2 Samweli 5:1-25

5  Nyuma yaho, imiryango ya Isirayeli yose iza kureba Dawidi+ i Heburoni,+ iramubwira iti “dore turi igufwa ryawe n’umubiri wawe.+  Kuva kera na kare,+ Sawuli akiri umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba.+ Yehova yarakubwiye ati ‘ni wowe uzaragira+ ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi ni wowe uzaba umuyobozi+ wa Isirayeli.’”  Nuko abakuru+ b’Abisirayeli bose basanga Umwami Dawidi i Heburoni maze agirana na bo isezerano+ imbere ya Yehova i Heburoni, hanyuma basuka amavuta+ kuri Dawidi aba umwami wa Isirayeli.+  Dawidi yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu, amara imyaka mirongo ine+ ku ngoma.  I Heburoni yahamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu+ ari umwami w’u Buyuda; naho i Yerusalemu+ ahamara imyaka mirongo itatu n’itatu ari umwami wa Isirayeli yose n’u Buyuda.  Umwami n’ingabo ze bajya i Yerusalemu kurwana n’Abayebusi+ bari bahatuye. Abayebusi babwira Dawidi bati “ntuzinjira hano kuko impumyi n’ibirema ari byo bizakwirukana.”+ Baribwiraga bati “Dawidi ntazinjira hano.”  Ariko Dawidi yigarurira igihome cy’i Siyoni,+ ari wo Murwa wa Dawidi.+  Uwo munsi Dawidi aravuga ati “umuntu wese uri bwice Abayebusi,+ anyure mu muyoboro w’amazi+ yice impumyi n’ibirema, kuko Dawidi abyanga urunuka.” Ni yo mpamvu abantu bavuga bati “impumyi n’uwaremaye ntibazinjira mu nzu.”  Nuko Dawidi atura muri icyo gihome, bacyita Umurwa wa Dawidi. Dawidi atangira kubaka impande zose, kuva i Milo* ugana imbere, + n’ahandi mu murwa. 10  Dawidi yagendaga arushaho gukomera cyane,+ kandi Yehova Imana nyir’ingabo+ yari kumwe na we.+ 11  Hiramu+ umwami w’i Tiro yohereza intumwa+ kuri Dawidi, amwoherereza n’ibiti by’amasederi+ n’ababaji n’abahanga mu kubaka amabuye, batangira kubakira Dawidi inzu.+ 12  Dawidi amenya ko Yehova yakomeje ubwami bwe muri Isirayeli,+ kandi ko yashyize hejuru+ ubwami bwe abigiriye ubwoko bwe bwa Isirayeli.+ 13  Hagati aho, Dawidi ashakira i Yerusalemu izindi nshoreke+ n’abagore,+ nyuma y’aho aviriye i Heburoni. Abyara abandi bahungu n’abakobwa benshi. 14  Aya ni yo mazina y’abo yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa,+ Shobabu,+ Natani,+ Salomo,+ 15  Ibuhari, Elishuwa,+ Nefegi,+ Yafiya,+ 16  Elishama,+ Eliyada na Elifeleti.+ 17  Abafilisitiya bumvise ko basutse amavuta kuri Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli,+ bose barazamuka batera Dawidi. Dawidi abyumvise aramanuka ajya ahantu hagerwa bigoranye.+ 18  Abafilisitiya baraza bakwira hirya no hino mu kibaya cya Refayimu.+ 19  Dawidi abaza+ Yehova ati “ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabahana mu maboko yanjye?” Yehova asubiza Dawidi ati “zamuka, kuko ndi buhane Abafilisitiya mu maboko yawe nta kabuza.”+ 20  Dawidi agera i Bayali-Perasimu+ abatsindayo. Aravuga ati “Yehova yambanjirije aca icyuho mu banzi banjye,+ nk’igiciwe n’amazi.” Ni yo mpamvu aho hantu yahise Bayali-Perasimu.+ 21  Nuko Abafilisitiya bahata ibigirwamana+ byabo, Dawidi n’ingabo ze barabijyana.+ 22  Abafilisitiya bongera kugaruka+ bakwira hirya no hino mu kibaya cya Refayimu.+ 23  Dawidi agisha Yehova inama,+ ariko aramubwira ati “ntuzamuke. Ahubwo ubace inyuma, ubatere uturutse ahateganye n’ibihuru bya baka.+ 24  Dore uko biri bugende: niwumva ikiriri cy’ingabo hejuru y’ibihuru bya baka, uhite ugaba igitero,+ kuko icyo gihe Yehova ari bube asohotse agiye imbere yawe, ateye inkambi y’Abafilisitiya.”+ 25  Dawidi abigenza atyo nk’uko Yehova yari yabimutegetse,+ yica+ Abafilisitiya kuva i Geba+ kugera i Gezeri.+

Ibisobanuro ahagana hasi