2 Samweli 21:1-22

21  Ku ngoma ya Dawidi hateye inzara+ imara imyaka itatu yikurikiranyije. Dawidi agisha inama Yehova, Yehova aravuga ati “Sawuli n’inzu ye bariho urubanza rw’amaraso kuko yishe Abagibeyoni.”+  Nuko umwami atuma ku Bagibeyoni+ avugana na bo. (Ubundi Abagibeyoni ntibari Abisirayeli, ahubwo bari Abamori+ bacitse ku icumu. Abisirayeli bari bararahiriye+ kutazagira icyo babatwara, ariko Sawuli ashaka kubica+ abitewe n’ishyaka ridahwitse+ yarwaniraga Abisirayeli n’Abayuda.)  Dawidi abwira Abagibeyoni ati “mbakorere iki, kandi se mbahe mpongano+ ki kugira ngo musabire umugisha umurage+ wa Yehova?”  Abagibeyoni baramubwira bati “icyo dushaka si uko Sawuli n’inzu ye baduha ifeza cyangwa zahabu,+ kandi nta burenganzira dufite bwo kwica umuntu muri Isirayeli.” Nuko arababwira ati “icyo muvuga cyose nzakibakorera.”  Babwira umwami bati “uwo muntu watwishe+ kandi agacura umugambi+ wo kudutsemba akatumara mu turere twose twa Isirayeli,  uduhe abahungu be barindwi.+ Tuzamanika+ intumbi zabo imbere ya Yehova i Gibeya+ ya Sawuli, uwo Yehova yatoranyije.”+ Nuko umwami aravuga ati “ndabatanga.”  Ariko umwami agirira impuhwe Mefibosheti+ mwene Yonatani umuhungu wa Sawuli, kubera indahiro+ Dawidi na Yonatani umuhungu wa Sawuli bari baragiranye mu izina rya Yehova.  Umwami afata abahungu babiri, abo Risipa+ umukobwa wa Ayiya yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arumoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu Mikali+ umukobwa wa Sawuli yari yarabyaranye na Aduriyeli+ mwene Barizilayi w’i Mehola.  Abaha Abagibeyoni bamanika intumbi zabo ku musozi imbere ya Yehova,+ bose uko ari barindwi bapfira hamwe. Bishwe mu minsi ya mbere y’isarura, batangiye gusarura ingano za sayiri.+ 10  Ariko Risipa umukobwa wa Ayiya+ afata ikigunira+ acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ry’isarura kugeza igihe imvura yagwiriye;+ ntiyemerera ibisiga+ byo mu kirere kurya intumbi zabo ku manywa cyangwa ngo ziribwe n’inyamaswa+ nijoro. 11  Hashize igihe babwira+ Dawidi ibyo Risipa umukobwa wa Ayiya, inshoreke ya Sawuli, yakoze. 12  Dawidi aragenda yaka abatware b’i Yabeshi-Gileyadi+ amagufwa ya Sawuli+ n’aya Yonatani umuhungu we, ayo bari baribye ku karubanda i Beti-Shani,+ aho Abafilisitiya bari bamanitse+ intumbi zabo ku munsi Abafilisitiya biciye Sawuli i Gilibowa.+ 13  Akurayo amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we. Nanone barundarunda amagufwa ya ba bagabo bandi bishwe intumbi zabo zikamanikwa.+ 14  Bahamba amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we i Sela+ mu gihugu cy’Ababenyamini, aho bahambye se Kishi,+ kugira ngo bakore ibyo umwami yari yarategetse byose. Nyuma y’ibyo Imana yemera kumva ibyo basabiraga igihugu.+ 15  Hanyuma Abafilisitiya+ bongera kurwana n’Abisirayeli. Dawidi n’abagaragu be bajya kurwana n’Abafilisitiya, maze Dawidi arananirwa. 16  Nuko Ishibi-Benobu wo mu bakomokaga ku Barefayimu,+ wari ufite icumu+ ryapimaga shekeli magana atatu z’umuringa kandi akaba yari yambaye inkota nshya, yiyemeza kwica Dawidi. 17  Ako kanya Abishayi+ mwene Seruya ahita aza kumutabara,+ yica uwo Mufilisitiya. Icyo gihe ingabo za Dawidi ziramurahira ziti “ntuzongera kujyana natwe ku rugamba ukundi,+ kugira ngo utazazimya+ itara+ rya Isirayeli!” 18  Nyuma y’ibyo Abafilisitiya bongera gushoza intambara i Goba. Icyo gihe ni bwo Sibekayi+ w’i Husha+ yishe Safu, wo mu bakomokaga ku Barefayimu.+ 19  Nanone bongera kurwana n’Abafilisitiya i Goba, nuko Eluhanani+ mwene Yare-Oregimu w’i Betelehemu yica Goliyati w’Umunyagati, wari ufite icumu rifite uruti rungana n’igiti cy’ababoshyi.+ 20  Hongera kuba intambara i Gati.+ Icyo gihe hari umugabo wari munini bidasanzwe, wari ufite intoki esheshatu kuri buri kiganza n’amano atandatu kuri buri kirenge, byose hamwe ari makumyabiri na bine. Na we yakomokaga mu Barefayimu.+ 21  Akajya atuka+ Abisirayeli. Amaherezo Yonatani+ mwene Shimeyi+ umuvandimwe wa Dawidi aramwica. 22  Abo uko ari bane bakomokaga ku Barefayimu b’i Gati.+ Baguye mu maboko ya Dawidi no mu maboko y’abagaragu be.+

Ibisobanuro ahagana hasi