Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 15

Isomo mu birebana no kugira neza

Isomo mu birebana no kugira neza

WABA uzi icyo urwikekwe ari cyo?— Umuntu ufite urwikekwe ni wa wundi wanga mugenzi we kubera ko gusa badasa cyangwa batavuga ururimi rumwe. Ku bw’ibyo, kugira urwikekwe ni ukwanga umuntu cyangwa kumutekerezaho ibintu bibi kandi utamuzi neza.

Mbese, utekereza ko byaba ari byiza kwanga umuntu utazi neza, cyangwa kumwanga ngo ni uko gusa hari ikintu mutandukaniyeho?— Oya rwose, urwikekwe ni rubi. Ntitugomba kugirira umuntu nabi ngo ni uko gusa hari ikintu dushobora kuba dutandukaniyeho.

Ngaho nawe tekereza. Mbese, hari umuntu waba uzi ufite ibara ry’uruhu ritandukanye n’iryawe, cyangwa uvuga ururimi rutandukanye n’urwawe?— Ushobora no kuba uzi abantu mudasa kubera ko bakomeretse cyangwa bakarwara. Mbese, ujya ugirira neza bene abo bantu mufite ibyo mutandukaniyeho kandi ukabakunda?—

Ni gute tugomba gufata abantu dufite ibyo dutandukaniyeho?

Niba jye nawe twumvira Umwigisha Ukomeye, ari we Yesu Kristo, tuzagirira neza abantu bose. Kuba tudahuje na mugenzi wacu igihugu cyangwa ibara ry’uruhu, nta cyo biba bivuze. Tugomba kumugirira neza. Nubwo abantu benshi batabona ibintu batyo, iryo ni isomo Yesu yigishije. Reka tugire icyo turivugaho.

Umuyahudi umwe wari ufitiye abandi urwikekwe yaje aho Yesu ari, maze aramubaza ati ‘ni iki nakora kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?’ Yesu yari azi ko uwo mugabo yashakaga ko yamubwira ko tugomba kujya tugirira neza gusa abantu duhuje ubwoko cyangwa igihugu. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo Yesu ahite amuha igisubizo, yaramubajije ati ‘Amategeko y’Imana avuga ko tugomba gukora iki?’

Uwo mugabo yashubije agira ati ‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose, kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Yesu yaramubwiye ati ‘ushubije neza. Nubigenza utyo, uzabona ubuzima bw’iteka.’

Icyakora, uwo mugabo we ntiyashakaga kujya agirira neza cyangwa ngo akunde abantu bafite icyo batandukaniyeho na we. Bityo yagerageje gushaka impamvu z’urwitwazo. Yarongeye abaza Yesu ati “harya mugenzi wanjye ni nde?” Ashobora kuba yarashakaga ko Yesu yamusubiza ati “bagenzi bawe ni incuti zawe gusa” cyangwa “abantu musa.” Kugira ngo amusubize, Yesu yamuciriye umugani uvuga iby’Umuyahudi hamwe n’Umusamariya. Dore uko byagenze.

Hari umugabo wamanukaga mu nzira ava mu mujyi wa Yerusalemu ajya i Yeriko. Uwo mugabo yari Umuyahudi. Mu gihe yari mu nzira agenda, yaje guhura n’abajura, baramufata, bamutura hasi, maze bamwambura amafaranga ye n’imyenda ye. Hanyuma, abo bajura baramufashe baramukubita, bamusiga hafi y’inzira ari hafi gupfa.

Hashize akanya gato, haje kuza umutambyi, abona uwo mugabo wari wakomeretse cyane. Iyo uza kuba uwo mutambyi, wari kubigenza ute?— Uwo mutambyi we yinyuriye hirya, arikomereza. Yewe, nta nubwo yigeze ahagarara. Nta kintu na kimwe yakoze kugira ngo afashe uwo mugabo.

Nyuma y’aho haje no kuza undi mugabo ukomeye cyane mu idini. Uwo mugabo yari Umulewi, akaba yarakoraga mu rusengero i Yerusalemu. Mbese, we yaba yarahagaze kugira ngo amufashe?— Ashwi da! Na we yarikomereje nk’uko wa mutambyi yabigenje.

Amaherezo, haje kuza umugabo w’Umusamariya. Waba umubona haruguru aho mu ikoni?— Akimara guhinguka, yahise abona uwo Muyahudi aryamye aho, abajura bamugize indembe. Zirikana ko Abasamariya n’Abayahudi banganaga cyane (Yohana 4:9). None se, uwo Musamariya yaba yarasize uwo mugabo aho atamufashije? Yaba se yaratekereje ati ‘kuki ngomba gufasha uyu Muyahudi? Ubundi se, ndamutse ari jye wakomeretse, hari ubwo yamfasha?’

Kuki uyu Musamariya ari we wabaye mugenzi w’uyu mugabo?

Uwo Musamariya yitegereje uwo mugabo wari uryamye ku nzira, maze amugirira impuhwe. Yanze kumusiga aho, ngo amureke apfe. Ku bw’ibyo, yavuye ku ndogobe ye, asanga uwo mugabo aho yari aryamye, maze atangira kumuvura ibikomere bye. Kugira ngo amukize ibyo bikomere, yabisutseho amavuta n’inzoga, maze abipfukisha ibitambaro.

Uwo Musamariya yateruye uwo mugabo yitonze, amushyira ku ndogobe ye. Hanyuma, baramanukanye, bagenda buhoro buhoro, baza kugera ku gahoteli gato. Bahageze, uwo Musamariya yashakiye uwo mugabo aho arara, kandi amwitaho by’intangarugero.

Yesu amaze guca uwo mugani, yabajije wa mugabo yabwiraga ati ‘muri abo batatu, ni nde wabaye mugenzi w’uwo muntu?’ Wowe se wari gusubiza iki? Utekereza se ko yaba ari wa mutambyi?— Yaba se ari wa Mulewi?— Yaba se ari wa Musamariya?—

Uwo mugabo yashubije agira ati ‘uwahagaze akita kuri uwo mugabo wari wakomeretse, ni we mugenzi we.’ Yesu yaramubwiye ati ‘igisubizo cyawe ni cyo. Ngaho genda nawe ujye ubigenza utyo.’—Luka 10:25-37.

Mbese, uwo mugani si mwiza? Uwo mugani ugaragaza neza bagenzi bacu abo ari bo. Si incuti zacu magara gusa. Yewe, si n’abantu duhuje ibara ry’uruhu gusa cyangwa abo tuvuga ururimi rumwe. Yesu yatwigishije kujya tugirira abantu bose neza, tutitaye ku gihugu bakomokamo, uko basa cyangwa ururimi bavuga.

Uko ni ko na Yehova Imana ameze. Nta rwikekwe agira. Yesu yagize ati ‘So wo mu ijuru ategeka izuba kurasira abantu babi n’abeza, kandi agushiriza imvura ye abeza n’ababi.’ Ni yo mpamvu natwe tugomba kugirira abantu bose neza, nk’uko Imana ibigenza.—Matayo 5:44-48.

Wakora iki kugira ngo ugirire neza bagenzi bawe?

None se, uramutse ubonye umuntu wakomeretse, wabigenza ute?— Uramutse se usanze mudahuje igihugu cyangwa ibara ry’uruhu? Uko byaba biri kose, aba ari mugenzi wawe, bityo, ugomba kumufasha. Uramutse unaniwe kumufasha kubera ko ukiri muto cyane, ushobora kubwira umuntu mukuru akagufasha. Ushobora no guhamagara mwarimu cyangwa umupolisi. Uramutse ubigenje utyo, waba ubaye umwana mwiza nka wa mugabo w’Umusamariya.

Umwigisha Ukomeye ashaka ko twajya tugirira abandi neza. Ashaka ko twajya dufasha abandi, tutitaye ku bo ari bo. Icyo ni cyo cyatumye aducira umugani w’Umusamariya mwiza.

Ku birebana n’iri somo ryo kugirira abandi neza tutitaye ku ibara ry’uruhu rwabo cyangwa igihugu bakomokamo, reka dusome mu Migani 19:22; no mu Byakozwe 10:34 35; 17:26.