Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Igihe kirasohoye!”

“Igihe kirasohoye!”

“Igihe kirasohoye!”

“Igihe cye [cyari] gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se.”​—YOHANA 13:1.

1. Mu gihe Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C. yari yegereje, Yerusalemu yari yuzuye inkuru z’abantu bakekeranyaga ku birebana n’iki, kandi se kuki?

MU GIHE Yesu yabatizwaga mu mwaka wa 29 I.C., yatangiye imibereho yari gutuma “igihe” cye cyo gupfa, kuzuka no guhabwa ikuzo gisohora. Ubu noneho hari mu rugaryi rw’umwaka wa 33 I.C. Hari hashize ibyumweru bike gusa uhereye igihe abagize urukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi, rwitwaga Sanhedrin, bagiriye inama yo kwica Yesu. Yesu amaze kumenya imigambi yabo, bikaba bishoboka ko yaba yarayimenyeshejwe na Nikodemu, umwe mu bari bagize Sanhedrin wari waragiye amugaragariza ubugwaneza, yavuye i Yerusalemu ajya mu karere k’icyaro hakurya y’Uruzi rwa Yorodani. Uko Umunsi Mukuru wa Pasika wagendaga wegereza, ni na ko abantu benshi bavuye hirya no hino mu gihugu bajyaga i Yerusalemu, kandi uwo mudugudu wari wuzuyemo inkuru zavugwaga n’abantu bibazaga ibya Yesu bakekeranya. Abantu bari barimo babazanya bati “mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?” Abatambyi bakuru n’Abafarisayo batumye imitwe y’abantu irushaho gushyuha batanga itegeko ry’uko umuntu uwo ari we wese wari kubona Yesu yagombaga kubamenyesha aho ari.—Yohana 11:47-57.

2. Ni ikihe gikorwa Mariya yakoze cyatumye havuka impaka, kandi se igisubizo cyatanzwe na Yesu amuvuganira kigaragaza iki ku bihereranye no kuba yari azi “igihe cye”?

2 Ku itariki ya 8 Nisani, iminsi itandatu mbere ya Pasika, Yesu yagarutse mu karere kegereye Yerusalemu. Yageze i Betaniya—mu mudugudu incuti ze yakundaga ari zo Marita, Mariya na Lazaro zari zituyemo—ukaba uri ku birometero bitatu uvuye i Yerusalemu. Hari ku wa Gatanu nimugoroba, kandi ni ho Yesu yari bwizihirize Isabato. Bukeye bw’aho nimugoroba, igihe Mariya yamukoreraga igikorwa cyiza amusukaho amavuta y’igiciro cyinshi ahumura cyane, abigishwa ba Yesu barabirwanyije. Yesu yarabashubije ati “nimumureke, ayabikire umunsi nzahambwa; kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka” (Yohana 12:1-8; Matayo 26:6-13). Yesu yari azi ko “igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se” (Yohana 13:1). Hari hasigaye iminsi itanu gusa ‘agatangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Mariko 10:45). Kuva icyo gihe, ibyo Yesu yakoraga byose n’ibyo yigishaga yabikoraga azirikana ko ibintu byihutirwa. Mbega ukuntu ibyo biduha urugero ruhebuje mu gihe dutegerezanyije amatsiko iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu! Reka turebe uko byagendekeye Yesu ku munsi wakurikiyeho.

Umunsi Yesu yinjiranye ishema ryo gutsinda

3. (a) Ni gute Yesu yinjiye mu mujyi wa Yerusalemu ku Cyumweru tariki ya 9 Nisani, kandi se, ni gute abantu benshi bari bamushagaye babyitabiriye? (b) Ni iki Yesu yashubije Abafarisayo bitotombeye imbaga y’abantu?

3 Ku Cyumweru, tariki ya 9 Nisani, Yesu yinjiye i Yerusalemu afite ishema ryo gutsinda. Mu gihe yari ari hafi yo kwinjira mu murwa—ahetswe n’icyana cy’indogobe mu gusohoza ibivugwa muri Zekariya 9:9—abantu benshi bari bamushagaye bashashe imyenda yabo hasi, mu gihe abandi bari barimo bavuna amashami ku biti bayazunguza. Bateye hejuru bagira bati “hahirwa Umwami uje mu izina ry’Uwiteka [“rya Yehova,” NW ] .” Bamwe mu Bafarisayo bari mu iteraniro bashakaga gucyaha abigishwa be. Ariko kandi, Yesu yarabashubije ati “ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.”—Luka 19:38-40; Matayo 21:6-9.

4. Kuki abantu bari bari mu mujyi wa Yerusalemu bahururiye kujya kureba Yesu igihe yinjiraga muri uwo murwa?

4 Ibyumweru bike gusa mbere y’aho, abenshi mu bari bari muri iyo mbaga bari barabonye Yesu azura Lazaro. Icyo gihe abo ngabo bakomezaga kujya babwira abandi iby’icyo gitangaza. Bityo mu gihe Yesu yinjiraga i Yerusalemu, umujyi wose wari wuzuye abantu bari bahururiye kumureba. Abantu bari barimo babazanya bati “uriya ni nde?” Maze imbaga y’abantu ikomeza kuvuga iti “ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti y’i Galilaya!” Mu gihe Abafarisayo babonaga ibyari birimo biba, bavuganye amaganya bati “dore rubanda rwose ruramukurikiye.”—Matayo 21:10, 11; Yohana 12:17-19.

5. Byagenze bite igihe Yesu yajyaga mu rusengero?

5 Nk’uko Yesu, Umwigisha Mukuru yari asanzwe abigenza igihe yabaga yagiye i Yerusalemu, yagiye mu rusengero kwigisha. Impumyi n’abamugaye bamusanzeyo, maze arabakiza. Mu gihe abatambyi bakuru n’abanditsi babibonaga kandi bakumva abana bavugira mu rusengero amajwi arenga bati “hoziyana, mwene Dawidi,” bararakaye. Barabyamaganye baravuga bati “aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu yarabashubije ati “Yee; ntimwari mwasoma ngo ‘mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?” Mu gihe Yesu yari arimo agikomeza kwigisha, yitegereje ibyari birimo bibera mu rusengero.—Matayo 21:15, 16; Mariko 11:11.

6. Ni gute icyo gihe noneho imigenzereze ya Yesu yari itandukanye n’iya mbere, kandi kuki?

6 Mbega ukuntu imigenzereze ya Yesu noneho yari itandukanye cyane n’uko byari bimeze amezi atandatu mbere y’aho! Icyo gihe yaje i Yerusalemu kwizihiza Iminsi Mikuru y’Ingando, “atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho” (Yohana 7:10). Kandi buri gihe yafataga ingamba zo guhunga akagenda amahoro mu gihe ubuzima bwe bwabaga buri mu kaga. Icyo gihe noneho yinjiye mu mujyi ku mugaragaro, umujyi wari watanzwemo itegeko ryo kumufata! Nanone kandi, Yesu ntiyari afite umuco wo kwiyamamaza ko ari we Mesiya (Yesaya 42:2; Mariko 1:40-44). Ntiyashakaga ko abantu bamwamamaza babisakuza cyangwa ngo bamuvugeho inkuru zigoretse bazihererekanya. Ariko noneho imbaga y’abantu bari barimo batangariza mu ruhame ko ari Umwami akaba n’Umukiza—ni ukuvuga Mesiya—kandi yaburijemo ibyifuzo by’abayobozi ba kidini by’uko yabacecekesha! Kuki ibintu byari bihindutse? Ni ukubera ko ‘igihe [cyari] gisohoye, ngo Umwana w’umuntu ahabwe ubwiza bwe,’ nk’uko Yesu yabitangaje ku munsi wakurikiyeho.—Yohana 12:23.

Yakoze igikorwa cy’ubushizi bw’amanga—Hanyuma atanga inyigisho zirokora ubuzima

7, 8. Ni gute ibyo Yesu yakoze ku itariki ya 10 Nisani 33 I.C. byari bihuje n’ibyo yari yarakoze mu rusengero kuri Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C.?

7 Mu gihe Yesu yari ageze mu rusengero, ku itariki ya 10 Nisani, yagize icyo akora ku byo yari yaraye abonye. Yatangiye ‘kubika ameza y’abavunjaga ifeza, n’intebe z’abaguraga inuma, ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero.’ Yaciriyeho iteka izo nkozi z’ibibi arazibwira ati “mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”—Mariko 11:15-17.

8 Ibyo bintu Yesu yakoze bihuje n’ibyo yari yarakoze imyaka itatu mbere y’aho, igihe yajyaga mu rusengero kuri Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C. Icyakora noneho, yabamaganye akoresheje amagambo akaze kurushaho. Ubu bwo abacuruzi bacururizaga mu rusengero biswe “abambuzi” (Luka 19:45, 46; Yohana 2:13-16). Ni abambuzi koko kubera ko ababaga bashaka kugura amatungo yo gutamba bayabagurishaga ku giciro gihanitse cyane. Abatambyi bakuru, abanditsi n’abandi bantu b’ibikomerezwa bumvise ibyo Yesu yari arimo akora maze bongera gushaka uburyo bamwica. Nyamara, ntibari bazi uko bakuraho Yesu, kubera ko abantu bose bari bashishikariye kumutega amatwi bitewe n’uko bari batangajwe no kwigisha kwe.—Mariko 11:18; Luka 19:47, 48.

9. Ni irihe somo Yesu yigishije, kandi se, ni irihe tumira yagejeje ku bari bamuteze amatwi mu rusengero?

9 Mu gihe Yesu yari agikomeza kwigishiriza mu rusengero, yagize ati “igihe kirasohoye, ngo Umwana w’umuntu ahabwe ubwiza bwe.” Ni koko, yari azi ko yari asigaranye iminsi mike gusa y’ubuzima bwa kimuntu. Nyuma yo gusobanura ukuntu akabuto k’ishaka kagomba gupfa kugira ngo kere imbuto—ibyo bikaba bihuje n’ukuntu we ubwe yari gupfa maze binyuriye kuri we abandi bakazabona ubuzima bw’iteka—Yesu yagejeje ku bari bamuteze amatwi itumira rigira riti “umuntu nankorera, ankurikire kuko aho ndi, n’umugaragu wanjye ari ho azaba: umuntu nankorera, Data azamuha icyubahiro.”—Yohana 12:23-26.

10. Ni ibihe byiyumvo Yesu yagize ku bihereranye n’urupfu rw’agashinyaguro rwagombaga kumugeraho?

10 Mu gihe Yesu yatekerezaga ku rupfu rw’agashinyaguro rwari rushigaje iminsi ine gusa rukamugeraho, yakomeje agira ati “none umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe.’ ” Ariko kandi, ibyari bigiye kugera kuri Yesu ntiyashoboraga kubyirinda. Yagize ati ‘ni byo byanzanye ngo nkigeremo.’ Koko rero, Yesu yemeranya rwose n’ubwo buryo bwateganyijwe n’Imana. Yari yariyemeje kureka ibyo Imana ishaka bikaba ari byo bigenga ibikorwa bye kugeza ku rupfu rwe rw’igitambo (Yohana 12:27). Mbega ukuntu yadusigiye urugero—urugero rwo kugandukira ugushaka kw’Imana mu buryo bwuzuye!

11. Ni izihe nyigisho Yesu yigishije imbaga y’abantu bari bamaze kumva ijwi rituruka mu ijuru?

11 Kubera ko Yesu yari ahangayikishijwe mu buryo bwimbitse n’ukuntu urupfu rwe rwari kugira ingaruka ku izina rya Se, yasenze agira ati “Data, ubahiriza izina ryawe.” Icyatangaje imbaga y’abantu bari bateraniye ku rusengero, ni uko ijwi ryavugiye mu ijuru riti “ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.” Umwigisha Mukuru yakoresheje ubwo buryo bwari bubonetse kugira ngo abwire imbaga y’abantu bari bahari impamvu iryo jwi ryari ryumvikanye, anababwire ingaruka urupfu rwe rwari kugira n’impamvu bagombaga kugira ukwizera (Yohana 12:28-36). Nta gushidikanya ko iminsi ibiri ya nyuma Yesu yari ashigaje yari yuzuyemo imihihibikano. Ariko kandi hari undi munsi ukomeye wari gukurikiraho.

Umunsi waranzwe no gushyira ahabona abayobozi ba kidini

12. Ku wa kabiri tariki ya 11 Nisani, ni gute abayobozi ba kidini bagerageje kugusha Yesu mu mutego, kandi se byagize izihe ngaruka?

12 Ku wa Kabiri tariki ya 11 Nisani, Yesu yasubiye mu rusengero agiye kwigisha. Abantu b’abanyamahane ni bo bari bamuteze amatwi. Abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko berekeje ku byo Yesu yari yaraye akoze, baramubaza bati “ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?” Uwo Mwigisha w’Umuhanga yabashyize mu rujijo binyuriye ku bisubizo bye, maze abacira imigani itatu ishishikaje—ibiri muri yo yari ihereranye n’uruzabibu naho umwe ukaba warerekezaga ku bukwe—imigani yashyize ahabona ukuntu abanzi be bari babi rwose. Abayobozi ba kidini barakajwe n’ibyo bumvise bashaka kumufata. Icyakora batinye rubanda, kuko bemeraga ko Yesu ari umuhanuzi. Ibyo byatumye bashakisha uko bamugusha mu mutego kugira ngo avuge ikintu bari guheraho bakamufata. Ibisubizo Yesu yabahaye byarabacecekesheje.—Matayo 21:23–22:46.

13. Ni iyihe nama Yesu yahaye abari bamuteze amatwi ku bihereranye n’abanditsi n’Abafarisayo?

13 Kubera ko abanditsi n’Abafarisayo bihandagazaga bavuga ko bigisha Amategeko y’Imana, icyo gihe noneho yagiriye abari bamuteze amatwi inama agira ati “ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza: kuko ibyo bavuga atari byo bakora” (Matayo 23:1-3). Mbega ukuntu yabashyize ahagaragara mu maso ya rubanda mu buryo bukomeye! Nyamara, ibikorwa bya Yesu byo kubashyira ahabona si aho byari bigarukiye. Uwo ni wo wari umunsi we wa nyuma ari mu rusengero, kandi yababwiye ibintu by’uruhererekane byo kubashyira ahabona abigiranye ubushizi bw’amanga—abivuga yikurikiranyije nk’ijwi ry’inkuba ihinda.

14, 15. Ni ayahe magambo atyaye Yesu yavuze igihe yashyiraga ahagaragara abanditsi n’Abafarisayo?

14 Incuro esheshatu zose Yesu yaravuze ati “mwebwe banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano”! Uko ni ko bari bameze kubera ko nk’uko yabisobanuye, bugariraga Ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, ntibakundire abari bari mu nzira bashaka kubwinjiramo ko babwinjiramo. Izo ndyarya zambukaga inyanja n’imisozi zijyanywe no guhindura umuntu umwe ngo ahindukirire idini ryazo, kugira ngo gusa abe mu bazarimbuka iteka. Bibandaga cyane ku gutanga kimwe cya cumi, nyamara ‘bakirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera.’ Mu by’ukuri, ‘bozaga inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwabo no kutirinda’ mu buryo bw’uko kubora kwabo n’umunuko wabo byari bihishwe inyuma yo kwibonekeza bigaragaza nk’abubaha Imana. Ikindi kandi, bari biteguye kubaka ibituro by’abahanuzi no kubirimbisha kugira ngo bagaragaze ibikorwa byabo by’ubugiraneza, n’ubwo bari “abana b’abishe abahanuzi.”—Matayo 23:13-15, 23-31.

15 Yesu yaciriyeho iteka abamurwanyaga agaragaza ko batitaga ku bintu by’umwuka, agira ati “mwa barandasi bahumye mwe.” Bari impumyi mu byerekeye umuco kubera ko bibandaga cyane ku izahabu yo mu rusengero kuruta uko bitaga ku gaciro ko mu buryo bw’umwuka k’aho hantu ho gusengera. Yesu yakomeje avuga amagambo akaze cyane kuruta ayandi yose yavuze abashyira ahagaragara. “Mwa nzoka mwe, mwa bana b’incira mwe, muzahunga mute iteka ry’i Gehinomu?” Ni koko, Yesu yari arimo abamenyesha ko bazarimbuka iteka, bitewe n’imyifatire yabo y’ubugome (Matayo 23:16-22, 33). Nimucyo natwe tugaragaze ubutwari mu gutangaza ubutumwa bw’Ubwami, ndetse n’igihe bibaye ngombwa ko dushyira ahagaragara idini ry’ikinyoma.

16. Ni ubuhe buhanuzi bw’ingenzi Yesu yahanuriye abigishwa be bicaye ku Musozi wa Elayono?

16 Nyuma y’aho Yesu yavuye mu rusengero. Mu gihe izuba ryari ririmo rirenga, we n’intumwa ze bagiye ku Musozi wa Elayono. Mu gihe bari bicaye kuri uwo musozi, Yesu yahanuye ibihereranye n’isenywa ry’urusengero n’ikimenyetso cy’ukuhaba kwe n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu. Ibisobanuro by’ayo magambo y’ubuhanuzi birakomeza bikagera no muri iki gihe. Kuri uwo mugoroba, Yesu yanabwiye abigishwa be ati “muzi yuko iminsi ibiri nishira, hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa . . . [“amanikwe,” NW ] .”—Matayo 24:1-14; 26:1, 2.

Yesu ‘akunda abe kugeza ku mperuka’

17. (a) Kuri Pasika yo ku itariki ya 14 Nisani, ni irihe somo Yesu yahaye intumwa 12? (b) Ni uruhe rwibutso Yesu yatangije mu gihe yari amaze kwirukana Yuda Isikaryota?

17 Mu minsi ibiri yakurikiyeho—ku itariki ya 12 no ku ya 13 Nisani—Yesu ntiyagiye ku rusengero ku mugaragaro. Abayobozi ba kidini bari barimo bashakisha uko bamwica, kandi ntiyashakaga ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma atizihiza Pasika ari kumwe n’intumwa ze. Umunsi wo ku itariki ya 14 Nisani watangiye ku wa Kane izuba rirenze—ukaba ari wo munsi wa nyuma w’ubuzima bwa kimuntu bwa Yesu bwo ku isi. Kuri uwo mugoroba, Yesu n’intumwa ze bari bari kumwe i Yerusalemu mu rugo bari bateguriwe kugira ngo bizihize Pasika. Igihe we n’abo 12 bari bari kumwe barimo bishimira uwo munsi wa Pasika, yabigishije isomo ryiza mu bihereranye no kwicisha bugufi binyuriye mu kuboza ibirenge. Yesu amaze kwirukana Yuda Isikaryota, wari wemeye kugambanira Shebuja bakamuha ibice by’ifeza 30—ikiguzi cyahembwaga umugaragu wo hasi dukurikije Amategeko ya Mose—yatangije Urwibutso rw’urupfu rwe.—Kuva 21:32; Matayo 26:14, 15, 26-29; Yohana 13:2-30.

18. Ni izihe nyigisho zindi Yesu yahaye intumwa ze 11 zizerwa abigiranye urukundo, kandi se, ni gute yabateguriye ibihereranye n’uko yari ari hafi kugenda?

18 Nyuma y’umuhango wo gutangiza Urwibutso, intumwa zatangiye kujya impaka zo kumenya uwari mukuru muri zo. Aho kugira ngo Yesu azitonganye, yazigishije ibihereranye n’akamaro ko gukorera abandi abigiranye ukwihangana. Mu kuzirikana ko ari bo bagumanye na we bakihanganana mu bigeragezo, yagiranye na bo isezerano rya bwite ryo kuzabaha ubwami (Luka 22:24-30). Nanone kandi, Yesu yabahaye itegeko ryo gukundana nk’uko na we yabakunze (Yohana 13:34). Igihe Yesu yatindaga muri icyo cyumba, yabateguriye abigiranye urukundo ibihereranye n’uko yari agiye kugenda. Yabijeje ko bari incuti ze, abatera inkunga yo kugira ukwizera, kandi abasezeranya kuzaboherereza ubufasha bw’umwuka wera (Yohana 14:1-17; 15:15). Mbere yo kuva muri iyo nzu, Yesu yinginze Se agira ati “igihe kirasohoye: ubahiriza Umwana wawe, ngo Umwana akūbahishe.” Koko rero, Yesu yari amaze gutegurira intumwa ze ibihereranye n’uko yari agiye kugenda, kandi rwose ‘yakomeje kuzikunda kugeza imperuka.’—Yohana 13:1; 17:1.

19. Kuki Yesu yashengurwaga n’akababaro igihe yari ari mu gashyamba ka Getsemani?

19 Bishobora kuba rwose byari birenze saa sita z’ijoro cyane ubwo Yesu n’intumwa ze 11 zizerwa bageraga mu gashyamba ka Getsemani. Yari yaragiye ajyanayo n’intumwa ze kenshi (Yohana 18:1, 2). Mu masaha make gusa, Yesu yagombaga gupfa nk’aho yari umugizi wa nabi ugayitse. Gutekereza kuri ibyo bintu bibabaje byari bimutegereje n’ukuntu byashoboraga gushyira umugayo kuri Se byashenguraga Yesu cyane ku buryo igihe yari arimo asenga ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi (Luka 22:41-44). Yesu yabwiye intumwa ze ati “igihe kirasohoye.” “Dore, ungenza ari hafi.” Mu gihe yari akibivuga, Yuda Isikaryota yarahasesekaye, azanye n’igitero cy’abantu bari bitwaje imuri n’amatara n’inkota. Bari baje gufata Yesu. Ntiyigeze abarwanya. Yaravuze ati “bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite, kandi ari ko bikwiriye kuba?”—Mariko 14:41-43; Matayo 26:48-54.

Umwana w’Imana ahabwa ikuzo!

20. (a) Ni ibihe bikorwa by’urukozasoni Yesu yakorewe igihe yari amaze gufatwa? (b) Hasigaye akanya gato gusa mbere y’uko Yesu apfa, kuki yaranguruye ijwi akavuga ati “birarangiye”?

20 Yesu amaze gufatwa yashinjwe n’abagabo b’ibinyoma, abacamanza babogama bamuhamya icyaha, Pontiyo Pilato amukatira urwo gupfa, akobwa n’abatambyi hamwe na rubanda, abasirikare baramushinyagurira kandi bamubabaza urubozo (Mariko 14:53-65; 15:1, 15; Yohana 19:1-3). Bigeze ku wa Gatanu mu ma saa sita, Yesu yamanitswe ku giti cy’umubabaro aterwa imisumari mu mubiri, maze yumva ububabare burenze urugero uko uburemere bw’umubiri we bwagendaga bushwanyura ibikomere by’aho imisumari yari iteye mu biganza no ku birenge (Yohana 19:17, 18). Bigeze hafi mu ma saa cyenda z’amanywa, Yesu yaranguruye ijwi aravuga ati “birarangiye!” Mu by’ukuri, yari arangije gukora ibyari byaramuzanye ku isi byose. Yashyize ubugingo bwe mu maboko y’Imana, acurika umutwe maze arapfa (Yohana 19:28, 30; Matayo 27:45, 46; Luka 23:46). Ku munsi wa gatatu nyuma y’aho, Yehova yazuye Umwana we (Mariko 16:1-6). Hashize iminsi mirongo ine nyuma yo kuzuka kwa Yesu, yarazamutse ajya mu ijuru maze ahabwa ikuzo.—Yohana 17:5; Ibyakozwe 1:3, 9-12; Abafilipi 2:8-11.

21. Ni gute dushobora kwigana Yesu?

21 Ni gute dushobora ‘kugera ikirenge mu cya [Yesu]’ (1 Petero 2:21)? Kimwe na we, nimucyo dushyireho umwete mu kwihatira kubwiriza iby’Ubwami no mu murimo wo guhindura abantu abigishwa kandi tugaragaze ubushizi bw’amanga n’ubutwari mu kuvuga ijambo ry’Imana (Matayo 24:14; 28:19, 20; Ibyakozwe 4:29-31; Abafilipi 1:14). Ntitukazigere na rimwe twibagirwa igihe tugezemo cyangwa ngo tube twananirwa guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza (Mariko 13:28-33; Abaheburayo 10:24, 25). Nimucyo tureke imibereho yacu yose igengwe n’ibyo Yehova Imana ashaka no kuzirikana ko turi mu ‘gihe cy’imperuka.’—Daniyeli 12:4.

Ni gute wasubiza?

• Kuba Yesu yari azi ko yari ari hafi gupfa, byagize izihe ngaruka ku murimo we wa nyuma yakoreye mu rusengero i Yerusalemu?

• Ni iki kigaragaza ko Yesu ‘yakunze abe kugeza ku mperuka’?

• Ni iki ibintu byabayeho mu masaha make ya nyuma y’ubuzima bwa Yesu bigaragaza ku bimwerekeyeho?

• Ni gute dushobora kwigana Kristo Yesu mu murimo wacu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Yesu ‘yarabakunze kugeza ku mperuka’