1 Abami 6:1-38

6  Mu mwaka wa magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa,+ Salomo yatangiye kubakira Yehova inzu.+ Hari mu mwaka wa kane+ ari ku ngoma muri Isirayeli, mu kwezi kwa Zivu,+ ari ko kwezi kwa kabiri.+  Inzu Umwami Salomo yubakiye+ Yehova yari ifite uburebure bw’imikono* mirongo itandatu,+ ubugari bw’imikono makumyabiri n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu.+  Imbere y’Ahera* h’iyo nzu hari ibaraza*+ rifite uburebure bw’imikono makumyabiri, bungana n’ubugari bw’inzu. Ryari rifite ubugari bw’imikono icumi.  Iyo nzu ayikorera amadirishya afite ibizingiti bigenda biba bito bito.+  Nanone, ku nkuta z’iyo nzu yomekaho indi nzu iyizengurutse, ikaba yari izengurutse Ahera n’icyumba cy’imbere cyane;+ uko ni ko yubatse ibyumba byo mu mpande+ bizengurutse iyo nzu.  Igorofa ryo hasi ry’iyo nzu yometseho ryari rifite ubugari bw’imikono itanu, iryo hagati rifite ubugari bw’imikono itandatu, naho igorofa rya gatatu rifite ubugari bw’imikono irindwi, kuko inyuma ku nkuta za ya nzu yubatswe mbere yagiye ahasiga umwanya+ wo gushyiraho imbaho, kugira ngo izo mbaho zitinjira mu nkuta zayo.+  Igihe iyo nzu yubakwaga, yubakishijwe amabuye+ yaconzwe mbere y’igihe. Nta nyundo cyangwa ishoka cyangwa ikindi gikoresho cy’icyuma cyigeze cyumvikana muri iyo nzu+ igihe yubakwaga.  Umuryango+ w’igorofa ryo hasi ry’iyo nzu yometseho wari mu ruhande rw’iburyo rwa ya nzu yubatswe mbere. Bajyaga mu igorofa ryo hagati bazamukiye ku madarajya* agiye yihotagura, bakanayazamukiraho bava mu igorofa ryo hagati bajya mu rya gatatu.  Nuko akomeza kubaka iyo nzu ngo ayirangize,+ ayikorera igisenge cy’ibiti by’amasederi, kandi ayisakaza imbaho z’amasederi.+ 10  Nanone yubaka ibyumba byo mu mpande+ bizengurutse iyo nzu bifite ubuhagarike bw’imikono itanu; imbaho z’ibiti by’amasederi+ ni zo zahuzaga ibyo byumba n’iyo nzu. 11  Hagati aho Yehova abwira Salomo+ ati+ 12  “ku birebana n’iyi nzu urimo wubaka, nukurikiza amateka+ yanjye, ukubahiriza amabwiriza+ yanjye kandi ukitondera amategeko yanjye yose akaba ari yo ugenderamo,+ nzagusohorezaho amagambo yose nabwiye so Dawidi;+ 13  nzatura rwose hagati mu Bisirayeli+ kandi sinzata ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.”+ 14  Salomo akomeza kubaka iyo nzu ngo ayirangize.+ 15  Ku nkuta zayo imbere, yomekaho imbaho z’amasederi. Kuva hasi kugera hejuru ku idari yomekaho imbaho z’amasederi, naho hasi muri iyo nzu ahasasa imbaho z’imiberoshi.+ 16  Ahagana inyuma muri iyo nzu acamo icyumba cy’imikono makumyabiri akoresheje imbaho z’amasederi zavaga hasi zikagera hejuru ku idari. Icyo ni cyo cyumba cy’imbere cyane+ cyitwa Ahera Cyane.+ 17  Icyumba kinini cy’iyo nzu,+ ni ukuvuga icyumba kiri imbere y’Ahera Cyane,+ cyari gifite uburebure bw’imikono mirongo ine. 18  Imbaho z’amasederi zari zometse mu nzu imbere zari zibajeho imitako imeze nk’uducuma,+ n’indi imeze nk’amakamba y’indabyo.+ Hose hari imbaho z’amasederi, nta buye ryagaragaraga. 19  Ategura icyumba cy’imbere cyane+ muri iyo nzu, kugira ngo ahashyire isanduku+ y’isezerano+ rya Yehova. 20  Icyumba cy’imbere cyane cyari gifite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri+ n’ubuhagarike bw’imikono makumyabiri. Nuko ayagiriza zahabu itunganyijwe+ ku nkuta zacyo, kandi yomeka imbaho z’amasederi ku gicaniro.+ 21  Salomo ayagiriza+ zahabu itunganyijwe+ ku nkuta z’imbere mu nzu. Imbere y’icyumba cy’imbere cyane ahashyira umunyururu+ wa zahabu, kandi asiga zahabu iyagijwe ahantu hose muri icyo cyumba.+ 22  Inzu yose ayiyagirizaho zahabu+ kugeza aho ayirangirije yose. Igicaniro+ cyari giteganye n’icyumba cy’imbere cyane na cyo akiyagirizaho zahabu+ cyose. 23  Hanyuma abaza abakerubi babiri+ bo gushyira mu cyumba cy’imbere cyane, ababaza mu giti kivamo amavuta. Buri mukerubi yari afite uburebure bw’imikono icumi.+ 24  Ibaba rimwe ry’umukerubi ryari rifite imikono itanu n’irindi rifite imikono itanu. Kuva ku mutwe w’ibaba rimwe ry’umukerubi kugeza ku wundi mutwe hari imikono icumi.+ 25  Amababa y’umukerubi wa kabiri yareshyaga n’imikono icumi. Abo bakerubi bombi bari bafite ibipimo bimwe kandi bateye kimwe. 26  Umukerubi umwe yari afite uburebure bw’imikono icumi, kandi n’undi na we ari uko. 27  Nuko ashyira abo bakerubi mu nzu imbere barambuye amababa.+ Bityo, ibaba ry’umukerubi umwe ryakoraga ku rukuta rumwe, ibaba ry’undi mukerubi rigakora ku rundi rukuta. Andi mababa yabo yahuriraga hagati mu cyumba agakoranaho.+ 28  Ayagiriza zahabu kuri abo bakerubi.+ 29  Ku nkuta zose z’iyo nzu akebaho ibishushanyo by’abakerubi+ n’iby’ibiti by’imikindo+ n’indabyo,+ abikeba mu cyumba cy’imbere n’icy’inyuma. 30  Ayagiriza zahabu hasi+ muri iyo nzu, mu byumba byombi, icy’imbere n’icy’inyuma. 31  Umuryango w’icyumba cy’imbere cyane awukorera inzugi+ mu mbaho z’igiti kivamo amavuta,+ ni ukuvuga inkingi, inkomanizo z’umuryango na kimwe cya gatanu cy’urukuta.* 32  Izo nzugi zombi zari zibajwe mu giti kivamo amavuta. Nuko azikebaho ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo n’indabyo, hanyuma aziyagirizaho zahabu. Kuri abo bakerubi no ku bishushanyo by’ibiti by’imikindo asigaho zahabu. 33  Uko ni na ko yakoze umuryango w’urusengero n’inkomanizo zibajwe mu mbaho z’ibiti bivamo amavuta, zari zifite impande enye zingana. 34  Inzugi zombi zari zibajwe mu giti cy’umuberoshi.+ Ibice byombi by’urugi rumwe byikaragiraga ku bizingiti byabyo, ibice byombi by’urundi rugi na byo bikikaragira ku bizingiti byabyo.+ 35  Izo nzugi azikebaho ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo n’indabyo, abiyagirizaho zahabu.+ 36  Nanone yubaka urugo rw’imbere,+ arwubakisha imirongo itatu+ y’amabuye aconze neza, agerekaho n’umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi. 37  Mu mwaka wa kane, mu kwezi kwawo kwa Zivu,+ hubatswe urufatiro+ rw’inzu ya Yehova. 38  Mu mwaka wa cumi n’umwe mu kwezi kwawo kwa Buli, ari ko kwezi kwa munani, ibyari bigize iyo nzu byose byari byaramaze gukorwa+ hakurikijwe igishushanyo mbonera cyayo.+ Bityo rero, Salomo yamaze imyaka irindwi ayubaka.