Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 82

Yesu yigisha abigishwa be gusenga

Yesu yigisha abigishwa be gusenga

Ibyo Abafarisayo bakoraga byose, babaga bagamije gushimwa n’abantu. Iyo bakoraga igikorwa cyiza, byabaga ari ukugira ngo abandi bababone. Basengeraga mu ruhame aho buri wese yashoboraga kubabona. Bari barafashe mu mutwe amasengesho maremare, bakajya bayasubiramo bari mu masinagogi no mu mihanda kugira ngo n’abandi babyumve. Ni yo mpamvu abantu batunguwe no kumva Yesu ababwira ati “ntimugasenge nk’Abafarisayo. Bibwira ko Imana yumva ari uko umuntu avuze amagambo menshi ariko si byo. Iyo usenga uba uganira na Yehova. Ntugahore usubiramo ibintu bimwe. Yehova yifuza ko umubwira ibikuri ku mutima.

“Ubwo rero mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.’” Nanone yababwiye ko bagombaga gusenga basaba ibyokurya by’uwo munsi, bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo ndetse bagasaba n’ibindi bakeneye mu buzima bwabo.

Yesu yaravuze ati “mukomeze gusenga. Mukomeze gusaba So Yehova kugira ngo abahe ibintu byiza. Buri mubyeyi aba yifuza guha umwana we ibintu byiza. Ese umwana wawe agusabye umugati wamuha ibuye? Ese agusabye ifi wamuha inzoka?”

Yesu yasobanuye icyo yashakaga kuvuga agira ati “none se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho kubaha umwuka wera? Mujye mumusaba gusa.” Ese ukurikiza iyo nama ya Yesu? Ese iyo usenga, ni ibihe bintu usaba?

“Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.”​—Matayo 7:7