1 Abami 17:1-24

17  Nuko Eliya+ w’i Tishubi mu baturage b’i Gileyadi+ abwira Ahabu ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ya Isirayeli nkorera,+ ko muri iyi myaka nta kime kizatonda kandi nta mvura izagwa+ kugeza igihe nzabitegekera.”+  Yehova aramubwira+ ati  “va hano ugende ugana mu burasirazuba, wihishe+ ku kagezi ko mu kibaya cya Keriti kiri mu burasirazuba bwa Yorodani.  Uzajya unywa amazi y’ako kagezi,+ kandi nzategeka ibikona+ bijye bikuzanirayo ibyokurya.”+  Ahita ahaguruka aragenda nk’uko Yehova yabimubwiye,+ ajya kuba hafi y’akagezi ko mu kibaya cya Keriti kiri mu burasirazuba bwa Yorodani.  Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama buri gitondo na buri mugoroba, akanywa n’amazi y’ako kagezi.+  Ariko hashize igihe ako kagezi karakama,+ kuko nta mvura yagwaga mu gihugu.  Nuko Yehova abwira Eliya ati+  “haguruka ujye i Sarefati+ y’i Sidoni utureyo. Nuhagera, nzategeka umugore w’umupfakazi ajye aguha ibyokurya.” 10  Arahaguruka ajya i Sarefati yinjira mu marembo y’umugi, asanga umugore w’umupfakazi atoragura inkwi. Aramuhamagara aramubwira ati “ndakwinginze, reba ikintu unzaniremo utuzi two kunywa.”+ 11  Agiye kuyamuzanira, Eliya aramuhamagara aramubwira ati “ndakwinginze unzanire n’akagati.”+ 12  Aramusubiza ati “ndahiye Yehova Imana yawe nzima+ ko nta mugati mfite,+ uretse agafu kuzuye urushyi+ gasigaye mu kibindi n’utuvuta duke cyane+ dusigaye mu rwabya. Naje gutoragura udukwi kugira ngo nsubire mu rugo ndebe icyo nateka, jye n’umwana wanjye tukirye twipfire.”+ 13  Eliya aramubwira ati “witinya.+ Genda ukore ibyo uvuze. Ufate ku bihari ukore akagati ubanze ukanzanire,+ hanyuma ubone kwitekera akawe n’umwana wawe. 14  Kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati ‘ikibindi ntikizashiramo ifu, n’urwabya ntiruzashiramo amavuta kugeza umunsi Yehova azagushiriza imvura mu gihugu.’ ”+ 15  Nuko aragenda akora ibyo Eliya amubwiye; Eliya n’uwo mugore n’abo mu rugo rwe bamara iminsi batabura ibyokurya.+ 16  Ikibindi nticyashiramo ifu n’urwabya ntirwashiramo amavuta,+ nk’uko Yehova yabivuze binyuze kuri Eliya. 17  Nyuma y’ibyo, umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara iramurembya ashiramo umwuka.+ 18  Uwo mugore abwira Eliya ati “turapfa+ iki muntu w’Imana y’ukuri? Waje kwibukiriza+ icyaha cyanjye no kwica umwana wanjye.” 19  Ariko Eliya aramubwira ati “mpa uwo mwana wawe.” Amukura mu gituza cye amuzamukana mu cyumba cyo hejuru+ yari acumbitsemo, amuryamisha ku buriri bwe.+ 20  Eliya atakambira Yehova ati “Yehova Mana yanjye,+ ese uyu mupfakazi wancumbikiye ndi umwimukira na we umuteje ibyago wemera ko umwana we apfa?” 21  Yubarara kuri uwo mwana+ incuro eshatu, atakambira Yehova ati “Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, tuma ubugingo+ bw’uyu mwana bumugarukamo.” 22  Nuko Yehova yumva ibyo Eliya amusabye,+ ubugingo bw’uwo mwana bumugarukamo, aba muzima.+ 23  Eliya afata uwo mwana amuvana mu cyumba cyo hejuru aramumanukana amusubiza nyina, maze aramubwira ati “dore umwana wawe ni muzima.”+ 24  Uwo mugore ahita abwira Eliya ati “ubu noneho menye ko uri umuntu w’Imana,+ kandi ko ijambo rya Yehova uvuga ari ukuri.”+

Ibisobanuro ahagana hasi