1 Abami 19:1-21
19 Nuko Ahabu+ atekerereza Yezebeli+ ibyo Eliya yakoze byose n’ukuntu yicishije inkota abahanuzi bose.+
2 Yezebeli atuma kuri Eliya ati “nibigera ejo nk’iki gihe ntarakugenza nk’uko wagenje buri wese muri bo, imana zanjye zizampane,+ ndetse bikomeye.”+
3 Eliya agira ubwoba, arahaguruka arahunga kugira ngo akize ubugingo+ bwe, ajya i Beri-Sheba+ y’i Buyuda.+ Aho ni ho yasize umugaragu we.
4 Hanyuma agenda urugendo rw’umunsi wose mu butayu, aza kwicara munsi y’igiti cy’umurotemu.+ Asaba Imana ko yakwipfira agira ati “ndarambiwe! Yehova, ubu noneho kuraho ubugingo bwanjye+ kuko nta cyo ndusha ba sogokuruza.”
5 Amaherezo aryama munsi y’icyo giti cy’umurotemu+ arasinzira. Ariko umumarayika+ amukoraho,+ aramubwira ati “byuka urye.”
6 Arebye ku musego abona akagati kiburungushuye+ kari ku mabuye ashyushye, hari n’inkurubindi y’amazi. Ararya aranywa, hanyuma arongera araryama.
7 Nyuma yaho umumarayika+ wa Yehova yongera kugaruka ubwa kabiri, amukoraho aramubwira ati “byuka urye kuko urugendo ufite ari rurerure cyane.”+
8 Arahaguruka ararya aranywa, ayo mafunguro atuma agira imbaraga ku buryo yagenze iminsi mirongo ine+ n’amajoro mirongo ine, agera ku musozi w’Imana y’ukuri witwa Horebu.+
9 Ahageze yinjira mu buvumo+ kugira ngo aharare. Nuko Yehova aramubaza ati “Eliya we, urakora iki aha?”+
10 Aramusubiza ati “narwaniye ishyaka+ ryinshi Yehova Imana nyir’ingabo kuko Abisirayeli bishe isezerano mwagiranye,+ ibicaniro byawe barabisenya,+ bicisha inkota abahanuzi bawe+ ku buryo ari jye jyenyine wasigaye.+ None batangiye guhiga ubugingo bwanjye ngo banyice.”+
11 Ariko Imana iramubwira iti “sohoka ugende uhagarare ku musozi imbere ya Yehova.”+ Nuko Yehova anyuraho,+ maze inkubi ikomeye y’umuyaga isatura imisozi kandi imenagurira ibitare imbere ya Yehova.+ (Icyakora Yehova ntiyari muri uwo muyaga.) Nyuma y’umuyaga haza umutingito.+ (Yehova ntiyari muri uwo mutingito.)
12 Nyuma y’umutingito haza umuriro.+ (Yehova ntiyari muri uwo muriro.) Nyuma y’umuriro humvikana ijwi ryo hasi rituje.+
13 Eliya aryumvise, ahita afata umwambaro we w’abahanuzi+ awitwikira mu maso, arasohoka ahagarara ku mwinjiro w’ubwo buvumo. Nuko ijwi riramubwira riti “Eliya we, urakora iki hano?”+
14 Arasubiza ati “narwaniye ishyaka ryinshi Yehova Imana nyir’ingabo kuko Abisirayeli bishe isezerano mwagiranye,+ ibicaniro byawe barabisenya, bicisha inkota abahanuzi bawe ku buryo ari jye jyenyine wasigaye. None batangiye guhiga ubugingo bwanjye ngo banyice.”+
15 Yehova aramubwira ati “genda usubize inzira yakuzanye ujye mu butayu bw’i Damasiko,+ usuke amavuta+ kuri Hazayeli+ umwimike abe umwami wa Siriya.
16 Yehu+ umwuzukuru wa Nimushi+ uzamusukeho amavuta abe umwami wa Isirayeli; naho Elisa+ mwene Shafati wo muri Abeli-Mehola+ uzamusukeho amavuta abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe.+
17 Uzarokoka inkota ya Hazayeli,+ Yehu azamwica,+ uzarokoka inkota ya Yehu, Elisa azamwica.+
18 Nasize muri Isirayeli abantu ibihumbi birindwi+ batigeze bunamira Bayali+ cyangwa ngo bamusome.”+
19 Nuko Eliya ava aho aragenda asanga Elisa mwene Shafati arimo ahingisha+ ibimasa makumyabiri na bine, byahinganaga bibiri bibiri, we ubwe ari kumwe n’ibimasa bibiri bya nyuma. Eliya aragenda amusanga aho ari amushyiraho umwambaro we w’abahanuzi.+
20 Elisa ahita asiga ibyo bimasa akurikira Eliya, aramubwira ati “reka mbanze njye gusoma data na mama,+ hanyuma nze ngukurikire.” Eliya aramusubiza ati “genda usubireyo; hari ubwo nakubujije se?”
21 Elisa asubirayo, aragenda afata ibimasa bibiri arabitamba,+ afata amasuka y’ibiti+ ibyo bimasa byahingishaga ayatekesha inyama zabyo, azigaburira abantu barazirya. Nuko arahaguruka akurikira Eliya atangira kumukorera.+