Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese abayobozi b’amadini bakwiriye kwivanga muri politiki?

Mbese abayobozi b’amadini bakwiriye kwivanga muri politiki?

Mbese abayobozi b’amadini bakwiriye kwivanga muri politiki?

ARIKIYEPISIKOPI wo muri Kanada yabwiye abari baje mu rugendo rutagatifu ati “gukina politiki bishobora gufasha abakene . . . Kabone n’iyo inzego za politiki zaba zidahuje n’ibyo Imana ishaka, ‘tugomba kuzijyamo kugira ngo turenganure umukene.’”—Catholic News.

Duhora twumva inkuru z’abayobozi bakuru b’amadini bashyigikira ku mugaragaro ibyo kwivanga muri politiki; kandi si n’igitangaza kubona abayobozi b’amadini bagira imyanya y’ubutegetsi muri politiki. Hari n’abagerageje kuvugurura politiki. Hari n’abandi bashimagizwa kandi bakibukwa bitewe n’uruhare bagize mu kurwanirira uburinganire bw’amoko no guca ubucakara.

Icyakora, hari abayoboke benshi b’amadini batishimira ko abigisha babo bivanga muri politiki. Hari ikinyamakuru cyavuze mu ngingo yibandaga kuri tewolojiya ya politiki ko “rimwe na rimwe Abaporotesitanti badasiba mu nsengero ari bo usanga banegura ukuntu abapasiteri babo bivanga muri politiki” (Christian Century). Abenshi muri abo bantu b’abanyedini bumva ko urusengero ari ahantu hera cyane ku buryo hadakwiriye kuvugirwa ibya politiki.

Ibyo rero bituma abantu bose bifuza ko isi yarushaho kumera neza bibaza ibibazo bishishikaje. Mbese abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bashobora kuvugurura politiki? * Mbese kuba abayobozi b’amadini bivanga muri politiki ni uburyo Imana ikoresha kugira ngo izane imiyoborere myiza, n’isi irusheho kuba nziza? Mbese Ubukristo bwatangiye ari uburyo bushya bwo gukina politiki?

Uko abayobozi b’amadini biroshye muri politiki

Umuhanga mu by’amateka witwa Henry Chadwick yavuze ko itorero rya gikristo rya mbere ryari rizwiho ko “ritifuzaga kugira ubutegetsi muri iyi si.” Ryari rigizwe n’“abantu bativanga muri politiki, batuje kandi b’abanyamahoro” (The Early Church). Hari igitabo kigira kiti “Abakristo bose bemeraga badashidikanya ko nta n’umwe muri bo wagombaga kugira umwanya mu butegetsi bwa leta . . . Mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatatu, Hippolyte yavuze ko kuva Itorero rya gikristo ryabaho, ryari rifite umugenzo wasabaga umutegetsi wa leta kubanza kwegura kuri iyo mirimo mbere y’uko yemererwa kuba mu Itorero” (A History of Christianity). Icyakora, buhoro buhoro abantu bari bafite inyota y’ubutegetsi batangiye kwiha imyanya y’ubuyobozi mu matorero menshi, biyita n’amazina y’ibyubahiro (Ibyakozwe 20:29, 30). Hari abifuzaga kuba abayobozi b’idini n’abanyapolitiki icyarimwe. Ihinduka ritunguranye ryabaye mu butegetsi bwa Roma ryatumye abo bayobozi b’idini baboneraho uburyo bwo kugera ku byo bashakaga.

Mu mwaka wa 312 I.C. *, Umwami w’abami w’Umuroma witwaga Konsitantino wari umupagani, yatangiye kubona neza Ubukristo bwo ku izina gusa. Igitangaje ni uko abasenyeri ba Kiliziya bari bishimiye gukorana n’uwo mwami w’abami w’umupagani kugira ngo na we azagire icyo abamarira! Henry Chadwick yaranditse ati “Kiliziya yakomeje kugenda irushaho kwivanga mu myanzuro ikomeye ya politiki.” Kuba abayobozi b’amadini barivanze muri politiki byabagizeho izihe ngaruka?

Uko politiki yagize ingaruka ku bayobozi b’amadini

Uwitwa Augustin wari umunyatewolojiya w’Umugatolika wari ukomeye cyane mu kinyejana cya gatanu, ni we cyane cyane wazanye igitekerezo cy’uko Imana yari kuzakoresha abayobozi b’amadini muri politiki. Yatekerezaga ko hari igihe kiliziya yari kuzategeka amahanga yose kandi ikazanira abantu amahoro. Ariko umuhanga mu by’amateka witwa H. G. Wells yaranditse ati “amateka y’u Burayi kuva mu kinyejana cya gatanu kugeza mu cya cumi na gatanu, yaranzwe ahanini n’uko icyo gitekerezo cyiza cyane cy’ubutegetsi bw’Imana butegeka isi yose cyananiwe gushyirwa mu bikorwa.” Amadini yiyita aya Gikristo ntiyashoboye no kuzana amahoro mu Burayi nkanswe ku isi hose! Icyo abantu batekerezaga ko ari Ubukristo, abantu benshi ntibakikigirira icyizere. Byapfiriye he?

Abenshi mu biyitaga ko babwiriza Ubukristo bagiye muri politiki bafite intego nziza, ariko nyuma y’aho na bo batangiye gukora ibintu bibi. Martin Luther wari umubwiriza akaba n’umuhinduzi wa Bibiliya, azwi cyane mu mihati yashyizeho ashaka kuvugurura Kiliziya Gatolika. Icyakora, kuba we yarahangaraga kurwanya inyigisho za kiliziya, byatumye akundwa cyane n’abari bafite intego za politiki zo kwigomeka. Abantu benshi batakarije Luther icyizere igihe na we yatangiraga kujya avuga icyo atekereza ku bibazo bya politiki. Yabanje gushyigikira abaturage bari bivumbuye ku batware babo babakandamizaga. Nyuma y’aho iyo myigaragambyo itangiriye kuzamo ibikorwa by’urugomo, yateye inkunga abatware ngo bacubye abigometse; abo batware na bo si ukwirara mu baturage babicamo ababarirwa mu bihumbi. Ntibitangaje rero kuba abaturage baramufashe nk’umugambanyi. Luther nanone yashyigikiye abo batware igihe bari bagiye kwigomeka ku mwami w’abami w’Umugatolika. Mu by’ukuri Abaporotesitanti, nk’uko abayoboke ba Luther baje kwitwa, bari abanyapolitiki kuva batangira. Luther amaze kugira ububasha byamugizeho izihe ngaruka? Bwaramwononnye. Urugero, n’ubwo mu mizo ya mbere yarwanyaga ibyo guhindura ku ngufi abataravugaga rumwe na we mu by’idini, nyuma y’aho yashishikarije incuti ze z’abanyapolitiki gutwika abarwanyaga ibyo kubatiza impinja.

Uwitwa Jean Calvin yari umukuru w’idini wari uzwi cyane i Génève, ariko amaherezo yaje kugira n’ingufu muri politiki. Igihe uwitwa Michael Servetus yamwerekaga ko inyigisho y’Ubutatu idashingiye ku Byanditswe, Calvin yakoresheje ububasha yari afite muri politiki yicisha Servetus bamutwikiye ku giti. Mbega ngo baratandukira inyigisho za Yesu mu buryo buteye ubwoba!

Wenda abo bagabo bibagiwe ibyo Bibiliya ivuga muri 1 Yohana 5:19 hagira hati “ab’isi bose bari mu Mubi.” Mbese bari bafite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kuvugurura politiki yo mu gihe cyabo, cyangwa ahubwo bishakiraga kugira ubutegetsi n’incuti z’abantu bari mu nzego zo hejuru? Ibyo ari byo byose ariko, bagombye kuba baributse amagambo yahumetswe y’umwigishwa wa Yesu witwaga Yakobo wagize ati “ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana” (Yakobo 4:4). Yakobo yari azi ko Yesu yari yarabwiye abigishwa be ko ‘atari ab’isi, nk’uko na we atari uw’isi.’—Yohana 17:14.

N’ubwo bimeze bityo ariko, abantu benshi bakaba banemera ko Abakristo batagomba kwivanga mu bikorwa bibi bikorerwa mu isi, bararenga bakarwanya igitekerezo cyo kutagira aho babogamira muri politiki, kugira ngo ‘bataba ab’isi’ rwose. Bavuga ko uko kutagira aho umuntu abogamira bituma Abakristo batagaragariza abandi urukundo mu bikorwa. Batekereza ko abayobozi b’amadini bagomba kwamagana ruswa n’akarengane kandi bakagira uruhare rugaragara mu kubirwanya. Ariko se iyo nyigisho ya Yesu yo kutivanga, mu by’ukuri yaba ituma umuntu atita ku bandi abishishikariye? Mbese Umukristo ashobora kutivanga mu bibazo bya politiki bizana amacakubiri, ari na ko afasha abandi mu buryo bufatika? Igice gikurikira kirasuzuma ibyo bibazo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Ubundi bavuga ko politiki ari ibikorwa byose bifitanye isano n’imiyoborere y’igihugu cyangwa akarere aka n’aka. Cyane cyane ni impaka cyangwa kudahuza ibitekerezo hagati y’abantu barwanira ubutegetsi, cyangwa amashyaka ari ku butegetsi n’ashaka kubugeraho.

^ par. 8 Igihe Cyacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Abayobozi b’amadini bihakiwe ku bategetsi, urugero nk’Umwami w’abami Konsitantino, kugira ngo bagire ububasha mu bya politiki

[Aho ifoto yavuye]

Musée du Louvre, Paris

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Kuki abayobozi b’amadini bazwi cyane bivanze muri politiki?

Augustin

Luther

Calvin

[Aho amafoto yavuye]

Augustin: ICCD Photo; Calvin: igishushanyo cyakozwe na Holbein, cyavuye mu gitabo cyitwa The History of Protestantism (Vol. II)