2 Samweli 9:1-13

9  Dawidi aravuga ati “mbese haba hari uwo mu nzu ya Sawuli wasigaye kugira ngo mugaragarize ineza yuje urukundo+ mbigiriye Yonatani?”+  Mu rugo rwa Sawuli habaga umugaragu witwaga Siba.+ Nuko baramuhamagara ngo yitabe Dawidi, maze umwami aramubaza ati “ni wowe Siba?” Aramusubiza ati “ndi umugaragu wawe.”  Umwami aramubaza ati “ese nta muntu n’umwe wo mu nzu ya Sawuli wasigaye kugira ngo mugaragarize ineza yuje urukundo ituruka ku Mana?”+ Siba asubiza umwami ati “hari umuhungu wa Yonatani ukiriho, wamugaye ibirenge.”+  Umwami aramubaza ati “ari he?” Siba asubiza umwami ati “ari i Lodebari+ kwa Makiri+ mwene Amiyeli.”  Umwami Dawidi ahita yohereza abantu bajya kumuzana, bamukura i Lodebari kwa Makiri mwene Amiyeli.  Mefibosheti mwene Yonatani umuhungu wa Sawuli ageze imbere ya Dawidi, ahita yikubita hasi yubamye.+ Dawidi aramuhamagara ati “Mefibosheti!” Undi arasubiza ati “umugaragu wawe ndi hano.”  Dawidi aramubwira ati “witinya, kuko nzakugaragariza ineza yuje urukundo+ ngirira so Yonatani+ nta kabuza. Nzagusubiza imirima+ ya sokuruza Sawuli yose kandi igihe cyose uzajya urira ku meza yanjye.”+  Abyumvise aramwunamira, aramubwira ati “nkanjye umugaragu wawe ndi iki ku buryo wanyitaho kandi ndi intumbi y’imbwa?”+  Umwami ahamagara Siba, umugaragu wa Sawuli, aramubwira ati “ibyari ibya Sawuli n’inzu ye byose mbihaye+ umwuzukuru wa shobuja. 10  Wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe mujye muhinga imirima ye muyisarure, ibyo musaruye bibe ibyo gutunga abana b’umwuzukuru wa shobuja. Ariko Mefibosheti we, umwuzukuru wa shobuja, igihe cyose azajya arira ku meza yanjye.”+ Siba yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri.+ 11  Siba abwira umwami ati “ibyo umwami databuja ategetse umugaragu we, ni byo umugaragu we azakora. Ariko Mefibosheti+ arira ku meza yanjye nk’umwana w’umwami.” 12  Mefibosheti yari afite umuhungu ukiri muto witwaga Mika,+ kandi abo mu rugo rwa Siba bose bari abagaragu ba Mefibosheti. 13  Mefibosheti yabaga i Yerusalemu, kuko igihe cyose yariraga ku meza y’umwami.+ Yari yaramugaye ibirenge byombi.+

Ibisobanuro ahagana hasi