Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu wagombye kwishimira ubuzima

Impamvu wagombye kwishimira ubuzima

Faizal yabazwe umutima hashize umwaka umwe gusa umugore we apfuye. Yaravuze ati: “Iyo nsomye igitabo cya Yobu, mpita mbona ko hari impamvu yatumye Yehova agishyira muri Bibiliya. Iyo dufite agahinda kenshi tugasoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga abantu bahuye n’ibibazo nk’ibyacu, biraduhumuriza, tukumva tukishimiye kubaho.”

Tarsha yapfushije nyina akiri muto. Yaravuze ati: “Kumenya Yehova bituma umuntu yishimira ubuzima, akagira ibyiringiro n’ibyishimo nubwo yaba ahanganye n’ibibazo byinshi. Yehova afite ubushobozi bwo kudufasha tukihanganira ibibazo duhura na byo buri munsi.”

MU NGINGO zabanje, twabonye ibintu bibabaje bishobora gutuma umuntu yumva atagishaka kubaho. Iyo ufite ibibazo ushobora kwibaza niba ukwiriye gukomeza kubaho cyangwa niba hari umuntu ukwitaho. Ariko uge wizera ko Imana izi ibiguhangayikishije. Iragukunda cyane.

Umwanditsi wa zaburi ya 86 yagaragaje ko yiringiraga Yehova agira ati: “Ku munsi w’amakuba yanjye, nzagutabaza, kuko uzansubiza” (Zaburi 86:7). Icyakora ushobora kwibaza uti: “Ubu se Imana izansubiza ite ‘ku munsi w’amakuba yange?’”

Nubwo Imana ishobora kudahita igukuriraho ibibazo ufite, Bibiliya itwizeza ko ishobora kuguha amahoro yo mu mutima kugira ngo wihangane. Bibiliya igira iti: “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu [cyangwa ibitekerezo byanyu]” (Abafilipi 4:6, 7). Reba uko iyi mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko Imana ikwitaho.

Imana ikwitaho

“Nta [gishwi] na kimwe . . . cyibagirana imbere y’Imana. . . . Murusha ibishwi byinshi agaciro.”Luka 12:6, 7.

ZIRIKANA IBI: Nubwo abantu benshi babona ko ibishwi ari inyoni nto cyane zidafite agaciro, Imana yo izitaho. Imana yita kuri buri gishwi ikabona ko gifite agaciro. Icyakora Imana ibona ko abantu bafite agaciro kenshi kuruta ibishwi. Ni bo bahambaye mu bintu byose Imana yaremye ku isi kuko baremwe mu “ishusho” yayo, bakaba bashobora kugaragaza imico yayo ihebuje.—Intangiriro 1:26, 27.

“Yehova, warangenzuye kandi uranzi. . . . Wamenyeye kure ibitekerezo byanjye. . . . Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima.”Zaburi 139:1, 2, 23.

ZIRIKANA IBI: Imana irakuzi neza. Izi uko wiyumva ikamenya n’ibiguhangayikishije kuruta undi muntu uwo ari we wese. Nubwo abandi bashobora kuba batiyumvisha neza ibibazo ufite, Imana yo ikwitaho kandi yifuza kugufasha. Ibyo byagombye gutuma wishimira ubuzima.

Ubuzima bwawe ni ubw’agaciro

“Yehova, umva isengesho ryanjye, kandi ijwi ryo gutabaza kwanjye rikugereho. . . . Untege amatwi; ku munsi naguhamagaye, uzatebuke unsubize. . . . Azahindukira yumve isengesho ry’abacujwe byose.”Zaburi 102:1, 2, 17.

ZIRIKANA IBI: Ni nk’aho kuva abantu baremwa Yehova yabonye amarira yose buri muntu yarize (Zaburi 56:8). Ayo marira harimo n’ayawe. Imana izi ibigeragezo uhanganye na byo n’amarira warize kuko ibona ko uri uw’agaciro.

“Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. . . . Jyewe Yehova Imana yawe . . . ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.’”Yesaya 41:10, 13.

ZIRIKANA IBI: Imana yiteguye kugufasha. Niwiheba izaguhumuriza.

Dutegereje igihe kizaza gishimishije

“Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”Yohana 3:16.

ZIRIKANA IBI: Imana iragukunda cyane ku buryo yohereje Umwana wayo Yesu kugira ngo akwitangire. Ubwo rero, kuba Yesu yarakwitangiye byagombye gutuma wiringira ko uzabaho iteka wishimye. *

Nubwo ushobora kuba uhangayitse muri iki gihe kandi ukaba wumva urambiwe kubaho, jya wiga Ijambo ry’Imana ushyizeho umwete kandi wizere ko ibyo Imana yasezeranyije bizasohora. Ibyo bizatuma wishimira ubuzima.

^ Niba wifuza kumenya icyo wakora ngo igitambo cya Yesu kikugirire akamaro, reba videwo ivuga ngo: Kwibuka urupfu rwa Yesu,” iboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw. Reba ahanditse ngo: ABO TURI BO > URWIBUTSO.