2 Samweli 2:1-32

2  Nyuma yaho Dawidi agisha Yehova inama,+ ati “mbese nzamuke njye muri umwe mu migi y’i Buyuda?” Yehova aramusubiza ati “zamuka.” Dawidi arongera arabaza ati “njye mu wuhe?” Aramusubiza ati “jya i Heburoni.”+  Nuko Dawidi ajyayo, ajyana n’abagore be babiri, ari bo Ahinowamu+ w’i Yezereli na Abigayili+ wari muka Nabali w’i Karumeli.  Dawidi azamukana n’abantu+ bari kumwe na we, buri wese ajyana n’abo mu rugo rwe, batura mu migi yo mu karere ka Heburoni.  Abayuda+ baraza basuka amavuta+ kuri Dawidi, baramwimika aba umwami w’inzu ya Yuda.+ Abantu baza kubwira Dawidi bati “abantu b’i Yabeshi-Gileyadi ni bo bahambye Sawuli.”  Dawidi yohereza intumwa ku b’i Yabeshi-Gileyadi,+ arababwira ati “Yehova abahe umugisha+ kuko mwagaragarije shobuja Sawuli ineza yuje urukundo mutyo,+ mukamuhamba.+  None Yehova abagaragarize ineza yuje urukundo+ n’ubudahemuka, kandi nanjye nzabitura ineza kuko mwabigenje mutyo.+  None nimwikomeze, mube abagabo b’intwari+ kuko Sawuli yapfuye. Ni jye inzu ya Yuda yasutseho amavuta ngo nyibere umwami.”+  Abuneri+ mwene Neri, umugaba w’ingabo zari iza Sawuli, afata Ishibosheti+ mwene Sawuli, aramwambukana amujyana i Mahanayimu,+  aramwimika aba umwami utegeka i Gileyadi,+ Abageshuri, Yezereli,+ Efurayimu,+ Benyamini+ na Isirayeli yose. 10  Ishibosheti mwene Sawuli yabaye umwami wa Isirayeli afite imyaka mirongo ine, amara imyaka ibiri ku ngoma. Inzu ya Yuda+ ni yo yonyine yari yarayobotse Dawidi. 11  Dawidi yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu ari umwami i Heburoni, ategeka inzu ya Yuda.+ 12  Nyuma y’igihe, Abuneri mwene Neri hamwe n’abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli, bava i Mahanayimu+ bajya i Gibeyoni.+ 13  Yowabu+ mwene Seruya+ hamwe n’abagaragu ba Dawidi na bo barasohoka, hanyuma bahurira ku kidendezi cy’i Gibeyoni; bamwe bicara ku ruhande rumwe rwacyo, abandi bicara ku rundi ruhande. 14  Amaherezo Abuneri abwira Yowabu ati “reka abasore bahaguruke barwanire imbere yacu.” Yowabu arasubiza ati “nibahaguruke.” 15  Nuko barahaguruka. Buri tsinda ritoranya ingabo zo kujya kurwana, zirambuka. Mu Babenyamini na Ishibosheti+ mwene Sawuli batoranyamo cumi na babiri, no mu bagaragu ba Dawidi batoranyamo cumi na babiri. 16  Barasakirana umwe afata umutwe w’undi, batikurana inkota mu mbavu, bagwira icyarimwe. Aho hantu bahita Helikati-Hasurimu; hari i Gibeyoni.+ 17  Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, ingabo za Dawidi zinesha Abuneri+ n’Abisirayeli. 18  Icyo gihe abahungu batatu ba Seruya+ ari bo Yowabu,+ Abishayi+ na Asaheli+ na bo bari bahari. Asaheli yari azi kwiruka cyane, akanyaruka nk’ingeragere+ mu gasozi. 19  Asaheli yiruka kuri Abuneri, ntiyanyura iburyo cyangwa ibumoso, akomeza kumukurikira. 20  Amaherezo Abuneri areba inyuma aravuga ati “Asaheli we, ese ni wowe?” Undi aramusubiza ati “ni jye.” 21  Abuneri aramubwira ati “nyura iburyo cyangwa ibumoso ufate umwe mu basore umucuze+ ibyo afite ubijyane.” Ariko Asaheli aranga akomeza kumukurikira. 22  Abuneri yongera kubwira Asaheli ati “reka kunkurikira. Kuki ushaka ko nkwica?+ Nazongera nte kureba mukuru wawe Yowabu mu maso?” 23  Ariko akomeza kumukurikira. Abuneri amutikura umuhunda w’icumu mu nda+ uhinguka mu mugongo, ahita agwa aho arapfa. Abantu bose bageraga aho Asaheli yaguye bagahagarara.+ 24  Yowabu na Abishayi bakomeza kwiruka kuri Abuneri. Izuba ryarenze bageze ku musozi wa Ama, uteganye n’i Giya ku nzira ijya mu butayu bw’i Gibeyoni.+ 25  Ababenyamini barakorana bakikiza Abuneri, biremamo umutwe umwe bahagarara mu mpinga y’umusozi. 26  Abuneri ahamagara Yowabu, aramubaza ati “mbese inkota+ zacu ntizirahaga amaraso? Ese ntuzi ko amaherezo ibyo bizasiga urwango?+ Utegereje iki kugira ngo ubuze abantu bawe gukurikira abavandimwe babo?”+ 27  Yowabu abyumvise aravuga ati “ndahiye Imana nzima+ ko iyo utaza kuvuga utyo,+ abantu bari kugeza mu gitondo buri wese agikurikiye umuvandimwe we.” 28  Yowabu avuza ihembe,+ abantu bose barahagarara ntibongera gukurikira Abisirayeli; kandi ntibongeye kurwana. 29  Abuneri n’ingabo ze bagenda iryo joro ryose banyura muri Araba.+ Bambuka Yorodani,+ bagenda muri icyo kibaya cyose bagera i Mahanayimu.+ 30  Yowabu arahindukira areka gukurikira Abuneri, akoranya ingabo zose. Basanga mu ngabo za Dawidi habuzemo abantu cumi n’icyenda na Asaheli. 31  Naho ingabo za Dawidi zo zari zishe abantu magana atatu na mirongo itandatu mu Babenyamini no mu ngabo za Abuneri.+ 32  Nuko bajyana Asaheli+ bamuhamba mu mva ya se,+ iri i Betelehemu.+ Yowabu n’ingabo ze bagenda iryo joro ryose bubakeraho bageze i Heburoni.+

Ibisobanuro ahagana hasi