Mu gihe uwo mwashakanye aguciye inyuma
IYO uwo mwashakanye aguciye inyuma birakubabaza cyane. Ni byo koko, hari abagabo cyangwa abagore bahitamo kubabarira uwo bashakanye wihannye maze bakongera kubana neza. * Icyakora nubwo abantu batana cyangwa ntibatane, iyo umwe mu bashakanye aciye inyuma mugenzi we, uwahemukiwe agira agahinda katavugwa. Ni iki cyamufasha?
IMIRONGO Y’IBYANDITSWE YAGUFASHA
Nubwo uwahemukiwe agira agahinda kenshi cyane, abenshi bagiye bahumurizwa n’Ibyanditswe. Bamenye ko Imana ibona amarira yabo kandi ikiyumvisha agahinda bafite.—Malaki 2:13-16.
“Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.”—Zaburi 94:19.
Bill yaravuze ati: “Iyo nasomaga uwo murongo, nahitaga ntekereza Yehova ankuyakuya nk’uko umubyeyi abikorera umwana we.”
“Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka.”—Zaburi 18:25.
Carmen ufite umugabo wamaze amezi menshi amuca inyuma, yaravuze ati: “Umugabo wange yarampemukiye, ariko Yehova we ni indahemuka. Ntazigera antererana.”
“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga . . . mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu.”—Abafilipi 4:6, 7.
Sasha yaravuze ati: “Uwo murongo nawusomye inshuro nyinshi. Uko nakomezaga gusenga kenshi, ni ko Imana yampaga amahoro. Ubu ndatuje.”
Abo bantu bose tumaze kuvuga, hari igihe bumvaga batagishoboye kwihangana. Ariko kwiringira Yehova no gusoma Bibiliya byatumye bongera kugira imbaraga. Bill yaravuze ati: “Numvaga meze nk’igiti gisigaye cyonyine mu ishyamba, ariko ukwizera kwatumye nongera kwishimira ubuzima. Nubwo namaze igihe runaka nyura “mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi,” icyo gihe cyose Imana yari kumwe nange.”—Zaburi 23:4.
^ Niba wifuza kumenya niba wababarira uwo mwashakanye waguciye inyuma cyangwa niba utamubabarira, reba ingingo zasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mata 1999 (mu gifaransa) zavugaga icyo wakora mu gihe uwo mwashakanye aguciye inyuma.