Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 71

Abafarisayo barwanya umuntu wahoze atabona

Abafarisayo barwanya umuntu wahoze atabona

YOHANA 9:19-41

  • ABAFARISAYO BARWANYA UMUNTU WAHOZE ATABONA

  • ABAYOBOZI B’IDINI NI “IMPUMYI”

Abafarisayo banze kwemera ko Yesu yahumuye uwo muntu wavutse atabona, maze batumaho ababyeyi be. Ababyeyi be bari bazi ko bashoboraga “kwirukanwa mu isinagogi” (Yohana 9:22). Iyo umuryango wacibwaga mu bandi Bayahudi, wahuraga n’ingorane zikomeye mu rwego rw’imibereho no mu by’ubukungu.

Abafarisayo bababajije ibibazo bibiri, bati “uyu ni we mwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi? None se byagenze bite kugira ngo ubu abe areba?” Nuko barabasubiza bati “tuzi ko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi. Ariko uko byagenze kugira ngo ubu abe areba ntitubizi, kandi n’uwamuhumuye ntitumuzi.” Nubwo umuhungu wabo yari yababwiye uko byari byagenze, ababyeyi be bagize amakenga, maze barababwira bati “nimumwibarize ni mukuru. Agomba kwivugira.”​—⁠Yohana 9:19-​21.

Abafarisayo bongeye guhamagara wa muntu, bamushyiraho iterabwoba bavuga ko bafite ibimenyetso bishinja Yesu. Baramubwiye bati ‘singiza Imana; twe tuzi ko uwo mugabo ari umunyabyaha.’ Uwo muntu wahoze atabona yirinze kuvuguruza ikirego cyabo, ahubwo arababwira ati “niba ari umunyabyaha simbizi. Icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba mbona.”​—⁠Yohana 9:24, 25.

Abafarisayo banze kuva ku izima, baramubaza bati “yagukoreye iki? Yahumuye amaso yawe ate?” Uwo muntu yabashubije abigiranye ubutwari agira ati “nabibabwiye ntimwumva. Kuki mushaka kongera kubyumva? Ese namwe murashaka kuba abigishwa be?” Abafarisayo bararakaye, baramubwira bati “ni wowe mwigishwa w’uwo muntu, ariko twe turi abigishwa ba Mose. Tuzi ko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu we ntituzi aho yaturutse.”​—⁠Yohana 9:26-​29.

Uwo muntu wasabirizaga yaratangaye aravuga ati “ni igitangaza kuba mutazi aho yaturutse kandi yampumuye amaso.” Hanyuma yavuze amagambo ahuje n’ubwenge ku byerekeye umuntu Imana yumva kandi ikamwemera, agira ati “tuzi ko Imana itumva abanyabyaha, ahubwo ko umuntu wese utinya Imana kandi agakora ibyo ishaka ari we yumva. Uhereye kera ntitwigeze twumva umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi.” Hanyuma yabahaye umwanzuro ugira uti “iyo uwo muntu aba ataraturutse ku Mana, nta kintu na kimwe yari gushobora gukora.”​—⁠Yohana 9:30-​33.

Abafarisayo bananiwe kuvuguruza ibitekerezo by’uwo muntu wasabirizaga, maze baramutuka, bati “wowe wese wavukiye mu byaha, none uratwigisha?” Nuko bamusunikira hanze.​—⁠Yohana 9:34.

Igihe Yesu yamenyaga ibyabaye, yasanze uwo muntu maze aramubaza ati “mbese wizeye Umwana w’umuntu?” Uwo muntu wari wahumuwe aramusubiza ati “uwo ni nde, nyagasani, kugira ngo mwizere?” Yesu yamubwiye adaciye ku ruhande ati “wamubonye, kandi ni we muvugana.”​—⁠Yohana 9:35-​37.

Uwo muntu aravuga ati “ndamwizeye Mwami.” Uwo mugabo yagaragaje ukwizera no kubaha, aramya Yesu, maze Yesu avuga amagambo afite ireme agira ati “naje muri iyi si nzanywe no guca uru rubanza kugira ngo abatabona babone, n’ababona babe impumyi.”​—⁠Yohana 9:38, 39.

Abafarisayo bari aho, bibwiraga ko batari impumyi. Ariko se bite ku nshingano bari barihaye yo kuyobora abandi mu buryo bw’umwuka? Bihagazeho baramubaza bati “ubwo se natwe turi impumyi?” Yesu yarabashubije ati “iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite. Ariko noneho ubwo muvuga muti ‘turabona,’ icyaha cyanyu kigumaho” (Yohana 9:40, 41). Kuba baranze Mesiya byari kumvikana iyo baza kuba batari abigisha muri Isirayeli. Ariko kuba bari bazi Amategeko barangiza bakamwanga, byari icyaha gikomeye.