Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 13

Ni bande babaye abigishwa ba Yesu?

Ni bande babaye abigishwa ba Yesu?

Uyu mugabo ni nde, kandi se yaje kuba umwigishwa wa Yesu ate?

NI NDE wakoreye Imana neza kuruta abandi bose?— Yee, ni Yesu Kristo. Mbese, utekereza ko natwe dushobora kumwigana?— Bibiliya ivuga ko Yesu yaduhaye urugero kugira ngo tumwigane. Kandi burya, Yesu ashaka ko twaba abigishwa be.

Waba uzi icyo kuba umwigishwa wa Yesu bisobanura?— Bisobanura ibintu byinshi. Mbere na mbere, tugomba kureka akatwigisha. Ariko si ibyo gusa dusabwa. Tugomba no kwizera tudashidikanya ibyo avuga byose. Kandi niba koko tubyizera, tuzakora n’ibyo adusaba byose.

Hari abantu benshi bavuga ko bizera Yesu. Mbese, utekereza ko abo bose baba ari abigishwa be koko?— Oya, abenshi ntibaba ari bo. Bashobora kuba bajya mu misa no mu rusengero. Ariko abenshi muri bo ntibigeze bafata igihe cyo kwiga inyigisho za Yesu. Mu by’ukuri, abantu bakurikiza urugero Yesu yadusigiye ni bo bonyine baba ari abigishwa be.

Reka noneho tuvuge kuri bamwe mu bantu bari abigishwa ba Yesu igihe yari hano ku isi. Umwe mu bantu ba mbere babaye abigishwa ba Yesu ni Filipo. Filipo amaze kuba umwigishwa, yagiye kureba incuti ye Natanayeli (nanone witwaga Barutolomayo), ari we uwo ubona aho kuri iyo shusho yicaye munsi y’igiti. Natanayeli amaze kugera aho Yesu ari, Yesu yaravuze ati “dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.” Natanayeli yaratangaye, maze abaza Yesu ati “wamenyeye he?”

Aba bagabo Yesu ahamagara ngo babe abigishwa be ni bande?

Yesu yaramushubije ati ‘Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’igiti nari nakubonye.’ Natanayeli yatangajwe n’uko Yesu yari yamenye neza neza aho yari ari, bituma abwira Yesu ati “uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli.”—Yohana 1:49.

Yuda Isikariyota, Yuda (nanone witwaga Tadayo), Simoni

Hari abandi bantu bari babaye abigishwa ba Yesu umunsi umwe mbere y’uko Filipo na Natanayeli baba abigishwa. Abo ni Andereya na mukuru we Petero, hamwe na Yohana. Mukuru wa Yohana witwa Yakobo na we ashobora kuba yaratanze Filipo na Natanayeli kuba umwigishwa wa Yesu (Yohana 1:35-51). Icyakora, nyuma y’igihe gito abo bigishwa bane bose bisubiriye gukora umurimo wabo wo kuroba amafi. Noneho umunsi umwe, igihe Yesu yagendaga hafi y’Inyanja ya Galilaya, yaje kubona Petero hamwe na Andereya bajugunya inshundura zabo mu nyanja. Yesu ababonye, yarabahamagaye ati “nimunkurikire.”

Yakobo (mwene Alufayo), Toma, Matayo

Yesu ageze imbere gato, yaje kubona Yakobo hamwe na Yohana. Bari kumwe na se mu bwato, batunganya inshundura zabo. Na bo Yesu yabasabye kumukurikira. Iyo Yesu aza kuguhamagara nawe, wari kubigenza ute? Mbese, wari guhita umukurikira?— Abo bagabo bari bazi Yesu. Bari bazi ko yatumwe n’Imana. Kubera iyo mpamvu, bahise bareka umurimo wabo wo kuroba amafi, maze bakurikira Yesu.—Matayo 4:18-22.

Natanayeli, Filipo, Yohana

None se, kuba abo bagabo bari bamaze guhinduka abigishwa ba Yesu, byaba bisobanura ko nyuma y’aho bagiye bakora ibintu byiza gusa?— Oya. Ushobora kuba ucyibuka ko abo bagabo bigeze kujya impaka bashaka kumenya ukomeye kuruta abandi muri bo. Icyakora, bumviye inama ya Yesu, bemera guhinduka. Niba natwe twiteguye guhinduka, dushobora kuba abigishwa ba Yesu.

Yakobo (mukuru wa Yohana), Andereya, Petero

Yesu yasabye abantu b’ingeri zose ko baba abigishwa be. Igihe kimwe, umusore umwe wari umutware akaba n’umukire yaje aho Yesu ari, maze amubaza icyo yakora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka. Uwo musore w’umukire amaze kuvuga ko yumviraga amategeko y’Imana kuva akiri muto, Yesu yaramubwiye ati ‘ngwino unkurikire.’ Waba uzi uko byaje kugenda nyuma y’aho?—

Uwo musore amaze kumenya ko kuba umwigishwa wa Yesu bifite akamaro kuruta kuba umukire, byaramubabaje cyane. Yanze kuba umwigishwa wa Yesu kubera ko yakundaga amafaranga cyane kuruta uko yakundaga Imana.—Luka 18:18-25.

Yesu amaze kumara hafi umwaka n’igice abwiriza, yatoranyije abagabo 12 mu bigishwa be, abagira intumwa ze. Izo ntumwa zari abagabo yoherezaga gukora umurimo wihariye. Waba uzi amazina y’abo bagabo?— Reka tugerageze kuyafata mu mutwe. Ngaho bitegereze neza kuri iyo shusho, urebe niba ushobora kuvuga amazina yabo. Hanyuma, gerageza kuyavuga utayasoma.

Waba uzi amazina y’aba bagore bafashaga Yesu iyo yabaga agiye kubwiriza?

Amaherezo ariko, umwe muri izo ntumwa 12 yaje kuba mubi. Uwo ni Yuda Isikariyota. Hanyuma, baje gufata undi mwigishwa bamugira intumwa. Waba uzi uko yitwa?— Yitwa Matiyasi. Nyuma y’igihe, Pawulo na Barinaba na bo babaye intumwa, ariko nta bwo babarirwaga muri ba bandi 12.—Ibyakozwe 1:23-26; 14:14.

Nk’uko twabibonye mu Gice cya 1 cy’iki gitabo, Yesu yitaga no ku bana bato. Waba se uzi impamvu yabitagaho?— Ni uko yari azi ko na bo bashobora kuba abigishwa be. Koko rero, hari uburyo abana bashobora kuvugamo ibintu, ku buryo ndetse n’abantu bakuru babatega amatwi kandi bagashaka kumenya byinshi ku Mwigisha Ukomeye.

Hari n’abagore benshi babaye abigishwa ba Yesu. Hari bamwe bajyanaga na we iyo yabaga agiye kubwiriza mu yindi mijyi. Muri bo, twavuga nka Mariya Magadalena, Yowana na Suzana. Bashobora no kuba baramutekeraga kandi bakamumesera.—Luka 8:1-3.

Mbese, waba wifuza kuba umwigishwa wa Yesu?— Ibuka ko kuvuga gusa ko turi abigishwa ba Yesu atari byo bigaragaza ko turi bo koko. Ahubwo bigaragazwa n’uko twajya twitwara nk’abigishwa ba Yesu aho turi hose. Ntitugomba kugaragaza ko turi abigishwa be ari uko gusa turi mu materaniro ya Gikristo. Waba uzi ahandi hantu tugomba kugaragariza ko turi abigishwa ba Yesu?—

Tugomba no kubigaragariza mu rugo iwacu. Ahandi hantu nanone ni ku ishuri. Icyo jye nawe tutagomba kuzigera twibagirwa, ni uko kuba umwigishwa nyakuri wa Yesu bidusaba ko igihe cyose n’aho turi hose, twajya dukora nk’ibyo yakoraga.

Ni he tugomba kugaragariza ko turi abigishwa ba Yesu?

Reka noneho dusomere hamwe icyo Bibiliya ivuga ku bigishwa ba Yesu. Dusome muri Matayo 28:19, 20; Luka 6:13-16; Yohana 8:31, 32 no muri 1 Petero 2:21.