Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 16:1-8
-
Yesu azuka (1-8)
16 Isabato irangiye, Mariya Magadalena, Mariya mama wa Yakobo na Salome bagura imibavu kugira ngo bajye kuyimusiga.
2 Mu gitondo cya kare ku munsi wa mbere* w’icyumweru, baza ku mva izuba rirashe.
3 Barabwiranaga bati: “Ni nde uri buhirike ibuye akarituvanira ku mva?”
4 Ariko barebye babona rya buye ryavuyeho, nubwo ryari rinini cyane.
5 Binjiye mu mva babona umusore wicaye iburyo yambaye ikanzu y’umweru, maze baratangara.
6 Arababwira ati: “Mwitangara. Murashaka Yesu w’i Nazareti wamanitswe ku giti. Yazutse, ntari hano. Dore n’aho bari bamushyize!
7 None rero nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti: ‘Yesu agiye kubabanziriza i Galilaya. Aho ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.’”
8 Nuko basohoka mu mva barahunga, bagenda batitira kuko ibyo bari babonye byari bibarenze. Ariko ntibagira uwo babwira ikintu icyo ari cyo cyose kuko bari bafite ubwoba.*
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru. Mu gihe cy’Abayahudi wari umunsi wa mbere w’icyumweru.
^ Dukurikije inyandiko zizewe za kera zandikishijwe intoki, Ivanjiri ya Mariko irangirira kuri uyu murongo. Reba Umugereka wa A15.