Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 22

Abigishwa bane baba abarobyi b’abantu

Abigishwa bane baba abarobyi b’abantu

MATAYO 4:13-22 MARIKO 1:16-20 LUKA 5:1-11

  • YESU AHAMAGARA ABIGISHWA NGO BAMUKURIKIRE IGIHE CYOSE

  • ABAROBYI B’AMAFI BABA ABAROBYI B’ABANTU

Nyuma y’aho abantu b’i Nazareti bageragereje kwica Yesu, yarahavuye ajya mu mugi wa Kaperinawumu hafi y’inyanja ya Galilaya nanone yitwaga “ikiyaga cya Genesareti” (Luka 5:1). Ibyo byashohoje ubundi buhanuzi bwa Yesaya bwavugaga ko abantu b’i Galilaya bari baturiye inyanja bari kuzabona umucyo mwinshi.​—Yesaya 9:1, 2.

Koko rero, igihe Yesu yari i Galilaya, yakomeje gutangaza ko “ubwami bwo mu ijuru bwegereje” (Matayo 4:17). Yesu yabonye bane mu bigishwa be. Bari baragendanye na Yesu mbere yaho, ariko igihe bagarukanaga bavuye i Yudaya, basubiye ku murimo wabo w’uburobyi (Yohana 1:35-​42). Icyakora igihe cyari kigeze ngo bagendane na Yesu igihe cyose kugira ngo abone uko abatoza, bazakomeze umurimo amaze kugenda.

Igihe Yesu yagendagendaga ku nkombe y’inyanja, yabonye Simoni Petero n’umuvandimwe we Andereya na bagenzi babo batunganya inshundura zabo. Yesu yaragiye yurira ubwato bwa Petero maze amusaba ko bakwitarura inkombe. Bamaze kwigirayo gato, Yesu yicaye mu bwato atangira kwigisha imbaga y’abantu bari bakoraniye ku nkombe abasobanurira ukuri k’Ubwami bw’Imana.

Nyuma yaho, Yesu yabwiye Petero ati “nimwigire aho amazi ari maremare maze mumanurire inshundura zanyu mu mazi mufate amafi.” Petero yaramushubije ati “Mwigisha, twakesheje ijoro ryose tugoka ntitwagira icyo dufata. Ariko kuko ubimbwiye, reka nzimanuriremo.”​—Luka 5:4, 5.

Bamanuriyemo inshundura zabo maze bafata amafi menshi cyane ku buryo inshundura zatangiye gucika. Bahise barembuza bagenzi babo bari mu bwato hafi aho ngo baze babafashe. Bidatinze, ayo mato yombi yuzuye amafi menshi cyane ku buryo yatangiye kurohama. Petero abibonye, ahita yikubita imbere ya Yesu maze aravuga ati “va aho ndi Mwami, kuko ndi umunyabyaha.” Yesu na we aramusubiza ati “witinya, kuko uhereye ubu uzajya uroba abantu.”​—Luka 5:8, 10.

Yesu yabwiye Petero na Andereya ati “nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu” (Matayo 4:19). Nanone yahamagaye abandi barobyi babiri, ari bo Yakobo na Yohana, bene Zebedayo. Na bo bahise bemera badatindiganyije. Nuko abo uko ari bane bareka umurimo wabo w’uburobyi maze baba abigishwa ba mbere bagendanaga na Yesu igihe cyose.