1 Abami 10:1-29

10  Umwamikazi w’i Sheba+ yumva uko Salomo yamamaye n’uburyo uko kwamamara yagukeshaga izina rya Yehova.+ Nuko aza kumugerageza amubaza ibibazo by’isobe.+  Amaherezo agera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi cyane;+ azana ingamiya+ zihetse amavuta ahumura,+ azana na zahabu nyinshi cyane n’amabuye y’agaciro. Yinjira kwa Salomo amubwira ibyari bimuri ku mutima byose.+  Salomo amusubiza ibibazo byose yamubajije.+ Nta kintu na kimwe cyananiye umwami ngo akiburire igisubizo.+  Umwamikazi w’i Sheba abonye ukuntu Salomo+ yari afite ubwenge bwinshi, akabona n’inzu yari yarubatse,+  ibyokurya byo ku meza ye,+ uburyo abagaragu be bicaraga ku meza, uko abahereza ibyokurya bakoraga n’uko bari bambaye, ibyokunywa+ bye n’ibitambo bikongorwa n’umuriro yatambiraga buri gihe mu nzu ya Yehova, biramurenga.+  Ni ko kubwira umwami ati “ibyo numvise bakuvugaho ndi mu gihugu cyanjye n’iby’ubwenge bwawe, nsanze ari ukuri.+  Nyamara sinigeze mbyemera kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye. None nsanze ibyo nabwiwe ari bike cyane.+ Ubwenge bwawe n’ubukire bwawe birenze ibyo numvise.+  Abantu bawe barahirwa.+ Hahirwa+ aba bagaragu bawe bahora imbere yawe bumva ubwenge bwawe!+  Yehova Imana yawe asingizwe,+ we wakwishimiye+ akagushyira ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli.+ Kubera ko Yehova akunda Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka,+ yagushyizeho ngo ube umwami,+ ucire abantu imanza zitabera+ kandi zikiranuka.”+ 10  Umwamikazi w’i Sheba aha+ umwami Salomo italanto ijana na makumyabiri za zahabu,+ amavuta ahumura+ atagira ingano n’amabuye y’agaciro. Nta kindi gihe hongeye kuboneka amavuta ahumura menshi nk’ayo uwo mwamikazi yatuye Umwami Salomo. 11  Amato ya Hiramu+ yatwaraga zahabu ivuye muri Ofiri+ yazanaga n’imbaho nyinshi cyane z’ibiti byitwa alumugimu+ n’amabuye y’agaciro,+ abikuye muri Ofiri. 12  Muri izo mbaho z’ibiti byitwa alumugimu, umwami abazamo inkingi zo mu nzu ya Yehova+ n’izo mu nzu y’umwami, abazamo n’inanga+ na nebelu+ z’abaririmbyi. Ntihongeye kuza imbaho zingana zityo z’ibiti byitwa alumugimu kandi ntizongeye kuboneka kugeza n’uyu munsi. 13  Umwami Salomo aha umwamikazi w’i Sheba ibyo yifuzaga byose yamusabye, byiyongera ku byo Salomo yamuhaye abitewe n’ubuntu yagiraga.+ Nuko uwo mwamikazi arahindukira asubira mu gihugu cye, ajyana n’abagaragu be.+ 14  Zahabu+ yose Salomo yabonaga buri mwaka yapimaga italanto magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu,+ 15  utabariyemo iyazanwaga n’abagenza n’iyatangwaga n’abacuruzi n’abami+ bose b’Abarabu+ na ba guverineri bo mu gihugu. 16  Umwami Salomo acura ingabo nini magana abiri za zahabu ivangiye+ (buri ngabo nini ayiyagirizaho zahabu ingana na shekeli* magana atandatu),+ 17  acura n’ingabo nto magana atatu muri zahabu ivangiye (buri ngabo nto ayiyagirizaho mina* eshatu za zahabu).+ Nuko umwami azishyira mu Nzu y’Ishyamba rya Libani.+ 18  Hanyuma umwami akora intebe ya cyami+ nini mu mahembe y’inzovu,+ ayiyagirizaho zahabu itunganyijwe.+ 19  Iyo ntebe yari ifite amadarajya* atandatu agana aho bicara, kandi ku rwegamiro rwayo yari ifite akantu kihese kayitwikiriye. Buri ruhande rw’aho bicara rwari rufite aho kurambika inkokora,+ kandi kuri buri ruhande hari igishushanyo cy’intare.+ 20  Kuri ayo madarajya atandatu hari ibishushanyo cumi na bibiri by’intare, bitandatu muri buri ruhande. Nta bundi bwami bwari bwarakoze intebe nk’iyo.+ 21  Ibintu Umwami Salomo yanyweshaga byose byari bikoze muri zahabu, kandi ibikoresho byose byo mu Nzu y’Ishyamba rya Libani+ byari bicuzwe muri zahabu itunganyijwe.+ Nta kintu na kimwe cyari gikozwe mu ifeza, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza yari ubusa. 22  Umwami yari afite amato y’i Tarushishi+ yabaga hamwe n’aya Hiramu mu nyanja. Buri myaka itatu, ayo mato y’i Tarushishi yazanaga zahabu,+ ifeza, amahembe y’inzovu,+ inkende n’inyoni zitwa tawusi. 23  Umwami Salomo yarushaga ubutunzi+ n’ubwenge+ abandi bami bose bo ku isi. 24  Abantu bo ku isi bose bashakaga kureba Salomo kugira ngo bumve ubwenge Imana yari yarashyize mu mutima we.+ 25  Uwazaga wese yazanaga impano:+ ibintu bicuzwe mu ifeza,+ ibicuzwe muri zahabu, imyambaro, intwaro,+ amavuta ahumura neza, amafarashi n’inyumbu.+ Uko ni ko buri mwaka byagendaga.+ 26  Salomo akomeza kwirundanyiriza amagare y’intambara n’amafarashi menshi. Yaje kugira amagare y’intambara igihumbi na magana ane n’amafarashi ibihumbi cumi na bibiri,+ bikaba mu migi y’amagare y’intambara no hafi y’umwami i Yerusalemu.+ 27  Umwami atuma ifeza ihinduka nk’amabuye+ muri Yerusalemu, ibiti by’amasederi bihinduka nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini byo muri Shefela, bitewe n’ubwinshi bwabyo.+ 28  Salomo yatumizaga amafarashi mu gihugu cya Egiputa; abacuruzi b’umwami baguraga amashyo y’amafarashi ku giciro cyagenwe.+ 29  Igare ry’intambara baritumizaga muri Egiputa ku biceri by’ifeza magana atandatu, naho ifarashi ikagurwa ibiceri by’ifeza ijana na mirongo itanu. Uko ni ko babigenzaga no ku bami bose b’Abaheti+ n’abo muri Siriya. Abo bami bayahaga abacuruzi b’umwami bakayazana.

Ibisobanuro ahagana hasi