Kubara 10:1-36

  • Impanda zicuzwe mu ifeza (1-10)

  • Bava mu butayu bwa Sinayi (11-13)

  • Uko bagendaga kuri gahunda (14-28)

  • Mose asaba Hobabu ngo bajyane maze ayobore Abisirayeli (29-34)

  • Isengesho Mose yavugaga iyo babaga bagiye kwimuka (35, 36)

10  Yehova abwira Mose ati: 2  “Uzacure impanda*+ ebyiri mu ifeza. Ujye uzikoresha igihe uhamagara Abisirayeli ngo bakoranire hamwe n’igihe umenyesha abantu ko bagiye kwimuka. 3  Nibazivugiriza icyarimwe, Abisirayeli bose bajye bahurira hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 4  Nibavuza impanda imwe gusa, abayobora Abisirayeli 1.000 bajye baza aho uri.+ 5  “Nimuvuza impanda mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abashinze amahema iburasirazuba+ rijye rihaguruka rigende. 6  Nimuvuza impanda ubwa kabiri mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abashinze amahema mu majyepfo+ rijye rihaguruka rigende. Buri tsinda rizajya rihaguruka ari uko havugijwe impanda mu ijwi rihindagurika. 7  “Igihe mushaka ko abantu bahurira hamwe, mujye muvuza impanda,+ ariko ntimukazivuze mu ijwi rihindagurika. 8  Abatambyi, ni ukuvuga abahungu ba Aroni, bajye bavuza izo mpanda+ kandi ibyo bizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho bose. 9  “Igihe muzaba muri mu gihugu cyanyu hanyuma abanzi bakabatera, muzajye muvuza impanda+ maze mubone kujya kurwana na bo. Yehova Imana yanyu azajya abibuka abakize abanzi banyu. 10  “Nanone mu bihe byanyu by’ibyishimo,+ ni ukuvuga mu bihe by’iminsi mikuru+ no mu ntangiriro za buri kwezi, mujye muvuza impanda mu gihe mutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro+ no mu gihe mutamba ibitambo bisangirwa.*+ Mujye muzivuza kugira ngo Imana yanyu ibibuke. Ndi Yehova Imana yanyu.”+ 11  Nuko ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa kabiri+ mu mwaka wa kabiri, cya gicu kiva ku ihema ririmo isanduku+ irimo Amategeko Icumi.* 12  Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi bakurikije gahunda bahawe.+ Cya gicu kiragenda gihagarara mu butayu bwa Parani.+ 13  Iyo ni yo nshuro ya mbere bahagurutse bakagenda bakurikije gahunda Yehova yari yarabahaye binyuze kuri Mose.+ 14  Habanje guhaguruka itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Yuda, hakurikijwe amatsinda mato barimo.* Umutware wabo yari Nahashoni+ umuhungu wa Aminadabu. 15  Umutware w’umuryango wa Isakari yari Netaneli+ umuhungu wa Suwari. 16  Umutware w’umuryango wa Zabuloni yari Eliyabu+ umuhungu wa Heloni. 17  Nuko bashingura+ ihema maze Abagerushoni+ n’Abamerari+ bari bashinzwe gutwara ihema barahaguruka baragenda. 18  Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Rubeni rirahaguruka, hakurikijwe amatsinda mato barimo. Umutware w’umuryango wa Rubeni yari Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri. 19  Umutware w’umuryango wa Simeyoni yari Shelumiyeli+ umuhungu wa Surishadayi. 20  Umutware w’umuryango wa Gadi yari Eliyasafu+ umuhungu wa Deweli. 21  Abakohati batwaraga ibintu byera+ barahaguruka baragenda, kuko bagombaga kuhagera ihema ryamaze gushingwa. 22  Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu rirahaguruka riragenda, hakurikijwe amatsinda mato barimo. Umutware wabo yari Elishama+ umuhungu wa Amihudi. 23  Umutware w’umuryango wa Manase yari Gamaliyeli+ umuhungu wa Pedasuri. 24  Umutware w’umuryango wa Benyamini yari Abidani+ umuhungu wa Gideyoni. 25  Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Dani rihaguruka nyuma y’abandi bose riragenda, hakurikijwe amatsinda mato barimo. Umutware w’umuryango wa Dani yari Ahiyezeri+ umuhungu wa Amishadayi. 26  Umutware w’umuryango wa Asheri yari Pagiyeli+ umuhungu wa Okirani. 27  Umutware w’umuryango wa Nafutali yari Ahira+ umuhungu wa Enani. 28  Uko ni ko Abisirayeli bahagurukaga bakurikije amatsinda mato barimo, iyo igihe cyo kugenda cyabaga kigeze.+ 29  Hanyuma Mose abwira Hobabu umuhungu wa Reweli*+ w’Umumidiyani, ari we papa w’umugore wa Mose, ati: “Dore tugiye mu gihugu Yehova yadusezeranyije ko azaduha.+ None ngwino tujyane+ tuzakugirira neza, kuko Yehova yavuze ko azagirira neza Isirayeli.”+ 30  Ariko aramusubiza ati: “Sinjyana namwe, ahubwo ndasubira mu gihugu cyanjye no muri bene wacu.” 31  Mose aramubwira ati: “Ndakwinginze ntudusige, kuko ari wowe uzi neza aho dushobora gushinga amahema mu butayu. Ngwino uzatuyobore. 32  Nujyana natwe,+ rwose ibyiza Yehova azatugirira natwe tuzabikugirira.” 33  Nuko bava ku musozi wa Yehova+ bakora urugendo rw’iminsi itatu. Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, isanduku+ y’isezerano rya Yehova yabaga iri imbere kugeza igihe Abisirayeli baboneye aho baruhukira.+ 34  Iyo bashinguraga amahema yabo ku manywa, igicu+ cya Yehova cyagendaga hejuru yabo. 35  Iyo Isanduku yaterurwaga, Mose yaravugaga ati: “Yehova haguruka,+ abanzi bawe batatane, abakwanga bose baguhunge!” 36  Iyo isanduku yashyirwaga hasi, Mose yaravugaga ati: “Yehova, garukira Abisirayeli benshi cyane batabarika.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurikijwe imitwe y’ingabo barimo.”
^ Ni ukuvuga, Yetiro.