Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

Iki gikoresho gishingiye kuri Bibiliya, kigamije kugufasha kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bintu bitandukanye urugero nk’impamvu tubabara, uko bigenda iyo dupfuye, uko twagira umuryango urungwamo ibyishimo n’ibindi.

Ese ibi ni byo Imana yari yarateganyije koko?

Ushobora kuba wibaza impamvu hariho ibibazo byinshi cyane muri iki gihe. Ese waba uzi ko Bibiliya ivuga ko hari ihinduka rikomeye ryenda kuba kandi ko ushobora kungukirwa na ryo?

IGICE CYA 1

Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?

Mbese utekereza ko Imana ikwitaho wowe ku giti cyawe? Iga ibyerekeye kamere yayo n’uko ushobora kuyegera.

IGICE CYA 2

Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana

Bibiliya yagufasha ite guhangana n’ibibazo byawe? Kuki ushobora kwiringira ubuhanuzi bwa Bibiliya?

IGICE CYA 3

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Ese umugambi Imana ifite wo kuzahindura isi paradizo uzasohora? Niba ari byo se, uzasohora ryari?

IGICE CYA 4

Yesu Kristo ni nde?

Menya impamvu Yesu ari Mesiya wasezeranyijwe, aho yaturutse n’impamvu ari umwana w’ikinege w’Imana.

IGICE CYA 5

Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana

Incungu ni iki? Ni mu buhe buryo ishobora kukugirira akamaro?

IGICE CYA 6

Abapfuye bari he?

Menya icyo Bibiliya ivuga ku byerekeye aho abapfuye bajya n’impamvu abantu bapfa.

IGICE CYA 7

Uzongera kubona abo wakundaga bapfuye

Ese waba warapfushije abantu wakundaga? Ese birashoboka ko wazongera kubabona? Menya icyo Bibiliya yigisha ku biheraranye n’umuzuko.

IGICE CYA 8

Ubwami bw’Imana ni iki?

Abantu benshi bazi isengesho ry’Umwami. Amagambo ngo “Ubwami bwawe nibuze,” asobanura iki?

Igice cya 9

Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”?

Suzuma ukuntu ibikorwa n’imyifatire by’abantu ubona hirya no hino muri iki gihe bigaragaza ko turi mu minsi “munsi y’imperuka” Bibiliya yahanuye.

IGICE CYA 10

Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu

Bibiliya ivuga iby’abamarayika beza n’abadayimoni. Ese ibi biremwa by’umwuka bibaho koko? Ese bishobora kugira uruhare mu mibereho yawe?

IGICE CYA 11

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

Abantu benshi batekereza ko Imana ari yo twagerekaho imibabaro yose iri mu isi. Wowe se ubitekerezaho iki? Menya icyo Imana ivuga ku mpamvu zituma habaho imibabaro.

IGICE CYA 12

Kubaho mu buryo bushimisha Imana

Kugira ubuzima bushimisha Yehova birashoboka. Rwose ushobora kuba incuti ye.

IGICE CYA 13

Jya ubona ubuzima nk’uko Imana ibubona

Imana ibona ite ibihrererye no gukuramo inda, guterwa amaraso n’ubuzima bw’inyamaswa?

IGICE CYA 14

Icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo

Urukundo Yesu yagaragaje, ni urugero abagabo, abagore, ababyeyi n’abana bashobora kwigana. Ni iki tumwigiraho?

IGICE CYA 15

Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana

Suzuma ibimenyetso bitandatu biranga abari mu idini ry’ukuri.

IGICE CYA 16

Shyigikira ugusenga k’ukuri

Ni izihe ngorane ushobora guhura na zo mu gihe ugeza ku bandi ibihereranye n’imyizerere yawe? Wabikora ute utabarakaje?

IGICE CYA 17

Egera Imana mu isengesho

Ese Imana irakumva mu gihe uyisenga? Kugira ngo usubize icyo kibazo, ukeneye gusobanukirwa icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’isengesho.

IGICE CYA 18

Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana

Ni izihe ntambwe umuntu agomba gutera kugira ngo yuzuze ibisabwa mu mubatizo wa gikristo? Menya icyo uwo mubatizo ushushanya n’uko wagombye gukorwa.

IGICE CYA 19

Guma mu rukundo rw’Imana

Twagaragaza dute ko dukunda Imana kandi ko tuyishimira ibintu byose yadukoreye?

UMUGEREKA

Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura

Izina ry’Imana bwite ryagiye rivanwa mu buhinduzi bwinshi bwa Bibiliya. Kuki barivanyemo? Ese gukoresha izina ry’Imana bifite akamaro?

UMUGEREKA

Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza igihe Mesiya yari kuzazira

Imyaka isaga 500 mbere yuko biba, Imana yahanuye igihe nyacyo Mesiya yari kuzira. Menya ibihereranye n’ubu buhanuzi bushishikaje!

UMUGEREKA

Yesu Kristo ni we Mesiya wasezeranyijwe

Yesu yasohoreweho n’ubuhanuzi bwose bwa Bibiliya bwavugaga ibihereranye na Mesiya. Genzura muri Bibiliya yawe urebe niba ubwo buhanuzi bwarujujwe no mu tuntu duto duto.

UMUGEREKA

Ukuri ku bihereranye na Data, Umwana n’umwuka wera

Abantu benshi batekereza ko Ubutatu ari inyigisho iboneka muri Bibiliya. Ese ibyo ni ukuri?

UMUGEREKA

Impamvu Abakristo b’ukuri badakoresha umusaraba mu gusenga

Ese koko Yesu yapfiriye ku musaraba? Soma igisubizo gitangwa na Bibiliya ubwayo.

UMUGEREKA

Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ni umuhango wubahisha Imana

Abakristo bagomba kwizihiza Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo. Rugomba kwizihizwa ryari kandi se gute?

UMUGEREKA

Mu by’ukuri amagambo “ubugingo” n’“umwuka” asobanura iki?

Abantu benshi batekereza ko iyo umuntu apfuye hari igice cy’umubiri kitagaragara kimuvamo kigakomeza kubaho. Ni iki Ijambo ry’Imana ritubwira?

UMUGEREKA

Shewoli na Hadesi bisobanura iki?

Ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya buhindura amagambo Shewoli na Hadesi mo “imva” cyangwa “ikuzimu”. Ariko se ni iki mu by’ukuri ayo magambo asobanura?

UMUGEREKA

Umunsi w’urubanza ni iki?

Menya uko umunsi w’urubanza uzazanira umugisha abantu bose b’indahemuka.

UMUGEREKA

Umwaka wa 1914 ni uw’ingenzi cyane mu buhanuzi bwa Bibiliya

Ni ikihe kimenyetso gishingiye kuri Bibiliya kigaragaza ko umwaka wa 1914 wari ingenzi cyane?

UMUGEREKA

Mikayeli, umumarayika mukuru, ni nde?

Bibiliya itubwira uwo mumarayika ufite imbaraga uwo ari we. Menya byinshi kuri we n’icyo arimo akora muri iki gihe.

UMUGEREKA

Tumenye “Babuloni Ikomeye”

Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga iby’umugore witwa “Babuloni Ikomeye.” Ese uwo ni umugore usanzwe? Ni iki Bibiliya imuvugaho?

UMUGEREKA

Mbese Yesu yavutse mu kwezi k’Ukuboza?

Zirikana uko ikirere kiba kifashe mu gihe Yesu yavutsemo. Ibyo bitwereka iki?

UMUGEREKA

Ese twagombye kwizihiza iminsi mikuru?

Imyinshi mu minsi mikuru yogeye mu gace utuyemo yakomotse he? Ibisubizo bishobora kugutangaza.