Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Niba ari ko biri, reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko isohozwa ry’ubuhanuzi buhereranye n’ “ijuru rishya n’isi nshya” buvugwa muri Yesaya 65:17-19 ryari rikubiyemo ibirenze ibyo kugaruka kw’Abayahudi bavuye mu bunyage?

Ni ukubera ko mu kinyejana cya mbere, mu gihe intumwa Petero na Yohana zandikaga inzandiko zazo, zerekeje ku isohozwa ryo mu gihe kizaza, isohozwa rikubiyemo imigisha tugitegereje (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1-4).—15/4, ipaji ya 10-12.

Ni iki imigani y’imihimbano ya kera y’Abagiriki ivuga ibyerekeranye n’ibyimanyi by’imana by’ibinyarugomo ishobora kuba yarakomotseho?

Iyo migani ishobora kuba yarakomotse ku nkuru z’ibintu byabayeho koko, zabarwaga mu buryo bwo kuziryoshya kandi zikagorekwa, zihereranye n’uko mbere y’Umwuzure hari abamarayika bamwe bambaye imibiri ya kimuntu, bakaza ku isi bakagira imibereho irangwa n’urugomo n’ubwiyandarike (Itangiriro 6:1, 2).—15/4, ipaji ya 27.

Ni akahe kaga Abakristo bakuze bazirinda mu gihe cy’ubukwe?

Ni iby’ingenzi kwirinda ibirori birimo urusaku no gusinda, ibyo bikaba bishobora kubaho mu gihe abantu baba banywa inzoga nta cyo bitayeho kandi bakaba babyina mu buryo butagira rutangira, bashyizemo n’umuzika usakuza cyane. Uretse gusa igihe byagaragajwe neza ko abantu bose bashobora kwinjira aho bakirira abatumiwe, abantu batatumiwe ntibagomba kuza mu birori. Umukwe agomba kureba neza ko Abakristo babishoboye bazaba bahari kugeza aho ibirori bizarangirira ku isaha ishyize mu gaciro.—1/5, ipaji ya 19-22.

Ni iki amagambo avugwa muri Zaburi 128:3 yerekeza ku bana bameze “nk’uduti twa elayo” bagose ameza y’umugabo asobanura?

Akenshi ibyana bishya bishibuka ku gishyitsi cy’igiti cy’umwelayo. Mu gihe igiti kinini gishaje kiba kitacyera imbuto nyinshi, ibyana bishya biba byarashibutse bishobora gukura bikaba ibiti bikomeye bigikikije. Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi bashobora kwishimira kubona abana babo bera imbuto bakorera Yehova bafatanyije na bo.—15/5, ipaji ya 27.

Ni izihe nyungu zimwe na zimwe abana babonera mu mwuka mwiza urangwa mu muryango?

Ubashyiriraho urufatiro rutuma babona ibihereranye n’ubutware mu buryo bwiza, bakamenya imyifatire ikwiriye kandi bakamenya uburyo bwo kugirana n’abandi imishyikirano irangwa n’ibyishimo. Nanone kandi, uwo mwuka ushobora kubafasha kugirana ubucuti n’Imana.—1/6, ipaji ya 18.

Mu gihugu kimwe cyo mu Burasirazuba bwa Kure, hakozwe iki kugira ngo batere abantu inkunga yo kumva ko Abakristo bose ari abavandimwe?

Abagize amatorero yose batewe inkunga yo kutagira bamwe bahamagara mu izina rikoreshwa ku bantu bo mu rwego rwo hejuru. Ahubwo, bose bagomba kwitwa abavandimwe.—15/6, ipaji ya 21 n’iya 22.

Mbese, Abahamya ba Yehova bemera imiti ikomoka ku maraso?

Twemera ko itegeko rya Bibiliya rivuga ko tugomba ‘kwirinda amaraso’ ribuzanya guterwa amaraso yuzuye cyangwa ibice by’ibanze biyagize (umushongi w’amaraso, insoro zitukura, insoro zera n’udufashi tw’amaraso) (Ibyakozwe 15:28, 29). Ku bihereranye n’uduce duto tundi dukomoka kuri ibyo bice by’ibanze bigize amaraso, buri Mukristo yifatira umwanzuro ku giti cye, azirikana icyo Bibiliya ivuga n’imishyikirano afitanye n’Imana.—15/6, ipaji ya 29-31.

Mbese koko birashoboka ko umuntu yabona amahoro yo mu mutima muri iki gihe?

Ni byo rwose. Binyuriye kuri Bibiliya, Yesu Kristo arimo arayobora abantu mu nzira igana ku gusenga kutanduye no ku mahoro avugwa muri Yesaya 32:18. Byongeye kandi, ababona ayo mahoro bafite ibyiringiro byo kuzabona amahoro arambye ku isi, mu buryo buhuje n’isohozwa ry’ibivugwa muri Zaburi 37:11, 29.—1/7, ipaji ya 7.

Ni uruhe ruhare George Young yagize mu mateka ya gitewokarasi yo muri iki gihe?

Kuva mu mwaka wa 1917, yagaragaye ko yari utanga umucyo w’ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu bihugu byinshi. Umurimo we watumye agera hirya no hino muri Kanada, mu birwa bya Caraïbe, muri Brezili no mu bindi bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo n’iyo Hagati, agera muri Hisipaniya, muri Porutugali, mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.—1/7, ipaji ya 22-27.

Amagambo aboneka mu 1 Abakorinto 15:29, (NW) avuga ngo “ababatizwa kugira ngo babe abapfuye” asobanura iki?

Icyo yumvikanisha ni uko iyo Abakristo basizwe umwuka wera, baba binjiye mu mibereho iyobora ku gupfa hanyuma bakazazukira ubuzima bwo mu ijuru.—15/7, ipaji ya 17.

Ni iki intumwa Pawulo yari irimo ikora mu gihe cyiswe imyaka yahise nta gakuru kayo?

Birashoboka ko yaba yaragize uruhare mu gushinga cyangwa gukomeza amatorero y’i Siriya n’i Kilikiya. Amenshi mu makuba avugwa mu 2 Abakorinto 11:23-27 agomba kuba yaramugezeho muri icyo gihe, bigaragaza ko yari arimo akorana umwete mu murimo.—15/7, ipaji ya 26 n’iya 27.

Ni iki gishobora kudufasha kuba abantu bashyira mu gaciro mu byo twitega?

Wibuke ko Yehova atwumva. Kumusenga bishobora kudufasha kutabogama mu mitekerereze yacu, kandi bigaragaza ko dufite umuco wo kwiyoroshya. Ubundi bufasha ni ukubona ibindi bitekerezo binyuriye mu kuganira n’incuti ikuze.—1/8, ipaji ya 29 n’iya 30.