1 Abami 8:1-66
8 Icyo gihe Umwami Salomo+ akoranya+ abakuru+ b’Abisirayeli, abatware b’imiryango+ y’Abisirayeli bose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza,+ abakoranyiriza i Yerusalemu kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano+ rya Yehova bayikure mu Murwa wa Dawidi,+ ari wo Siyoni.+
2 Mu kwezi kwa Etanimu, ari ko kwezi kwa karindwi,+ Abisirayeli bose bateranira ku Mwami Salomo mu gihe cy’umunsi mukuru.+
3 Abakuru b’Abisirayeli bose baraza, maze abatambyi baheka+ Isanduku.+
4 Bazamura isanduku ya Yehova n’ihema+ ry’ibonaniro+ n’ibikoresho byera byose byari mu ihema. Abatambyi n’Abalewi+ barabizamukana.+
5 Umwami Salomo n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli, abari bitabiriye ubutumire bwe bose, bari imbere y’Isanduku, batamba ibitambo+ by’inka n’intama bitagira ingano.+
6 Nuko abatambyi bashyira isanduku+ y’isezerano rya Yehova mu mwanya wayo,+ mu cyumba cy’imbere cyane cy’urusengero, ni ukuvuga Ahera Cyane, bayishyira munsi y’amababa y’abakerubi.+
7 Abakerubi bari barambuye amababa yabo hejuru y’aho Isanduku iri, ku buryo batwikiraga Isanduku n’imijishi yayo.+
8 Iyo mijishi+ yari miremire cyane ku buryo umuntu yashoboraga kubona imitwe yayo ari Ahera, imbere y’icyumba cy’imbere cyane, ariko akaba adashobora kuyibona ari hanze. Aho ni ho iyo mijishi yakomeje kuba kugeza n’uyu munsi.+
9 Nta kindi kintu cyari mu Isanduku uretse bya bisate bibiri by’amabuye+ Mose yashyiriyemo+ i Horebu, igihe Yehova yagiranaga isezerano+ n’Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa.+
10 Nuko abatambyi bamaze gusohoka mu rusengero, igicu+ gihita cyuzura mu nzu ya Yehova.
11 Abatambyi+ ntibashobora gukomeza gukora umurimo+ wabo bitewe n’icyo gicu, kuko ikuzo+ rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu ya Yehova.+
12 Icyo gihe Salomo aravuga ati “Yehova, wavuze ko uzatura mu mwijima w’icuraburindi.+
13 Nakubakiye inzu nziza bihebuje,+ aho uzatura+ kugeza ibihe bitarondoreka.”+
14 Nuko umwami arahindukira, asabira umugisha+ iteraniro ryose ry’Abisirayeli ryari rihagaze imbere ye.
15 Aravuga ati “Yehova Imana ya Isirayeli ashimwe,+ we wasohoresheje+ ukuboko kwe ibyo yabwiye data Dawidi+ agira ati
16 ‘uhereye umunsi nakuriye ubwoko bwanjye bwa Isirayeli muri Egiputa, sinigeze ntoranya+ umugi mu miryango yose ya Isirayeli kugira ngo nywubakemo inzu+ yitirirwa izina ryanjye.+ Ariko nzahitamo Dawidi ayobore ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’+
17 Data Dawidi yifuje cyane mu mutima we kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+
18 Ariko Yehova abwira data Dawidi ati ‘kubera ko wifuje cyane mu mutima wawe kubaka inzu izitirirwa izina ryanjye, wagize neza rwose kuba warifuje kunyubakira inzu.+
19 Icyakora si wowe uzanyubakira inzu, ahubwo umwana uzabyara* ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.’+
20 Yehova yashohoje ijambo yavuze,+ nsimbura data Dawidi nicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli,+ nk’uko Yehova yabivuze, kandi nubakira Yehova Imana ya Isirayeli inzu yitirirwa izina rye,+
21 nyishyiramo Isanduku irimo isezerano+ Yehova yagiranye na ba sogokuruza igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.”
22 Nuko Salomo ahagarara imbere y’igicaniro+ cya Yehova n’imbere y’iteraniro ryose ry’Abisirayeli, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru,+
23 aravuga ati “Yehova Mana ya Isirayeli,+ nta Mana ihwanye nawe+ hejuru mu ijuru no hasi ku isi, wowe usohoza isezerano kandi ukagaragariza ineza yuje urukundo+ abagaragu+ bawe bagendera imbere yawe n’umutima wabo wose,+
24 wowe washohoje ibyo wasezeranyije data Dawidi, umugaragu wawe, ibyo wasezeranyije n’akanwa kawe ukabisohoresha ukuboko kwawe, nk’uko biri uyu munsi.+
25 None Yehova Mana ya Isirayeli, uzasohoze ibyo wasezeranyije data Dawidi, umugaragu wawe, ugira uti ‘abana bawe nibitondera inzira zabo bakagendera imbere yanjye nk’uko wagendeye imbere yanjye, mu rubyaro rwawe ntihazabura uwicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli+ imbere yanjye.’
26 Mana ya Isirayeli, ndakwinginze, ureke ibyo wasezeranyije+ data Dawidi, umugaragu wawe, bibe impamo.
27 “Ariko se koko Imana izatura ku isi?+ Dore n’ijuru,+ ijuru risumba ayandi,+ nturikwirwamo+ nkanswe iyi nzu+ nubatse!
28 Yehova Mana yanjye, tega amatwi isengesho+ ry’umugaragu wawe kandi wumve icyo agusaba,+ wumve no gutakamba k’umugaragu wawe n’isengesho agutura uyu munsi;+
29 kugira ngo amaso yawe uhore uyahanze+ kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, uyahanze ahantu wavuzeho uti ‘ni ho hazaba izina ryanjye,’+ kugira ngo wumve amasengesho umugaragu wawe agutura yerekeye aha hantu.+
30 Kandi ujye wumva igihe umugaragu wawe cyangwa ubwoko bwawe bwa Isirayeli bugutakambira+ bwerekeye aha hantu; ujye utega amatwi uri mu buturo bwawe mu ijuru,+ ubumve kandi ubababarire.+
31 “Umuntu nacumura kuri mugenzi we,+ maze akarahira, bityo akaba yishyizeho umuvumo w’iyo ndahiro,+ hanyuma akaza imbere y’igicaniro cyawe kiri muri iyi nzu ari muri iyo mimerere,
32 uzumve uri mu ijuru ucire imanza abagaragu bawe, uwacumuye umubareho gukiranirwa, kandi umuhanire ibyo yakoze,+ ukiranuka umubareho gukiranuka+ kandi umugororere ukurikije gukiranuka kwe.+
33 “Abagize ubwoko bwawe bwa Isirayeli nibatsindwa n’umwanzi+ wabo bazira ko bagucumuyeho,+ ariko bakakugarukira+ bagasingiza izina ryawe,+ bakagusenga+ kandi bakagutakambira bari muri iyi nzu,+
34 icyo gihe uzumve uri mu ijuru, ubabarire abagize ubwoko bwawe bwa Isirayeli+ icyaha cyabo, ubagarure+ mu gihugu wahaye ba sekuruza.+
35 “Ijuru nirikingwa imvura ikabura+ bitewe n’uko bagucumuyeho,+ maze bagasenga berekeye aha hantu+ bagasingiza izina ryawe, bagahindukira bakareka ibyaha byabo bitewe n’uko wabateje imibabaro,+
36 icyo gihe uzumve uri mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe, ubwoko bwa Isirayeli, icyaha cyabo, kuko ubigisha+ inzira nziza bakwiriye kugenderamo.+ Uzagushe imvura+ mu gihugu cyawe wahaye ubwoko bwawe ho umurage.
37 “Mu gihugu nihatera inzara,+ icyorezo,+ amapfa, uruhumbu,+ inzige+ cyangwa inyenzi,+ cyangwa umwanzi wabo akabagotera mu migi yabo, icyorezo icyo ari cyo cyose cyangwa indwara iyo ari yo yose,
38 isengesho+ ryose cyangwa gutakamba+ kose uzagezwaho n’umuntu uwo ari we wese cyangwa ubwoko bwawe bwa Isirayeli bwose,+ kuko buri wese azi agahinda ko mu mutima we,+ bakarambura amaboko yabo bayerekeje kuri iyi nzu,+
39 uzumve uri mu ijuru+ mu buturo bwawe,+ ubabarire+ kandi ugire icyo ukora,+ witure buri wese ukurikije inzira ze,+ kuko uzi umutima we+ (kuko ari wowe wenyine uzi neza imitima y’abantu bose);+
40 kugira ngo bagutinye+ igihe cyose bazaba bari mu gihugu wahaye ba sogokuruza.+
41 “Nanone kandi umunyamahanga wese,+ utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, uzaza aturutse mu gihugu cya kure abitewe n’izina ryawe+
42 (kuko bazumva iby’izina ryawe rikomeye+ n’ukuboko kwawe gukomeye+ kandi kurambuye), maze akaza agasenga yerekeye iyi nzu,+
43 uzatege amatwi uri mu ijuru mu buturo bwawe,+ ukore ibihuje n’ibyo uwo munyamahanga agusabye byose,+ kugira ngo amahanga yose yo ku isi amenye izina ryawe,+ agutinye nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bugutinya, kandi amenye ko iyi nzu nubatse yitirirwa izina ryawe.+
44 “Abagize ubwoko bwawe nibajya ku rugamba+ kurwana n’umwanzi wabo ari wowe ubohereje,+ bagasenga+ Yehova berekeye uyu mugi wahisemo+ n’iyi nzu nubakiye izina ryawe,+
45 uzumve isengesho ryabo no gutakamba kwabo uri mu ijuru, ubarenganure.+
46 “Nibagucumuraho+ (kuko nta muntu udacumura),+ ukabarakarira ukabahana mu maboko y’umwanzi wabo, ababatsinze bakabajyana ho iminyago mu gihugu cy’umwanzi wabo, haba kure cyangwa hafi,+
47 bagera mu gihugu bajyanywemo ari iminyago,+ bakagarura agatima bakakugarukira,+ bakagutakambira+ bari mu gihugu cy’ababajyanye ho iminyago+ bati ‘twakoze icyaha,+ twaracumuye,+ twakoze ibibi,’+
48 bakakugarukira n’umutima wabo wose+ n’ubugingo bwabo bwose, bari mu gihugu cy’abanzi babo babajyanye ho iminyago, bakagusenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, berekeye umugi wahisemo n’inzu nubatse ngo yitirirwe izina ryawe,+
49 uzatege amatwi uri mu ijuru mu buturo bwawe,+ wumve isengesho ryabo no gutakamba kwabo, ubarenganure;+
50 ubabarire+ abagize ubwoko bwawe bagucumuyeho,+ ubababarire ibyaha+ bagukoreye byose;+ uzatume ababajyanye ho iminyago babagirira impuhwe+ babababarire
51 (kuko ari ubwoko bwawe n’umurage+ wawe wakuye muri Egiputa,+ mu ruganda rushongesherezwamo ubutare),+
52 kugira ngo uhange amaso yawe ku byo umugaragu wawe agusaba agutakambira n’ibyo ubwoko bwawe bwa Isirayeli bugusaba bugutakambira,+ ubumve mu byo bagusaba byose.+
53 Kuko wowe Mwami w’Ikirenga Yehova, wabatoranyije mu mahanga yose yo ku isi+ kugira ngo babe umurage wawe, nk’uko wabivuze binyuze ku mugaragu wawe Mose,+ igihe wakuraga ba sogokuruza muri Egiputa.”
54 Nuko Salomo arangije gusenga Yehova no kumwinginga amusaba ibyo byose, ahaguruka aho yari apfukamye+ imbere y’igicaniro cya Yehova, arambuye amaboko ye ayerekeje ku ijuru,+
55 arahagarara+ asabira+ umugisha iteraniro ryose ry’Abisirayeli mu ijwi riranguruye ati
56 “Yehova asingizwe,+ we wahaye uburuhukiro ubwoko bwe bwa Isirayeli nk’uko yari yarabisezeranyije.+ Mu masezerano yose yasezeranyije abinyujije ku mugaragu we Mose,+ nta jambo na rimwe ritasohoye.+
57 Yehova Imana yacu ajye abana natwe+ nk’uko yabanaga na ba sogokuruza,+ ntazadusige cyangwa ngo adutererane,+
58 kugira ngo atume imitima+ yacu imugarukira, bityo tugendere mu nzira ze+ kandi twumvire amabwiriza,+ amategeko+ n’amateka+ yategetse ba sogokuruza.
59 Kandi aya magambo mvugiye imbere ya Yehova mwinginga, Yehova Imana yacu ajye ahora ayibuka+ amanywa n’ijoro, kugira ngo arenganure umugaragu we n’ubwoko bwe bwa Isirayeli akurikije ibyo bakeneye buri munsi,+
60 bityo amahanga yo ku isi yose amenye+ ko Yehova ari we Mana y’ukuri,+ ko nta yindi ibaho.+
61 Mukorere Yehova Imana yacu n’umutima wanyu wose,+ mukurikiza amategeko ye kandi mwumvira amabwiriza abaha nk’uko bimeze uyu munsi.”
62 Umwami n’Abisirayeli bose bari kumwe na we, batambira Yehova ibitambo byinshi cyane.+
63 Salomo atamba ibitambo bisangirwa+ yagombaga gutura Yehova, ni ukuvuga inka ibihumbi makumyabiri na bibiri n’intama ibihumbi ijana na makumyabiri,+ kugira ngo umwami n’Abisirayeli bose batahe+ inzu ya Yehova.
64 Uwo munsi byabaye ngombwa ko umwami yeza hagati mu mbuga yari imbere y’inzu ya Yehova,+ kuko yagombaga kuhatambira ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke n’urugimbu rwo ku bitambo bisangirwa, kubera ko igicaniro cy’umuringa+ kiri imbere ya Yehova cyari gito cyane ku buryo kitashoboraga gutambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke n’urugimbu+ rwo ku bitambo bisangirwa.
65 Salomo akomeza kwizihiza uwo munsi mukuru+ hamwe n’Abisirayeli bose bari kumwe na we, iteraniro rinini cyane+ ry’abantu bari baturutse ku rugabano rw’i Hamati+ kumanuka ukagera ku kibaya cya Egiputa,+ bamara iminsi irindwi bizihiriza uwo munsi mukuru imbere ya Yehova Imana yacu, barongera bamara n’indi minsi irindwi,+ yose hamwe iba cumi n’ine.
66 Ku munsi wa munani umwami asezerera abantu;+ bamusabira umugisha basubira mu ngo zabo bishimye+ kandi banezerewe mu mutima,+ bitewe n’ibyiza byose+ Yehova yakoreye umugaragu we Dawidi n’ubwoko bwe bwa Isirayeli.