Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 12

Yesu atwigisha gusenga

Yesu atwigisha gusenga

MBESE, ujya uganira na Yehova Imana?— Yehova yifuza ko mwajya muganira. Kuganira n’Imana ni byo byitwa gusenga. Yesu yakundaga kuganira na Se wo mu ijuru. Rimwe na rimwe, yashakaga kuvugana n’Imana ari wenyine. Bibiliya ivuga ko igihe kimwe ‘Yesu yazamutse umusozi wenyine agiye gusenga. Nubwo bwari bwije cyane, yagiyeyo wenyine.’—Matayo 14:23.

Ni hehe ushobora gusengera Yehova uri wenyine?— Ushobora wenda kuvugana na Yehova nijoro mbere yo kuryama. Yesu yagize ati ‘nujya gusenga, ujye winjira mu nzu ubanze ufunge umuryango, ubone gusenga So mwiherereye’ (Matayo 6:6). Mbese, buri joro mbere yo kuryama, ubanza gusenga Yehova?— Ugomba kujya ubikora.

Yesu yasengaga ari wenyine . . . akanasenga ari hamwe n’abandi

Yesu yasengaga n’igihe yabaga ari kumwe n’abandi. Igihe incuti ye Lazaro yapfaga, Yesu yasenze ari kumwe n’abandi ku mva ya Lazaro (Yohana 11:41, 42). Hari n’igihe Yesu yasengaga ari kumwe n’abigishwa be. Mbese, waba ujya mu materaniro, aho tuvugira amasengesho?— Muri rusange, hari umuntu mukuru utanga isengesho. Jya utega amatwi witonze wumve ibyo avuga, kubera ko aba akuvugira ku Mana. Noneho isengesho nirirangira, uzashobora kuvuga uti “amen”. Kuvuga ngo “amen” nyuma y’isengesho, waba uzi icyo bisobanura?— Iyo ubivuze, uba ugaragaje ko wakunze iryo sengesho. Ni ukuvuga ko uba wemeye ibyavuzwe muri iryo sengesho kandi ko wifuza ko nawe ryaba iryawe.

Kuki ugomba gutega amatwi witonze amasengesho avugirwa mu materaniro?

Iyo Yesu yabaga agiye kurya, na bwo yarasengaga. Yashimiraga Yehova kubera ko yabaga yabonye ibyokurya. Mbese, nawe urasenga buri gihe mbere yo kurya?— Ni byiza ko twajya dushimira Yehova buri gihe mbere yo kurya. Niba ugiye gusangira na mugenzi wawe, hari igihe ashobora gusenga mbere y’uko murya. Ariko se, wabigenza ute mu gihe uri wenyine? Cyangwa se, wabigenza ute mu gihe ugiye gusangira n’abantu batajya bashimira Yehova?— Icyo gihe, ugomba kwisengera wowe ubwawe.

Mbese, buri gihe ugomba gusenga mu ijwi ryumvikana? Cyangwa Yehova ashobora no kukumva uramutse usengeye mu mutima wawe?— Reka dushake igisubizo twifashishije inkuru y’ibyabaye kuri Nehemiya. Nehemiya yari umuntu wasengaga Yehova. Yakoraga mu nzu y’Umwami w’Umuperesi witwaga Aritazeruzi. Umunsi umwe, Nehemiya yari afite agahinda kenshi kubera ko yari yumvise ko inkuta z’umurwa mukuru w’ubwoko bwe, ari wo Yerusalemu, zari zarasenyutse.

Ni ryari ushobora gusengera mu mutima nk’uko Nehemiya yabigenje?

Igihe umwami yabazaga Nehemiya impamvu afite agahinda, Nehemiya yabanje gusengera mu mutima. Hanyuma, Nehemiya yabwiye umwami icyari kimubabaje, aboneraho no gusaba ko yajya i Yerusalemu gusana izo nkuta. Nyuma y’aho byaje kugenda bite?—

Imana yumvise isengesho rya Nehemiya, bituma umwami amwemerera kugenda. Ndetse umwami yamuhaye n’ibiti byinshi yari akeneye kugira ngo ajye kubaka izo nkuta. Urabona rero ko Imana ishobora kumva amasengesho yawe, ndetse n’ayo uvugira mu mutima.—Nehemiya 1:2, 3; 2:4-8.

Ngaho tekereza kuri ibi bikurikira: mbese, mu gihe dusenga, tugomba kubika umutwe? Twaba se tugomba gupfukama? Ubitekerezaho iki?— Rimwe na rimwe, Yesu yasengaga apfukamye, ubundi agasenga ahagaze. Hari n’igihe yasengaga areba hejuru, mbese nk’uko yabigenje igihe yasengaga agiye kuzura Lazaro.

None se, ibyo bigaragaza iki?— Yee, bigaragaza ko ikintu cy’ingenzi atari ukuntu tuba twifashe mu gihe dusenga. Rimwe na rimwe biba byiza iyo usenze wubitse umutwe kandi uhumirije. Hari n’igihe ushobora gusenga upfukamye, nk’uko Yesu yabigenzaga. Icyakora, zirikana ko dushobora gusenga Imana igihe icyo ari cyo cyose, haba ku manywa cyangwa nijoro, kandi ko yumva amasengesho yacu. Ikintu cya ngombwa mu birebana n’isengesho, ni uko tugomba gusenga twizeye tudashidikanya ko Yehova atwumva koko. Mbese, waba wizera ko Yehova yumva amasengesho yawe?—

Ni ibihe bintu ushobora kubwira Imana mu isengesho?

Ni ibiki tugomba kuvuga mu masengesho tubwira Yehova?— Ngaho nawe mbwira, ni ibiki ujya ubwira Imana mu masengesho yawe?— Yehova ajya aduha ibintu byinshi byiza. Ku bw’ibyo, byaba byiza rwose tugiye tumushimira, si byo se?— Dushobora nko kumushimira ko aduha ibyokurya. Ariko se, waba warigeze ushimira Yehova kubera ikirere cyiza gikeye, ibiti byiza bitoshye n’indabo nziza?— Ntuzi se ko ari we wabiremye?

Igihe kimwe, abigishwa ba Yesu bamusabye ko yabigisha gusenga. Umwigisha Ukomeye yabigishije uko bagomba kujya basenga, maze abereka ibintu by’ingenzi bashoboraga kujya bashyira mu isengesho. Mbese, ibyo bintu waba ubizi?— Ngaho fata Bibiliya yawe, urambure muri Matayo, igice cya 6. Kuva ku murongo wa 9 kugeza ku wa 13, haboneka isengesho abantu bakunze kwita Isengesho rya Data wa twese uri mu ijuru. Reka turisomere hamwe.

Muri iri sengesho, turabona ko Yesu yatubwiye ko mu masengesho yacu tugomba gushyiramo izina ry’Imana. Yavuze ko tugomba gusenga dusaba ko izina ry’Imana ryahabwa icyubahiro, rikezwa. Izina ry’Imana ni irihe?— Ni byo rwose, ni Yehova, kandi tugomba gukunda iryo zina.

Icya kabiri Yesu yatwigishije kujya dusenga dusaba, ni uko Ubwami bw’Imana bwaza. Ubwo Bwami bufite akamaro cyane kubera ko ari bwo buzazana amahoro ku isi kandi bukayihindura paradizo.

Icya gatatu Umwigisha Ukomeye yavuze ko tugomba kujya dusenga dusaba, ni uko hano ku isi hajya hakorwa ibyo Imana ishaka nk’uko bikorwa mu ijuru. Niba ari uko tujya dusenga, tugomba no gusuzuma niba tujya dukora ibyo Imana ishaka.

Nanone Yesu yatwigishije kujya dusenga dusaba Imana ibyokurya bya buri munsi. Yatubwiye kandi ko niba hari ikintu kibi twakoze, tugomba kubwira Imana ko bitubabaje, kandi tugasaba Imana imbabazi. Ariko kugira ngo Imana itubabarire, tugomba natwe kujya tubabarira bagenzi bacu niba hari ikintu kibi badukoreye. Mbese, bijya bikorohera kubabarira abandi?—

Hanyuma, Yesu yavuze ko tugomba kujya dusenga Yehova Imana tumusaba kuturinda umubi, ari we Satani. Ibyo byose ni ibintu byiza dushobora gusaba Imana mu isengesho.

Tugomba kwizera ko Yehova yumva amasengesho yacu. Ntitugomba gusa guhora tumusaba kudufasha, ahubwo tugomba no kujya twibuka kumushimira. Yehova arishima iyo tumubwije ukuri mu masengesho yacu kandi tukamusaba ibintu byiza. Iyo tubigenje dutyo, aduha ibyo tumusabye. Mbese, ibyo waba ubyizera?—

Ushobora kubona izindi nama nziza zirebana no gusenga mu Baroma 12:12; muri 1 Petero 3:12 no muri 1 Yohana 5:14.