Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Bibiliya irimo amahame meza utasanga ahandi. Abana bashobora kwiga ibyo Data wo mu ijuru avuga aho kwiga ibyo abantu bavuga.
Ni iki abana baba bakeneye ku babyeyi babo?
Iki gitabo kigamije gutuma abana bagirana ibiganiro bishishikaje n’abakibasomera.
IGICE 1
Impamvu Yesu yari umwigisha ukomeye
Yesu yigishaga inyigisho zimeze zite? Ibyo yigishaga yabivanaga he?
IGICE 2
Urwandiko twohererejwe n’Imana idukunda
Urwandiko rwayo ruboneka mu gitabo kirusha ibindi bitabo byose agaciro.
IGICE 3
Ni nde waremye ibintu byose?
Ni nde waremye inyoni akazigisha kuririmba? Ni nde waremye ibyatsi? Waremwe na nde?
IGICE 4
Imana ifite izina
Twese dufite amazina. Ese uzi izina ry’Imana? Kuki iryo zina ari iry’ingenzi?
IGICE 6
Umwigisha ukomeye yakoreraga abandi
Ese iyo umuntu agukoreye ibintu byiza biragushimisha? Twese biradushimisha, kandi n’Umwigisha Mukuru yari abizi.
IGICE 7
Kumvira birakurinda
Abana bigira ku bantu bakuru. Iyo Imana itubwiye icyo dukora, dushobora kwiringira ko kiba gikwiriye.
IGICE 10
Yesu arusha abadayimoni imbaraga
Ntitugomba gutinya abadayimoni, ahubwo tugomba kuba maso kugira ngo batatuyobya.
IGICE 11
Abamarayika b’Imana baradufasha
Abamarayika b’Imana bafasha abantu bakunda Yehova bakamukorera.
IGICE 12
Yesu atwigisha gusenga
Ushobora gusenga Imana igihe cyose haba ku manywa cyangwa nijoro, kandi izakumva.
IGICE 20
Mbese, uhora ushaka kuba uw’imbere?
Ni iki Yesu yabwiye abigishwa be igihe bajyaga impaka ku birebana n’ibyo?
IGICE 25
Mbese, abantu bakora ibibi bashobora guhinduka?
Ibyabaye kuri Sawuli no ku ndaya bitanga igisubizo.
IGICE 26
Impamvu gukora ibyiza bitajya bitworohera
Abantu babi bitwara bate iyo udakoze ibyo bakubwiye?
IGICE 27
Usenga iyihe Mana?
Abantu basenga imana nyinshi. Wowe wagombye gukora iki? Inkuru y’abasore batatu b’Abaheburayo iduha igisubizo.
IGICE 28
Wabwirwa n’iki abo ugomba kumvira?
“Ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”
IGICE 29
Mbese, iminsi mikuru yose ishimisha Imana?
Wari uzi ko Bibiliya ivuga iminsi mikuru? Dushobora kumenya icyo Imana iyitekerezaho.
IGICE 30
Ni iki cyadufasha kunesha ubwoba?
Umwigisha Ukomeye ntiyavuze ko gukorera Yehova byari koroha. Ariko hari icyagufasha kugira ubutwari.
IGICE 32
Uko Yehova yarinze Yesu
Menya uko Yehova yarinze Yesu abashakaga kumwica nabi akiri umwana.
IGICE 35
Yehova azatuzura mu bapfuye!
Imana yahaye Yesu ububasha bwo kuzura abapfuye, hakubiyemo n’abana.
IGICE 37
Tugomba kujya twibuka Yehova n’umwana we
Yesu yeretse abigishwa be uko bazajya bibuka ibyo Yehova na Yesu badukoreye.
IGICE 38
Impamvu tugomba gukunda Yesu
Yatanze ubuzima bwe butunganye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka!
IGICE 40
Icyo twakora kugira ngo dushimishe Imana
Umugani wo muri Bibiliya uravuga uti “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye.”
IGICE 42
Impamvu tugomba gukora
Gukora bituma tugira ubuzima bwiza n’ubwenge. Ushobora kwitoza gukunda gukora.
IGICE 44
Tugomba kugira incuti zikunda Imana
“Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”
IGICE 45
Ubwami bw’Imana ni iki? Wagaragaza ute ko ubwifuza?
Igihe Yesu azaba ategeka iyi si, azahindura byinshi.