Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 73

Yohana ategura inzira

Yohana ategura inzira

Yohana mwene Zekariya na Elizabeti, amaze gukura yabaye umuhanuzi. Yehova yakoresheje Yohana kugira ngo amenyeshe abantu ko Mesiya yari hafi kuza. Icyakora Yohana ntiyigishirizaga mu nsengero no mu migi, ahubwo yagiye kubwiriza mu butayu. Abantu bamusangagayo baturutse i Yerusalemu n’i Yudaya hose kugira ngo abigishe. Yabigishije ko bagombaga kureka ibyaha byabo kugira ngo bashimishe Imana. Abantu benshi bumvise ibyo yabigishaga, bihana ibyaha byabo maze ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani.

Yohana yabagaho mu buzima buciriritse. Yambaraga imyenda ikozwe mu bwoya bw’ingamiya kandi akarya inzige n’ubuki bw’ubuhura. Abantu bagiraga amatsiko yo kumenya Yohana. Abafarisayo n’Abasadukayo bari abibone, na bo baje kumureba. Yarababwiye ati “mugomba kureka inzira zanyu mbi mukihana. Ntimwibwire ko mukomeye kuko muri abana ba Aburahamu. Ibyo ntibisobanura ko muri abana b’Imana.”

Abantu benshi bazaga kureba Yohana bakamubaza bati “dukore iki kugira ngo dushimishe Imana?” Yohana yabwiye Abayahudi ati “niba ufite amakanzu abiri, imwe uyihe utayifite.” Ese uzi impamvu yababwiraga atyo? Yashakaga ko bamenya ko umuntu udakunda mugenzi we adashobora gushimisha Imana.

Yohana yabwiye abasoresha ati “mujye muba inyangamugayo, ntimukagire uwo muriganya.” Abasirikare bo yarababwiye ati “ntimukarye ruswa cyangwa ngo mubeshye.”

Abatambyi n’Abalewi na bo baje kureba Yohana baramubaza bati “uri nde? Abantu bose bifuza kukumenya.” Yohana yarababwiye ati “ndi ijwi rivugira mu butayu, rikayobora abantu kuri Yehova nk’uko Yesaya yabihanuye.”

Abantu bakundaga ibyo Yohana yabigishaga. Benshi batekerezaga ko yari Mesiya. Ariko yarababwiye ati “hari undi muntu ukomeye kundusha wenda kuza. Sinkwiriye no gupfundura agashumi ko ku nkweto ze. Jye mbatirisha amazi, ariko we azabatirisha umwuka wera.”

“Uwo muntu yaje gutanga ubuhamya, kugira ngo ahamye iby’umucyo, ngo abantu b’ingeri zose babone uko bizera binyuze kuri we.”​—Yohana 1:7