Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 70

Yesu akiza umuntu wavutse atabona

Yesu akiza umuntu wavutse atabona

YOHANA 9:1-18

  • AKIZA UMUNTU WASABIRIZAGA WAVUTSE ATABONA

Yesu yari akiri i Yerusalemu ku Isabato. Igihe yari kumwe n’abigishwa be muri uwo mugi, babonye umuntu wavutse atabona asabiriza maze babaza Yesu bati “Rabi, ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be, ni nde wakoze icyaha kugira ngo avuke ari impumyi?”​—Yohana 9:2.

Abigishwa be bari bazi ko umuntu atagira ubugingo buba buriho mbere y’uko avuka, ariko nanone bibazaga niba umuntu yarashoboraga gukora icyaha akiri mu nda ya nyina. Yesu yarabashubije ati “yaba uyu muntu cyangwa ababyeyi be, nta wakoze icyaha, ahubwo byabereyeho kugira ngo imirimo y’Imana igaragarire kuri we” (Yohana 9:3). Bityo rero, yaba uwo muntu cyangwa ababyeyi be nta n’umwe muri bo wari warakoze ikosa runaka cyangwa icyaha cyatumye avuka atabona. Ahubwo icyaha cya Adamu ni cyo gituma abantu bose bavuka badatunganye, kandi bakagira ubusembwa, urugero nk’ubumuga bwo kutabona. Ariko ubwo bumuga bwo kutabona uwo mugabo yari afite, bwatumye Yesu abona uburyo bwo kugaragaza imirimo y’Imana, nk’uko n’ubundi yari yarabigaragaje mu bindi bihe ubwo yakizaga abantu indwara.

Yesu yagaragaje ko byihutirwaga cyane gukora iyo mirimo igihe yagiraga ati “tugomba gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa. Ijoro rigiye kugwa, ubwo nta muntu ushobora kugira icyo akora. Igihe cyose nkiri mu isi, ndi umucyo w’isi” (Yohana 9:4, 5). Koko rero, urupfu rwa Yesu rwari gutuma ajya mu mwijima mu mva, aho atari kugira icyo yongera gukora. Hagati aho ariko, yari umucyo umurikira isi.

Ariko se Yesu yari gukiza uwo muntu, kandi se niba yari kumukiza yari kubikora ate? Yesu yaciriye amacandwe ku butaka maze ayatobamo akondo. Yafashe akondo agashyira ku maso y’uwo mugabo, maze aramubwira ati “genda wiyuhagire mu kidendezi cya Silowamu” (Yohana 9:7). Nuko uwo mugabo arumvira ajyayo. Igihe yiyuhagiraga, yatangiye kureba! Tekereza ibyishimo yagize igihe yashoboraga kureba ku ncuro ya mbere mu buzima bwe!

Abaturanyi be n’abandi bantu bari bazi ko atabonaga baratangaye cyane. Barabajije bati “mbese uyu si wa muntu wahoraga yicaye asabiriza?” Bamwe baravuga bati “ni we.” Abandi bati “reka si we; ahubwo barasa.” Ariko uwo muntu aravuga ati “ni jye.”​—⁠Yohana 9:8, 9.

Nuko baramubaza bati “none se byagenze bite kugira ngo amaso yawe ahumuke?” Arabasubiza ati “wa muntu witwa Yesu yatobye akondo akansiga ku maso, arambwira ati ‘jya muri Silowamu wiyuhagire.’ Nuko ndagenda ndiyuhagira maze ndareba.” Avuze atyo baramubaza bati “uwo muntu ari he?” Arabasubiza ati “simbizi.”​—⁠Yohana 9:10-​12.

Abantu bashyiriye uwo muntu Abafarisayo, kuko na bo bashakaga kumenya uko yahumutse. Uwo mugabo yarababwiye ati “yanshyize akondo ku maso, hanyuma ndiyuhagira maze mbona ndarebye.” Mu by’ukuri, Abafarisayo bagombye kuba barishimanye n’uwo muntu wasabirizaga wari wakize! Ariko aho kugira ngo bishime, bamwe muri bo bamaganye Yesu. Baravuze bati “uriya si umuntu waturutse ku Mana kuko atubahiriza Isabato.” Abandi bati “bishoboka bite ko umuntu w’umunyabyaha yakora ibimenyetso nka biriya” (Yohana 9:15, 16)? Nuko ibyo bituma bacikamo ibice.

Bananiwe kumvikana, bongera kubaza wa muntu wari wahumuwe bati “uramuvugaho iki ko yaguhumuye amaso?” Uwo muntu ntiyashidikanyaga kuri Yesu. Ni yo mpamvu yabashubije ati “ni umuhanuzi.”​—⁠Yohana 9:17.

Abayahudi banze kubyemera. Bashobora kuba baratekereje ko ari ibintu Yesu n’uwo mugabo bari bumvikanyeho kugira ngo bayobye abantu. Ibyo byatumye bagera ku mwanzuro w’uko uburyo bumwe bwo gukemura icyo kibazo bwari ukwibariza ababyeyi b’uwo muntu wasabirizaga kugira ngo bamenye niba koko yari yaravutse atabona.