2 Samweli 11:1-27
11 Nuko mu ntangiriro z’umwaka,+ igihe abami bajyaga mu ntambara,+ Dawidi yohereza Yowabu n’abagaragu be n’Abisirayeli bose kugira ngo barimbure Abamoni+ kandi bagote i Raba,+ ariko we yigumira i Yerusalemu.
2 Bigeze nimugoroba Dawidi arabyuka, ajya gutembera hejuru y’inzu+ y’umwami. Ahagaze aho hejuru y’inzu abona+ umugore wiyuhagiraga, kandi uwo mugore yari mwiza cyane.+
3 Dawidi atuma abantu kubaririza neza iby’uwo mugore,+ maze umuntu aramubwira ati “uriya se si Batisheba+ umukobwa wa Eliyamu,+ umugore wa Uriya+ w’Umuheti?”+
4 Hanyuma Dawidi yohereza intumwa ngo zimuzane.+ Nuko aza iwe,+ Dawidi aryamana na we,+ kandi icyo gihe yarimo yiyezaho guhumana kwe.+ Nyuma yaho asubira iwe.
5 Uwo mugore asama inda. Hanyuma atuma kuri Dawidi, aramubwira ati “ndatwite.”
6 Dawidi abyumvise atuma kuri Yowabu ati “nyoherereza Uriya w’Umuheti.” Yowabu yohereza Uriya kwa Dawidi.
7 Uriya ahageze, Dawidi amubaza amakuru ya Yowabu, amakuru y’ingabo n’uko byari byifashe ku rugamba.
8 Hanyuma Dawidi aza kubwira Uriya ati “manuka ujye iwawe woge ibirenge.”+ Uriya ava mu nzu y’umwami, umwami amukurikiza impano.
9 Icyakora Uriya yiryamira ku muryango w’inzu y’umwami hamwe n’abandi bagaragu ba shebuja bose, ntiyamanuka ngo ajye iwe.
10 Babwira Dawidi bati “Uriya ntiyigeze ajya iwe.” Dawidi abaza Uriya ati “ese ntuvuye ku rugendo? Kuki utamanutse ngo ujye iwawe?”
11 Uriya asubiza Dawidi ati “Isirayeli na Yuda bari mu ngando hamwe n’Isanduku,+ kandi databuja Yowabu n’abagaragu ba databuja+ bakambitse mu gasozi, none nanjye ngo ninjye iwanjye ndye, nywe kandi ndyamane n’umugore wanjye?+ Ndahiye ubugingo bwawe+ ko ntakora ikintu nk’icyo!”
12 Dawidi abwira Uriya ati “sibira n’uyu munsi, ejo nzagusezerera ugende.” Nuko uwo munsi n’uwukurikiye Uriya aguma i Yerusalemu.
13 Dawidi yongera kumuhamagara ngo basangire ibyokurya n’ibyokunywa, aramusindisha.+ Icyakora nimugoroba Uriya arasohoka ajya kwiryamira ku buriri bwe hamwe n’abagaragu ba shebuja, ntiyamanuka ngo ajye iwe.
14 Mu gitondo Dawidi yandika urwandiko+ aruha Uriya ngo arushyire Yowabu.
15 Muri urwo rwandiko yandikamo+ ati “mushyire Uriya imbere, aho urugamba rukomeye,+ hanyuma mumuhane, bamurase apfe.”+
16 Igihe Yowabu yari agose umugi, yashyize Uriya aho yari azi ko hari ingabo z’intwari z’Abamoni.+
17 Abo mu mugi basohotse baje kurwana na Yowabu, bamwe mu bagaragu ba Dawidi, ni ukuvuga ingabo ze, barapfa na Uriya w’Umuheti arapfa.+
18 Yowabu yohereza intumwa kubwira Dawidi uko iby’urugamba byose byagenze.
19 Abwira iyo ntumwa ati “ubwire umwami uko iby’urugamba byose byagenze.
20 Narakara cyane akakubwira ati ‘kuki mwateye uwo mugi muwusatiriye cyane? Mwari muyobewe ko bashobora kubarasa bari hejuru y’inkuta?
21 Ni nde wishe Abimeleki+ mwene Yerubesheti?*+ Si umugore wamuteye ingasire+ ari hejuru y’urukuta, agapfa atyo aguye i Tebesi?+ None kuki mwegereye urukuta cyane?’ Wongereho uti ‘umugaragu wawe Uriya w’Umuheti na we yapfuye.’”+
22 Iyo ntumwa iragenda igera kwa Dawidi, imubwira ibyo Yowabu yari yayitumye byose.
23 Iyo ntumwa ibwira Dawidi iti “izo ngabo zaturushije imbaraga zirasohoka, zidutera ku gasozi; ariko tuzisubiza inyuma, tuzigeza ku marembo y’umugi.
24 Abarashi bari hejuru y’inkuta+ bakomeje kurasa abagaragu bawe, nuko bamwe mu bagaragu b’umwami barapfa, kandi n’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti yarapfuye.”+
25 Dawidi abwira iyo ntumwa ati “ubwire Yowabu uti ‘ibyo ntibiguhangayikishe, kuko ku rugamba hatabura abapfa.+ Kaza umurego urwanye uwo mugi uwurimbure.’+ Nawe kandi umutere inkunga.”
26 Umugore wa Uriya yumvise ko umugabo we+ yapfuye, aramuririra.+
27 Igihe cyo kumuririra kirangiye,+ Dawidi amutumaho bamuzana iwe mu rugo, amugira umugore we.+ Hashize igihe amubyarira umwana w’umuhungu, ariko ibyo Dawidi yari yakoze bibabaza+ Yehova.+