Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Icyo Imana yagukoreye

Icyo Imana yagukoreye

“Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.

Uwo ni umwe mu mirongo yo muri Bibiliya izwi cyane kandi yavuzwe kenshi. Hari abavuze ko nta wundi murongo warusha uwo “gusobanura neza kandi muri make imishyikirano iri hagati y’Imana n’abantu, n’uko bazabona agakiza.” Ni yo mpamvu mu bihugu bimwe na bimwe, amagambo agize umurongo wo muri Yohana 3:16, cyangwa uwo murongo ubwawo, bikunda kugaragara mu birori byahuje abantu benshi, ku modoka, ku nkuta n’ahandi.

Birashoboka ko abakoresha ayo magambo bizera badashidikanya ko urukundo Imana ikunda abantu ruzatuma babona agakiza k’iteka. Wowe se ubibona ute? Urukundo Imana idukunda rusobanura iki kuri wowe? Kandi se wumva ari ikihe kintu Imana yakoze kigaragaza ko igukunda?

“IMANA YAKUNZE ISI CYANE”

Abantu benshi bavuga ko Imana ari yo yaremye isanzure ry’ikirere, ibiririmo n’abantu ubwabo. Ibinyabuzima biremwe neza kandi mu buryo buhambaye, ku buryo byanze bikunze hagomba kuba hari umunyabwenge wabiremye. Abantu batari bake bashimira Imana buri munsi kubera impano y’ubuzima yabahaye. Nanone bazi ko Imana ari yo ituma bishimira ibyo bakora, kandi ko ari yo bakesha ibintu by’ingenzi bakenera kugira ngo babeho, urugero nk’umwuka, amazi, ibyokurya n’ibindi.

Dukwiriye gushimira Imana yaduhaye ibyo byose, kuko ari yo yaturemye kandi ikaba itubeshaho (Zaburi 104:10-28; 145:15, 16; Ibyakozwe 4:24). Iyo dutekereje ku byo Imana idukorera byose kugira ngo tubeho, bituma twishimira urukundo idukunda. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “[Imana] iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose. Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho.”—Ibyakozwe 17:25, 28.

Icyakora uretse kuba Imana itwitaho mu buryo bw’umubiri, hari ibindi bintu bigaragaza ko idukunda. Yaturemye mu buryo bwihariye kandi igaragaza ko iduha agaciro ituremana icyifuzo cyo gukenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka, iduha n’uburyo bwo kubibona (Matayo 5:3). Ibyo byatumye abantu bumvira bagira ibyiringiro byo kuzaba bamwe mu bagize umuryango w’Imana, cyangwa “abana” bayo.—Abaroma 8:19-21.

Muri Yohana 3:16 hakomeza havuga ko Imana yagaragaje ko idukunda, yohereza Umwana wayo Yesu ku isi kugira ngo atwigishe ibirebana n’Imana ye ari na yo Se, kandi adupfire. Icyakora abantu benshi bemeza ko badasobanukiwe impamvu byabaye ngombwa ko Yesu apfira abantu, n’ukuntu urupfu rwe rugaragaza ko Imana idukunda. Reka turebe uko Bibiliya isobanura impamvu yatumye Yesu adupfira n’agaciro k’urupfu rwe.

“YATANZE UMWANA WAYO W’IKINEGE”

Nta muntu ushobora gucika urupfu. Twese turarwara, tugasaza kandi tugapfa. Ariko ibyo si byo Yehova Imana yari yarateganyije. Yahaye umugabo n’umugore ba mbere ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri paradizo ku isi. Ariko hari ikintu kimwe basabwaga: Imana yababwiye ko bagombaga kuyumvira, batayumvira bagapfa (Intangiriro 2:17). Umuntu wa mbere yigometse ku butegetsi bw’Imana bimukururira urupfu, na we arukururira abari kuzamukomokaho. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’—Abaroma 5:12.

Icyakora Imana ‘ikunda ubutabera’ (Zaburi 37:28). Nubwo itashoboraga kwirengagiza icyaha umuntu wa mbere yakoze abigambiriye, ntiyari guha abantu bose igihano cyo guhora bababara n’icyo gupfa, ibahoye igikorwa cyo kutumvira cy’umuntu umwe gusa. Ahubwo ishingiye ku ihame ryo mu rwego rw’amategeko rivuga ngo “ubuzima buzahorerwe ubundi,” yakurikije ubutabera, maze yongera guha abantu bumvira uburyo bwo kuzabaho iteka (Kuva 21:23). None se ubuzima butunganye Adamu yari amaze gutakaza, bwari kuzongera kuboneka bute? Hari hakenewe umuntu utanga igitambo cyangwa ubuzima bunganya agaciro n’ubwa Adamu, ni ukuvuga ubuzima butunganye.

Yesu yaje ku isi kandi atanga ubuzima bwe ku bushake kugira ngo akize abantu icyaha n’urupfu

Kubera ko abakomoka kuri Adamu bose badatunganye, nta washoboraga gutanga icyo gitambo cy’incungu. Ariko Yesu yashoboraga kugitanga (Zaburi 49:6-9). Yesu ntiyigeze ahura n’ingaruka z’icyaha twarazwe, kuko yari afite ubuzima butunganye nk’ubwo Adamu yari afite mbere. Ku bw’ibyo, igihe Yesu yatangaga ubuzima bwe, yacunguye abantu abavana mu bubata bw’icyaha. Ibyo byatumye abakomotse ku mugabo n’umugore ba mbere babona uburyo bwo kuzagira ubuzima butunganye nk’ubwo Adamu na Eva bari bafite (Abaroma 3:23, 24; 6:23). Ese hari icyo dusabwa gukora kugira ngo tuzabone imigisha dukesha icyo gikorwa gihebuje kigaragaza urukundo ruzira ubwikunde?

“UMWIZERA WESE”

Tugaruke gato ku bivugwa mu murongo wo muri Yohana 3:16. Aho hari andi magambo agira ati ‘kugira ngo uwizera [Yesu] wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.’ Ibyo byumvikanisha ko kugira ngo tuzahabwe “ubuzima bw’iteka,” hari icyo dusabwa; tugomba kwizera Yesu no kumwumvira.

Ushobora kwibaza uti “none se kumvira Yesu bije bite? Ese ntiyavuze ko ‘umwizera wese’ azabona ubuzima bw’iteka”? Ni iby’ukuri ko umuco wo kwizera ari uw’ingenzi cyane. Ariko kandi, dukwiriye kuzirikana ko Bibiliya igaragaza ko kwizera Yesu bidahagije. Hari inkoranyamagambo yavuze ko ijambo ry’umwimerere Yohana yakoresheje aho ngaho, ryumvikanisha “kumwishingikirizaho, atari ugupfa kwemera gusa ko ariho” (Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words). Kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana asabwa ibirenze kwemera ko Yesu ari Umukiza. Uwizera Yesu agomba no kwihatira gukurikiza ibyo yigishije. Kuvuga ko ufite ukwizera ariko ntubigaragaze mu bikorwa, nta cyo bimaze. Bibiliya igira iti “kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye” (Yakobo 2:26). Mu yandi magambo, icyo umuntu asabwa ni ukugaragaza ko yizera Yesu, ni ukuvuga kubaho mu buryo buhuje no kwizera kwe.

Pawulo yabisobanuye agira ati “urukundo Kristo afite ruraduhata, kubera ko uyu ari wo mwanzuro twagezeho: umuntu umwe [ari we Yesu] yapfiriye bose . . . Kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye kandi akazurwa” (2 Abakorinto 5:14, 15). Kugira ngo tugaragaze ko dushimira by’ukuri ku bw’igitambo cya Yesu, twagombye guhinduka, tukareka kubaho ku bwacu, ahubwo tukabaho ku bwa Yesu wadupfiriye. Ibyo byumvikanisha ko gukurikiza ibyo Yesu yigishije ari byo tugomba gushyira mu mwanya wa mbere. Ibyo bizagira icyo bihindura ku mahame tugenderaho, ku mahitamo yacu no ku byo dukora. None se abizera Yesu bazahabwa iyihe ngororano?

‘KUGIRA NGO ATARIMBUKA, AHUBWO ABONE UBUZIMA BW’ITEKA’

Igice cya nyuma cy’umurongo wo muri Yohana 3:16, gikubiyemo isezerano Imana yahaye abizera igitambo cy’incungu, kandi bagakurikiza amahame yayo mu mibereho yabo. Imana yagambiriye ko abo bantu b’indahemuka ‘batazarimbuka, ahubwo [ko] bazabona ubuzima bw’iteka.’ Icyakora abo bantu Imana ikunda bateganyirijwe imigisha itandukanye.

Yesu yasezeranyije itsinda rimwe ry’abo bantu ubuzima bw’iteka mu ijuru. Yabwiye abigishwa be mu buryo bweruye ko yari agiye kubategurira umwanya wabo, kugira ngo bazategekane na we bafite ikuzo (Yohana 14:2, 3; Abafilipi 3:20, 21). Abazurirwa kuba mu ijuru “bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.”—Ibyahishuwe 20:6.

Hari umubare ntarengwa w’abigishwa ba Yesu bazahabwa iyo nshingano ihebuje. Yesu yaravuze ati “ntimutinye, mwa mukumbi muto mwe, kuko So yemeye kubaha ubwami” (Luka 12:32). Uwo “mukumbi muto” wari kuzaba ugizwe n’abantu bangahe? Mu Byahishuwe 14:1, 4 hagira hati “ngiye kubona mbona Umwana w’intama [Yesu Kristo wazutse] ahagaze ku musozi wa Siyoni [mu ijuru], ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo. . . . Abo ni bo bacunguwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’intama.” Abo bantu uko ari 144.000 ni ‘umukumbi muto’ ugereranyije n’abantu babarirwa muri za miriyari babayeho ku isi. None se ko Bibiliya ivuga ko bazaba abami, bazategeka ba nde?

Yesu yavuze ibirebana n’itsinda rya kabiri ry’abantu b’indahemuka bazabona imigisha ituruka ku Bwami bwo mu ijuru. Muri Yohana 10:16, Yesu yaravuze ati “mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo; izo na zo ngomba kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire n’umwungeri umwe.” Izo “ntama” zitegereje kuzahabwa ubuzima bw’iteka ku isi, ubuzima bumeze nk’ubwo Adamu na Eva bari bafite mbere. None se ni iki kitwemeza ko abo bantu bazaba ku isi?

Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’uko isi izahinduka paradizo izaba imeze. Ngaho rambura Bibiliya yawe wisomere imirongo ikurikira: Zaburi 37:9-11; 46:8, 9; 72:7, 8, 16; Yesaya 35:5, 6; 65:21-23; Matayo 5:5; Yohana 5:28, 29 n’Ibyahishuwe 21:4. Iyo mirongo yahanuye ko hatazongera kubaho intambara, indwara n’urupfu. Ivuga ko abakiranutsi bazishimira kubaka amazu yabo, guhinga imirima yabo no kurera abana babo mu mahoro. * Ese iyo mibereho ntishimishije? Hari impamvu zifatika zituma twizera ko ayo masezerano azasohora vuba aha.

IMANA YADUKOREYE BYINSHI

Nufata akanya ugatekereza ku byo Imana yagukoreye byose n’ibyo yakoreye abantu muri rusange, uzibonera ko ari byinshi cyane. Yaduhaye ubuzima, ubwenge, amagara mazima n’ibindi dukenera kugira ngo dukomeze kubaho. Nanone, muri Yohana 3:16 hagaragaza ko tuzabona imigisha iruta iyo, tuyikesheje impano y’igitambo Imana yatanze binyuze kuri Yesu wadupfiriye.

Kubaho mu mahoro no kugira imibereho ishimishije udatinya indwara, intambara, inzara cyangwa urupfu, bizatuma tugira ibyishimo n’imigisha y’iteka. Kugira ngo uzabone iyo migisha, ni wowe ubwawe bizaturukaho. Ariko hari ikindi kibazo ugomba gusuzuma: ni iki wowe urimo ukorera Imana?

^ par. 24 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ubwo buhanuzi, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.