1 Abami 7:1-51

7  Nuko Salomo yubaka inzu ye mu myaka cumi n’itatu,+ arayuzuza.+  Yubaka Inzu y’Ishyamba rya Libani.+ Yari ifite uburebure bw’imikono ijana, ubugari bw’imikono mirongo itanu n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu. Yari yubatswe ku nkingi zibajwe mu biti by’amasederi ziri ku mpushya enye. Hejuru y’izo nkingi hariho imitambiko+ ibajwe mu biti by’amasederi.  Hejuru y’iyo mitambiko iri ku nkingi mirongo ine n’eshanu, bashasheho imbaho z’ibiti by’amasederi.+ Kuri buri ruhushya hari inkingi* cumi n’eshanu.  Iyo nzu yari ifite amadirishya afite ibizingiti ari ku mirongo itatu. Kuri iyo mirongo itatu igerekeranye, buri dirishya+ ryari rifite irindi biteganye.  Imiryango yose n’inkomanizo zose byari bifite imfuruka zigororotse,+ kandi uko ni ko byari bimeze ku madirishya y’imbere no ku yo byari biteganye, kuri ya mirongo itatu igerekeranye.  Yubaka n’Ibaraza ry’Inkingi rifite uburebure bw’imikono mirongo itanu n’ubugari bw’imikono mirongo itatu. Kuri iryo baraza ahagana imbere yongeraho irindi baraza rifite inkingi, n’igisenge kirenga kuri izo nkingi ahagana imbere.  Nanone yubaka ibaraza ry’imanza,+ aho yari kuzajya acira imanza, ryitwa Ibaraza ry’Intebe y’Ubwami.+ Baryomekaho imbaho kuva hasi kugera hejuru ku mitambiko.+  Inzu ye yo kubamo yari mu rundi rugo,+ ntiyari yubatse hamwe n’Ibaraza ry’Intebe y’Ubwami, ariko yari yubatse nka ryo. Salomo yubaka n’indi nzu imeze nk’iryo baraza, ayubakira umukobwa wa Farawo+ yari yarashatse.  Ayo mazu yose yari yubakishijwe amabuye ahenze cyane,+ yaconzwe kandi agasatuzwa inkero hakurikijwe ibipimo. Ni yo bubakishije imbere n’inyuma, kuva ku rufatiro kugeza hejuru, kandi ni yo yari yubatse no hanze kugeza ku rugo runini.+ 10  Amabuye bubakishije urufatiro yari amabuye ahenze cyane y’imikono icumi n’ay’imikono umunani. 11  Ahagana hejuru hari hubakishijwe amabuye ahenze yaconzwe hakurikijwe ibipimo, hamwe n’imbaho z’ibiti by’amasederi. 12  Urugo rw’inyuma rwari ruzitiwe n’urukuta rw’imirongo itatu+ y’amabuye aconze, rushojwe n’umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi. Uko ni ko byari bimeze no ku rukuta ruzengurutse urugo rw’imbere+ rw’inzu+ ya Yehova, no ku ibaraza+ ryayo. 13  Umwami Salomo atuma kuri Hiramu+ i Tiro, araza. 14  Nyina yari umupfakazi wakomokaga mu muryango wa Nafutali, naho se yari Umunyatiro+ wari umucuzi w’imiringa.+ Hiramu yari afite ubwenge n’ubuhanga+ n’ubumenyi bwose ku birebana n’imirimo yose yo gucura imiringa. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yamutegetse yose. 15  Acura inkingi ebyiri mu muringa+ wayagijwe. Buri nkingi yari ifite uburebure bw’imikono cumi n’umunani kandi yashoboraga kuzengurukwa n’urudodo rufite uburebure bw’imikono cumi n’ibiri.+ 16  Acura imitwe ibiri y’izo nkingi mu muringa wayagijwe,+ ayishyira hejuru yazo. Umutwe umwe wari ufite ubuhagarike bw’imikono itanu n’undi ufite ubuhagarike bw’imikono itanu. 17  Kuri buri mutwe w’inkingi+ hari hatamirijweho urushundura+ rugizwe n’udushundura turindwi dukozwe mu dukwege tw’umuringa; azengurutsaho n’umutako w’utunyururu tw’umuringa. 18  Acura amakomamanga, kandi ku rushundura rwari ku mutwe w’inkingi imwe azengurutsaho imirongo ibiri yayo, ayatamirizaho. Uko ni ko yabigenje no ku mutwe w’indi nkingi.+ 19  Iyo mitwe y’inkingi zo ku ibaraza yari ifite igice cyo hejuru gifite ishusho y’ururabyo rw’irebe,+ gifite uburebure bw’imikono ine. 20  Igice cyo hejuru cy’iyo mitwe cyari hejuru ku nkingi zombi no hejuru y’amabondo yakoraga ku rushundura. Buri mutwe wari uzengurutswe n’amakomamanga magana abiri ari ku mirongo ibiri.+ 21  Ahagarika inkingi+ z’ibaraza+ ry’urusengero. Ahagarika inkingi y’iburyo ayita Yakini, ahagarika n’iy’ibumoso ayita Bowazi. 22  Igice cyo hejuru cy’izo nkingi cyari kimeze nk’ururabyo rw’irebe. Amaherezo imirimo yo gucura inkingi irarangira. 23  Acura ikigega cy’amazi* mu muringa wayagijwe.+ Umurambararo w’urugara rwacyo wari imikono icumi, ubuhagarike bwacyo bwari imikono itanu. Umuzenguruko wacyo wari imikono mirongo itatu.+ 24  Munsi y’urugara rwacyo hariho imitako+ imeze nk’uducuma+ izengurutse icyo kigega,+ ku burebure bw’umukono umwe hakabaho imitako icumi. Iyo mitako imeze nk’uducuma yari ku mirongo ibiri, kandi yari yaracuranywe n’icyo kigega. 25  Icyo kigega cyari giteretse ku bimasa cumi na bibiri:+ bitatu byarebaga mu majyaruguru, ibindi bitatu mu burengerazuba, ibindi bitatu mu majyepfo n’ibindi bitatu bikareba mu burasirazuba. Icyo kigega cyari giteretse hejuru yabyo kandi ibyo bimasa byari biteranye umugongo.+ 26  Umubyimba wacyo wanganaga n’ubugari bw’ikiganza;+ urugara rwacyo rwari ruteye nk’urw’ikibindi, rufite ishusho nk’iy’ururabyo rw’irebe.+ Icyo kigega cyajyagamo bati*+ ibihumbi bibiri z’amazi.+ 27  Nanone acura amagare+ icumi mu muringa. Buri gare ryari rifite uburebure bw’imikono ine, ubugari bw’imikono ine n’ubuhagarike bw’imikono itatu. 28  Dore uko ayo magare yari akozwe: impande zayo zari zigizwe n’amabati y’umuringa afashe mu nkingi zitambitse n’izihagaritse. 29  Kuri ayo mabati yari afashe mu nkingi zitambitse n’izihagaritse hari hashushanyijeho intare,+ ibimasa+ n’abakerubi,+ bishushanyije no kuri izo nkingi. Hejuru y’ibishushanyo by’ibimasa no hasi y’ibishushanyo by’intare hari ibishushanyo by’indabyo zitendera.+ 30  Buri gare ryari rifite inziga enye z’umuringa, imitambiko icuzwe mu muringa ihuza inziga ebyiri ebyiri n’inkingi enye zari zifashe ku mitambiko. Izo nkingi zageraga munsi y’igikarabiro, kandi buri nkingi yariho indabyo zicuranywe na yo. 31  Kuva mu ndiba y’icyo gikarabiro kugeza aho inkingi zitereye no gukomeza ukagera ku rugara rwacyo hari imikono [?].* Urugara rw’iryo gare rwari uruziga, rukoze nk’igitereko gifite ubuhagarike bw’umukono umwe n’igice, kandi rwariho ibishushanyo. Amabati akoze urwo rugara yari mpandenye, atiburungushuye. 32  Inziga enye zaryo zari munsi ya ya mabati yo mu mpande, ibyo kuzifunga ku rwikaragiro rwazo na byo byari bitereye munsi y’ayo mabati. Buri ruziga rwari rufite ubuhagarike bw’umukono umwe n’igice. 33  Inziga zaryo zari zikoze nk’iz’igare ry’intambara.+ Ibizifunga ku rwikaragiro, amaringi, inkingi z’inziga n’urwikaragiro rwazo, byose byari byaracuzwe mu muringa wayagijwe. 34  Buri gare ryari rifite inguni enye, buri nguni irimo inkingi. Inkingi z’igare zari zaracuranywe na ryo. 35  Hejuru kuri iryo gare hari igitereko gifite ishusho y’uruziga, kikagira n’ubuhagarike bw’igice cy’umukono. Amabati akoze urwo rugara rw’igare n’inkingi yari afashemo, byari byaracuranywe na ryo. 36  Nanone kandi, kuri izo nkingi no ku mabati y’urugara rw’igare yakebyeho+ ibishushanyo by’abakerubi, iby’intare n’iby’ibiti by’imikindo akurikije uko umwanya wariho wanganaga, ashushanyaho n’amakamba y’indabyo azengurutse.+ 37  Uko ni ko yakoze ayo magare icumi.+ Ayo magare yose yari acuzwe kimwe,+ afite ibipimo bimwe kandi ateye kimwe. 38  Acura ibikarabiro+ icumi mu muringa. Buri gikarabiro cyajyagamo incuro mirongo ine z’amazi kandi kikagira imikono ine. Ayo magare uko ari icumi, buri gare ryariho igikarabiro kimwe. 39  Ashyira amagare atanu mu ruhande rw’iburyo rw’inzu n’andi atanu mu ruhande rw’ibumoso rw’inzu.+ Ikigega agishyira iburyo bw’inzu ahagana mu burasirazuba bw’amajyepfo.+ 40  Hiramu+ akora ibikarabiro,+ ibitiyo+ n’amabakure.+ Amaherezo Hiramu arangiza+ imirimo yose irebana n’inzu ya Yehova yakoreraga Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 41  inkingi+ ebyiri n’imitwe+ ifite ishusho y’urweso yari hejuru kuri izo nkingi zombi, inshundura+ ebyiri zari ku mitwe y’inkingi yiburungushuye yari hejuru kuri izo nkingi, 42  amakomamanga+ magana ane yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atamirije ku mitwe ibiri yari kuri izo nkingi ifite ishusho y’urweso, 43  amagare+ icumi n’ibikarabiro+ icumi byo kuri ayo magare, 44  ikigega+ n’ibimasa cumi na bibiri byari munsi yacyo,+ 45  ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’amabakure. Ibyo bikoresho+ by’inzu ya Yehova Hiramu yacuriye Umwami Salomo, byose yabicuze mu muringa usennye. 46  Umwami yabicuriye mu karere ka Yorodani,+ hagati ya Sukoti+ na Saretani,+ abishongeshereza mu maforomo y’ibumba. 47  Salomo ntiyiriwe apima uburemere bw’ibyo bikoresho byose+ kuko byari byinshi cyane birenze urugero.+ Uburemere bw’uwo muringa ntibwigeze bupimwa.+ 48  Salomo akora ibikoresho byose by’inzu ya Yehova: acura muri zahabu igicaniro+ n’ameza+ y’imigati yo kumurikwa; 49  acura n’ibitereko by’amatara+ muri zahabu itunganyijwe,+ abishyira imbere y’icyumba cy’imbere cyane, bitanu iburyo, ibindi bitanu ibumoso; acura muri zahabu uburabyo,+ amatara+ n’udufashi two kuvana ibishirira ku rutambi;+ 50  acura muri zahabu itunganyijwe amabesani, ibyo kuzimya umuriro,+ amabakure,+ ibikombe,+ ibikoresho byo kurahuza amakara;+ acura muri zahabu urwikaragiro rw’ibizingiti by’inzugi+ z’icyumba cy’imbere, ni ukuvuga Ahera Cyane, n’urw’inzugi+ z’Ahera.+ 51  Amaherezo imirimo yose Umwami Salomo yakoraga ku nzu ya Yehova irarangira.+ Salomo atangira kuyishyiramo ibintu se Dawidi yari yarejeje;+ ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho, abishyira mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+