Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibitambo by’ishimwe bishimisha Yehova

Ibitambo by’ishimwe bishimisha Yehova

Ibitambo by’ishimwe bishimisha Yehova

“Mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana.”​—ABAROMA 12:1.

1. Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye n’agaciro gaciriritse ibitambo byatambwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose byabaga bifite?

“UBWO amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza, akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye” (Abaheburayo 10:1). Aha ngaha, mu nteruro imwe igaragara neza cyane, intumwa Pawulo yemeza ko ku bihereranye no guhesha abantu agakiza, ibitambo byose byatambwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose bitari bifite agaciro gahoraho.—Abakolosayi 2:16, 17.

2. Kuki kugerageza gusobanukirwa mu buryo burambuye ibintu biboneka muri Bibiliya bihereranye n’amaturo hamwe n’ibitambo byasabwaga n’Amategeko atari imfabusa?

2 Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko ibivugwa muri Pantateki birebana n’amaturo hamwe n’ibitambo ari nta gaciro bifite ku Bakristo muri iki gihe? Mu by’ukuri, mu gihe gisaga umwaka ho gato, abantu biyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu matorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose, vuba aha basomye mu bitabo bitanu bibanza bya Bibiliya. Hari bamwe bashyizeho imihati ikomeye kugira ngo basome kandi basobanukirwe ibintu byose mu buryo burambuye. Mbese, imihati yabo yose yaba yarabaye imfabusa? Ibyo rwose ntibishobora kuba ari uko bimeze, kubera ko “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduheshe ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Bityo rero, ikibazo kivuka ni iki: ni izihe ‘nyigisho’ no “guhumurizwa” dushobora kugenda tuvana muri ibyo bintu bivugwa mu Mategeko byose bihereranye n’amaturo hamwe n’ibitambo?

Byagenewe kutwigisha no kuduhumuriza

3. Ni ikihe kintu cy’ibanze dukeneye?

3 N’ubwo tudasabwa gutamba ibitambo nyabitambo mu buryo bwasabwaga n’Amategeko, na n’ubu turacyakeneye cyane icyo ibitambo byakoreraga Abisirayeli mu rugero ruto, ni ukuvuga kubabarirwa ibyaha byacu no kwemerwa n’Imana. Kubera ko tutagitamba ibitambo nyabitambo, ni gute dushobora kuronka izo nyungu? Mu gihe Pawulo yari amaze kugaragaza ubushobozi buke ibitambo by’amatungo byari bifite, yagize ati “ubwo Yesu yazaga mu isi, [yaravuze] ati ‘ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanyiteguriye umubiri. Ntiwishimiye ibitambo byokeje cyangwa ibitambo by’ibyaha: mperako ndavuga nti “dore ndaje, Mana (mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), nzanywe no gukora ibyo ushaka.” ’ ”—Abaheburayo 10:5-7.

4. Ni gute Pawulo yerekeza kuri Yesu Kristo amagambo avugwa muri Zaburi 40:7-9, umurongo wa 6-8 muri Biblia Yera?

4 Mu gusubira mu magambo yo muri Zaburi 40:7-9, umurongo wa 6-8 muri Biblia Yera, Pawulo agaragaza ko Yesu ataje gutuma abantu bakomeza gutamba “ibitambo n’amaturo,” “ibitambo byokeje cyangwa ibitambo by’ibyaha,” ibyo byose mu gihe Pawulo yandikaga ayo magambo bikaba byari bitacyemerwa n’Imana. Ahubwo, Yesu yaje afite umubiri wateguwe na Se wo mu ijuru, umubiri wari uhwanye mu buryo bwose n’uwo Imana yari yarateguye igihe yaremaga Adamu (Itangiriro 2:7; Luka 1:35; 1 Abakorinto 15:22, 45). Kubera ko Yesu yari Umwana w’Imana utunganye, ni we wabaye “imbuto” y’umugore, nk’uko byari byarahanuwe mu Itangiriro 3:15. Yari gufata ingamba zo ‘gukomeretsa [Satani] umutwe,’ n’ubwo Yesu ubwe yari ‘gukomeretswa agatsinsino.’ Muri ubwo buryo, Yesu yabaye uburyo bwateganyijwe na Yehova kugira ngo abantu bazabone agakiza, agakiza abantu bari bafite ukwizera bari bategerezanyije amatsiko uhereye mu bihe bya Abeli.

5, 6. Ni ubuhe buryo bwo mu rwego rwo hejuru Abakristo bafite bwo kwegera Imana?

5 Mu gihe Pawulo yerekezaga kuri urwo ruhare rwihariye Yesu yagize, yaravuze ati “utīgeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana” (2 Abakorinto 5:21). Imvugo ngo “yamuhinduye kuba icyaha” ishobora no guhindurwa ngo “yamuhinduye nk’igitambo gitambirwa icyaha.” Intumwa Yohana igira iti “uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby’abari mu isi bose” (1 Yohana 2:2). Ku bw’ibyo rero, mu gihe Abisirayeli bari bafite uburyo bwamaraga igihe gito bwatumaga begera Imana binyuriye ku bitambo byabo, Abakristo bo bafite urufatiro rwo mu rwego rwo hejuru rutuma begera Imana—ni ukuvuga igitambo cya Yesu Kristo (Yohana 14:6; 1 Petero 3:18). Nitwizera igitambo cy’incungu cyatanzwe n’Imana kandi tukayumvira, natwe dushobora kubabarirwa ibyaha byacu maze tukemerwa n’Imana kandi ikaduha imigisha (Yohana 3:17, 18). Mbese, iyo si isoko y’ihumure? None se, ni gute dushobora kugaragaza ko twizera igitambo cy’incungu?

6 Mu gihe intumwa Pawulo yari imaze gusobanura ko Abakristo bafite urufatiro rwo mu rwego rwo hejuru rutuma begera Imana, yagaragaje, nk’uko tubisoma mu Baheburayo 10:22-25, uburyo butatu dushobora kugaragazamo ukwizera kwacu no gushimira ku bw’ibyo Imana yateganyije mu buryo bwuje urukundo. N’ubwo inama ya Pawulo yerekezwaga cyane cyane ku bantu bagombaga “kwinjizwa Ahera cyane”—ni ukuvuga Abakristo basizwe bahamagariwe kujya mu ijuru—nta gushidikanya ko abantu bose bakeneye kwitondera amagambo yahumetswe yavuzwe na Pawulo niba bifuza kungukirwa n’igitambo cy’impongano cya Yesu.—Abaheburayo 10:19.

Dutambe ibitambo bitanduye kandi bidahumanye

7. (a) Ni gute ibivugwa mu Baheburayo 10:22 bigaragaza ibyakorwaga mu gihe cyo gutamba igitambo? (b) Ni iki cyagombaga gukorwa kugira ngo umuntu yizere ko igitambo cye cyemerwa n’Imana?

7 Mbere na mbere, Pawulo atera Abakristo inkunga agira ati “twegere dufite imitima y’ukuri, twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza” (Abaheburayo 10:22). Biragaragara neza ko imvugo yakoreshejwe aha ngaha igaragaza ibyakorwaga mu gihe cyo gutamba igitambo nyagitambo cyabaga gitegetswe n’Amategeko. Ibyo birakwiriye kubera ko kugira ngo igitambo cyemerwe, umuntu yagombaga kugitanga asunitswe n’intego nziza kandi hagatambwa ikintu gitunganye kandi kidahumanye. Itungo ryagombaga gutambwa ryakurwaga mu mashyo cyangwa mu mukumbi, ni ukuvuga ko ryakurwaga mu matungo adahumanye, kandi ryabaga ‘ridafite inenge,’ ridafite ubusembwa. Iyo hatambwaga igitambo cy’inyoni, cyagombaga kuba ari intungura cyangwa ibyana by’inuma. Iyo ibyo bisabwa byose byabaga byubahirijwe, ‘ni ho [cyagombaga] kwemererwa kumubera impongano’ (Abalewi 1:2-4, 10, 14; 22:19-25). Amaturo y’ifu nta musemburo wabaga urimo, uwo musemburo ukaba ugereranya ukononekara; ndetse nta n’ubwo yashoboraga gushyirwamo ubuki, bikaba bishobora kuba bisobanura umushongi wo mu mbuto ushobora gusembura ibintu. Iyo ibitambo—byaba iby’amatungo cyangwa iby’ifu—byatambirwaga ku gicaniro, hongerwagamo umunyu, ukaba utuma ibintu bitabora.—Abalewi 2:11-13.

8. (a) Ni iki umuntu utura ituro yasabwaga? (b) Ni gute dushobora gutuma ugusenga kwacu kwemerwa na Yehova?

8 Bite se ku muntu wabaga atuye iryo turo? Amategeko yavugaga ko umuntu uwo ari we wese wazaga imbere ya Yehova yagombaga kuba afite umutima utunganye kandi atanduye. Umuntu wabaga yarahumanye bitewe n’impamvu iyo ari yo yose, yagombaga mbere na mbere gutamba igitambo gitambirwa ibyaha cyangwa igitambo cyo gukuraho urubanza kugira ngo yongere agire igihagararo kitanduye imbere ya Yehova, ku buryo noneho igitambo cye cyoswa cyangwa igitambo cy’uko ari amahoro cyashoboraga kwemerwa na We (Abalewi 5:1-6, 15, 17). Ku bw’ibyo se, dusobanukiwe neza akamaro ko gukomeza kugira igihagararo kitanduye imbere ya Yehova buri gihe? Niba twifuza ko ugusenga kwacu kwemerwa n’Imana, tugomba kwihutira gukosora ibikorwa ibyo ari byo byose twaba twarakoze byo kurenga ku mategeko y’Imana. Twagombye kwihutira kwifashisha uburyo twahawe n’Imana kugira ngo budufashe—ni ukuvuga “abasaza b’[i]torero” hamwe n’uwatubereye ‘impongano y’ibyaha byacu,’ ari we Yesu Kristo.—Yakobo 5:14, NW; 1 Yohana 2:1, 2.

9. Ni irihe tandukaniro ry’ingenzi ryari riri hagati y’ibitambo byatambirwaga Yehova n’ibyatambirwaga imana z’ibinyoma?

9 Kwibanda ku byo kuba igitambo cyaragombaga kutabamo ikintu gihumanya cy’uburyo ubwo ari bwo bwose, mu by’ukuri ni byo byatumaga habaho itandukaniro rikomeye hagati y’ibitambo byatambirwaga Yehova n’ibyo abantu bo mu mahanga yari akikije Isirayeli batambiraga imana z’ibinyoma. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro cyagize icyo kivuga kuri icyo kintu cy’ingenzi cyatandukanyaga ibitambo byasabwaga n’Amategeko ya Mose n’ibindi bitambo kigira kiti “dushobora kubona ko ari nta sano byari bifitanye no kuragura cyangwa ngo bibe bifite icyo bisura mu gihe kizaza; nta bikorwa bya kidini byo gutwarwa, kwikomeretsa, cyangwa se ibikorwa byo gusambanira mu nsengero, imihango ibyutsa irari ry’umubiri n’imihango y’iby’iyororoka ibyutsa irari ikorerwamo ibikorwa by’ubusinzi n’ubusambanyi, ibyo byose bikaba bibuzanyijwe mu buryo bukomeye; nta gutamba abantu; nta n’ibitambo bitambirwa abapfuye.” Ibyo byose byerekeza ibitekerezo byacu ku kintu kimwe: Yehova ni uwera, kandi ntiyihanganira cyangwa ngo yemere icyaha cyangwa ukononekara uko ari ko kose (Habakuki 1:13). Ibikorwa byo kumusenga n’ibitambo atambirwa bigomba kuba bitanduye kandi bidahumanye—haba mu buryo bw’umubiri, mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka.—Abalewi 19:2; 1 Petero 1:14-16.

10. Mu buryo buhuje n’inama yatanzwe na Pawulo yanditswe mu Baroma 12:1, 2, twagombye kwisuzuma mu buryo bwimbitse ku birebana n’iki?

10 Dufatiye kuri ibyo, tugomba kwisuzuma mu buryo bwimbitse mu bice byose bigize imibereho yacu kugira ngo twizere tudashidikanya ko umurimo dukorera Yehova awemera. Ntitwagombye na rimwe kuzigera dutekereza ko igihe cyose tuzaba twifatanya mu rugero runaka mu materaniro ya Gikristo no mu murimo, ko ibyo twakora byose mu mibereho yacu igihe twiherereye nta cyo bitwaye. Nanone kandi, ntitwagombye kumva ko kwifatanya mu bikorwa bya Gikristo, mu buryo runaka biduha impamvu yo kutubahiriza amategeko y’Imana mu bindi bice bigize imibereho yacu (Abaroma 2:21, 22). Ntidushobora kwitega ko Imana izaduha imigisha kandi ikatwemera niba tureka ikintu icyo ari cyo cyose cyanduye cyangwa gihumanye mu maso yayo kikonona imitekerereze yacu n’ibikorwa byacu. Zirikana amagambo yavuzwe na Pawulo agira ati “bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”—Abaroma 12:1, 2.

Tujye dutamba ibitambo by’ishimwe tubigiranye umutima wacu wose

11. Mu mvugo ngo “kwatura” iboneka mu Baheburayo 10:23 hakubiyemo iki?

11 Mu gihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, yakomeje yerekeza ibitekerezo byabo ku kintu cy’ingenzi kigize ugusenga k’ukuri, agira ati “dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa” (Abaheburayo 10:23). Imvugo ngo “kwatura” ifashwe uko yakabaye isobanurwa ngo “kwemera ibyaha,” kandi Pawulo anavuga ibihereranye n’ “igitambo cy’ishimwe” (Abaheburayo 13:15). Ibyo bitwibutsa ibitambo abagabo ba kera nka Abeli, Nowa na Aburahamu batambye.

12, 13. Ni iki Umwisirayeli yemeraga iyo yatambaga igitambo cyoswa, kandi se, twakora iki kugira ngo natwe tugaragaze uwo mutima?

12 Iyo Umwisirayeli yatambaga igitambo cyoswa, yabikoraga “abyishakiye imbere ya Yehova” (Abalewi 1:3, NW ). Binyuriye kuri icyo gitambo, yatangarizaga cyangwa akemerera mu ruhame ko Yehova ahundagaza ku bwoko bwe imigisha myinshi n’ineza yuje urukundo. Wibuke ko ikintu cyatandukanyaga igitambo cyoswa n’ibindi ari uko icyatangwaga cyose uko cyakabaye cyakongorwaga n’umuriro ku gicaniro—icyo kikaba cyari ikimenyetso gikwiriye cyo kwitangira Yehova no kumwiyegurira mu buryo bwuzuye. Mu buryo nk’ubwo, tugaragaza ko twizera igitambo cy’incungu, kandi ko dushimira ku bw’ubwo buryo bwateganyijwe, igihe dutambira Yehova tubyishakiye kandi tubigiranye umutima wacu wose, “igitambo cy’ishimwe,” “ni cyo mbuto z’iminwa.”

13 N’ubwo Abakristo badatamba ibitambo nyabitambo—byaba iby’amatungo cyangwa ibinyamisogwe—bafite inshingano yo gutanga ubuhamya bw’ubutumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo (Matayo 24:14; 28:19, 20). Mbese, ujya ukoresha uburyo bubonetse ku buryo wifatanya mu gutangariza mu ruhame ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kugira ngo abantu benshi kurushaho bashobore kumenya ibintu bihebuje Imana ihishiye abantu bumvira? Mbese, ujya ukoresha igihe cyawe n’imbaraga zawe mu kwigisha abashimishijwe no kubafasha kuzaba abigishwa ba Yesu Kristo? Kimwe n’umubabwe uhumura neza w’igitambo cyoswa, kuba twifatanya mu murimo tubigiranye umwete bishimisha Imana.—1 Abakorinto 15:58.

Tujye twishimira imishyikirano tugirana n’Imana n’abantu

14. Ni gute amagambo yavuzwe na Pawulo mu Baheburayo 10:24, 25 ahuza n’igitekerezo gikubiye mu gitambo cy’uko umuntu ari amahoro?

14 Hanyuma, Pawulo yerekeza ibitekerezo byacu ku mishyikirano tugirana n’Abakristo bagenzi bacu mu gihe dusenga Imana. “Tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube [ari ko] murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:24, 25). Imvugo ngo “guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza,” “guteranira hamwe” no “guhugurana,” zose zitwibutsa icyo igitambo cy’uko umuntu ari amahoro cyatambwaga muri Isirayeli cyamariraga ubwoko bw’Imana.

15. Ni gute twagereranya igitambo cy’uko umuntu ari amahoro n’amateraniro ya Gikristo?

15 Imvugo ngo “ibitambo by’uko [umuntu] ari amahoro” rimwe na rimwe ihindurwa ngo “igitambo cy’amahoro.” Aha ngaha, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “amahoro” riri mu bwinshi, wenda bikaba bisobanura ko kwifatanya muri ibyo bitambo bituma umuntu agirana amahoro n’Imana, kandi akagirana amahoro na bagenzi be bahuje ugusenga. Ku bihereranye n’igitambo cy’uko umuntu ari amahoro, hari intiti imwe yagize iti “mu by’ukuri, icyo cyari igihe cy’imishyikirano irangwa n’ibyishimo umuntu yagiranaga n’Imana y’Isezerano, igihe yicishaga bugufi kugira ngo ibe Umushyitsi wa Isirayeli mu gihe cy’ifunguro ry’igitambo, nk’uko n’ubundi buri gihe ari Yo yabaga Yabararitse.” Ibyo bitwibutsa isezerano rya Yesu rigira riti “aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo” (Matayo 18:20). Igihe cyose tugiye mu materaniro ya Gikristo, twungukirwa no kwifatanya n’incuti zubaka, inyigisho zitera inkunga no kuba tuzi ko Umwami wacu Yesu Kristo ari kumwe natwe. Ibyo bituma mu by’ukuri amateraniro ya Gikristo aba ibihe bishimishije kandi byubaka ukwizera rwose.

16. Mu kuzirikana ibyerekeye igitambo cy’uko umuntu ari amahoro, ni iki gituma amateraniro ya Gikristo ashimisha mu buryo bwihariye?

16 Mu gihe cyo gutamba igitambo cy’uko umuntu ari amahoro, urugimbu rwose—rworoshe amara, impyiko, umwijima w’ityazo n’urukiryi hamwe n’umurizo w’intama uriho ibinure—rwatambirwaga Yehova rugakongorwa n’umuriro, rukoserezwa ku gicaniro (Abalewi 3:3-16). Urugimbu rwabonwaga ko ari cyo gice cy’itungo gikungahaye cyane ku ntungamubiri kandi cyiza kurusha ibindi. Kugitambira ku gicaniro byashushanyaga guha Yehova ibyiza cyane kuruta ibindi. Ikintu gituma amateraniro ya Gikristo ashimisha mu buryo bwihariye, si uko gusa tuboneramo inyigisho, ahubwo nanone ni uko dusingiza Yehova. Ibyo tubikora binyuriye mu kwifatanya—dushyiraho imihati irangwa no kwiyoroshya ariko twivuye inyuma—mu kuririmba tubivanye ku mutima, gutega amatwi tubigiranye ubwitonzi no gutanga ibitekerezo igihe bishoboka. Umwanditsi wa Zaburi yariyamiriye ati “muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’abakunzi be.”—Zaburi 149:1.

Duhishiwe imigisha myinshi ituruka kuri Yehova

17, 18. (a) Ni ikihe gitambo gikomeye Salomo yatambye mu gihe cyo gutaha urusengero rw’i Yerusalemu? (b) Ni iyihe migisha abantu bahawe babikesheje ibirori byakozwe mu gihe cyo gutaha urusengero?

17 Mu gihe cyo gutaha urusengero rw’i Yerusalemu, mu kwezi kwa karindwi k’umwaka wa 1026 M.I.C., Umwami Salomo yatambiye “ibitambo imbere y’Uwiteka,” byari bigizwe n’ “ibitambo byoswa n’iby’ingimbu z’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro n’amaturo y’amafu y’impeke.” Uretse ibitambo byatanzwe mu maturo y’amafu y’impeke, kuri uwo munsi hatambwe ibimasa 22.000 n’intama 120.000.—1 Abami 8:62-65.

18 Ushobora se kwiyumvisha ukuntu hakoreshejwe ibintu byinshi kandi hagakorwa akazi kenshi muri ibyo birori byari byakoranyije abantu benshi? Ariko kandi, biragaragara ko imigisha Isirayeli yabonye yarutaga kure cyane ibyo yari yatanze. Mu gihe ibyo birori byari birangiye, Salomo “[yasezereye] abantu, bamusabira umugisha, basubira mu mahema yabo bishima; imitima yabo inejejwe n’ineza yose Uwiteka yagiriye umugaragu we Dawidi n’ubwoko bwe bwa Isirayeli” (1 Abami 8:66). Mu by’ukuri, nk’uko Salomo yabivuze, “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho.”—Imigani 10:22.

19. Ni iki twakora kugira ngo turonke imigisha ikungahaye ituruka kuri Yehova uhereye ubu ndetse n’iteka ryose?

19 Ubu turi mu gihe ibyari “igicucu cy’ibyiza bizaza” byasimbujwe “ishusho yabyo ubwabyo” (Abaheburayo 10:1). Yesu Kristo ubu yinjiye mu ijuru ubwaho ari Umutambyi Mukuru w’ikigereranyo ukomeye, maze amurika agaciro k’amaraso ye bwite kugira ngo atange impongano y’ibyaha by’abantu bose bizera igitambo cye (Abaheburayo 9:10, 11, 24-26). Bishingiye kuri icyo gitambo gikomeye, kandi binyuriye mu gutambira Imana ibitambo by’ishimwe bitunganye kandi bitanduye tubigiranye umutima wacu wose, natwe dushobora kujya mbere ‘twishimye; imitima yacu inezerewe,’ duhanze amaso ku migisha myinshi cyane dutegereje ituruka kuri Yehova.—Malaki 3:10.

Ni gute wasubiza?

• Ni izihe nyigisho no guhumurizwa dushobora kugenda tuvana mu bintu bivugwa mu Mategeko bihereranye n’ibitambo hamwe n’amaturo?

• Ni ikihe kintu cy’ibanze gisabwa kugira ngo igitambo cyemerwe, kandi se, ibyo bisobanura iki kuri twe?

• Ni iki dushobora gutanga cyagereranywa n’ituro ryoswa ryatangwaga ku bushake?

• Ni mu buhe buryo amateraniro ya Gikristo ashobora kugereranywa n’ituro ry’uko umuntu ari amahoro?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Igitambo cy’incungu cya Yesu cyatanzwe na Yehova kugira ngo abantu babone agakiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Kugira ngo umurimo wacu wemerwe na Yehova, tugomba kuba tudahumanye mu buryo ubwo ari bwo bwose

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Twemerera mu ruhame ineza ya Yehova igihe twifatanya mu murimo