Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA KANE

Yesu Kristo ni nde?

Yesu Kristo ni nde?
  • Ni uwuhe mwanya wihariye Yesu afite?

  • Yaturutse he?

  • Yari muntu ki?

1, 2. (a) Kuki kuba uzi izina ry’umuntu w’ikirangirire bitavuga ko umuzi neza? (b) Abantu babona Yesu bate?

IYI si irimo abantu benshi b’ibirangirire. Bamwe ni ibirangirire mu gace batuyemo, mu mugi cyangwa mu gihugu. Hari n’abandi bazwi mu rwego rw’isi yose. Ariko rero, kumenya izina ry’umuntu w’ikirangirire byonyine ntibisobanura ko uba umuzi neza, uzi amateka ye yose n’uko ateye.

2 Ushobora kuba warumvise ibya Yesu Kristo nubwo hashize imyaka igera ku 2.000 avuye ku isi. Nyamara abantu benshi bamuzi ku izina gusa. Bamwe bavuga ko yari umuntu mwiza gusa, abandi bo bakavuga ko yari umuhanuzi nk’abandi bose. Hari n’abemera ko Yesu ari Imana kandi ko yagombye gusengwa. Ariko se utekereza ko yagombye gusengwa?

3. Kuki ari ngombwa cyane ko umenya Yehova Imana na Yesu Kristo?

3 Ni ngombwa cyane ko umenya Yesu neza. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya igira iti “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Koko rero, kumenya neza Yehova Imana na Yesu Kristo bishobora kuguhesha ubuzima bw’iteka muri paradizo hano ku isi (Yohana 14:6). Ikindi nanone, Yesu yatanze urugero rw’ukuntu umuntu akwiriye kubaho n’uko akwiriye gufata abandi (Yohana 13:34, 35). Mu gice cya mbere cy’iki gitabo, twasobanukiwe neza Imana. Ubu noneho, reka dusuzume icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku byerekeye Yesu Kristo.

MESIYA WASEZERANYIJWE

4. Amazina “Mesiya” na “Kristo” asobanura iki?

4 Kera cyane mbere y’uko Yesu avuka, Bibiliya yari yarahanuye ko Imana yari kuzohereza umuntu wari kuzaba Mesiya, cyangwa Kristo. Izina “Mesiya” rikomoka ku ijambo ry’igiheburayo, naho izina “Kristo” rikomoka ku ijambo ry’ikigiriki. Yombi asobanura “Uwatoranyijwe.” Imana yari kumuha umwanya wihariye. Mu bice bikurikira by’iki gitabo tuzarushaho gusobanukirwa uruhare rukomeye Mesiya afite mu isohozwa ry’amasezerano y’Imana. Nanone tuzamenya imigisha Yesu ashobora gutuma tubona muri iki gihe. Icyakora mbere y’uko Yesu avuka, abantu benshi bagomba kuba baribazaga uwari kuzaba Mesiya.

5. Abigishwa ba Yesu bemeraga badashidikanya ko yari nde?

5 Mu kinyejana cya mbere, abigishwa ba Yesu w’i Nazareti bemeraga badashidikanya ko ari we Mesiya wari warahanuwe (Yohana 1:41). Umwe muri abo bigishwa witwaga Simoni Petero yabwiye Yesu ati “uri Kristo” (Matayo 16:16). Ariko se, ni iki cyatumye abo bigishwa bemera badashidikanya ko Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe, kandi se twe twabyemezwa n’iki?

6. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova yafashije abantu b’indahemuka kumenya Mesiya.

6 Abahanuzi b’Imana babayeho mbere ya Yesu bahanuye ibintu byinshi byari kuzafasha abantu kumenya Mesiya uwo ari we. Reka dufate urugero: tuvuge ko bagutumye aho imodoka zihagarara gufatayo umuntu utazi. Ese umuntu aramutse akubwiye ibintu bimwe na bimwe bimuranga ntibyagufasha? Yehova na we yakoresheje abahanuzi bandika muri Bibiliya ibyo Mesiya yari kuzakora n’ibyari kuzamubaho byose. Isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryari gufasha abantu b’indahemuka kumenya neza Mesiya uwo ari we.

7. Ni ubuhe buhanuzi bubiri bwasohoreye kuri Yesu?

7 Reka dufate ingero ebyiri. Urwa mbere: umuhanuzi Mika yahanuye ko Mesiya yari kuzavukira mu mudugudu muto wo mu gihugu cy’u Buyuda wa Betelehemu, abivuga hasigaye imyaka isaga 700 ngo avuke (Mika 5:2). Kandi koko, Yesu yavukiye muri uwo mudugudu wa Betelehemu (Matayo 2:1, 3-9)! Urwa kabiri: ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 9:25 bwari bwaravuze umwaka nyawo Mesiya yari kugaragariramo, ni ukuvuga mu wa 29, * bubigaragaza hasigaye ibinyejana byinshi. Ubwo buhanuzi ndetse n’ubundi bwinshi bwasohoreye kuri Yesu bugaragaza ko ari we Mesiya wari warasezeranyijwe.

Igihe Yesu yabatizwaga, yabaye Mesiya cyangwa Kristo

8, 9. Ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko Yesu yari Mesiya cyagaragaye igihe yabatizwaga?

8 Ikindi kimenyetso kigaragaza ko Yesu yari Mesiya, cyagaragaye neza mu mwaka wa 29, igihe Yesu yasangaga Yohana Umubatiza kugira ngo amubatirize mu ruzi rwa Yorodani. Yehova yari yarasezeranyije Yohana ko yari kumuha ikimenyetso cyari kumufasha kumenya Mesiya. Yohana yabonye icyo kimenyetso igihe Yesu yabatizwaga. Bibiliya ivuga uko byagenze igira iti “Yesu amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka, abona umwuka w’Imana umumanukiyeho umeze nk’inuma. Nanone humvikanye ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti ‘uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera’” (Matayo 3:16, 17). Ibyo byatumye Yohana yemera adashidikanya ko Yesu yari yaroherejwe n’Imana (Yohana 1:32-34). Uwo munsi Yehova yasutse umwuka we kuri Yesu, aba Mesiya cyangwa Kristo. Ni we Imana yari yaratoranyirije kuzaba Umuyobozi n’Umwami.​—Yesaya 55:4.

9 Isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya n’ibyo Yehova Imana yivugiye, byagaragaje neza ko Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe. Ariko ko se ubundi Yesu yakomotse he, kandi se yari muntu ki? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

YESU YATURUTSE HE?

10. Bibiliya yigisha ko Yesu yabaga he mbere y’uko aza ku isi?

10 Bibiliya yigisha ko Yesu yabaga mu ijuru mbere y’uko aza ku isi. Mika yahanuye ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu kandi yanavuze ko yabayeho “uhereye mu bihe bitarondoreka” (Mika 5:2). Ni kenshi Yesu ubwe yagiye yivugira ko yabanje kuba mu ijuru mbere y’uko avuka ari umuntu. (Soma muri Yohana 3:13; 6:38, 62; 17:4, 5.) Igihe Yesu yari ikiremwa cy’umwuka mu ijuru, yari afitanye na Yehova ubucuti bwihariye.

11. Kuki Yehova akunda cyane Yesu?

11 Yesu ni we Mwana Yehova akunda cyane kuruta abandi, kandi ni mu gihe. Yitwa “imfura mu byaremwe byose,” kubera ko ari we Imana yahereyeho irema (Abakolosayi 1:15). * Indi mpamvu ituma Imana ikunda cyane Yesu, ni uko ari “Umwana wayo w’ikinege” (Yohana 3:16). Ibyo bisobanura ko Yesu ari we wenyine Imana yiremeye ubwayo. Nanone Yesu ni we Imana yakoresheje igihe yaremaga ibindi bintu byose (Abakolosayi 1:16). Yesu ni we wenyine witwa “Jambo” kubera ko yari umuvugizi w’Imana (Yohana 1:14). Nta gushidikanya ko yagezaga ubutumwa n’amabwiriza ku bandi bana ba Se, baba abamarayika cyangwa abantu.

12. Tuzi dute ko Yesu atangana n’Imana?

12 Hari abantu batekereza ko Yesu angana n’Imana. Ariko ibyo si byo Bibiliya yigisha. Nk’uko twabibonye muri paragarafu yabanjirije iyi, Yesu yararemwe bikaba bigaragaza ko yagize intangiriro. Ariko Yehova Imana we ntagira intangiriro cyangwa iherezo (Zaburi 90:2). Yesu ntiyigeze atekereza kwigereranya na Se. Bibiliya ivuga yeruye ko Data aruta Umwana. (Soma muri Yohana 14:28; 1 Abakorinto 11:3.) Yehova wenyine ni we ‘Mana Ishoborabyose’ (Intangiriro 17:1). Bityo rero, nta wundi uhwanye na we. *

13. Ni iki Bibiliya iba ishaka kuvuga iyo ivuze ko Umwana ari ‘ishusho y’Imana itaboneka’?

13 Yehova yamaze imyaka ibarirwa muri za miriyari afitanye ubucuti bwihariye n’Umwana we w’imfura, mbere cyane y’uko ijuru n’isi biremwa. Bagomba kuba barakundanaga cyane rwose (Yohana 3:35; 14:31). Uwo Mwana ukundwa cyane yari ameze nka Se. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko uwo Mwana ari ‘ishusho y’Imana itaboneka’ (Abakolosayi 1:15). Nk’uko umwana usanzwe ashobora gusa na se mu bintu byinshi, uwo Mwana wo mu ijuru na we yari afite imico na kamere nk’ibya Se.

14. Byagenze bite kugira ngo Umwana w’ikinege wa Yehova avuke ari umuntu?

14 Umwana w’ikinege wa Yehova yavuye mu ijuru ku bushake maze aza ku isi aba umuntu. Ariko ushobora kwibaza uti “bishoboka bite ko ikiremwa cy’umwuka cyavuka ari umuntu?” Yehova yakoze igitangaza, afata ubuzima bw’Umwana we w’imfura abwimurira mu nda y’Umuyahudikazi w’isugi witwaga Mariya. Ntibyabaye ngombwa ko Mariya abonana n’umugabo. Bityo rero, yabyaye umwana wari utunganye amwita Yesu.​—Luka 1:30-​35.

YESU YARI MUNTU KI?

15. Kuki dushobora kuvuga ko Yesu atuma turushaho kumenya Yehova?

15 Ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze igihe yari ku isi bidufasha kumumenya neza. Ikirenze ibyo kandi, Yesu atuma turushaho kumenya Yehova. Kubera iki? Wibuke ko uwo Mwana yari ameze nka Se neza neza. Ni yo mpamvu Yesu yabwiye umwe mu bigishwa be ati “uwambonye yabonye na Data” (Yohana 14:9). Ibitabo bine bya Bibiliya byitwa Amavanjiri, ari byo Matayo, Mariko, Luka na Yohana bitubwira byinshi ku buzima bwa Yesu Kristo, ibyo yakoze ndetse n’imico yari afite.

16. Ubutumwa bw’ibanze bwa Yesu bwari ubuhe, kandi se ibyo yigishaga byari ibya nde?

16 Yesu yari azwiho kuba yari ‘Umwigisha’ (Yohana 1:38; 13:13). Ubutumwa bwe bw’ibanze bwari “ubutumwa bwiza bw’ubwami,” ni ukuvuga Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi bwo mu ijuru buzategeka isi yose kandi bukazanira abantu bumvira imigisha y’iteka (Matayo 4:23). Ubwo butumwa yari yarabuhawe na nde? Yesu ubwe yaravuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’uwantumye,” ari we Yehova (Yohana 7:16). Yesu yari azi ko Se ashaka ko abantu bumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Mu gice cya 8 tuziga byinshi ku birebana n’Ubwami bw’Imana ndetse n’icyo buzakora.

17. Yesu yigishirizaga he, kandi se kuki yashyiragaho imihati myinshi kugira ngo yigishe abandi?

17 Yesu yigishirizaga he? Yigishirizaga ahantu hose yasangaga abantu. Yigishirizaga mu giturage, mu migi, mu midugudu, mu masoko no mu ngo z’abantu. Yesu ntiyategerezaga ko abantu bamusanga. Ni we wabasangaga (Mariko 6:56; Luka 19:5, 6). None se kuki Yesu yashyizeho imihati myinshi kandi akamara igihe kinini abwiriza abantu akanabigisha? Ni ukubera ko ari byo Imana yashakaga ko akora. Buri gihe Yesu yakoraga ibyo Se ashaka (Yohana 8:28, 29). Ariko rero, hari indi mpamvu yatumaga abwiriza. Yagiriraga impuhwe abantu babaga baje kumureba. (Soma muri Matayo 9:35, 36.) Babaga baratereranywe n’abayobozi b’amadini bagombaga kubigisha bakamenya Imana n’imigambi yayo. Yesu yari azi ko abantu bari bakeneye cyane kumva ubutumwa bw’Ubwami.

18. Ni iyihe mico ya Yesu igushishikaza cyane kuruta iyindi yose?

18 Yesu yari umuntu ususurutse kandi ugira ubwuzu. Ibyo byatumaga abantu babona ko ari umugwaneza kandi yishyikirwaho. Tekereza ko n’abana bamwisanzuragaho (Mariko 10:13-16)! Yesu ntiyarobanuraga abantu ku butoni. Yangaga uburiganya n’akarengane (Matayo 21:12, 13). Mu gihe abagore basuzugurwaga, n’uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe, we yarabubashye (Yohana 4:9, 27). Yesu yicishaga bugufi by’ukuri. Igihe kimwe yogeje intumwa ze ibirenge, ubusanzwe uwo ukaba ari umurimo wakorwaga n’umugaragu woroheje.

Yesu yigishirizaga ahantu hose yashoboraga gusanga abantu

19. Ni uruhe rugero rugaragaza ko Yesu yitaga ku byo abandi babaga bakeneye?

19 Yesu yitaga ku byo abandi babaga bakeneye. Ibyo byagaragaye cyane igihe umwuka w’Imana wamuhaga imbaraga agakora ibitangaza byo gukiza abantu indwara (Matayo 14:14). Urugero, hari umugabo wari umubembe wegereye Yesu aramubwira ati “ubishatse ushobora kunkiza.” Yesu yiyumvishije ukuntu uwo muntu yari ababaye. Yamugiriye impuhwe maze arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati “ndabishaka. Kira.” Uwo mugabo yahise akira (Mariko 1:40-42). Ese ushobora kwiyumvisha uko uwo muntu yumvise ameze?

YABAYE INDAHEMUKA KUGEZA KU IHEREZO

20, 21. Ni mu buhe buryo Yesu yatanze urugero rwiza rwo kumvira Imana mu budahemuka?

20 Yesu yatanze urugero ruhebuje rwo kumvira Imana mu budahemuka. Nubwo yarwanyijwe kandi akababazwa mu buryo bwose, yakomeje kubera Se indahemuka. Yesu yarwanyije ibishuko bya Satani kandi arabinesha (Matayo 4:1-11). Hari igihe bamwe muri bene wabo batamwizeraga, bagera n’ubwo bavuga ko yari “yataye umutwe” (Mariko 3:21). Ariko Yesu ntiyemeye ko bamuca intege, ahubwo yakomeje gukora umurimo w’Imana. Nubwo bamutukaga kandi bakamutoteza, yakomeje kugaragaza umuco wo kwirinda, ntiyagerageza kugirira nabi abamurwanyaga.​—1 Petero 2:21-​23.

21 Yesu yakomeje kuba indahemuka kugeza igihe abanzi be bamwicaga urw’agashinyaguro. (Soma mu Bafilipi 2:8.) Tekereza ibintu byamubayeho ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe. Yarafashwe, ashinjwa ibinyoma, acirwa urubanza n’abacamanza bari baramunzwe na ruswa, abantu baramukoba n’abasirikare bamubabaza urubozo. Igihe yari amanitse ku giti, yavuze mu ijwi rirenga ati “birasohoye,” nuko umwuka urahera (Yohana 19:30). Icyakora ku munsi wa gatatu, Se yaramuzuye amusubiza ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka (1 Petero 3:18). Hashize ibyumweru bike, yasubiye mu ijuru. Agezeyo, ‘yicaye iburyo bw’Imana’ ategereza igihe yari kuzaherwa Ubwami.​—Abaheburayo 10:12, 13.

22. Kuba Yesu yarabaye indahemuka kugeza apfuye byagize akahe kamaro?

22 Kuba Yesu yarabaye indahemuka kugeza apfuye byagize akahe kamaro? Urupfu rwa Yesu rutuma tugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izaba yahindutse paradizo nk’uko umugambi wa mbere wa Yehova wari uri. Uko urupfu rwa Yesu rutuma ibyo bishoboka tuzabibona mu gice gikurikira.

^ par. 7 Niba ushaka ibisobanuro ku birebana n’ubuhanuzi bwa Daniyeli bwasohoreye kuri Yesu, reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza igihe Mesiya yari kuzazira.”

^ par. 11 Yehova yitwa Data bitewe n’uko ari Umuremyi (Yesaya 64:8). Yesu yitwa Umwana w’Imana kubera ko yaremwe n’Imana. Ni na yo mpamvu abamarayika na Adamu, bitwa abana b’Imana.​—Yobu 1:6; Luka 3:38.

^ par. 12 Niba ushaka ibindi bimenyetso bigaragaza ko Umwana w’imfura atangana n’Imana, reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo Ukuri ku bihereranye na Data, Umwana n’umwuka wera.”