Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Muri Yesaya igice cya 53 hakubiyemo ubuhanuzi buzwi cyane bwerekeranye na Mesiya. Umurongo wa 10 ugira uti “Uwiteka yashimye [“yishimiye,” NW ] kumushenjagura, yaramubabaje.” Ibyo bisobanura iki?

Biroroshye kubona impamvu hashobora kuvuka ikibazo ku birebana n’ibivugwa muri Yesaya 53:10. Abakristo b’ukuri ntibatekereza ko Imana yacu igira impuhwe kandi irangwa n’ubwuzu yakwishimira kugira umuntu uwo ari we wese ishenjagura cyangwa ngo imutere kurwara. Bibiliya iduha urufatiro rutuma tugira icyizere cy’uko Imana itishimira kubabaza abantu b’inzirakarengane (Gutegeka 32:4; Yeremiya 7:30, 31). Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, rimwe na rimwe Yehova ashobora kuba yaragiye areka imibabaro ikabaho biturutse ku mpamvu zihuje n’ubwenge bwe n’urukundo rwe. Ariko kandi, rwose si we wateje imibabaro Umwana we akunda, ari we Yesu. None se, mu by’ukuri uwo murongo ushaka kuvuga iki?

Dushobora gufashwa kwiyumvisha icyo usobanura turamutse dusuzumye uwo murongo wose uko wakabaye, tukazirikana ahantu habiri hakoreshejwe inshinga ‘kwishimira’ (NW ). Muri Yesaya 53:10 hasomwa ngo “Uwiteka yashimye [“yishimiye,” NW ] kumushenjagura, yaramubabaje, ubwo ubugingo bwe buzitambaho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka [“yishimira,” NW ] bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.”

Ubutumwa rusange bukubiye muri Bibiliya bugaragaza ko “ibyo Uwiteka ashima [“yishimira,” NW ]” bivugwa ahagana ku iherezo ry’uwo murongo, bishingiye ku gusohozwa k’umugambi we binyuriye ku Bwami. Kuba Yehova azabigenza atyo, bizatuma ubutegetsi bwe bw’ikirenga buvanwaho umugayo, kandi bizatuma abantu bumvira bashobora gukurwaho icyaha barazwe—ni ukuvuga ibyaha byacu. (1 Ngoma 29:11; Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera; Ibyakozwe 4:24; Abaheburayo 2:14, 15; 1 Yohana 3:8.) Urufunguzo rwari gutuma ibyo byose bishoboka, ni uko Umwana w’Imana yagombaga kuba umuntu maze agatanga igitambo cy’incungu. Nk’uko tubizi, ibyo byatumye Yesu ababara. Bibiliya itubwira ko “yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye.” Bityo rero, Yesu yungukiwe n’iyo mibabaro.—Abaheburayo 5:7-9.

Yesu yari azi mbere y’igihe ko igikorwa cyo mu rwego rwo hejuru yari gukora cyari kuzaba gikubiyemo imibabaro runaka ikaze. Ibyo bigaragarira neza mu magambo yivugiye yanditswe muri Yohana 12:23, 24, aho dusoma ngo “igihe kirasohoye, ngo Umwana w’umuntu ahabwe ubwiza bwe. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko, iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe, kagumaho konyine: ariko iyo gapfuye, kera imbuto nyinshi.” Ni koko, Yesu yari azi ko yagombaga kuzakomera ku gushikama kwe, ndetse n’igihe yari kuba ahanganye n’urupfu. Iyo nkuru ikomeza igira iti “ ‘none umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti “Data, nkiza undokore iki gihe,” kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo? Data, ubahiriza izina ryawe.’ Nuko ijwi rivugira mu ijuru riti ‘ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.’ ”—Yohana 12:27, 28; Matayo 26:38, 39.

Ni muri ubwo buryo dushobora gusobanukirwamo ibyanditswe muri Yesaya 53:10. Yehova yari azi neza ko ibyagombaga kugera ku Mwana we byari kuba bikubiyemo gushenjagurwa nyagushenjagurwa. Ariko kandi, kubera ko Yehova yazirikanaga ukuntu ibyo byari kuvamo ibyiza bihebuje kandi byinshi, yishimiye ibyagombaga kugera kuri Yesu. Muri ubwo buryo, Yehova ‘yishimiye gushenjagura’ (NW ) Mesiya, cyangwa ishenjagurwa rye. Yesu na we yishimiye ibyo yari gushobora gusohoza n’ibyo yasohoje. Mu by’ukuri, nk’uko muri Yesaya 53:10 hasoza habivuga, ‘ibyo Uwiteka ashaka [“yishimira,” NW ] byasohojwe neza n’ukuboko kwe.’