Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 88

Imimerere umukire na Lazaro barimo ihinduka

Imimerere umukire na Lazaro barimo ihinduka

LUKA 16:14-31

  • UMUGANI W’UMUKIRE NA LAZARO

Yesu yari amaze guha abigishwa be inama nziza z’ukuntu bakoresha ubutunzi bwo muri iyi si. Icyakora abigishwa be si bo bonyine bari bamuteze amatwi. Abafarisayo na bo bari bahari, kandi bari bakwiriye kuzirikana inama ya Yesu. Kubera iki? Ni ukubera ko “bakundaga amafaranga.” Bumvise ibyo Yesu yavugaga ‘batangira kumunnyega.’​—Luka 15:2; 16:13, 14.

Icyakora ibyo ntibyatumye Yesu agira ubwoba. Yarababwiye ati “ni mwe ubwanyu mwibaraho gukiranuka imbere y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu, kuko ikintu abantu babona ko ari icy’ingenzi cyane, ku Mana kiba giteye ishozi.”​—Luka 16:15.

Abafarisayo bari bamaze igihe kirekire “bogezwa n’abantu,” ariko igihe cyari kigeze kugira ngo ibyo bihinduke, ingoma zigahindura imirishyo. Abantu bogezwa cyane barimo abatunzi mu by’isi, abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini bagomba gucishwa bugufi. Abantu bo muri rubanda rwa giseseka bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka bo bagomba gushyirwa hejuru. Yesu yagaragaje iryo hinduka rikomeye ryari kubaho.

Yaravuze ati “amategeko n’amagambo y’abahanuzi byaratangajwe kugeza kuri Yohana. Kuva icyo gihe, ubwami bw’Imana ni bwo butumwa bwiza butangazwa kandi abantu b’ingeri zose bahatanira kubugeraho. Koko rero, icyoroshye ni uko ijuru n’isi byavaho aho kugira ngo agace k’inyuguti yo mu Mategeko kadasohora” (Luka 3:18; 16:16, 17). Amagambo ya Yesu agaragaza ate ko hari ihinduka ryarimo riba?

Abayobozi b’idini ry’Abayahudi biyogezaga bavuga ko bagendera ku Mategeko ya Mose. Wibuke ko igihe Yesu yari i Yerusalemu maze agakiza umuntu utarabonaga, Abafarisayo bavuganye ubwibone bati “turi abigishwa ba Mose. Tuzi ko Imana yavuganye na Mose” (Yohana 9:13, 28, 29). Kimwe mu byo Amategeko ya Mose yari agamije, kwari ukuyobora abantu bicisha bugufi kuri Mesiya ari we Yesu. Yohana Umubatiza yagaragaje ko Yesu ari Umwana w’intama w’Imana (Yohana 1:29-​34). Uhereye igihe Yohana yatangiriye umurimo we, Abayahudi bicishaga bugufi, cyane cyane abakene, bumvaga ibyerekeye “Ubwami bw’Imana.” Koko rero, bwari “ubutumwa bwiza” ku bantu bose bashakaga kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana no kuzabona imigisha yabwo.

Amategeko ya Mose ntiyari kuvaho adashohojwe, ahubwo yayoboye abantu kuri Mesiya. Nanone kandi ntibyari bikiri ngombwa kuyakurikiza. Urugero, amategeko yemeraga gutana ku mpamvu zitandukanye, ariko Yesu we yasobanuye ko “umuntu wese utana n’umugore we agashaka undi aba asambanye, kandi umuntu wese ushyingiranwa n’umugore watanye n’umugabo we aba asambanye” (Luka 16:18). Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yararakaje Abafarisayo bumvaga ko buri kantu kose kagira amategeko akagenga!

Noneho Yesu yaciye umugani ugaragaza ukuntu hari hagiye kubaho ihinduka rikomeye. Uwo mugani uvuga abagabo babiri, buri wese imimerere yari arimo ikaba yarahindutse mu buryo butangaje. Mu gihe usuzuma uyu mugani, uzirikane ko bamwe mu barimo bawumva bari Abafarisayo bakundaga amafaranga kandi bogezwaga n’abantu.

Yesu yaravuze ati “hariho umugabo w’umukire wakundaga kwambara imyenda myiza y’isine, akishimisha uko bwije n’uko bukeye, adamaraye. Ariko hari umuntu wasabirizaga witwaga Lazaro wari wuzuye ibisebe ku mubiri hose. Bahoraga bamuzana bakamushyira imbere y’irembo ry’uwo mukire, kandi yifuzaga guhazwa n’ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukire. Koko rero, imbwa na zo zarazaga zikarigata mu bisebe bye.”​—Luka 16:19-​21.

Abafarisayo bakundaga amafaranga. None se ubwo hari uwashidikanya ku muntu Yesu yagereranyije n’ “umugabo w’umukire”? Abo bayobozi b’idini ry’Abayahudi bakundaga kwambara imyenda ihenze, ishamaje. Ikindi kandi uretse ubutunzi bashobora kuba bari bafite, nanone basaga n’abakire bitewe n’imyanya y’ibyubahiro n’ubushobozi bari bafite. Koko rero, igihe Yesu yabagereranyaga n’umuntu wambaye imyenda y’isine ya cyami, byagaragazaga imyanya y’ibyubahiro bari barimo, naho imyenda myiza y’imyeru yagaragazaga ukuntu bibaragaho kuba abakiranutsi.​—Daniyeli 5:7.

Abo bayobozi b’abibone b’abakire bafataga bate abakene bo muri rubanda rwa giseseka? Barabasuzuguraga bakabita ‛am ha·’aʹrets, cyangwa abantu b’isi, batazi amategeko kandi badakwiriye no kuyigishwa (Yohana 7:49). Ibyo bigaragaza imimerere y’ “umuntu wasabirizaga witwaga Lazaro” wifuzaga guhazwa “n’ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukire.” Nk’uko Lazaro yari yuzuye ibisebe, abo bantu bo muri rubanda rwa giseseka na bo barasuzugurwaga, bameze nk’abateye ishozi mu buryo bw’umwuka.

Iyo mimerere ibabaje yari imaze igihe runaka iriho, ariko Yesu yari azi ko igihe cyari kigeze kugira ngo habeho ihinduka rikomeye haba ku mimerere y’abagereranywaga n’itsinda ry’umukire n’abagereranywaga na Lazaro.

IMIMERERE Y’UMUKIRE N’IYA LAZARO IHINDUKA

Yesu yakomeje asobanura ukuntu imimerere yabo yahindutse mu buryo butangaje. Yaravuze ati “nyuma y’igihe wa muntu wasabirizaga arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu. Wa mukire na we arapfa, maze arahambwa. Ageze mu mva, aho yababarizwaga cyane, yubura amaso abona Aburahamu ari kure cyane, na Lazaro ari mu gituza cye.”​—Luka 16:22, 23.

Abari bateze amatwi Yesu bari bazi ko Aburahamu yari yarapfuye kera cyane kandi akaba yari mu mva. Ibyanditswe bigaragaza neza ko nta muntu n’umwe uri mu mva ushobora kureba cyangwa kuvuga hakubiyemo na Aburahamu (Umubwiriza 9:5, 10). None se ubwo abo bayobozi b’idini batekereje ko Yesu yashakaga kuvuga iki muri uwo mugani? Ni iki yashakaga kugaragaza ku bihereranye n’abo bayobozi b’idini bakundaga amafaranga no ku bihereranye n’abantu bo muri rubanda?

Yesu yari yamaze kugaragaza ihinduka ryabayeho agira ati “Amategeko n’amagambo y’abahanuzi byaratangajwe kugeza kuri Yohana. Kuva icyo gihe, ubwami bw’Imana ni bwo butumwa bwiza butangazwa.” Ku bw’ibyo, umurimo wo kubwiriza wakozwe na Yohana na Yesu Kristo, watumye uwo mukire na Lazaro bapfa ku bihereranye n’imimerere cyangwa imibereho yabo ya mbere, maze bajya mu mimerere mishya y’uko Imana ibabona.

Abagize itsinda ry’umukene bari bamaze igihe kirekire batitabwaho mu buryo bw’umwuka. Ariko icyo gihe barimo bafashwa kandi bakitabira ubutumwa bw’Ubwami bwabanje kubwirizwa na Yohana Umubatiza hanyuma bukabwirizwa na Yesu. Mbere bagombaga gutegereza bagatungwa n’ ‘ibyagwaga bivuye ku meza yo mu buryo bw’umwuka’ y’abayobozi b’idini. Ariko bari basigaye bagaburirwa ukuri kw’ingenzi ko mu Byanditswe, cyane cyane ibintu bitangaje Yesu yabasobanuriraga. Bisa naho rwose amaherezo bari bageze mu mwanya ushimishije mu maso ya Yehova Imana.

Ku rundi ruhande, abari mu itsinda ry’umukire, ni ukuvuga abayobozi b’idini b’ibikomerezwa, banze kwemera ubutumwa bw’Ubwami Yohana yabwirizaga na Yesu akaba yari amaze igihe abubwiriza mu gihugu cyose (Matayo 3:1, 2; 4:17). Ahubwo, ubwo butumwa buvuga iby’urubanza rw’Imana rugurumana rwari rwegereje, bwarabarakaje kandi bubabuza amahwemo (Matayo 3:7-​12). Icyari guhumuriza abo bayobozi b’idini bakundaga amafaranga, ni uko Yesu n’abigishwa be bari kureka gutangaza ubutumwa bw’Imana. Abo bayobozi bameze nka wa mukire wo mu mugani, wavugaga ati “data Aburahamu, ngirira imbabazi utume Lazaro akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi maze abobeze ururimi rwanjye, kuko mbabarizwa muri uyu muriro ugurumana.”​—Luka 16:24.

Ariko ibyo ntibyari gushoboka. Abenshi mu bayobozi b’idini ntibari guhinduka. Bari baranze “kumvira Mose n’Abahanuzi,” kandi ibyo banditse byagombye kuba byaratumye abo bayobozi b’idini bemera ko Yesu yari Mesiya w’Imana akaba n’Umwami (Luka 16:29, 31; Abagalatiya 3:24). Nta nubwo bicishije bugufi ngo bakure isomo ku bantu b’abakene bemeye Yesu, bakaba bari basigaye bemerwa n’Imana. Ariko abigishwa ba Yesu bo, ntibashoboraga gutandukira ukuri cyangwa ngo bagabanye uburemere bwako bagamije gusa gushimisha abo bayobozi b’idini cyangwa, kugira ngo babahe agahenge. Ibyo Yesu yabisobanuye mu mugani we, binyuze ku magambo “Aburahamu” yabwiye wa mukire.

Aburahamu yaramubwiye ati “mwana wa, wibuke ko igihe wari ukiriho wabonye ibintu byiza byose, ariko Lazaro we yabonye ibibi gusa. None ubu ari hano arahumurizwa, naho wowe urababara. Uretse n’ibyo kandi, hagati yacu namwe hashyizwe umworera munini kugira ngo abashaka kwambuka bava hano baza aho muri batabibasha, n’abashaka kwambuka bava aho ngaho baza aho turi batabibasha.”​—Luka 16:25, 26.

Mbega ukuntu byari bikwiriye ko ihinduka nk’iryo ritangaje ribaho! Ryatumye umwanya abayobozi b’idini b’abibone barimo ufatwa n’abantu bicisha bugufi bemeye umugogo wa Yesu, maze amaherezo bagarurirwa ubuyanja kandi bagaburirwa mu buryo bw’umwuka (Matayo 11:28-30). Iryo hinduka ryari kurushaho kugaragara mu mezi make yari gukurikiraho ubwo isezerano ry’Amategeko ryari gusimbuzwa isezerano rishya (Yeremiya 31:31-33; Abakolosayi 2:14; Abaheburayo 8:7-13). Igihe Imana yasukaga umwuka wera ku bigishwa ba Yesu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, byabaye gihamya idasubirwaho y’uko ari bo yemeraga aho kwemera Abafarisayo n’abanyamadini bagenzi babo.