Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 43

Abavandimwe na bashiki bacu ni bande?

Abavandimwe na bashiki bacu ni bande?

HARI igihe Umwigisha Ukomeye yigeze kubaza ikibazo gitangaje. Yarabajije ati “mama ni nde, na bene data ni bande” (Matayo 12:48)? Urumva washobora gusubiza icyo kibazo?— Nta gushidikanya ko uzi ko nyina wa Yesu yitwaga Mariya. Ariko se, waba uzi n’amazina ya barumuna be?— Yaba se yari afite na bashiki be?—

Bibiliya ivuga ko barumuna ba Yesu bitwaga ‘Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda.’ Igihe Yesu yabwirizaga, bashiki be na bo bari bakiriho. Kubera ko Yesu yari imfura, abo bose yarabarutaga.—Matayo 13:55, 56; Luka 1:34, 35.

Mbese, abo barumuna ba Yesu bari n’abigishwa be?— Bibiliya ivuga ko agitangira kubwiriza barumuna be “batamwizeraga” (Yohana 7:5). Icyakora, nyuma y’aho Yakobo na Yuda baje kuba abigishwa ba Yesu. Ndetse hari n’ibitabo byo muri Bibiliya banditse. Waba uzi ibyo bitabo ibyo ari byo?— Yee, umwe yanditse urwandiko rwa Yakobo, undi yandika urwandiko rwa Yuda.

Nubwo Bibiliya itagaragaza amazina ya bashiki ba Yesu, tuzi ko yari afite nibura bashiki be babiri. Bashobora no kuba bari barenze babiri. Mbese, abo bashiki be na bo baba baramwizeraga?— Nta bwo tubizi, kuko nta cyo Bibiliya ibivugaho. Ariko se, waba uzi impamvu Yesu yabajije ati “mama ni nde, na bene data ni bande?”— Reka tugerageze kuyishaka.

Yesu yigishaga abigishwa be, maze haza umuntu amuca mu ijambo, ati “nyoko na bene so bahagaze hanze, barashaka ko muvugana.” Ako kanya, Yesu yaboneyeho kwigisha abari bamuteze amatwi isomo ry’ingenzi. Ni bwo yabazaga cya kibazo gitangaje ati “mama ni nde, na bene data ni bande?” Yesu yarambuye ukuboko akwerekeza ku bigishwa be, maze abona gusubiza cya kibazo agira ati “dore mama na bene data”!

Hanyuma, Yesu yasobanuye icyo yashakaga kuvuga agira ati “umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama” (Matayo 12:47-50). Ibyo bigaragaza ko Yesu yakundaga abigishwa be cyane. Aho ngaho, Yesu yagaragaje ko kuri we abigishwa be ari bo bari nk’abavandimwe be, bashiki be n’ababyeyi be nyakuri.

Ni bande Yesu yavuze ko ari abavandimwe be na bashiki be?

Icyo gihe, abavandimwe bwite ba Yesu, ni ukuvuga Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda, nta bwo bemeraga ko Yesu ari Umwana w’Imana. Bagomba kuba baranze kwemera ibyo marayika Gaburiyeli yari yarabwiye nyina (Luka 1:30-33). Bagomba rero kuba baragiriraga Yesu nabi. Umuntu wese ugirira umuvandimwe we cyangwa mushiki we nabi, nta bwo aba amubereye umuvandimwe cyangwa se mushiki we nyakuri. Waba uzi umuntu waba yaragiriye umuvandimwe we cyangwa mushiki we nabi?—

Bibiliya itubwira inkuru ya Esawu na Yakobo, n’ukuntu Esawu yarakariye Yakobo, bikagera n’aho avuga ati “nzica murumuna wanjye Yakobo.” Nyina, ari we Rebeka, yagize ubwoba cyane, bituma yohereza Yakobo mu gihugu cya kure kugira ngo Esawu atazica Yakobo (Itangiriro 27:41-46). Icyakora, nyuma y’imyaka myinshi Esawu yaje guhinduka, maze ahoberana na Yakobo kandi aramusoma.—Itangiriro 33:4.

Yakobo yaje kubyara abana 12. Icyakora, abahungu bakuru ba Yakobo bangaga murumuna wabo witwaga Yozefu. Bamugiriraga ishyari kuko se yamukundaga cyane kubarusha. Ku bw’ibyo, bafashe Yozefu bamugurisha n’abacuruzi bajyaga mu Misiri. Hanyuma, bagiye kubwira se ko Yozefu yariwe n’inyamaswa y’inkazi (Itangiriro 37:23-36). Mbese, icyo kintu bakoze ntigiteye ubwoba?—

Hashize igihe, abavandimwe ba Yozefu bababajwe n’ibyo bari barakoze. Ku bw’ibyo, Yozefu yarabababariye. Waba ubona aho Yozefu yari ahuriye na Yesu?— Igihe Yesu yari ageze mu ngorane, intumwa ze zarihungiye ziramutererana. Ndetse Petero we yageze n’aho amwihakana! Nyamara, kimwe na Yozefu, Yesu na we yababariye intumwa ze zose.

Inkuru ya Kayini na Abeli itwigisha iki?

Indi nkuru Bibiliya itubwira ni iy’abavandimwe babiri bitwaga Kayini na Abeli. Na bo dushobora kubakuraho isomo. Imana yarebye mu mutima wa Kayini, ibona ko atakundaga murumuna we by’ukuri. Ku bw’ibyo, Imana yagiriye Kayini inama yo guhindura imyifatire ye. Iyo Kayini aza kuba akunda Imana by’ukuri, yari kwita kuri iyo nama Imana yamugiriye. Ikibabaje ariko, nta bwo Kayini yakundaga Imana. Umunsi umwe, Kayini yabwiye Abeli ati ‘tujyane mu mirima.’ Abeli yemeye kujyana na Kayini. Bageze mu gasozi, bari bonyine, Kayini yafashe Abeli aramuhondagura, maze aramwica.—Itangiriro 4:2-8.

Bibiliya itubwira ko hari isomo rikomeye tugomba kuvana kuri ibyo bintu byabaye. Waba uzi iryo ari ryo?— Igira iti ‘ubu ni bwo butumwa mwumvise kuva kera, ngo dukundane tutamera nka Kayini wari uw’umubi.’ Ku bw’ibyo, abavandimwe bagomba gukundana. Ntibagomba kumera nka Kayini.—1 Yohana 3:11, 12.

Kuki kuba nka Kayini ari bibi?— Ni ukubera ko Bibiliya ivuga ko Kayini ‘yari uw’umubi,’ ari we Satani. Kubera ko Kayini yakoze nk’ibyo Satani akora, ni nk’aho Satani ari we se.

Waba ubona impamvu ugomba gukunda abavandimwe na bashiki bawe?— Niba se utabakunda, uzaba wiganye abana ba nde?— Uzaba wiganye abana ba Satani. Nta gushidikanya ko utifuza kwigana abana ba Satani, si byo se?— None se, wagaragaza ute ko wifuza kuba umwana w’Imana?— Wabigaragaza ukunda abavandimwe bawe na bashiki bawe nta buryarya.

Ariko se, urukundo ni iki?— Urukundo ni ikintu kitubamo kidusunikira gushaka kugirira abandi neza. Tugaragaza ko dukunda abandi iyo tubitaho kandi tukabagirira neza. None se, abo bavandimwe na bashiki bacu tugomba gukunda ni bande?— Ibuka ko Yesu yigishije ko ari abagize umuryango wacu mugari w’Abakristo.

Ni iki wakora kugira ngo ugaragarize umuvandimwe wawe ko umukunda?

Tugomba gukunda abavandimwe bacu na bashiki bacu b’Abakristo mu rugero rungana iki?— Bibiliya igira iti ‘udakunda mwene se [cyangwa mushiki we] yabonye, ntashobora gukunda Imana atabonye’ (1 Yohana 4:20). Ku bw’ibyo rero, ntidusabwa gukunda abavandimwe cyangwa bashiki bacu bake gusa mu bagize umuryango wacu wa Gikristo. Tugomba kubakunda bose. Yesu yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Mbese, ukunda abavandimwe na bashiki bacu bose?— Ibuka ko niba utabakunda bose, ubwo bisobanura ko udakunda n’Imana by’ukuri.

Twakora iki kugira ngo tugaragaze ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu?— Niba tubakunda koko, nta bwo tuzajya tubitarura ngo twange kubaganiriza. Ahubwo bose tuzabagira incuti zacu. Tuzajya tubagirira neza igihe cyose kandi twishimire gusangira na bo ibyo dufite. Kandi igihe cyose bazaba bageze mu ngorane, tuzihutira kubafasha, kuko twese hamwe tugize umuryango umwe mugari.

Iyo dukunda abavandimwe na bashiki bacu bose by’ukuri, biba bigaragaza iki?— Bigaragaza ko turi abigishwa ba Yesu, we Mwigisha Ukomeye. Kandi se, twese ntitwifuza kuba abigishwa be?—

Dore indi mirongo igaragaza ko tugomba gukunda abavandimwe na bashiki bacu: Abagalatiya 6:10 na 1 Yohana 4:8, 21. Ngaho rambura Bibiliya yawe, usome iyo mirongo.