya rero ko ibyo byose byabereye Yesu ubufasha bumukomeza.—Mariko 1:11, 13; Luka 22:43.

19, 20. Twakwizera dute ko Yehova azaduha imbaraga mu gihe tuzikeneye?

19 Yehova yifuza natwe kutubera isoko y’imbaraga (2 Ngoma 16:9). Ukomokwaho n’imbaraga nyakuri zose, akagira amaboko n’ububasha, ashobora kutubera ubufasha budukomeza mu gihe tubikeneye (Yesaya 40:26). Intambara, ubukene, indwara, urupfu cyangwa kudatungana kwacu bwite, bishobora kutubera ikigeragezo gikomeye. Mu gihe ibigeragezo duhura na byo mu buzima bisa n’aho ari ‘umwanzi ukomeye,’ Yehova ashobora kutubera imbaraga n’igihome kidukingira (Zaburi 18:18; Kuva 15:2). Adufitiye ubufasha bukomeye, ni ukuvuga umwuka we wera. Binyuriye ku mwuka wera, Yehova ashobora ‘guha intege urambiwe’ kugira ngo ‘agurukishe amababa nkibisiga.’—Yesaya 40:29, 31.

20 Umwuka w’Imana ni zo mbaraga zikomeye cyane kurusha izindi mu ijuru no mu isi. Pawulo yagize ati ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga.’ Koko rero, Data wo mu ijuru wuje urukundo ashobora kuduha “imbaraga zisumba byose,” kugira ngo twihanganire ibibazo bitubabaza kugeza igihe ‘byose azabihindurira bishya’ muri Paradizo yadusezeranyije ubu yegereje cyane.—Abafilipi 4:13; 2 Abakorinto 4:7; Ibyahishuwe 21:4, 5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Inkoranyamagambo yanditswe na W. E. Vine igira iti “inshinga ifitanye isano n’iryo jambo [pa·re·go·riʹa] isobanura imiti igabanya ububabare.”—Vine’s Complete Expository Dictionary of Old and New Testament Words.

Mbese uribuka?

• Ni gute abavandimwe b’i Roma babereye Pawulo ‘ubufasha bumukomeza’?

• Ni mu buhe buryo twabera abandi ‘ubufasha bubakomeza’ mu itorero?

• Ni mu buhe buryo Yehova ari we utanga imbaraga zisumba byose?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abavandimwe babereye Pawulo ‘ubufasha bumukomeza’ binyuriye mu kumushyigikira mu budahemuka, bamutera inkunga kandi bagira ibyo bamufashamo

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Abasaza bafata iya mbere bagakomeza umukumbi