1 Abami 21:1-29
21 Dore ibyabaye nyuma yaho: hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezereli, akagira uruzabibu i Yezereli+ hafi y’ingoro ya Ahabu umwami w’i Samariya.
2 Ahabu abwira Naboti ati “mpa+ uruzabibu rwawe+ ndugire umurima+ w’imboga,+ kuko rwegereye inzu yanjye. Ndakuguranira nguhe uruzabibu rwiza kururuta, cyangwa niba ubishaka+ ndaguha amafaranga aruguze.”
3 Naboti abwira Ahabu ati “nkurikije uko Yehova abona ibintu,+ sinarota+ nguha umurage wa ba sogokuruza.”+
4 Nuko Ahabu agaruka iwe yacitse intege kandi yijimye, bitewe n’amagambo Naboti w’i Yezereli yari yamubwiye ati “sinaguha umurage wa ba sogokuruza.” Ajya ku buriri aryama yerekeye ivure,+ yanga no kurya.
5 Amaherezo umugore we Yezebeli+ arinjira aramubaza ati “wababajwe+ n’iki cyatumye utarya?”
6 Aramusubiza ati “byatewe n’uko nabwiye Naboti w’i Yezereli nti ‘mpa uruzabibu rwawe ndugure, cyangwa niba ubishaka nguhe urundi ruzabibu,’ akambwira ati ‘sinaguha uruzabibu rwanjye.’ ”+
7 Maze umugore we Yezebeli aramubwira ati “si wowe mwami wa Isirayeli?+ Byuka urye kandi umutima wawe unezerwe. Jye ubwanjye nzaguha uruzabibu rwa Naboti w’i Yezereli.”+
8 Yandika inzandiko+ mu izina rya Ahabu azishyiraho ikashe y’umwami,+ azoherereza abakuru+ n’abanyacyubahiro bo mu mugi Naboti yari atuyemo.
9 Muri izo nzandiko aravuga+ ati “mutegeke abantu bose biyirize ubusa, kandi mwicaze Naboti imbere y’abandi.
10 Mushake abagabo babiri+ b’imburamumaro+ mubicaze imbere ye, bamushinje+ bati ‘wavumye Imana n’umwami!’+ Hanyuma mumusohore mumutere amabuye apfe.”+
11 Nuko abagabo bo muri uwo mugi, abakuru n’abanyacyubahiro baho, bakora ibyo Yezebeli yababwiye nk’uko byari byanditse mu nzandiko yari yaboherereje.+
12 Bategeka abantu bose kwiyiriza ubusa,+ kandi bicaza Naboti imbere y’abandi.
13 Abagabo babiri b’imburamumaro baraza bicara imbere ya Naboti, batangira kumushinja imbere y’abantu bose bati “Naboti yavumye Imana n’Umwami!”+ Hanyuma baramufata bamujyana mu nkengero z’umugi bamutera amabuye arapfa.+
14 Batuma kuri Yezebeli bati “Naboti bamuteye amabuye arapfa.”+
15 Yezebeli akimara kumenya ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati “genda wigarurire rwa ruzabibu Naboti w’i Yezereli+ yari yaranze kukugurisha. Ntakiriho yapfuye.”
16 Ahabu yumvise ko Naboti w’i Yezereli yapfuye, aragenda yigarurira uruzabibu rwe.+
17 Yehova abwira+ Eliya+ w’i Tishubi ati
18 “manuka ujye kureba Ahabu umwami wa Isirayeli i Samariya.+ Ari mu ruzabibu rwa Naboti, yagiye kurwigarurira.
19 Umubwire uti ‘Yehova aravuze ati “umaze kumwica+ none wigaruriye isambu ye?” ’+ Kandi uti ‘Yehova aravuze ati “aho+ imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ni ho zizarigatira amaraso yawe.” ’ ”+
20 Ahabu abwira Eliya ati “urashyize urambonye wa mwanzi wanjye we?”+ Aramusubiza ati “ndakubonye. Imana iravuze iti ‘kubera ko wiyemeje gukora ibibi mu maso ya Yehova,+
21 ngiye kuguteza amakuba;+ nzagukuraho, ndimbure+ ab’igitsina gabo+ bose bo mu nzu ya Ahabu, nkureho n’uworoheje kurusha abandi muri Isirayeli.
22 Inzu yawe nzayigira nk’iya Yerobowamu+ mwene Nebati n’iya Basha+ mwene Ahiya, bitewe n’icyaha wakoze ukandakaza, ugatera Abisirayeli gucumura.’+
23 Naho ku birebana na Yezebeli, Yehova aravuze ati ‘imbwa zizarira Yezebeli mu isambu y’i Yezereli.+
24 Uwo mu nzu ya Ahabu wese uzagwa mu mugi azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi aribwe n’ibisiga.+
25 Nta muntu wigeze amera nka Ahabu,+ we wiyemeje gukora ibibi mu maso ya Yehova yohejwe+ n’umugore we Yezebeli.+
26 Yakoze ibintu bibi cyane akurikira ibigirwamana biteye ishozi,+ nk’ibyo Abamori Yehova yirukanye imbere y’Abisirayeli bakoze byose.’ ”+
27 Ahabu yumvise ayo magambo ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira;+ yiyiriza ubusa akaryama mu bigunira kandi akagenda asuherewe.+
28 Yehova abwira Eliya w’i Tishubi ati
29 “ese wabonye ukuntu Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye?+ Kubera ko yicishije bugufi imbere yanjye, sinzateza ibyago inzu ye akiri ku ngoma,+ ahubwo nzabiteza ku ngoma y’umuhungu we.”+

